Pages

Saturday, 11 January 2014

Re: *DHR* ABARWANYA FPR NI INDEMBE

DAVIS MUHIRE na mwe banyarubuga,
Niba uyu muvandimwe wacu Davis yiyemeje gukora assessment y'amashyaka nagire honnetete intellectuelle nibura yo kubanza asome amahame-remezo ya politki y'ayo mashyaka, ubundi ayanenge rwose kuko ari uburenganzira bwe kandi ni nabyo abanyamashyaka twifuza kuko biduha uburyo bwo gukosora ibyanenzwe mu gihe bifite ishingiro.
1.Davis ati: "amashyaka yubakiye ku macakubiri n'ivangura". Twe mu mahame ya politiki y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ashobora gusoma muri internet, tuvuga ko umwijima w'ivangura mu Rwanda utazakurwaho n'undi mwijima ahubwo uzakurwaho n'urumuri ruzanywe na politiki yubakiye ku mahame y'ubworoherane(ideologie du moderatisme), ubwubahane(respect mutuel), ubwihanganirane(tolerance), ubusabane(concorde), ubwizerane(confiance mutuelle), ubufatanye(solidalite),ubwuzuzanye(complementalite), ubuvandimwe(fellowship), ubwumvikane(comprehension mutuelle), ubunyakuri(verite/sincerite), gukorera mu mucyo(transparence), no gusangira ibyiza by'igihugu cyacu abanyarwanda twese nta we uhejejwe inyuma y'urugi. Amahame ya politiki yacu ateganya kugira RADIO IJWI RY'UBWOROHERANE/LA VOIX DE LA TOLERANCE yo kwigisha no gucengeza ariya mahame yose kuko tubona ko ariyo yatsinda sekibi uri mu Rwanda no mu mitima y'abanyarwanda nka kuriya wabashyize muri 9 categories from A to H.
2. Davis ati: "amashyaka ahorana imvugo yuzuye ibitutsi". Nkamusubiza nti "umwera uturutse i Bwami bucya wakwiriye hose". Ni perezida Kagame ubwe atuka abatavuga rumwe nawe muri politiki ngo ni : imbwa, amasazi azicisha inyundo, ibigarasha, imburamukoro, inkozi z'ibibi, ibipingamizi, pubelle, n'andi magambo y'bitutsi akunze gukoresha ntiriwe ndondora. Twe mu mahame yacu page 24 point 6 tuvuga tuti: "Kujya impaka za politiki mu kinyabupfura abantu batagombye gutukana kuko gutukana no gusebanya ari ikimenyetso cy'intege nke n'ubuswa bukabije muri politiki".
3.Davis ati: "gahunda yabo ni ukuvanaho FPR gusa". Muri document y'impapuro 28 y'amahame-remezo ya politiki y'ishyaka Abasangizi biragara neza ko atasomye, pages 14 na 16 tuvuga ko tugomba kuvanaho systeme ubutegetsi bwo mu Rwanda bwubakiyeho ubu kuko ari mbi tukayisimbuza indi systeme nziza yubakiye kumahame ya demokarasi nyayo y'ukuri itari iya mwikize y'amagambo gusa. Ibyo tuzakuraho turabyerekana tukerekana n'ibyiza bizabisimbura, aho tuguga ko niba ahantu hari umwijima nko mu Rwanda uwo mwijima udakurwaho n'undi mwijima ahubwo ukurwaho n'urumuri, umucyo(amahame-remezo ya politiki ya PRM/MRP-ABASANGIZI page 20 point 9).
Davis yavuze anenga Rukokoma na Dialogue Inter-rwandais hautement inclusif, twe ariko twemera ko ziriya iri inzira zishobora kudufasha twese abanyarwanda kubaka u Rwanda rushya rubereye bariya bose yavuze muri categories ze uko ari 9. Mw'ishyaka PRM/MRP-Abasangizi pages 25-26 twongeyeho indi nzira ya politiki  tubona yakoreshwa ari yo yo gushyiraho LETA YO KUGANGAHURA IGIHUGU(A healing Government), kuko nkuko Davis abivuga ubwe muri categories ze 9, u Rwanda n'abanyarwanda bararwaye indwara yabashegeshe ya ethnisme na regionalisme Iyo leta y'agateganyo ikenewe yo kugangahura igihugu na bene cyo bose kuki Davis ntacyo ayivugaho mbere yo kuvuga ko gahunda yacu ari ugukuraho FPR gusa.
Emwe twanateganije uko tuzafata abantu bahoze mu buyobozi bwa FPR itegeka u Rwanda muri iki gihe, page 24 point 10 aho duteganya muri actions zacu a mener ibi bikurikira: "Gutegura inyandiko ihanitse igomba kuba imfashanyigisho yo kuzakoresha mu ngando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n'abakada ba FPR Inkotanyi kuko twe nta gahunda dufite yo kwihimura no guhoora cyangwa se kubata hanze ngo babe impunzi kuko gahunda ya politiki yacu ari uguca burundu ibintu byose byateye kandi n'ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda".
4. Twe kwivuga twenyine kuko Davis yanenze amashyaka yose uko yakabaye(uretse FPR), uvuga ko nta gahunda ya politiki itomoye, ibereye abanyarwanda bose, tugira. Twe twarangije kubona ko utihaye peine yo gusoma amahame remezo y'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI. Ese wigeze nibura usoma amahame ya politiki y'ishyaka ryitwa BANYARWANDA ryibanda by'umwihariko ku bavictimes bose ba genocides zabaye mu Rwanda ntawe rirobanuye, n'uburyo ritekereza leta nshya yajyaho ngo rikore rehabilitation ya buri munyarwanda wese uri muri ziriya categories watugejejeho uko ari 9, n'izindi.
5. Davis ati: "ndi umunyrwanda ni ugusakara ibyo FPR imaze kubaka". Kuri twe  "ndi umunyarwanda" ni gahunda y'itotezabwoko igamije kugira icyaha kibi cya genocide icyaha cy'inkomoko ku bahutu, FPR ikabigirira kugirango icecekeshe abahutu batazayibaza yo n'abayobozi bayo ibya jenoside bakoreye abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu mu Rwanda no muri Congo. Ibyo byonyine(hamwe n'ibindi byinshi) bikagaragaza ko FPR itubakiye kuri fondation ikomeye nkuko Davis abivuga, ahubwo ko yubakiye ku musenyi.
(Anastase Gasana, Chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014/1/10 Davis Muhire <davis.muhire@yahoo.fr>
 


Mperutse gusoma inyandiko kuri site ya rwiza net ya Bwana Eugene NDAHAYO, umwe mu bayobozi bakuru ba FDU INKINGI, yise: "L'OPPOSITION EXTERNE: LE MALAISE". Ugenekereje mu Kinyarwanda yashatse kuvuga ati: "ABARWANYA FPR ni INDEMBE".
Ku batarasomye iyo nyandiko cyangwa batazi urufaransa, muri make avuga ko kugeza ubu hari amashyaka agera hafi kuri 20  arwanya FPR, ariko atarashobora kugira icyo ageraho kubera kudakorera hamwe no guhora ashyamiranye. Yemeza ko abayobozi b'ayo mashyaka barangwa n'ubuswa bwinshi (mediocrite), amacakubiri n'ivangura bishingiye ku moko no ku turere kandi bishakira gusa  inyungu zabo bwite. Asanga  kandi abarwanya FPR  nta gahunda ifatika bafite yo kuyivanaho ndetse baragambaniye abanyarwanda (l'opposition rwandaise a aussi trahi le peuple). Maze gusoma iyo nyandiko, nasanze Bwana NDAHAYO yaratangiye kubona  koko indwara abarwanya FPR barwaye. Reka mwongerereho ibi:

Abarwanya FPR ni abantu badindiye, bari inyuma ho imyaka 20
Abenshi bari mu mahanga, bagiye nyuma ya 1994. Baracyafite imitekerereze n'imikorere ya za CDR, MDR na za Power zose zizwi muri iyo myaka ya 1994. Usanga bagishimishwa n' imyigaragambyo nk'iyakorwaga kera twamagana IKINANI, imvugo yabo yuzuyemo ibitutsi ukaburamo ibitekerezo. Ntibanezerwa iyo hashize igihe amashyaka yabo adacitsemo ibice, abayobozi bamwe birukana abandi nk'uko byahoraga muri MDR, n'ibindi.

Ni  abantu bashaka inyungu zabo bwite. Nta gahunda bagira. Gahunda yabo ni ukuvanaho GUSA FPR. Byibutsa amashyaka yo muri 1990-94. TWAGIRAMUNGU yajyaga atubwira ati :"tuvaneho IKINANI ibindi tuzabireba nyuma". Umunyarwanda w'ubu si uko ameze. Nuvanaho FPR se uzazana iki? Ntabwo umunyarwanda w'ubu yakwiruka inyuma y'umuntu atazi neza gahunda ze. Ashaka kugira uruhare mu gufata byemezo bimugiraho ingaruka.

Ipfunwe n'ibikomere  mu barwanya FPR
Hano mu Rwanda twamaze kwisuzuma dusanga indwara dufite twarayitewe n'amateka y'igihugu cyacu. Bamwe tubana n'ipfunwe ry'ibyo twakoze cyangwa byakozwe n'imiryango yacu, abandi  babana n' ibikomere batewe n'ubwicanyi bwakorewe imiryango yabo, hari kandi n'abafite ibyo byombi.
Abarwanya FPR rero kuko nabo ni abanyarwanda, bafite iyo ndwara ariko ntibashaka kuyemera. Mu mashyaka barimo, babana babeshyana kubera ipfunwe cyangwa ibikomere navuze haruguru.
a.    Hari abamaranye ibikoremere imyaka irenga 50 batewe  n'abayobozi ba PARMEHUTU kuko babiciye ababyeyi cyangwa  babagize impunzi kuva 1959 kugeza 1973.
b. Hari abakomoka kuri abo ba PARMEHUTU bahemutse muri iyo myaka ya 1959-1973 bafite ipfunwe ry'ibyo ababyeyi babo bakoreye abatutsi  n'abahutu batavugaga rumwe muri iyo myaka, bamwe akaba ari nayo mpamvu bahunze batinye kubana n'abakomoka kubo ababyeyi babo bahemukiye.
c. Hari abakomoka kuri abo ba PARMEHUTU navgaga haruguru nabo bafite ibikomere batewe n'abayobozi bo ku ngoma ya HABYARIMANA, bakunze kwita ABAKIGA,  babiciye ababyeyi muri 1973. Biragaragara ko abari muri iki cyiciro bafite ipfunwe n'ibikomere.
d.  Hari abatutsi barokotse jenoside ndetse n'abahutu biciwe n'interahamwe muri 1994 bafite ibikomere bibabaza cyane
e.   Hari abakomoka ku bakoze jenoside cyangwa se ubwabo bagize uruhare muri jenoside bahorana ipfunwe ry'ibyo bakoze,
f.  Hari abapfushishe imiryango yabo mu buhunzi muri za Kongo n'ahandi nyuma ya 1994 bafite ibikomere, bazi ko ari ingabo za FPR zabiciye imiryango, badashaka no kumenya ukuri ku ntamabara yo gucyura impunzi z'abanayawanda;
g.Hari abagambaniye u Rwanda barahunga, abahunze ubutabera kubera inda nini n'ibindi byaha.  Abo niba RUDASINGWA, KAYUMBA etc… muri iki gihe  basakuza cyane kuko ipfunwe n'ikimwaro byo gutatira igihango bari baragiranye na FPR  bikiri bishya.
h.      N'abandi.

Aba bose  babana baziranye, baryaryana ndetse bamwe bangana urunuka. Niyo mpamvu nk'uko NDAHAYO yabyanditse, byabananiye kuvuga rumwe, barangwa n'amacakubiri n'ivangura. Ntibateze kuzagira gahunda nzima kuko ari abarwayi b'indembe, kandi ntawe ushobora kuvuza undi kuko batemera ko barwaye.

RUKOKOMA cyangwa NDI UMUNYARWANDA?
Bwana NDAHAYO asoza inyandiko avuga ko hakwiye inama rukokoma (Etats generaux) kugirango abarwanya FPR babwizanye ukuri bityo bashobore gufata ingamba zihamye zatuma bahirika FPR. Nabonye kuri uru rubuga hari n'abandi benshi bumva hakwiye ubumwe bwa opposition.

Abiyita ko "barwanya FPR" baba mu mahanga, kubera kutagira uruhare mu kubaka u Rwanda, ntibaramenya ko kubaka igihugu ari inzira ndende. Ni nko kubaka inzu. RUKOKOMA y'amashayaka yanyu, cyangwa ubwo bumwe bwa Opposition,  yaba ari  nko kugerekeranya amatafari  wubaka ariko  nta foundation ikomeye ufite. Foundation ni ukubanza gukira iryo pfunwe n'ibikomere mufite.
Gahunda yo kubwizanya ukuri ku mateka yaranze u Rwanda, yo kwatura ukavuga ipfunwe n'ibikomere wagize mu buzima bwawe,  yo gusaba imbabazi abo wahemukiye cyangwa utagize icyo ufasha igihe bari mu kaga, yo gutanga imbabazi iyo uzisabwe, iyo gahunda ni ugusakara inzu tumaze imyaka 20 twubaka. Ni gahunda ishingiye ku zindi gahunda zayibanjirije. Ni " NDI UMUNYARWANDA". 

Guhirika FPR muri 2017: inzozi
Mu by'ukuri abavuga ko barwantya FPR ntabwo  bazi icyo abanyarwanda bo muri 2014 bashaka. Ntabwo bazi ko icyo umunyarwanda wa 2014 yifuza ari umutekano, iterambere, uruhare mu miyoborere myiza, ubutabera, kwiga, kwivuza n'ibindi nk'ibyo,  ariko cyane cyane kugira AGACIRO. Umunyarwanda w'ubu aharanira ko u RWANDA RWUBAHWA mu ruhando mpuzamahanga. Ntibazi ko abanyarwanda banga usebya u Rwanda RWABO , kuko ibibazo byabo babiganirira hamwe (le linge sale se lave a la maison).

FPR yubatse kuri foundation ikomeye, inkuta zayo ndetse n'urugo (cloture) ni beton  ikozwe n'abanyarwanda ifitanye nabo igihango.  Gutekereza guhirika FPR ukoresheje Rukokoma nk'ibyo bamwe bavuga, ufutanije na FDRL nk'uko ba RUDASINGWA babishakisha, cyangwa politiki yo kuri internet, uba urota nk'umwana ugikura. Mumbabarire ntabwo ngamije gutukana ariko ibyiza ni ukuvugisha ukuri.
Davis

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.