Perezida Kagame Paul (Ifoto/Village Urugwiro)

Ahabera ku nshuro ya 13 inama y'Igihugu y'umushyikirano, Abanyarwanda n'abanyamahanga babukereye ngo bawukurikirane.

Perezida Paul Kagame ni we watangije iyi nama y'Igihugu y'umushyikirano.

Nubwo byari bisanzwe ko inama y'igihugu y'umushyikirano ibera mu nteko ishinga amategeko, kuri iyi nshuro ya 13, umushyikirano wabereye ahazwi nka Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Insangamanyatsiko y'umushyikirano wa 2015, iragira iti "Guhitamo kw'Abanyarwanda ni wo musingi w'iterambere n'agaciro by'u Rwanda."

Umushyikirano ni inama iteganwa n'Itegeko Nshinga (Ingingo ya 168) akaba ari urubuga ruha Abanyarwanda uburyo bwo kujya impaka ku byerekeye uko Igihugu n'Ubuyobozi bw'ibanze bimeze ndetse n'ibyerekeye ubumwe bw'Abanyarwanda. Serivisi za Minisitiri w'Intebe ni zo zifite inshingano yo guhuza ibikorwa by'Umushyikirano.

Iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika.

Uretse Abateraniye ahagiye kubera iyi nama, hirya no hino mu gihugu naho Abanyarwanda batandukanye bagiye bajya ahantu hamwe, ku buryo bari butange ibitekerezo.

Uyu mushyikrano wabaye mu mwaka wa 2014 wari wafatiwemo imyanzuro 20, gusa 17 niyo yeshejwe mu buryo bushimishije.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka, aravuga ko umwanzuro wagoranye cyane, ujyanye n'uko byari byemejwe ko hagiye kubakwa imijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali, gusa ngo ntabwo byashobotse neza.

Kaboneka yagize ati"kubera ikibazo cy'ubushobozi buke bujyanye n'amafaranga, ntabwo byashobotse, gusa icyakwishimirwa ni uko iyo mijyi yamaze gukorerwa igishushanyo mbonera, kandi amafaranga arimo kugenda aboneka."

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kirakomeza kubagezaho uko iyi nama y''igihugu y'umushyikirano ya 13 ikomeza kugenda.