Yewe Madamu Madeleine Bicamumhaka, abanyepolotiki bagira umuco wabo wo kwanduza abo bahanganye n'abo badakunda, babagerekera ntakwibagirwa no kubannyega, bilinda kuvuga ibyiza babaziho. Ibyo ntibigomba kugutangaza: Kayibanda barabimukoze, bamwita Masudi ntaguhingutsa ibyiza yazaniye abanyarwanda; Habyarimana bamwita Kinani Rutema ntaguhingutsa ibyiza yakoreye abanyarwanda, nuyu dufite ubu ibye birateganijwe shenge!
Twese tuzi ko ubukonde n'ubugarerwa byaliho, ni evolution normale ya occupation de l'espace, yemwe ni nuko ibihugu byirema a grande echelle. Madeleine wasomye neza ukuntu amasambu manini yabonetse (ubukonde by'imilyango ifite amaboko yakonze amashyamba cyangwa se ubundi bulyo wavuze bwakoresheje, nk'umunani). Buliya no mu Bukonya, Cyabingo, n'utundi duce twa kure y'ishyamba byabayeho, aliko bishirana cyangwa se bita ubukare uko amashyamba yigiragayo, bisigara ali ibintu bito cyane, utabona. Ibi abahanga barabyandika, aliko umunyepolotiki abikoresha iyo abibonamwo inyungu ye direct.
Ntaho koko byali bihuliye n'abanyepolotiki tuzi nka ba Bica, ba Odo, ba Mhakaniye ngo babe baregwa ko bali abakonde, bigatuma batambamira aho ubukonde bwali gucibwa vuba kandi burundu. Gusa Inkubiri Freedom Movement ntiyakwitesha gushyiramwo agasenda ishotora abakiga ifata nk'abakeba!
Envoyé : jeudi 5 avril 2018 16:05
À : Nzinink
Objet : [haguruka] Ibisobanuro k'Ubukonde bwari mu gace gato ko mu Majyaruguru y'Urwanda.
Ibisobanuro k'Ubukonde bwari mu gace gato ko mu Majyaruguru y'Urwanda.
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (2) |