Pages

Friday, 13 May 2016

[haguruka.com] Re: *DHR* Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

 

Njye mbona ahubwo Kagame yari akwiye gufasha Kizza Besigye akagera ku butegetsi aho guta igihe ku bibazo by'i Burundi kuko byo bisa nibyoroshye kurusha iby'i Bugandei. Ikibuze gihari mu Burundi ni ubwumvikane buke gusa hagati y'amashyaka. Mu Bugande ho ikibazo n'igitugu aho Museveni ashaka  gukomeza ubutegetsi nka Mugabe kandi asuzugura Abagande bose.

On Friday, 13 May 2016, 9:57, "Michel Niyibizi niyimike@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika
Publish Date: Jeudi 12 Mai 2016
alt
VISITS :1729
By Admin
Mu kiganiro yitabiriye mu nama mpuzamahanga ya World Economic Forum iteraniye i Kigali, Umuyobobzi wa Oxfam ku Isi, umuryango uharanira ko habaho impinduka hakarandurwa ubukene, yasabye ko ibihugu bizirikana ko mu gihe ubukungu bw'ibihugu buzamutse, bigomba kugendana n'ababituye.
Umufasha w'unyapolitiki Kizza Besigye utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Uganda Winnie Byanyima yagize ati "Ndatekereza ko twibanda ku mibare y'izamuka ry'ubukungu, 9, 10%, ndatekereza ko twareba ese iri zamuka riratanga akazi, ese iri zamuka rirajyana n'imibereho y'abaturage ?"
Byanyima yavuze ko bitajyana buri gihe, kuko hakomeje kubaho ubusumbane mu bihugu binyuranye, ugasanga abaturage baratera imbere abandi bagasigara inyuma, izamuka ntirigere ku bantu bose.
alt
Umuyobobzi wa Oxfam ku Isi, umuryango uharanira ko habaho impinduka hakarandurwa ubukene, Winnie Byanyima
Yatanze urugero kuri Nigeria, aho nko kuva mu 2003-2009 igihugu cyateye imbere mu mibare, ariko umubare w'abakene ukiyongera kurushaho. Yakomeje agira ati "Ibyo birerekana ko iterambere rihari, ariko umubare munini w'abantu ntabwo ugerwaho n'ubwo bukungu. Ibyo tugomba guhangana nabyo."
Byanyima yakomeje asobanura ko ikibazo gishingiye ku mananiza y'ibigo by'abikorera, aho avuga ko bikwiye gushora imari ahashoboka, ariko guverinoma zigasigarana inshingano zo gutanga uburezi ku buntu n'ubuvuzi buhendutse.
Yakomeje agira ati "Mwake imisoro aba bakize, bafite uburyo bahisha ayo mafaranga Afurika ikahahahombera. Ubundi mugende muyashore mu burezi, mushore muri ba bahinzi kuko nibo bakeneye koroherezwa kugira ngo biteze imbere."
Byanyima ari i Kigali mugihe umugabo we Kizza Besigye atorohewe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni bahanganye mu matora y'umukuru w'igihugu aheruka aho Kizza yabonye amajwi 35, mugihe Museveni yagize amajwi 60, Kizza yaraye akoze igisa n'ikinamico arahirira kuzayobora Uganda imyaka 5, umuhango wabereye mu rugo rwe arikumwe n'inshuti ze zirimo n'abanyamategeko, kuva ubwo Polisi ya Uganda yahise imuta muri yombi ubu akaba afungiye Moroto mu nkengero z'umujyi wa Kampala, ugana za Karamoja aho yajyanywe n'indege.
alt
Kizza Besigye umuyobozi w'ishyaka FDC ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni
Umuhango wa nyawo, uteganijwe uyu munsi aho Perezida watowe Yoweri Kaguta Museveni ari burahirire manda ya 5, uyu muhango urabera Kororo mu mujyi wa Kampala, aho abayobozi b'ibihugu batandukanye bari bwitabire uyu muhango barimo Perezida Omar Hassan Ahmad Al-Bashir,, Perezida Mugabe, perezida Magufuri, Perezida Salva Kiir n'abandi, abatari bugaragare muri uyu muhango ni perezida Kagame na Perezida Uhuru Kenyatta, kubera ko bari munama ya World Economic Forum yabereye i Kigali mu Rwanda.
Umwanditsi wacu


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Upgrade your account with the latest Yahoo Mail app
Get organized with the fast and easy-to-use Yahoo Mail app. Upgrade today!

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.