Pages

Saturday, 11 January 2014

Kagame yica Karegeya ni ukutareba kure, ni ugushyira imbere inyungu ze.

Banyarwanda, bavandimwe,
 
Kagame yica  Karegeya ni ukutareba kure, ni ugushyira imbere inyungu ze.

Umuntu ugira impuwe wese nta kuntu atababazwa n'urupfyu rwa Karegaya.
Tuzi ko  Karegeya yishe benshi kuva  yarwanira Museveni agakomeza no mu Rwanda.
 
Yishe abanya Byumba bo bari bamucumbikiye ndetse we na Kagame. Intambara yose yabaye bibereye muri Byumba mu bice bya hafi y'umupaka n'Ubugande. Ni ubwo ibyo bice ntazi ibyo aribyo neza, ariko twese tuzi ko Kagame niho yacumbitse igihe cy'intambara cyose.
 
Kagame nawe niho yiberaga abaturage bose bari mu buhungiro, banyagirwa, bicwa n'inzara n'indwara. Abasigaye Kagame yarabishe. Abandi aracyabakurikirana ngo ni abagenocidaires. Abo bose ni abamucumbikiye.
 
Karageya ntiyarekeye aho. Yishe impunzi muri Congo ndetse n'abanyecongo.
Yica Sendashonga n'abandi banyarwanda bari muri Kenya. Ibyo byose yabikorega Kagame.
 
N'ubwo abenshi mu mpunzi byatubabaje uburyo Karegeya yishwe, ntawe uyobewe ko yishe abahutu benshi.
 
Ariko mu rwego rwo kuba turi abantu , tukaba tutari inyamaswa, byaratubabaje uburyo yishwe. Yishwe nabi, areba, ari wenyine, adashobora kwiranaho, aboshwe  n'abo azi , yakoranye n'abo , inshuti ze.
 
Ni aho agahinda kari. Ni aho gupfa nabi bishingiye. Gupfa ubwabyo si ikibazo, ariko kwicwa ureba ni tragedie.
 
Abanyamahanga bose bose bababajwe n'urwo urupfu rwa Karegeya. Ari impunzi, atari impunzi bose batangajwe n'uburyo Kagame atagira impuhwe, ngo avuge ati ndategeka, mfite byose, mfite ububasha n'ubushobozi bwose, reka ndwanye uriya muntu ku bundi buryo ariko ntamwishe kuko twakoranye kuva turwana mu Bugande kugeza tugeze mu Rwanda. Ntabwo amahanga na twese twababajwe n'urwo rupfu kubera ko Karegeay atakoze nabi, ko wenda n'ibyo kagame amarugea atari byo, twababajwe n'uburyo hishwe, twbabajwe ni uko Kagame yari afite ubundi buryo yakoresha akanesha Karegeya.
 
Ibi kandi birashimangira iyicwa rya Habyiramana ryavuyemo genocide. Abantu benshi bazi  ko hari ubundi buryo  FPR  yari ifite bwo kugera ku butegetsi ari yonyine cyangwa se ibusangiye n'abo yasanze. Kwica Habyarimana n'abyo byari ukutareba kure ugashira imbere inyungu zawe gusa.  Kagame yica  Karegeya ni ukutareba kure, ni ugushyira imbere inyungu ze.
 
Karegaya ngo Kagame amuhora ko yateraga za grenades mu Rwanda.
 
FPR yateye grenades mu gihe cy'intambara ndetse ibifashijwemo na oppostion. Ubutegetsi bwa Habyarimana ntabwo bwagiye gushaka abo baziteye ngo bicwe nkuko Karegeya yishwe. Mwvuga muti Habyarimana yari ikigwari. Nahitamo kuba ikigwari aho gukora nk'ibyo Kagame yakoze. Habyarimana n'iyo abikora ntacyo byajyaga guhindura ku biabzo byari bihari kuko ntiayajyaga kumara FPR yose.  Kagame nawe rero nta kibazo yakemuye yica Karegeya.
 
Cyakora ikinteye inkeke ni ukubona abari mu Rwanda baracecetse. Ndavuga abo basirikare na FPR bose bamuzi, nabo bafite umutima wa muntu, bumva ko kwica atariwo muti wonyine ubaho. Bo bahisemo gukomeza kugaburira inda zabo, nyamara nabo zapfa, izo nda  zabo zikabora.
 
Mfite impungenge ko nta buryo  bafite bwo kwerekana akababaro kabo, bagahitamo guceceka kubera ko nabo bahagwa. Nkibaza ibyo byose igihe bizamara.
 
Abo bose maze kuvuga aho gukomeza gupfukamira umwicanyi Kagame, nibahunge, basohoke, n'ahandi ubuzima burahari.


 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.