From: Anastase Gasana gasana31@gmail.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Date: 2015-12-31 17:53 GMT+00:00
ISHYAKA NYARWNDA RY'IMBERABOSE PRM/MRP-ABASANGIZI RIRIFURIZA ABANYARWANDA BOSE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2016
Banyarwanda, banyarwandakazi , nshuti z'u Rwanda, mamwe barwanashyaka b'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI turabaramukije. Tubifurije umwaka mwiza mushya muhire wa 2016. Muzawurye ntuzabarye ngo ubagire nk'uko uyu mwaka urangiye(2015) FPR yariye abavandimwe bacu b'abanyarwanda(our fellow Rwandan citizens) benshi nka Rwigara Assinapol FPR yicishije agafuni kajanjagura umutwe, Dr. Gasagure Emmanuel FPR yasutsemo urusasu, Kapiteni Kayitare FPR yicishije umugozi nkuko yawicishije Col Karegeya mu ntangiriro z'umwaka wa 2014.
Kubera ko igihugu cyacu cy'u Rwanda kiboshywe na Kagame na FPR ye bakaba barakigize ingaruzwamuheto, umwaka wa 2016 kuri twese abanyarwanda ugomba kutubera umwaka wo gukora ibikorwa bifatika byo kwibohora no kubohora u Rwanda n'abanyarwanda kuri iriya ngoyi y'urupfu rw'agafuni, urusasu, umurunga, n'akandoyi ka DMI ya Kagame na FPR Inkoyanyi. Ni yo mpamvu twe mw'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI twiyemeje gufatanya n'abandi banyarwanda mu kurema Umutwe w'Ingabo Coalition Forces for Changes in Rwanda CFCR-IMVEJURU ugamije kubohora u Rwanda kugirango rube urw'Abanyarwnda Bose(Rwanda To All/ Rwanda Pour Tous). Dusabye abanyarwanda n'abatari abanyarwanda bakaba ari abakunzi b'u Rwanda, bose tubasabye kwitabra iki gikorwa. Perezida Kagame Paul mu nama y'umwiherereo2015 i Gabiro yivugiye mumwumva mwese abwira abayobozi bose ba leta ya FPR ko akazi kabananiye, ko ntacyo bashoboye, ko leta ari agasitwe("a mess"), ko iyo haza kuba kera, we(Kagame) bene iriya leta aba yarafashe intwaro akayirwanya akayikuraho kuko ari cyo ikwiriye. Ibi ni ibyo Umukuru w'iyo Leta ubwe yivigiye mumwumva. Birenge rero, ni wowe ubwirwa!
Turangije ubu butumwa tubifuriza mwese ko umwaka mushya wa 2016 uba umwaka wo gutera imbere mu bikorwa byose bigamije kubohora u Rwanda kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n'umwe ushyizwe ku ruhande kubera impamvu izo ari zo zose abanyarwanda bamwe nk'abo muri FPR bakunze kwitwaza nko guhindura Itegeko Nshinga kugirango bigizeyo , bakumire abandi banyarwanda ku butegetsi bw'igihugu cyabo nabo, no ku bindi byiza igihugu kigenera abenegihugu bacyo bose.
Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 31/12/2015;
Dr. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi Perezida ushinzwe ibya Politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabibikorwa by'ishyaka.
Ikitonderwa: Niba ushaka kugira icyo utubaza cyangwa kutwungura ibitekerezo, email yacu ni abasangizi@gmail.com cyangwa se ukajya kuri website www.ubworoherane.com mu kinyamakuru cyacu kitwa "IJWI RY'UBWOROHERANE" gitangaje ubu butumwa maze ukatwandikira unyujije muri kiriya kinyamakuru.
Répondre en mode Web | • | Répondre à expéditeur | • | Répondre à groupe | • | Nouvelle discussion | • | Toute la discussion (1) |
FONDATION BANYARWANDA est un forum libre. Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance.
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda
-----------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.