From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
igitekerezo cya P. Mbaraga - Igihe
Mu cyerekezo cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda muri 2017 n'ibisabwa guhinduka mu Itegeko Nshinga, Nankana ni Perezida Kagame. Abaturage barasabye Inteko Ishinga Amategeko irabaha. Tuzirikane ko Nyir'ubwite we ntacyo aravuga yeruye. Ese aramutse avuze ngo OYA
Burya kimwe mu bivuna Umukuru w'Igihugu uwariwe wese ku Isi, n'uko nubwo agira abajyanama benshi, kenshi iyo ajya gufata icyemezo aba ariwe wenyine n'umutimanama we.
Mu Bubiligi higeze kubaho ubwo uwari umwami Baudoin ariwe Mukuru w'Igihugu yagejejweho itegeko (gukuramo inda cyangwa avortement cyangwa abortion) ryatowe n'Inteko Ishinga Amategeko ngo arisinye, we asanga icyo rivuga kinyuranye n'imyemerere ye.
Byabaye ngombwa ko Baudoin ava ku bwami kugira ngo bigaragare ko igihugu kitagifite Umukuru wacyo kugira ngo Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko abe ariwe usinya iryo tegeko. Nyuma umwami arongera asubira ku ngoma ye. Icyo gihe Baudoin nta wundi mujyanama yumviye uretse umutimanama we.
Perezida Kagame nawe nk'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, ashyikirizwa amategeko menshi agahabwa inama nyinshi, ariko iyo ajya gusinya aba ari wenyine.
Twibuke ko yifuje mu biganiro bimwe yagiranaga n'abanyamakuru, ko aho igihe kigeze, hatangizwa impaka zisesuye, Abanyarwanda bakamuha neza ibitekerezo byimbitse byamwemeza ishingiro n'agaciro k'ibitekerezo byemeza ko ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga yahindurwa, abadashaka ko iyo ngingo yahinduka nabo bakamunoza mu nama shingiro zabo.
Mu gihe we azahitamo icyo azatangariza Abanyarwanda n'amahanga, azaba ari wenyine. Ariko njye ikibazo mpaye abasoma ibi; Ese mubona impaka Perezida yifuje zarabaye?
Izo mpaka zisesuye ntizumvikanye bihagije, n'izumvikanye ntizasembuye izindi.
Ubundi igihe cy'amatora ni ishuri Kaminuza n'urubuga rwa demokarasi. Ni indorerwamo yerekana ko abaturage bumvise koko ko aribo batanga ubutegetsi bakabuha uwo bashaka, bakanabwambura utakibanogeye. Ni igihe amashyaka n'itangazamakuru bagaragaza icyo babereyeho cyo kumurikira abaturage. Ni naho buri shyaka ryumvikanisha umwihariko waryo mu gusesengura no gusobanura ibibazo by'igihugu ryerekana umurongo waryo mu kubikemura.
Uretse kubivugira mu nama z'umwiherero, nta cyicaro cy'ibiganiro cyahuje abahagarariye amashyaka atandukanye bumvikanisha icyo buri wese ashimangira mu mahame y'ishyaka rye kijyanye n'amatora y'Umukuru w'Igihugu, manda zingahe zizaba ngombwa kugira ngo intebe y'Umukuru w'Igihugu ihabwe undi mushya?
Imyaka irindwi ya manda izakomeza ityo cyangwa nayo yasubirwaho? Umwanya wigeze kubaho wa Visi Perezida kuki utakomeje aho Kagame abereye Perezida, basanze se utarukenewe? Uwawukoreyemo se nawe niko abibona mu gihe politiki y'u Rwanda yagutse cyane haba mu miyoborere y'imbere mu gihugu haba mu ruhando mpuzamahanga?
Imiterere y'ubutegetsi bushingiye ku bubasha buhanitse bwahariwe Umukuru w'Igihugu cyangwa Inteko Ishinga Amategeko cyangwa busaranganyije hombi ubwo twakoresheje cyane ni ubuhe kandi twakomeza gute?
Politiki y'ubwumvikane (large consensus) n'isaranganya ry'ubutegetsi (power shairing) twemeje tugisohoka muri Jenoside, biracyari ngombwa ko ariyo dukomeza kugenderaho cyangwa twahindura, ishyaka ritsinze rikayobora, abatatsinze bagakora umurimo wabo wo gukurikira politiki ikorwa bayinenga cyangwa bayishima ariko cyane cyane bakumvikanisha uburyo bw'akarusho bo bakwifashisha abaturage nibaramuka babahaye ubutegetsi.
Ibi bijyana no gushyiraho statut y'abanyapolitiki batagize amahirwe yo kubona amajwi ahagije yo kujya mu buyobozi (Sinkunda ijambo opposition kuko abari mu buyobozi n'abatarabuhawe n'abaturage, bose bakomeza gutekereza no gukorera aheza h'ejo hazaza) bagahabwa umutekano n'umudendezo wo gukomeza gukora nta nkomyi igihe badatatiye ubumwe bw'Abanyarwanda.
Ibyo byiyumviro byatekererezwa hamwe na manda y'Umukuru w'Igihugu yibanzweho by'umwihariko, nabyo bigahabwa umwanya mu mpinduka z'Itegeko Nshinga. Icyagaragaye ni iki?
Mu gihugu, hari impanda z'abaturage bashaka ko Ingingo ya 101 ihinduka batura inkangara zuzuye inyandiko mu Inteko Ishinga Amategeko. Bamwe bati ni ku nyungu z'u Rwanda n'abarutuye, abandi bati Kagame yatugejeje kuri byinshi by'iterambere.
Ibyo birigaragaza ariko niba hari n'icyago cyatera u Rwanda FPR iramutse itanze undi mukandida cyangwa akava mu yandi mashyaka, haze impaka zisobanurire abaturage ishingiro ry'izo mpungenge.
Icyo cy'uho gituma abahanganye n'ubuyobozi Abanyarwanda bishyiriyeho bamamaza ko ibyo Abanyarwanda bakora babikorera mu bwoba baterwa n'ubutegetsi buriho. Ariko uwashaka yabirebera ku ruhande rw'uko abakora iyo propaganda aribo bateye ubwoba Abanyarwanda kandi barabigaragaje na za grenade zahitanye inzirakarengane muri Kigali n'ahandi. Iki gihe Abanyarwanda ntibabura kubona nabo ko Perezida Perezida Kagame ariwe ushoboye guhangana n'iryo terabwoba.
Abareba abahanga babarirwa mu Muryango FPR-Inkotanyi babonamo abakandida ku ntebe y'Umukuru w'Igihugu, Muzehe Tito Rutaremara yaravuzwe, Sezibera Richard yaravuzwe, Donald Kaberuka yaravuzwe, Madamu Jeanette Kagame yaravuzwe, Louise Mushikiwabo yaravuzwe. Impaka zisesuye zajyaga kumvisha Abanyarwanda igituma hari bamwe batekereza kuri bariya bantu. Ingufu bababonamo ni izihe? Ese uyu n'uriya yageza iki ku Rwanda n'Abanyarwanda? Ni iki cyamufasha kugeza Abanyarwanda ku mihigo yabo? Ni iki cyamubangamira?
Mu bavugira inyuma y'Igihugu banenga imiyoborere y'u Rwanda, nta gishya cyumvikanye kitari uko basanzwe n'ubundi nta cyiza babona gikorwa mu Rwanda. Ubu basimbukiye ku ifatwa ry'umwe mu basikirare bakomeye bamugira iturufu rya propaganda yabo.
Mu Inteko Ishinga Amategeko nta mpaka zumvikanye zongera kumurikira Abanyarwanda agaciro k'Itegeko Nshinga, ko nta rindi tegeko, ko nta n'umuntu uri hejuru yaryo. Habaye ibirori byo guha umugisha ibyifuzo by'abaturage hatabanje ibiganiro bitwibutsa ihame rya demokarasi rishingiye ko ubutegetsi ari ubw'abaturage. Nibo bafite ububasha bwo kwishyiriraho abayobozi no kubakuraho kandi ubutegetsi bukora mu izina ry'abaturage.
Ayo mahame amaze kwibutswa hajyaga gukurikiraho impaka z'ibitekerezo binyuranye byumvisha abaturage impamvu ibyo twemeraga ko ari byiza muri 2003 nka manda ebyiri zidasubirwamo kuri Perezida ubu tutagifite iyo myumvire.
Hakagaragara ababishyigikira basesengura icyiza cya manda ebyiri z'imyaka irindwi ; n'ababirwanya bakagaragaza inenge za manda ebyiri zuzuje imyaka 14.
Hakaba n'igice cya gatatu gitanga ubundi buryo bwakoreshwa nka manda eshatu z'imyaka ine buri manda. Icya kane kikaba wenda abadashaka ko habaho inzitizi ku nshuro Umukuru w'Igihugu ashobora kongera kwiyamamaza.
Hakurikijwe ko ahenshi i Burayi no muri Afrika hakunze kuvugwa manda ebyiri z'imyaka itanu buri manda nabyo bigahabwa umwanya wabyo. Ibi byagaragaza ko Inteko Ishinga Amategeko itagizwe n'umutwe umwe gusa.
Tubihuza gute na Demokarasi nayo twubaka? Icyo ntikigoye kugisubiza kuko Itegeko Nshinga ryateganyije uko rishobora kuvugururwa. Icyo ritateganije ni inyandiko (petitions) z'abaturage. Zaje zite rero. Forms zivugwa ko zuzuzwaga abaturage bagasinya zifite ubuhe buziranenge? Zihabwa akahe gaciro mu mategeko? Hagombaga signature zingahe kugirango Inteko iterane ifate umwanzuro?
Nanone mu Inteko Ishinga Amategeko haba haramuritswe n'izindi ngingo zasabiwe guhinduka cyangwa kuvamo n'impamvu shingiro y'izo mpinduka ikamenyekana.
Nta rirarenga ariko kuko ikizaha umugisha izo mpinduka n'impaka zisabwa ni referendum izashimangira noneho mu buryo buteganywa n'amategeko ibyifuzo by'abaturage. Impaka zizabanziriza iyo referendum zakosora ibyavuzwe haruguru.
Ngarutse ariko ku cyo natangiriyeho, ibyo byose twavuze haruguru birashoboka ariko Ijambo rya nyuma ni irya Perezida Kagame. Abanyarwanda bamusabye ko akomeza kubayobora, ni uburenganzira bwabo. YEGO cyangwa OYA ya Perezida Kagame, azayifata yihereye wenyine kandi azaba yumva ko aremerewe. Ntibizamuvuna cyane ariko kuko yiyemeje kwitangira u Rwanda n'Abanyarwanda.
Ku bashyigikiye YEGO, ibirori bikwiye kuzaba umunsi Perezida Kagame azavuga YEGO. Igishya Perezida Kagame yatangije muri communication ye cyanshimishije kurusha ibindi n'uko asura Abanya -Rutsiro, yashishikarije Abanyarwanda gushirika ubwoba bakajya bavuga icyo bashaka. Icyo ni icyayi cye akunda kunywa, azakomeze agisangize Abanyarwanda no muri manda ya gatatu."
http://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/perezida-kagame-yaravuze-ariko
__._,_.___
Répondre en mode Web • Répondre à expéditeur • Répondre à groupe • Nouvelle discussion • Toute la discussion (1) nd get together as one!!! Inno TWAGIRA
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.