Pages

Tuesday, 8 July 2014

[RwandaLibre] RWANDA: KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

6 juillet 2014

Amakuru

Mu nkuru twabagejejeho ubushize mwisomeye koGen Mupenzi Jean De La Paix, wari washinze umutwe w'ingabo wo gutera u Rwanda, afatanyije n'amwe mu mashyaka akorera hanze, yirukanywe mu gihugu cya Zambiya, avanywe muri gereza, kubera ko igihugu cya Zambiya cyavumbuye ko yari intasi ya leta ya FPR, yoherejwe guhungabanya umutekano w'impunzi z'abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Mupenzi Jean de la Paix

Mupenzi Jean de la Paix

Kugira ngo Mupenzi agere muri Zambiya ku buryo bworoshye, yagendeye kuri passport y'Ubuganda ifite nr B1067496, yitwa John Peace Mugisha. Yinjiye muri Zambiyatariki ya 23 Ukuboza 2013k'umupaka wa Nakonde, nk'umugenzi usanzwe. Gen Mupenzi yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Zambiya tariki ya 28 Mutarama, 2014, yirukanwa tariki ya 22 Kamena, 2014 ku mabwiriza ya ministre w'ubutegetsi bw'igihugu wa Zambiya.

Gen Mupenzi kandi ntiyirukanywe wenyine, ahubwon'uwari ukuriye DMI muri Zambiya, Rodrigue Maniriho, nawe yarirukanywe. Muri rya tekinika rya FPR, Gen Mupenzi yabonye inkuru y'iyirukanwa rya patron we, twasohoye tariki ya 27 Kamena, 2014, umunsi wakurikiye, n'ukuvuga tariki ya 28 Kamena, 2014, Gen Mupenzi yahise atwandikira ibaruwa, avuga ko ngo twamwibeshyeho, ko ahubwo ari we uri gukorana n'inzego z'umutekano za Zambiya mu gufata abamaneko ba FPR. Nimusome hano hasi ibyo Gen yandikiye IKAZE IWACU ngo asaba ko yagira ubushishozi kuri we:

« Nyakubwa Editor in Chief w'Ikaze,

Mbanje kubasuhuza, mbifuriza amahoro n'amahirwe mu kazi kanyu.

Ikinteye kubandikira n' iki:

Nyuma y'uko mfungwa muri Zambia bikozwe naPastor Shukuru, Maniriho Rodrigue n'izindi ntumwa za Kagame, Mwaguye mu mutego, ababashakiraga amakuru babaha ibihuha, nyuma y'aho Leta ya Zambia imenye ukuri ikandekura, nakomeje gukorera abanyarwanda, kandi narabyiyemeje kuko nzapfa ntongeye gukorera leta ya FPR. Ninjye ubwanjye uri gukorana na leta ya Zambia ngo abo bantu bose bagamije kubuza amahoro impunzi bajyanywe mu Rwanda kugumya gukorera shebuja, ni njye ubwanjye watanze Rodrigue, yewe na Shukuru n'abandi baraza gukurikiraho.

Ikibabaje mukomeje kugwa mu mutego (abanyamakuru babashakira inkuru) wo kugwa mu mutego munkamfatanya n'abo banyabinyoma. Njye ubwanjye sinigeze mpura n'abo bantu, habe n'umunsi umwe, sinigeze ninjira mu itorero iryo ari ryo ryose I Lusaka, none ndasaba ko mwahindura mukabwiza abantu ukuri, mukore enquete yimbitse, mumenye ukuri, mwigendera k'urwangano rw'umuntu umwe uri kubayobya bigendeye ku byigeze guhanurirwa i Lubumbashi.

Numva abantu bakwiye kurekeraho inzika, tugakorera umugozi umwe tukarimbura uriya mugome ugiye guhekura u Rwanda. Mwisebya CFCR kuko iriho kandi ntaho izajyaSi iya Gen Mupenzi, si nawe wayishinze, yashinzwe n'amashyaka kandi abyemera. Muzasubire neza muri izo nyandiko murebe ukuntu zinavuguruzanya. Muzanabaze n'abanzi, sinjya njya mu kabari habe na gato. Nk'iyo harimo inyandiko injyana k'urupfu rwa Nyakwigendera KAREGEYA, MWUMVA AtARI UMUTEGO Kagame ashaka gutega ngo, yereke isi ko ari impunzi ubwazo ziyicanira? NJYE UBWANJYE SINZI NUKO SA hasa, yewe na Malawi simpazi, sinjya mu kabari mu buzima bwanjye.  Mwumva atari umutego ngo Kagame akomeze ajijishe amahanga.

Kagame kuko azi ko tuzi ibye ashaka uburyo tutazigera dutahiriza umugozi umwe. Ubwo avuga ko ingabo za CFCR ari abamayimayi, mwaretse ukuri kukazagaragara? Ndabasaba banyakubahwa ko mwabwira abanyamakuru banyu bakabanza bagashishoza, bamwe bavugira FDLR ibitari byo, kuko njye nayo ntacyo dupfa, ni abanyarwanda barushye nkanjye, Kagame ahoza ku nkeke. None nyakubahwa ndagirango mumenye ukuri. 

Murakabaho kandi tubifurije akazi keza mu kugumya kubera amaso abannyarwanda, turabizi ko mu kazi kenshi nk'ako ko kurebera abanyarwanda hashobora kuba kurengera. Nirinze kujya mu binyamakuru kuko nziko mukorera impunzi ngo tutagwa muri wa mutego wo kwereka Kagame ko Hanze twananiwe kumvikana, azi ko turwanira ubuyobozi kandi si ko biri.

Imana ibahe umugisha.

Brig Gen Mupenzi »

Gén Emmanuel Habyalimana, nabwire abanyarwanda iby'ingabo yashinze

Gén Emmanuel Habyalimana, nabwire abanyarwanda iby'ingabo yashinze

Ngayo nguko. Gen Mupenzi na n'ubu aracyashaka kujijisha koko? Ngo ni we uri gukorana na Zambiya kandiyarirukanyweyo tariki ya 22 Kamena, 2014? Ahubwo byaba byiza atubwiye aho aherereye ubu. Uretse ko ukurikije ibyangombwa yari afite byo mu Buganda, nta kabuza, Gen. Mupenzi ari mu Buganda, aho yari yaravuye, mu barwanyi ba M23, kuko n'ubundi Zambiya yamwirukanye ivuga ko ari umwe mu barwanyi ba M23. Ba banyamashyaka nabo bakorana nawe, yongeye kwemeza ko ari bo bamukoreshaga ko nta ngabo yashinze ahubwo ko ari bo bazishinze kandi zihari zitasenyutse.

Ubu birakwiye ko abantu nka Dr Anasatse Gasana, Gen Emmanuel Habyalimana n'abandi basinye ya nyandiko ishinga ziriya ngabo za CFCR, batinyuka bagasobanurira abanyarwanda ibyazo, n'ukuntu bakorana na Gen Mupenzi, uzwi na leta ya Zambiya nk'umurwanyi wa M23, umutwe wa FPR wari warigaruriye ubutaka bunini muri Kivu y'amajyaruguru, ariko ukaza gutsindwa n'ingabo za Congo mu mpera za 2012. 

Ushatse kwiyibutsa gato ibya Mupenzi wasoma n'iyi nkuru: http://ikazeiwacu.fr/2014/02/19/nta-mugambi-mubisha-ugihira-kagame-na-bahezanguni-be-bibumbiye-muri-fpr/

Musome n'iri itangazo rya CFCR: http://ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr/files/2014/01/communique-de-presse-final.pdf

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Monday, 7 July 2014

[RwandaLibre] Urujijo mu matangazo ya CNR-Intwari

"CNR-INTWARI NTIYIGEZE IVA MURI CNCD NTANUBWO KANDI YANDIKIYE TWAGIRAMUNGU FAUSTIN IMUSABA KWINJIRA MURI CC", Gen Emmanuel Habyarimana.

http://ikazeiwacu.fr/2014/07/07/cpc-ikomeje-kuba-ikibazo-mu-mashyaka-ya-opozisiyo-akorera-hanze/

CPC IKOMEJE KUBA IKIBAZO MU MASHYAKA YA OPOZISIYO AKORERA HANZE.

7 juillet 2014

Politiki

Mu gihe mu kwezi kwa gashyantare, 2014 Faustin Twagiramungu yatumizaga inama yari yise« Kaminuza », ngo opozisiyo irebe ukuntu yakwisuganya igakorera hamwe; mu mashyaka menshi hacitse igikuba, ndetse amwe asa nacitsemo kabiri. Mu nama kaminuza hari hatumiwe amashyaka 10, ariko ayitabye inama ni: FCLR-Ubumwe, RDI- Rwanda Rwiza, UDR, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi.

Faustin Twagiramungu, perezida wa Coalition des partis pour le changement (C.P.C.)

Faustin Twagiramungu, perezida wa Coalition des partis pour le changement (C.P.C.)

Icyo gihe RNC Ihuriro Nyarwanda yatakaje bamwe mu bayoboke bayo, bagiye gushinga irindi shyaka, baryita UDR, rikaba riyobowe na DR Murayi Paulin. Inama kaminuza zarangiye hashinzwe impuzamashyaka yiswe CPC (Coalition des partis pour le changement), ihuriweho na FCLR-Ubumwe, RDI -Rwanda Rwiza na UDR. Andi mashyaka yari yitabiriye inama kaminuza ntiyinjiye muri CPC avuga ko agiye kubitekerezaho.

Gén Emmanuel Habyalimana, perezida wa CNR-Intwari

Gén Emmanuel Habyalimana, perezida wa CNR-Intwari

Ku itariki ya 07-07-2014, ishyaka CNR-Intwari riyobowe na Gén Emmanuel Habyalimana, naryo rititabiriye inama kaminuza, ryatangaje ko rivuye mu mpuzamashyaka ryari ririmo yitwa CNCD. Ku itariki ya 06-07-2014, CNR Intwari yasohohoye irindi tangazo rivuga ko yandikiye umuyobozi wa CPC, Faustin Twagiramungu, imusaba kwinjira mu mpuzamashyaka ayoboye. Hadaciye kabiri, uyu munsi tariki ya 07-07-2014, perezida wa CNR-Intwari, Gén Emmanuel Habyalimana yasohoye itangazo rivuguruza ariya abiri yasohotse mbere, avuga ko CNR-Intwari itigeze iva mu mpuzamashyaka CNCD, kandi ko itigeze yandikira Faustin Twagiramungu imusaba kwinjira muri CPC.

Ubu rero abakurikira ibya politiki ya opozisiyo baribaza bati: « Ikibazo kiri he? Ese n'amashyaka afite ikibazo kuri CPC cyangwa ni CPC itera ayandi mashyaka ikibazo »? Abasesenguzi nyamuneka nimutabare mumurikire abanyarwanda.

Soma itangazo rya CNR-Intwari risaba kwinjira muri CPCfichier pdf Kwinjira muri CPC

Soma itangazo rya CNR-Intwari rivuguruza ibyatangajwe mbere:

 fichier pdf Itangazo rya CNR-INTWARI RYO KUWA 07. 07. 2014-1

Uwimana Joseph

ikazeiwacu.fr

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Re: update/Fw: *DHR* Prison ya Gisenyi ngo ilimo gushya

Tuvugishukuri,
Uri mu kuri mu gutabariza abanyarwanda barimo kwicwa, cyane cyane bariya bari mu magereza bazira ubwoko bwabo, haba muri prison y'i Gitarama haba no mu y'i Gisenyi.
Ugize neza guhamagarira communaute rwandaise yose gusaba ko amahanga yaba ariyo arinda umutekano w'abanyarwanda kuko leta ya FPR yo aho kubarinda ahubwo ikora gahunda zo kubica nka kuriya gutwika nkana amagereza n'ubundi buryo bw'ubugome utakeka bakoresha.
Ndibuka ko nkiri minisitiri w'ububanyi n'amahanga, DMI n'abandi bashinzwe umutekano bakoraga gahunda zo kwica abatutsi bacitse kw'icumu buri gihe kugirango babitwerere abahutu bashaka kwica, no kwereka abanyarwanda n'amahanga ko abahutu bagifite ingengabitekerezo ya genocide yabaritse mu mutwe itazanabashiramo keretse bose bashize. Iriya strategie maccable ya FPR yo kwica abantu imaze gukabya no guhora bayikoresha kenshi, abanyamahanga baje kuvumbura ko ari FPR/APR/RDF yica abatutsi bacitse kw'icumu ikabeshyera abahutu kugirango ibone uko ibica ari nabenshi, nuko babwira leta ya FPR bati: mwigamba hose ko mufite ingabo zikomeye ndetse mukanagira nyinshi ku buryo muzohereza gufasha ONU/UN kurinda umutekeno w'abaturage mu bindi bihugu; bati rero dukurikije ko abatutsi bacitse kw'icumu rya genocide bapfa buri gihe mukaba mudashoboye kurinda ubuzima bwabo, twe tugiye gukora gahunda yo kuza kubarinda kuko mwe bigaragara ko mutabishoboye. Ni uko FPR/DMI baretse iriya strategie maccable yo kwica abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya 1994 kugirango babigereke ku bahutu babone uko babica ari benshi kurushaho. N'ubu rero ni kimwe ntacyahindutse. Leta ya FPR ibeshya abanyarwanda n'amahanga ngo yakuyeho igihano cy'urupfu mu buryo bwo kwibonekeza ku mahanga gusa kandi mu by'ukuri igihano cy'urupfu kikiriho mu Rwanda hakoreshejwe kwicisha abanyururu ubujyahabi bwa prison, inzara, inyota, uburozi, inkoni, iyicarubozo, akandoyi, agafuni, umugozi, inkongi y'umuriro muri gereza, n'amasasu nka kuri perezida Kagame yatanze amabwiririza ko bazajya babarasa uko barashe Gitifu wo mu Ruhengeri na wa musore wo muri Bicumbi(Kigali Ngali) baciriye uburozi bamubeshyera kandi nyirabwo azwi ari we Dan Munyuza. Bose barabeshyewe ngo barirutse bashaka gutoroka kandi bari baziritse amapingu. Dukwiye rero kwishyira hamwe koko tugasaba communaute internationale kujya kurinda abanyarwanda bicwa buri munsi na leta yakagombye kubungabunga ubuzima bwabo. (Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI,ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'iguhugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

2014-07-07 16:02 GMT-04:00 'J.C. Tuvugishukuri' psj_survivors@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
 Chers Tous et chères toutes,

Selon les informations fiables et donc dignes de foi qui me sont envoyées il y 'a quelques minutes, la prison de Gisenyi est en train de brûler. Les habitants sont en train d'observer impuissamment la prison en train de brûler. Jouissant d'une impunité totale, Kagame est entrain de brûler nos parents, frères et sœurs jetés en prison et sans dossier au vu et au su de tout le monde.
Kagame est entrain de mettre en action son discours sur sa volonté de tuer pendant qu'il fait jour et sans se cacher.
La communauté rwandaise devrait réagir pour dénoncer de telles cruautés et demander à la communauté internationale le droit de protéger la population.Que nous reste t-il à faire?
Un crime audieux.
====
Amakuru angezeho mu kanya aravuga ko ngo prison ya Gisenyi ilimo gushya nako kugurumana aka ya yindi ya Gitarama. Kagame alimo gushyira mu bikorwa bimwe aherutse kuvugira hariya iwacu. Dusabe imana abacu babe bashoboye gusohokamo. Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Mbega ubugome.

It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 
----- Forwarded Message -----
From: "'J.C. Tuvugishukuri' psj_survivors@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Innocent Twagiramungu <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; Fondationbanyarwanda Fonationbanyarwandagroup <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; Ibukabose Group <ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr>
Sent:
Subject: *DHR* Prison ya Gisenyi ngo ilimo gushya

Chers Tous et chères toutes,

Selon les informations fiable qui m'arrivent, la prison de Gisenyi est en train de brûler. Les habitants sont en train d'observer impuissamment la prison en train de brûler. 
Kagame est entrain de mettre en action son discours sur sa volonté de tuer pendant qu'il fait jour et sans se cacher.
====
Amakuru angezeho mu kanya aravuga ko ngo prison ya Gisenyi ilimo gushya nako kugurumana aka ya yindi ya Gitarama. Kagame alimo gushyira mu bikorwa bimwe aherutse kuvugira hariya iwacu. Dusabe imana abacu babe bashoboye gusohokamo. Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Mbega ubugome.
 
alt
It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 
__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Improved Group Homepage!
The About page of your Group now gives you a heads up display of recent activity, including the latest photos and files

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] MediaCongo.net - 7 hours ago: Beni: ville-morte contre les FDLR

Beni: ville-morte contre les FDLR

MediaCongo.net - 7 hours ago

Boutiques, marchés, bureaux de l'administration fermés. Aucune
activité à Beni qui a connu l'opération ville-morte de deux jours,
vendredi et samedi derniers. Le mot d'ordre de la Société civile de la
place a été respecté à la lettre, à plus de 100 % selon son
coordonnateur d'autant que toutes les grandes agglomérations alentour
jusqu'à 50 km, comme Eringeti ont suivi le mouvement.

A la base, la protestation contre la présence des FDLR, ces miliciens
hutus rwandais dans un camp de transit, près de l'aéroport Mavivi, 20
km de Beni-ville. La population n'en veut pas. Elle a exprimé son
refus ferme par cette ville-morte de deux jours. Non pas pour le
génocide commis au Rwanda en 1994 par les extrémistes hutu du camp du
général-major Juvénal Habyarimana dont ces FDLR sont des descendants.
Mais plutôt pour leurs crimes commis au Nord-Kivu et des exactions
qu'ils infligent gratuitement aux populations. Les FDLR personnifient
la terreur pour les Kivu. D'où la population qui estime à juste titre
qu'elle ne peut cohabiter avec les FDLR, ceux-là même qu'elle estime
être ses bourreaux. Même pas provisoirement, c'est-à-dire en attendant
leur transfert définitif ailleurs.

La sécurité de Béni exige, par conséquent, que ces criminels soient
donc délocalisés de Beni sans délai, sans quoi d'autres actions de
grande envergure seraient envisagées jusqu'à ce qu'elle obtienne gain
de cause.

LES MILICIENS HUTU RWANDAIS CONSIDERES COMME DES CRIMINELS

Les FDLR sont donc sur une corde raide. Dans toutes les provinces, les
populations s'opposent énergiquement au moindre transfert de ces
miliciens hutu rwandais considérés comme des criminels. Le mouvement
avait commencé à Goma, la métropole du Nord-Kivu où la population
s'était soulevée contre leur présence au site de transit. Elle avait
obtenu leur délocalisation.

A l'Equateur, leur point de chute prévu par le Gouvernement central,
on entend déjà des protestations çà et là, la Société civile a du
reste déjà annoncé ses couleurs à ce sujet. Selon le programme des
autorités de Kinshasa, Beni et les autres villes ne sont que des
points de transit où ils attendaient la logistique de la Monusco pour
joindre Kisangani, dans un premier temps avant d'échouer à l'Equateur,
à Irebu, un ancien centre de formation militaire à quelques jets de
pierre de la prison d'Angega sur le fleuve-Congo. Pas du tout
rassurant avec ces FDLR qui ont une grande capacité de se réorganiser
sur le plan opérationnel et de se réarmer.

Comment vont-ils évoluer là, à l'Equateur, tout près du chaos
centrafricain et du périmètre de la LRA ougandaise de Joseph Koni ?
Les Congolais ont raison de rejeter la présence des FDLR sur leur
territoire à cause des souffrances qu'ils font subir aux populations
civiles. Ils ont raison. Pendant que le Gouvernement central se bat
comme un diable dans un bénitier pour leur trouver une terre d'asile à
l'intérieur du pays, les FDLR continuent à frapper dans le territoire
de Lubero, au Nord-Kivu, 40 km de Butembo.

ICI ON NE CONNAIT PAS LA REDDITION

C'est l'Administrateur de territoire (AT) et le coordonnateur de la
Société civile qui ont donné l'alerte. Les FDLR alliées pour la
circonstance à la milice criminelle de Cheka qui a été délogée par les
Fardc à Walikale, met le secteur à feu et à sang. Ils recrutent de
force des enfants soldats, rasent des champs, attaquent des villages.

On compte à ce jour, 6.000 déplacés des villages de cette contrée qui
fuient les exactions des FDLR, selon l'AT. Les Fardc ne sont pas
visibles dans ce secteur, ce qui laisse libre cours à ces combattants
hutu rwandais et aux hommes de Cheka. Ici on ne connait pas la
reddition des FDLR. Ceux-ci continuent à opérer comme d'habitude. Ce
qui favorise leurs opérations, c'est la présence de la forêt dense qui
part de Walikale jusqu'en Province Orientale.

C'est dans cette forêt ou tous ces criminels refugient en cas de dur.
La semaine passée à Walikale où deux factions de la milice NDC de
Cheka se battaient au mortier, les Fardc sont intervenues.
Malheureusement le criminel de guerre Cheka n'a pas été arrêté. Il
avait déjà eu le temps de se mettre à l'abri dans la forêt
environnante avec tout son armement lourd. A ce jour, il renforce le
front des FDLR à Lubero, à 250 km de là. Ce qui permet d'avancer qu'au
Nord-Kivu, la base-arrière de tous ces nombreux groupes armés avec en
première ligne les FDLR, c'est la forêt dense. Comment donc aller les
y déloger ? La guerre contre les FDLR devrait se dérouler là, en forêt
et nulle part ailleurs...

Kandolo M. Forum des AS
Beni, 7/07/2014 (Forum des As, via mediacongo.net)

http://www.google.ca/gwt/x?gl=CA&hl=en-CA&u=http://www.mediacongo.net/show.asp%3Fdoc%3D57237&source=s&q=Beni+:+ville-morte+contre+les+FDLR+mediacongo.net

--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time:15H30-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique:
heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***

__._,_.___

Posted by: Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Jeune Afrique - 3 hours ago: RDC-Rwanda: que faire des ex-rebelles FDLR?

RDC-Rwanda: que faire des ex-rebelles FDLR?

Jeune Afrique - 3 hours ago
07/07/2014 à 17:30 Par Jeune Afrique     
Photo: Des combattants FDLR en RDC. © AFP

Ils sont à peine 200 à avoir déposé les armes, mais, en RDC, la
question de l'avenir des rebelles des Forces démocratiques de
libération du Rwanda (FDLR) se pose déjà.

Traqués par l'armée congolaise et la brigade d'intervention des
Nations unies, les rebelles des Forces démocratiques de libération du
Rwanda (FDLR) stationnés dans l'est de la RDC ont commencé, fin mai, à
déposer "volontairement" les armes. Pour timide qu'il soit encore - il
concerne moins de deux cents combattants -, ce mouvement de reddition
s'est traduit par une suspension de six mois des opérations militaires
engagées contre eux.

>> Lire aussi : pointée du doigt par Kigali, la Monusco nie soutenir les FDLR

"Nous espérons les inciter à continuer de se rendre", explique une
source onusienne. Reste à savoir où ils seront regroupés en attendant
leur retour au Rwanda. Kinshasa propose Irebu, dans l'ouest du pays,
où se trouve une base de la marine militaire. "Trop loin du Rwanda,
répond La Forge Fils Bazeye, porte-parole des FDLR. Ce n'est pas
pratique de nous envoyer à plus de 2 000 km de notre pays alors que
nous déposons les armes précisément pour y retourner."

Pour l'instant, ceux qui se sont rendus sont hébergés avec femme et
enfants dans des camps de transit à Kanyabayonga et à Kigogo, dans le
Nord-Kivu et le Sud-Kivu. Au grand dam des populations locales.

http://www.google.ca/gwt/x?gl=CA&hl=en-CA&u=http://www.jeuneafrique.com/Article/JA2791p008.xml9/&source=s&q=RDC+-+Rwanda+:+que+faire+des+ex-rebelles+FDLR+%3F+Jeune+Afrique

--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time:15H30-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique:
heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***

__._,_.___

Posted by: Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Re: [fondationbanyarwanda] FW: [RwandaLibre] Imvo n'Imvano yo kuwa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014

Kota,

Urakoze kuba ushyizeho iyi message. Inyibukije bamwe bashinze amashyaka hano i b urayi bakubwira ko ngo kugira ngo winjire mo ugomba kugenza umutwe amaguru ukayashyira hejuru.
Akaba aliyo condition sine qua non. Byarananiye, ndacyategereje uzansaba kwinjiramo ngendesha amaguru kandi ndeba iyo njya.

JC, Libre Penseur
 
It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 
From: "kota venant kotakori@hotmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
To: "radioitahuka@gmail.com" <radioitahuka@gmail.com>; "rwandalibre@yahoogroups.com" <rwandalibre@yahoogroups.com>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "invo@bbc.co.uk" <invo@bbc.co.uk>
Sent:
Subject: [fondationbanyarwanda] FW: [RwandaLibre] Imvo n'Imvano yo kuwa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014

Ukuli, ukuli ni iki se shenge? Kwemezwa nande, ufite ubuhe bwisanzure kandi hagaragajwe iki?  
Ngaho ahakagombye gusuzumwa neza!  Kabare ati "Haguma Umwami ingoma irabazwa!
 
Aliko ntawe uvugana indya umugani w'umurundi; kandi abanyarwanda benshi bigaragara ko dusonzoye indonke byanze bikunze, kugeza n'iducilikira ubwenge! Rero udukora mu ntoki (uduha icyo gutamira) niwe nyili ukuli: yemwe anadusabye kugenza umutwe amaguru tiyashize hejuru byaba aliko kuli, ahubwo tukamagana utubwiye kugenza amaguru tumwita umubeshyi! 
Iyi nda ndende uwareba neza yasanga ali imwe mu mizi ya za jenocide zikunze gukorerwa i Rwanda n'abanyarwanda. Ngicyo ikibazo gikomeye cy'Urwanda!  
 
Iki kiganiro cya bbc kirabyerekana nkuko urumuli rwerekana ibyo rutunzweho byose. 

To: youthdemocrats@yahoogroups.com; RAYA-Network@yahoogroups.com
From: RwandaLibre@yahoogroups.com
Date: Sun, 6 Jul 2014 19:56:53 -0400
Subject: [RwandaLibre] Imvo n'Imvano yo kuwa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014

Ikiganiro kibanze kuri Raporo Maina Kiai yakoze k'Urwanda ku bijyanye n'uburenganzira bw'Ikiremwamuntu.

Abatumirwa ni:

-"Impuguke" mu mategeko Evode Uwizeyimana wahindutse umuzindaro wa Leta ya Kigali;
-Intwari Matata Joseph, umuyobozi wa CLIIR, na
-Bwana Twagirimana Bonifasi, Visi-Perezida wa FDU-INKINGI.

__._,_.___

Posted by: "J.C. Tuvugishukuri" <psj_survivors@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (4)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] RE:IKAZEIWACU yabeshye abasomyi bayo

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N'ABANYARWANDA BOSE

Nyuma yo kubona inyandiko zinyuranye zatangajwe n' ikinyamakuru IKAZE IWACU ku mbuga za internet, ku mataliki ya 19/02/2014; no kuya 6/7/2014;

Nyuma yo kubona inyandiko nyinshi z'abantu banyandikira bashaka kumenya ukuri kuri ibi byose byatangajwe n'ikinyamakuru IKAZE n' ibindi byose byagiye bivugwa;

Nsanze ari byiza gutangariza abanyarwanda n'amahanga ibi bikurikira:

1.     Nibyo koko nafungiwe mu gihugu cya Zambia. Nagiye yo taliki ya 25/01/2014 mfungwa ku italiki ya 28/01/2014 mfungishijwe n'abantu bahagarariye diaspora nyarwanda  yo muri Zambia barimo abo nashoboye kumenya nk'abitwa Rodrigue Maniriho na pasteri SHUKURU bigize abakuru b'impunzu, bagiye kundega ibinyoma  muri polisi yaho ngo ndi intumwa ya guverinoma ya Kigali nkaba naje gutata igihugu cya Zambia no kugirira nabi impunzi. Ibi ntibabikoze kubera gukunda impunzi ahubwo babikoze kuko bari babisabwe na leta ya FPR Inkotanyi bakorana nayo rwihishwa ikaba yarabahaye akayabo k'amadolari ishaka ko mpita mfatwa nkoherezwa i Kigali kujya gucibwa umutwe jye na bagenzi banjye twari kumwe. Aha ndashimira impunzi z'abanyarwanda muri Zambia kuba nyuma yo kumva iyo nkuru bamwe bagaterwa ubwoba babuzwa kunsura ariko abandi mu gukurikirana baje kumenya ukuri bamfasha gusobanurira guverinoma ya Zambia amayeli ya Guverinoma ya Kigali ikoresha igura zimwe mu mpunzi, kugeza aho bumviye ukuri bansubiza uburenganzira bwanjye baramfungura.

2.     Mu itangazo IKAZE yatangaje ku rubuga rwayo rwa internet, yacuritse ayo makuru ahubwo ibeshya ko nkorana na Guverinoma y'i Kigali, ko natumwe gusenya umutwe wa FDLR no kugirira nabi impunzi aho ziri hose. Aha ndamenyesha abanyarwanda bose ko ibi atari byo, ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. FDLR ntabwo ikorera muri Zambia, sinumva impamvu nagombaga kujya kuyisenya nkajya aho idakorera. Na  FDLR ubwayo izi ko ibi abihaye kuyivugira bamvugaho atari byo, kuko abagize FDLR abenshi turaziranye, ni inshuti zanjye kandi njye nemera ko bafite intego ya politiki y'umvikana itandukanye n' ibyo FPR iyitwerera.

3.     Nyuma yo gufungurwa kwanjye, hari inkuru yasohotse ivuga ko leta ya Zambia yanjyanye  mu Rwanda ku ngufu, iyo nkuru y'impimbano ibanza gucicikana muri za facebook, nyuma Ikaze Iwacu ibiterura uko byakabaye ibikubita ku rubuga rwayo.  Ndagirango mbwire abasomye iyo nkuru ko atari ukuri ko ntigeze njyanwa mu Rwanda cyangwa Uganda nkuko byavuzwe. Impunzi nyinshi n'abanyapolitiki tuvugana kuri telephone bazi neza aho mperereye ku buryo babona neza ko ariya makuru  ari ibinyoma. Aha nkaba nsaba ikinymakuru IKAZE kutagwa mu mutego w'ibibazo abanyarwanda baba bifitaniye ku giti cyabo bagashaka kubihindura ikibazo rusange. Ibi ntibyubaka abanyarwanda ahubwo bitiza umurindi ubutegetsi bwa Kagame n'abambari be bifuza ko abantu batakumvikana ngo bafatanye kumurwanya, bityo we akikomereza gutanga amabwiriza ye yo kurasa umuntu wese ukekwaho kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.

4.     Ndatangariza abanyarwanda n'amahanga yose ko  ntaho mpuriye na leta ya Kigali na Kagame na FPR ye bagendera ku murongo wa politiki y'ivangurabwoko, akarengane, urugomo n'ubwicanyi bukomeje guhekura abanyarwanda.

5.     Nifuje kandi gutangariza abanyarwanda bose, cyane cyane abifuje kumenya aho duhagaze muri gahunda yo kurwanya leta mpotozi ya Kagame  na FPR ye ko umurongo wa politiki nyarwanda wanjye nemera ari umurongo wubakiye ku ngengabitekerezo y'UBWOROHERANE usangiwe n'amashyaka ya politiki PRM/MRP-ABASANGIZI na BANYARWANDA PARTY.  Ni uyu murongo wa politiki y'ubworoherane, ubwubahane n'ubusabane hagati y'abana b'u Rwanda niteguye guharanira ku rugamba urwo ari rwo rwose, rwaba urwa politiki, rwaba n'urwa gisilikare mu gihe bibaye ngombwa. Nshyigikiye kandi n'ibindi bitekerezo byose bigamije kurwanya ingoma y'igitugu mu Rwanda no gushaka icyazana ubumwe nyakuri bw'abanyarwanda.

                             Bikorewe i NDOLA none kuwa 7/7/2014

                 Brigadier General Dr. Mupenzi Jean de la Paix,

                             Associate Professor

__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Improved Group Homepage!
The About page of your Group now gives you a heads up display of recent activity, including the latest photos and files

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.