Pages

Monday 16 May 2016

[haguruka.com] Abega barusha ubutwari abanyiginya biriho bizenguruka byavuye he ?

 

Mbese ubusanzwe, théorie imaze igihe izenguruka ivuga ko Abega barusha ubutwari Abanyiginya byavuye he ?


-----------------------------



Le 12 mai 2016 à 16:38, Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :


Bwana Muligande na Venant, 

Ibintu nk'ibi ni ibintu bikomeye cyane kuko birakomoza kumateka y'igihugu akomeye. 

Ese nahimana iyo akoze ikintu nka kiriya yibukako na kera nyuma y'imyaka nka 200 bazakigarukaho biga uburyo abanyepolitiki b'iki gihe bitwaraga? 
Na none se iyo urebye ibivugwa muri izo nyandiko musanga atari ibintu biremereye? 
Mugema
------------------------------------------------------------------------
Le Jeudi 12 mai 2016 15h55, "bmuligande@yahoo.com" <bmuligande@yahoo.com> a écrit :

Sent from my BlackBerry®

-----------------------------------------

Re: http://rushyashya.net/: RUTAYISIRE Boniface umuhora iki ko umupfobya?
Le Mardi 10 mai 2016 16h06, kota venant <kotakori@hotmail.com> a écrit :


From: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Date: Thu, 12 May 2016 13:44:47 +0000 (UTC)
ReplyTo: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Cc: 
Subject: NAHIMANA THOMAS :DUSOBANURIRE IBYO KUNYONGA IBITEKEREZO BY'ABO MUDAHUJE

IKIBAZO CY'IMPUNGENGE KIBAZWA NAHIMANA THOMAS

Kuri Nahimana Thomas, 
Nk'uko umunyarwanda umwe yatugejejeho iyi nyandiko ivuye kurubuga rwawe kuri iyi tariki ya 12/5/2016, turagirango tukubaze koko nawe niba urubuga rwawe hari abanyarwanda ruheza ? Ikibazo kitureba cyonyine ni ivangura kuko ndi mubarwanya ivangura aho ryaba riri hose (ibiri munyandiko bireba ben'ubwite). 
Mubivugwa ko haba hari ibitekerezo byanyonzwe, twasanze koko ibyo Semukanya avuga bifite inshingiro kandi biteye impungenge niba muri opposition hari imikorere iteye ityo. 
Mugema

---------
DORE INYANDIKO IVUYE KURI LEPROPHETE LE 12/05/2016 SAA MUNANI NA 30 MIN: 

"Ngo Abega barusha ubutwari Abanyiginya : Rushyashya yambitse ubusa Nahimana Thomas.
Nyamara n'ubwo Nahimana Thomas akabya cyane, aramutse
abaye Perezida bigaragara ko yasubiza inyuma igihugu kurusha Kagame. 
Kagame Paul  arusha Nahimana Tomas demokarasi. Ibimenyetso bitabeshya birigaraza.
Nimwirebere urugero ruri hafi : Nahimana yasibye messages zose za Rushyashya zavugagamo Rutayisire Boniface ko ari Candidat Perezida Kagame navaho.
Namwe rero nimutekereze umuntu nka Nahimana wiyita umukandida ariko akaba adashobora kubangikana n'undi badahuje ishyaka n'ibitekerezo! Aramutse abaye Perezida abanyarwanda bashira.
Nka Nahimana Thomas ufite complexe d'infériorité kuri Rutayisire Boniface kugeza kuri iyo niveau yamarira iki igihugu?
Umunyamakuru Rushyashya nyamara yerekanye ikibazo abanyapolitiki n'abanyarwanda bafite.
Rushyashya yarenze irondakarere yandika ukuri ko Rutayisire Boniface yikundirwa n'abatutsi bo mugihugu ko ntakibazo yigeze agirana nabo. Rushyashya yarongeye yandika ko Rutayisire Boniface atari interahamwe ntabe n'umuhezanguni. Rushyashya yashoje inyandiko ye avuga ko Rutayisire Boniface ari candidat Perezida uzasimbura Kagame.
Njye ariko icyo ntashoboye gusobanukirwa munyandiko ya Rushyashya ni ukumenya impamvu Rushyashya yise Kalisa Placide interahamwe.
Ibyo byose rero byariye Nahimana Thomas asiba messages zose zifitanye isano n'iyo nkuru ndetse  nayo ubwayo  irimo.
Ubwo se Nahimana Thomas arusha iki Kagame Paul iyo amurega kuniga itangazamakuru ?
Rushyashya itsinze igitego Nahimana Thomas kuko iramwerekanye.
Dore inyandiko ya Rushyashya :


Iyi nyandiko ariko yazamuye n'zindi mpaka zikomeye cyane zavugaga ko  Rutayisire Boniface ari inshuti y'abega hamwe n'abo bafatanyije ngo kuko abanyiginya bakunze kurangwamo abahezanguni benshi. Ngo abega mumateka y'ubu barusha ubutwari abanyiginya.

NB : Nsabye uwabishobora ko yantangariza iyi nyandiko niba leprophete n'iyi  iyinize. Ibyari muri messages nari nasomye mbyanditse uko biri kandi mbisangije  mwese kuko ari amateka akomye.
SEMUKANYA
Source: le prophete, 12/05/2016




----------------------------------------------------------------------------
RUTAYISIRE Boniface umuhora iki ko umupfobya?
Répondre à: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Nyakubahwa umukuru w'Ikinyamakuru Rushyashya, 
Ko uba wahisemo kwandika kubanyepolitiki batavuga rumwe na leta wagiye ubikora neza utabapfobya ? 
Na none kungingo zimwe na zimwe wagombye kujya uzitondera ntuzigoreke kuko ziba zireba amateka akomeye. 
Nko kungingo y'abahutu n'abatutsi bakoze ibyaha, ntabwo wagombaga kwandika ibitaribyo kandi uzi ibitekerezo bya Rutayisire Boniface kuri iyo ngingo. 
 
Rutayisire Boniface nta buhutu cyangwa ubututsi yigeze aharanira, ikimurimo ni ubunyarwanda butagira uwo buvangura haba mumagambo no mubikorwa. urabizi ko rero iyo ushatse kugira aho umwegeka bidafata. 

Kuba asaba ibyaha byakozwe kuruhande rw'abatutsi nabyo byahanwa ni inama yatanze kuva kera kandi abatutsi bashyira mugaciro barazumvise ndetse baramushyigikira kugeza ubu. Yarabisobanuye ko niba banze guhana ibyo byaha muri iki gihe bashobora kuzabihana muri leta yaba irimo abihimura noneho batagamije no gushyira ubutabera imbere. Ibyo kandi abareba kure barabibona kuko noneho n'abatutsi badahuje ibitekerezo na leta bariho noneho bakaba babitangira ubuhamya ko mubihe bya kera hashobora kuzabaho leta isangiwe n'abanyarwanda bose. Kudahana ibyo byaha ubu rero ni ukutareba kure kandi baragize amahirwe yo kugira abantu nka Rutayisire Boniface batanze inama zitari iz'abahezanguni. 

Na none kubahutu bakorewe ibyaha, guhana ibyo byaha byakozwe n'abatutsi muri ibi bihe ni ikintu cyiza kuko byatuma abafite ubuhamya bagenda bapfa cyangwa bicwa batazimirana na nabwo. 

Aha rero k'umuntu utari umuhezanguni arumva neza ko aho Rutayisire Boniface ahagaze hafitiye inyungu amoko yombi. 
Hari uwavuga ngo FPR iramutse ihannye ibyo byaha ubu yarengera ababikoze. Ibyo ubivuga yaba atareba kure kuko kuri ubu abatutsi benshi bahanganye n'abandi batutsi hanze n'imbere mugihugu kuburyo nyamara habayeho guhana abatutsi bagize nabi byashoboka muri ibi bihe bikaba ari ubutabera (ubusa buruta ubusa). Birumvikana ko umuhezanguni we yavuga ati aho kubahana ahubwo nibabice cyangwa se ati mubareke bazahanwe na leta izaba irimo bose  (baba abanyamujinya (contre abandi batutsi) n'abandi banyarwanda basanzwe. 
Rushyashya rero, ubutumwa nk'ubu nibwo wagombye gutambutsa kuko ubusanganywe kuko Rutayisire Boniface yigeze kubutangaza. 
Mugema
-------------------------------------------------------------


Boniface RUTAYISIRE
Mu bandi babomborekana cyane harimo uwitwa Boniface Rutayisire, uvaka I Rukara ahahoze ari I Kibungo. Uyu mugabo Wigeze kwiga I Mburabuturo mu ishuri ry'amategeko, akaviramo mu wa mbere, yabanje kujya acuruza ibinyamakuru mu Rwanda.
Yari azi kwirwanaho mu gushakisha udufarnga. Yamenyaga ikinyamakuru kiri busohoke, akakirangura kikiri mu icapiro, nyuma akicururiza.
Nyuma ya genocide , yaje gukora agacapiro kitwa Edition central, aho Twagiramungu yari afite nawe agacapiro kitwa Multi Services, iruhanda y'ahahoze Alirwanda, hafi yo kwa Rubangura. Yaje kuva mu Rwanda nta kibazo na gito afite, agiye gushakisha nk'uko n'ubu abanyafurika bose bajya gushaka imibereho I Burayi. Ntibiteye kabiri, ahinduka umunyapolitiki.
Yagezeyo mu babiligi asanga abantu baho bose ari abahezanguni. Abahutu ntimwakira, kandi akumva atajya mu batutsi, kandi uhunga wese yaravugaga ko abatutsi b' I Rwanda bamumereye nabi.
Ashinga ishyirahamwe yiyita Perezida ngo w'Abahutsi ! Bavuka ku babyeyi b'abahutu n'abatutsi. Akuda kugira imiryango myinshi. Bukeye ashinga undi muryango witwa TubeholTwese. Bukeye bw'aho ashinga ishyaka rwitwa Banyarwanda. Comité international pour les victimes de la haine ethinique massacre et genocideN'ubu aracyashinga ibindi.
Aho rero hagati yasanze hadahaha, ubu yagiye mu nguni ya gihutu. Niwe mushyushyarugamba wa Genocide yakorewe abahutu, niwe ushaka urukiko ruburanisha abatutsi
( niko abyita), niwe utemera ko Kabalisa Pacifique aza kubavugira ibintu bya genocide y'abahutu. Ni nka wa mwana wonka agapfuka irindi bere ngo hatagira umuvumba.
Boniface rero iyo ukuriranye ibiganiro agirira kuri biriya bitangazamakuru nka Ikondera, wumva asa nk'uwisobanura kugirango akunde yemerwe nk'umuhutu, mu gihe abo bari kumwe usanga ubuhutu bwe batabushira amakenga.
Aho niho atangira avuga ko afite bene wabo batwikiwe mu Mutara we aririmba intsinzi muri Kigali, ukibaza impamvu ayo makuru ubu aribwo yibuka kuyatanga.
Ashyiramo umwete cyane nk'umwana w'umuzanano, ukora kurusha bene urugo, ubwo ahari bizagera ubwo ubuhutu arwanira nka Nyetera azabutsindira. Ngo nawe azaruhuka ari uko ayoboye u Rwanda !
Cyiza Davidson


__._,_.___

Posted by: Mem <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Upgrade your account with the latest Yahoo Mail app
Get organized with the fast and easy-to-use Yahoo Mail app. Upgrade today!

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.