Pages

Monday 27 July 2015

[amakurunamateka.com] Rwanda: Yohani Kambanda, Ibye bimeze bite?

 


Yohani Kambanda: Ibye bimeze bite?


kambanda jean

Muri iyi minsi inkuru ivugwa cyane ni ikiganiro Bwana Yohani Kambanda wahoze ari Ministre w'Intebe w'u Rwanda mu 1994 na Televiziyo yo mu Bwongereza yitwa ITV News.

Ibi byarakaje bikomeye Leta y'u Rwanda ku buryo ngo iyo Leta yifuza gusaba ibisobanuro Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania (ICTR) ariko nyamara uretse Bwana Yohani Kambanda wavuze ibitajyanye n'ibyo Leta iriho mu Rwanda yifuza biramenyerewe ko abafunzwe mu Rwanda ndetse banakatiwe ibyaha biremereye birimo na Genocide bahabwa ijambo igihe birimo inyungu z'ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Natanga urugero rw'inkuru yagaragaye cyane mu binyamakuru aho abagororwa bo mu magereza yo mu Rwanda bahabwaga ijambo ndetse ngo bakanandika inyandiko zisaba ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda biciye mu ihindurwa ry'itegeko nshinga. Si ibyo gusa kuko nta munsi ushira abantu nka ba Bemeriki Valérie n'abandi badaciye mu binyamakuru cyane cyane ibishyigikiye Leta ya Kigali.

Yohani Kambanda yari afite uburenganzira bwo kuvugana n'itangazamakuru?

Bitewe n'amategeko ya buri gihugu bigiye bitandukanye kuko mu bihugu bimwe ntabwo byemewe ariko ahandi ho biremewe.

Dufashe ku bijyanye na Bwana Kambanda nyiri izina dukurikije uko bigaragara mu gihugu cya Mali aho afungiwe si ubwa mbere umuntu uhafungiwe avugana n'itangazamakuru. Ku itariki ya 20 Werurwe 2004, Jean Kambanda uvugwa hano hamwe na Clément Kayishema, Omar Serushago, Jean Paul Akayesu na Obed Ruzindana baganiriye na BBC mu kiganiro Imvo n'Imvano.

Uretse muri Mali na Arusha mu rubanza rwitiriwe itangazamakuru, Jean-Bosco Barayagwiza umwe mu baregwaga muri urwo rubanza, yaganiriye n'umunyamakuru witwa Thierry Cruvellier. Ikiganiro bagiranye cyabereye muri gereza ya Arusha, uyu munyamakuru akita une visite guidée. Ndibuka ko Barayagwiza yiniguye bihagije, avuga ko urukiko rwa Arusha rwashyiriweho impamvu za politiki, ari na byo yise, muri déclaration ye yakurikiyeho, Parodie de justice.

Ikindi tutakwirengagiza ni uko hari abantu benshi mu bihugu bitandukanye kw'isi bagiye bakatirwa n'inkiko ariko ntibanyurwe bagasaba ko imanza zabo zasubirwamo babicishije mu biganiro n'itangazamakuru mu gihe byabaga byarananiranye mu nzira zindi zigenwa n'amategeko. Bamwe mu baciye muri iyo nzira imanza zabo zasubiwemo ndetse bamwe muri bo batsinda izo manza bararekurwa!

Jean Claude Mulindahabi

Jean Claude Mulindahabi

Abantu batandukanye bavuga iki ku burenganzira bwa Yohani Kambanda bwo gusaba ko urubanza rwe rusubirwamo?

Umunyamakuru w'umunyarwanda uba mu gihugu cy'u Bufaransa, Jean Claude Mulindahabi akoresheje urubuga nkoranyambaga Facebookyabajije abantu iki kibazo uko bakibona. Hari benshi bavuze uko bakibona ariko turafata bamwe babaye nk'abarasa ku ntego.

Bwana Mulindahabi yabajije Honorable Jean Daniel Mbanda agira ati: ce fut choquant pour un bon nombre de Rwandais d'entendre Jean Kambanda tenir les propos SUR ITV . Qu'en pensez-vous Honorable?

Bwana Mbanda Jean Daniel wo mu ishyaka Isibo y'amahoro CONIC (Convergence Nationale pour l'Impératif Citoyen) akaba yarigeze kuba na Depite yagize  ati:

Choquant pourquoi? À quoi s'attendaient ces âmes fragiles, sensibles? Qu'a dit Kambanda qu'il n'ait déjà dit? 
Non franchement! On se moque de qui finalement dans cette affaire?
Jean Jean-claude Mulindahabi tu veux vraiment que je te dise ce que j'en pense? Alors voilà.

1) Niba Kambanda yumva arengana kandi biriya bikaba byamufasha kurenganurwa biriya byakozwe ntako bisa. Ahubwo abo banyamakuru bakomeze umurego kuko njye nemera nshimitse ko igikenerwa cya mbere ali amahoro kandi ntashobora kuboneka nta butabera bwiza. Niba ubutabera butarakoze akazi kabwo neza ibyo bintu bigomba gukurikiranwa iyo bishoboka kugirango akarengane gacike.

Jean Daniel Mbanda

Jean Daniel Mbanda

2) Njye Mbanda mwene Karera bitaga Nyiramacumu , sinemera ko Kambanda ali mu bateguye amahano yagwiririye uRwanda muli 1994. Gutanga imbunda no gushishikaza abantu bitandukanye no gutegura. Kandi njye Kambanda ndamuzi personnellement ku buryo iyo mbonye vidéo atanga imbunda ndarira bikamviramo guseka. Ikimbabaza ni uko nabuze umbwira uwahaye Kambanda iriya mbunda , n'uwamuhaye ziriya yatangaga. Hano muli, hali uwaba amuzi? Nyamara enquête zisubiwemo wenda twamumenya kandi byahindura byinshi ni ukuli mu myumvire y'urubanza no mu myumvire y'aliya mahano yatugwiririye muli 94.
3) Birazwi neza ko Kambanda yagiranye amasezerano n'ubushinja cyaha kugirango abufashe nabwo bumufashe. Kambanda yujuje inshingano ze Ubushinjacyaha ntibwubahiriza ibyo bwamereye kandi ibi ni ubw-escrot bupfobya génocide kuki ubushinjacyaha butubahirije ibyo bwali bwamwereye ? Siko ahandi bigenda. Njye nk'umu"survivant" nkeneye kumenya icyabiteye ntabogamye.
N'ibindi n'ibindi byinshi…ntemerewe kwibaza cyangwa gutangaza. Ntibimbuza aliko crier hurler justice justice justice…n'ubwo mwangambanira tuva indimwe mukansunikira mu mukoki mukarenzaho itaka ntabwo nzatezuka ku guharanira "uburabera".
Ibindi birabareba!

Dr Charles Kambanda

Dr Charles Kambanda

Umunyamategeko Dr Charles Kambanda we avuga ko Leta y'u Rwanda ifite ubwoba ko urubanza rwa Yohani Kambanda rwasubirwamo kubera itsinda ry'abavoka ryahagurukiye iki kibazo. Kuri we urubanza rwa Yohani Kambanda rwagombye gusubirwamo rukaburanwa mu mizi kuko urubanza rwe rutigeze ruburanwa mu mizi ahubwo Yohani Kambanda yemeye ibyaha yaregwaga byose yubahiriza amasezerano yari yagiranye n'ubushijacyaha, ariko ubushinjacyaha bwo ntabwo bwubahirije ibyo bwemeye Yohani Kambanda nko kumusabira igihano gito no gufasha umuryango we. Ibyo byatumye Yohani Kambanda yisubiraho asaba ko urubanza rwe rusubirwamo. Ikindi ni uko ibyaha birimo gutegura Genocide yemeye icyo gihe nta bimenyetso bihari byemeza ko iyo Genocide yateguwe  nk'uko urubanza rw'abasirikare rwarimo Col Bagosora n'abandi rwanzuye ko nta bimenyetso by'uko Genocide yateguwe byabonetse.  Dr Charles Kambanda mu gushimangira igitekerezo cye yagize ati:abantu benshi bari mu buyobozi i Kigali bashobora kuzaburanishwa n'inkiko mpuzamahanga cyangwa inkiko zizashyirwaho mu Rwanda biriya byihebe bikuweho. Ndabikwemereye ko igihe nzaba nkiriho, ntago nzemera ko Kagame bamukubirana mu rubanza azaburana nk'uko babaikoreye Yohani Kambanda. Ubutabera nta kindi bugomba kuba !!!

Didas Gasana

Didas Gasana

Umunyamakuru Didas Gasana we asanga byose ari politiki. Aragira ati:i personally think Kambanda's appeal was bound to fail. I read the whole verdict. It is true he was tricked (mauvaise fois) but, like the appeals chamber reasoned, his three appeal grounds lacked credence. Baramushukishije lesser punishment bituma muri trial chamber atavuga ibyo yavuze while he was appealing, bituma biteshwa agaciro. Ahubwo what i have been contemplating on is: After military trials 1 and 11, new facts emerged that actually contradicted Kambanda's plea. I think he can apply for a judicial review in light of the successive court rulings that questioned the very foundation of his guility plea. BTW, Kambanda's letter in 2003 in which he explained in detail the circumstances leading to his plea and the sitrep (situation report) ln 1994 greatly influenced the successive court rulings, including Ndindiliyimana's acquittal, 

Asoza agira ati: Nta butabera mukwiye kwitega from ICTR cyangwa Gacaca zo mu Rwanda. Kagame abazungu baramukina mzungu anarara kuburyo ntazamenya ikizamukubita. Buriya mapping report, BBC untold story niyi interview ya Kambanda Jean ni iherezo ry'intangiriro"

Dr Anastase Gasana

Dr Anastase Gasana

Dr Anastase Gasana wahoze ari Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda ku kibazo ya bajwijwe na Bwana Jean Claude Mulindahabi agira ati: wowe usanga ari mpamvu ki médias (surtout anglo-saxons) zifite inyota mur iki gihe yo gucukumbura, no kuganira n'abo abategetsi b'Urwanda batishimiye ko bavugira mu rwego mpuzamahanga?

Dr Gasana asubiza agira ati: Impamvu ni ebyii:(1)Ziriya medias uvuga surtout anglons-saxons nkuko ubyongeyeho zizi ukuri nyakuri zikaba zizi ko hari ukuri zabindikiranije kandi zikuzi zikaba zizi uruhare zagize muri one side story the other side story zikayisisibiranya, byose zirabizi zikabazifeelinga guilt/coupables zishaka kubikosora; (2)impamvu ya kabiri ni umurimo w'amashyaka ya politiki, amashyirahamwe, imitwe y'ingabo, abantu ku giti cyabo nk'impuguke kabuhariwe mu by'amategeko Professor Charles Kambanda, bose batavuga rumwe na leta ya FPR bahagurukiye gusobanururira amahanga ibibazo by'u Rwanda, ibi bikaba byarafashije cyane abanyamakuru n'abanyapolitiki hirya no hino mu mahanga gusobanukirwa kurushaho na complexite y'ibibazo by'u Rwanda bityo bikabaha uburyo bwo kuyibazaho byinshi. Leta ya FPR nayo ubwayo irabibona ari nayo mpamvu ubona perezida Kagame ahora agenda mu mahanga agerageza gutangiriza, asuka amafaranga mesnhi cyane muri minisiteri y'ububanyi n'amahana , muri Ambassades ziyongera buri munsi, muri External Intelligence, muri za Rwanda Day no ba lobbystes benshi dans differentes capitales occidentales. Amafaranga ya budget y'iguhugu yagafashije abana kwiga akanakora ibindi bikorwa by'amajyambere rusange, atangwa mu kurwanya abanyarwnda b'impunzi bari hanze kugirango boye gusobanurira neza amahanga ibibazo byo mu Rwanda uko biteye n'ukuri nyakuri kwabyo.

Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Umunyamakuru Nkuliza Amiel uba mu gihugu cya Sweden nawe yagize icyo avugaagira ati: iki kibazo cyawe gifite ishingiro. Ariko niba nibuka neza ubwo twari Arusha mu rubanza rwitiriwe media, ndavuga rwa Ngeze Hassan na bagenzi be, Jean-Bosco Barayagwiza wari muri icyo gikundi cy'urubanza, yaganiriye n'umunyamakuru witwa Thierry Cruvellier. Ikiganiro bagiranye cyabereye muri gereza ya Arusha, uyu munyamakuru akita une visite guidée. Ndibuka ko Barayagwiza yiniguye bihagije, avuga ko urukiko rwa Arusha rwashyiriweho impamvu za politiki, ari na byo yise, muri déclaration ye yakurikiyeho, Parodie de justice. Aha ariko ndagirango mvuge ko ahari cas ya Barayagwiza yari itandukanye cyane n'iya Kambanda kuko we yari yarakatiwe gufungwa imyaka 30 gusa, ndetse aza kurekurwa mbere y'uko asubizwa muri gereza, akanayigwamo, mu gihe Kambanda we ari perpétuité. Abanyamategeko batabogamiye kuri Leta nka Nduhungirehe wenda ni bo badusobanurira neza iyi phénomène uko iteye, ariko rero kuba na none Kambanda yaragiranye ikiganiro na media z'abongereza, ntibibuze icyo bisobanuye kuri politiki ya za Mpatsibihugu. Remarquez que Kambanda yemeye icyaha cy'uko guverinoma yari ayoboye yakoze ikanategura génocide, ariko nyuma akaza kwivuguruza avuga ko yabihatiwe n'abo ba Mpatsibihugu, kugirango babone ibyo bagenderaho pour condamner ceux qui étaient poursuivis par ce tribunal des vaincus. Il est alors sans ignorer que intérêts ba Mpatsibihugu bari bafite kiriya gihe, même lors de la mise en place du TPIR, zitakiri d'actualité. Ni nde wakekaga ko bamwe mu bayobozi bakuru b'u Rwanda bafatirwa mu Bwongereza, igihugu cyashyize ku ngoma ubutegetsi bwa FPR, Kagame akabura ayo acira n'ayo amira, bikaba bigejeje aya magingo? Agatinze kazaza ngo ni amenyo ya ruguru !

Olivier Nduhungirehe

Olivier Nduhungirehe

Bwana Olivier Nduhungirehe we yemeza ko urubanza rwa Yohani Kambanda rudashobora gusubirwamo keretse habonetse ibimenyetso bishya bitigeze bigaragazwa mu manza ze za mbere, kuri we ngo Yohani Kambanda yababajwe n'igihano kinini yahawe noneho ahindura imvugo ahakana ibyo yari yemeye mbere icyo arimo gukora ubu ni uguhanyanyaza ngo abone igihano gito.

Faustin Kabanza

Faustin Kabanza

Faustin Kabanza we aragira ati: Izi mpaka ni nziza ku bibazo by'u Rwanda bikiri ingorabahizi. Mu by'ukuri ikibazo nyamukuru ntabwo ari interview ya Jean Kambanda ahubwo ikibazo ni rusange mu banyarwanda bicariye ikirunga gishaka kuruka. Twashimira rero Jean-claude Mulindahabi udufasha kujya impaka mu bwubahane, twifashishe Facebook kuko ni narwo rubuga rwonyine abanyarwanda b'ingeri zose bashobora kuganiriraho (na byo twabyibazaho!!!). Izi mpaka rero zakwiye no kubera isomo abari ku butegetsi bagashaka urubuga rw'ibiganiro nyabyo hafati y'abanyarwanda bose. Ni ho hazava umuti nyakuri w'igihugu cyacu. Ni wo mwanzuro wanjye natanga ku mpaka zose zajyiwe hejuru. Murakoze

The Rwandan

Email: therwandan@ymail.com

 

 

 



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
-------------------------------------------------------------------___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.