Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe, asoza gahunda y'icyumweru ya "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Rubavu, yagize icyo avuga ku magambo avugwa ku Rwanda nyuma y'urupfu rwa Karegeya waguye muri Afurika y'epfo mu ntangiriro za 2014.
Minisitiri Kabarebe yibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda impuha n'abashaka guhungabanya umudendezo w'u Rwanda.
Yagize ati "Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n'umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk'imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa."
Minisitiri Kabarebe yongeyeho ko umuntu ahabwa agaciro n'igihugu kimurindira umutekano. Ati "Ndibaza ukuntu umuntu muzima ata igihugu gifite umutekano ajya he?"
Minisitiri Kabarebe yashimiye Abanyarubavu uburyo bitwaye mu bihe bikomeye banyuzemo bahungabanywa n'umutekano mucye waturukaga muri Congo ariko ntibacike intege cyangwa ngo banduzwe imico iranga Abanyekongo.
Yakomeje ashishikariza urubyiruko gukunda igihugu no kwihesha agaciro bitandukanya n'ibiyobyabwenge mu guharanira umutekano u Rwanda rwagezeho.
Ati "U Rwanda kubarubamo n'ababa hanze yarwo babona uburyo ari rwiza kandi ibyiza rugeraho bizakomeza kwiyubaka kuko dufite ubuyobozi bwiza."
Minisitiri Kabarebe yahuye n'urubyiruko ruvuye mu mirenge igize akarere ka Rubavu rwari rumaze icyumweru mu gahunda ya "Ndi Uumunyarwanda" ruganira kuri gahunda zo gukunda igihugu, kwihesha agaciro guteza imbere akarere no kurwanya ibiyobyabwenge.
Abaturage ba Rubavu barifuza gusurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Nyuma y'inama n'urubyiruko rwa Rubavu, Minisitiri Kabarebe yahuye n'abavuga rikijyana (opinion leaders) bo mu Karere ka Rubavu bagirana ikiganiro kirambuye ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.
Mu byo bagarutseho cyane, bifuje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yazasura akarere ka Rubavu vuba bishoboka bityo Abanyekongo bakanamenya ko atapfuye nk'uko babyibwiraga. Bati " Burya iyo wifuriza umuntu urupfu ahubwo aba azaramba".
Sylidio Sebuharara
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.