Pages

Saturday, 11 January 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Njye ndabona Kagame yabaye affecté n'urupfu bamwifulije

 

Ibi byose bishobora kuba ari montage.
Nk'uko Veritasinfo ibivuga, 
Abantu 3 batandukanye bavuga ko bari muri icyo gitaramo ariko bakaba batarabonye Paul Kagame kumasaha yavuzwe ko yari ahari (21H30-23H30).

Kuki Kagame akimara kumva biriya bihuha bimuvugwaho atagiye kuri TV Rda ngo abiveshyuze agahitamo kujya muri iyi ngirwa gitaramo nabyo bigaragara ko atigeze ahahinguka?

Ntibyumvikana. 

Wa mugani wa Rukundo Kagame ashobora kuba afite ibibazo bikomeye.

On Jan 11, 2014, at 15:26, Rukundo Claver <ruclaver2000@yahoo.fr> wrote:

 

Byanditswe na Igihe .com


Bitunguranye, Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye igitaramo cya Gakondo


Yanditswe kuya 11-01-2014 - Saa 06:40' na Jean Paul Ibambe




Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2014, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'umufasha we Jeannette Kagame batunguye abari bitabiriye igitaramo cy'itsinda ricuranga muzika rizwi ku izina "Gakondo" kuri Hotel des Milles Collines ubwo bazaga kwifatanya nabo.
Bimaze kumenyerwa na benshi ko itsinda rya Gakondo rirangajwe imbere n'umuhanzi Masamba Intore, rikora ibitaramo by'indirimbo za gakondo buri wa gatanu w'icyumweru kuri Hotel des Milles Collines, aho benshi mu banyakigali bakunda muzika inoze ya kinyarwanda batagisiba kunyarukira, ku buryo buri wa gatanu usanga haba hakubise huzuye abakunda kwizihirwa.
Mu gihe abari bitabiriye iki gitaramo bari bakomeje kuryoherwa nk'uko bisanzwe n'indirimbo z'abahanzi bagize Gakondo Group barimo Masamba, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Teta Diana n'abandi ; abari aho batunguwe no kubona Perezida Paul Kagame n'umufasha we baje kwifatanya nabo ahagana mu ma saa tatu n'igice z'umugoroba.
Nyuma yo kuhagera kw'Umukuru w'Igihugu n'Umufasha we, abari aho babaye nk'abatunguwe n'uko kuza kwifatanya nabo kwabo ndetse bakomeza kwishimana basangira, ariko banabyinana iyo njyana gakondo nyarwanda iba icuranze mu buryo bw'umwimerere (live).
Hashize umwanya muto we n'umufasha we bageze muri iki gitaramo, Perezida Kagame yaguriye abari aho bose icyo kunywa ndetse n'amafunguro ubwo buri wese yasabwaga kutagira inyota ndetse no kutishyura fagitire n'imwe, ibi bikaba nk'uko byasobanuwe, byari mu rwego rwo gusangira n'abari aho umwaka mushya wa 2014.
Mu gihe kingana n'amasaha abiri Perezida Kagame n'umufasha we bamaze muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abatari bacye, habayeho kubyina, gusaba indirimbo zahitaga zicurangwa ako kanya, ubusabane n'urugwiro, ku buryo mu gihe iki gitaramo ubusanzwe gisozwa mu ma saa yine n'igice z'ijoro, mu ijoro ryakeye ho cyasojwe hafi saa sita.
Ntibisanzwe ko Perezida Paul Kagame na Madamu bitabira ibitaramo nk'iki mu mujyi wa Kigali, by'akarusho mu buryo butunguranye nk'uko byagenze, gusa bombi basanzwe bazwiho gukunda muzika kuko batazuyaza kwifatanya n'abandi mu kubyina iteka iyo habaye iminsi mikuru itandukanye hakabaho igihe nk'icyo cyo kwizihirwa.
Kuza mu gitaramo cya Gakondo kwa Perezida Kagame na Madamu bibaye ku munsi yakiriyemo itsinda ry'abanyeshuri baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Wharton School.
Ubwo Perezida Kagame yari mu mirimo yo kwakira aba banyeshuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abaturage bo mu Mujyi wa Goma ho muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), barimo bakwirakwiza impuha z'ibinyoma ko Umukuru w'Igihugu cy' u Rwanda yitabye Imana. Bidatinze, ibiro by'umukuru w'igihugu byanyomoje izi mpuha ku rubuga rwa Twitter.
Gusa mu muco nyarwanda bisanzwe bimenyerewe ko iyo habayeho kubika umuntu akiriho biba bimusurira kuzabaho igihe kirekire.



Hejuru ku ifoto ni ubwo Perezida Kagame na Madamu bari bitabiriye inama y'umwiherero w'abayobozi mu gihe gishize.


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com 
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.