"CNR-INTWARI NTIYIGEZE IVA MURI CNCD NTANUBWO KANDI YANDIKIYE TWAGIRAMUNGU FAUSTIN IMUSABA KWINJIRA MURI CC", Gen Emmanuel Habyarimana.
CPC IKOMEJE KUBA IKIBAZO MU MASHYAKA YA OPOZISIYO AKORERA HANZE.
7 juillet 2014
Mu gihe mu kwezi kwa gashyantare, 2014 Faustin Twagiramungu yatumizaga inama yari yise« Kaminuza », ngo opozisiyo irebe ukuntu yakwisuganya igakorera hamwe; mu mashyaka menshi hacitse igikuba, ndetse amwe asa nacitsemo kabiri. Mu nama kaminuza hari hatumiwe amashyaka 10, ariko ayitabye inama ni: FCLR-Ubumwe, RDI- Rwanda Rwiza, UDR, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi.
Icyo gihe RNC Ihuriro Nyarwanda yatakaje bamwe mu bayoboke bayo, bagiye gushinga irindi shyaka, baryita UDR, rikaba riyobowe na DR Murayi Paulin. Inama kaminuza zarangiye hashinzwe impuzamashyaka yiswe CPC (Coalition des partis pour le changement), ihuriweho na FCLR-Ubumwe, RDI -Rwanda Rwiza na UDR. Andi mashyaka yari yitabiriye inama kaminuza ntiyinjiye muri CPC avuga ko agiye kubitekerezaho.
Ku itariki ya 07-07-2014, ishyaka CNR-Intwari riyobowe na Gén Emmanuel Habyalimana, naryo rititabiriye inama kaminuza, ryatangaje ko rivuye mu mpuzamashyaka ryari ririmo yitwa CNCD. Ku itariki ya 06-07-2014, CNR Intwari yasohohoye irindi tangazo rivuga ko yandikiye umuyobozi wa CPC, Faustin Twagiramungu, imusaba kwinjira mu mpuzamashyaka ayoboye. Hadaciye kabiri, uyu munsi tariki ya 07-07-2014, perezida wa CNR-Intwari, Gén Emmanuel Habyalimana yasohoye itangazo rivuguruza ariya abiri yasohotse mbere, avuga ko CNR-Intwari itigeze iva mu mpuzamashyaka CNCD, kandi ko itigeze yandikira Faustin Twagiramungu imusaba kwinjira muri CPC.
Ubu rero abakurikira ibya politiki ya opozisiyo baribaza bati: « Ikibazo kiri he? Ese n'amashyaka afite ikibazo kuri CPC cyangwa ni CPC itera ayandi mashyaka ikibazo »? Abasesenguzi nyamuneka nimutabare mumurikire abanyarwanda.
Soma itangazo rya CNR-Intwari risaba kwinjira muri CPC: Kwinjira muri CPC
Soma itangazo rya CNR-Intwari rivuguruza ibyatangajwe mbere:
Itangazo rya CNR-INTWARI RYO KUWA 07. 07. 2014-1
Uwimana Joseph
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.