Pages

Tuesday 31 May 2016

[haguruka.com] Re: *DHR* Abahutu ba Ruhengeri na Byumba bandikiye ab’i Nduga babashishikariza gukora Jenoside

 

Iyi baruwa ariko ntacyo ivuga ku bayisinye,amazina yabo n'aho bayisinyiye !


On Tuesday, 31 May 2016, 14:42, "SHEMA shimamungu@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Iyi baruwa ivugwa hari uaba ayifitiye copie? Ashatse yayicisha kuri forum cg akayinyoherereza! Mbaye mushimiye kandi.


2016-05-31 15:22 GMT+02:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Jean Claude Ndayishimye - izubarirashe.rw


Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko mu mwaka wa 1993, Abahutu bo mu zahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Byumba bandikiye ibaruwa abo mu Nduga babashishikariza gukorera Abatutsi Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko abantu biyise Abahutu b'Abakiga banditse ibaruwa ifite impapuro enye, mu Kinyarwanda, bavuga ko bayandikiye abavandimwe b'Abahutu b'i Nduga.

Dr Bizimana avuga ko ubutumwa bwari bukubiye muri iyo baruwa bwari ubwo gusaba Abahutu b'i Nduga ko bagomba kureka kureba ko umwanzi wabo ari Umukiga, ahubwo bakunga ubumwe bakumva ko umwanzi wabo ari Umututsi aho ava akagera, kandi ko bagomba gufatanya bakica Umututsi batarebye gusa ngo ko bigomba gukorwa n'Abakiga bonyine.

Iyo baruwa yo ku wa 12 Gashyantare 1993, yatangiraga yumvikanisha ko umwanzi wa mbere ari umututsi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG agira ati "Ni urugero rumwe nafashe rwo kubereka uburyo ingengabitekerezo ikwirakwizwa. Kandi nta jenoside ishoboka iyo idashingiye kuri iyo ngengabitekerezo yigishwa igihe kinini."

"Bavandimwe Bahutu b'i Nduga, twebwe abazahajwe n'intambara yashojwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni, n'abo bahuje ubwoko bw'Abatutsi, ari abo mu Rwanda ari n'abo mu mahanga, bagambiriye gutsemba icyitwa ikiremwamuntu hutu, tubandikiye tubashishikariza kuva ibuzimu mukajya ibuntu."

Aha, Dr Bizimana avuga ko muri iki gika bigaragara ko abanditse iyi baruwa ari bo bugarijwe. Ati "Ushaka gukora Jenoside abanza kumvisha ko abayitegura ari bo victims agaragaza ko ari gushaka uburyo yakwirwanaho."

Iyo baruwa ikomeza ivuga iti "Koko rero Abahutu ba Byumba na Ruhengeri dusigaye turi ingerere, Museveni yambitse ingabo za Leta ya Uganda aziha ubutumwa bwo gufatanya na za Nyenzi, none zatwirayemo, ziratwica urw'agashinyaguro."

Asobanura iki gika, Dr Bizimana yagize ati "Aha harimo ibintu byinshi, harimo guhakana ko Inkotanyi atari Abanyarwanda. Barabita ko ari Abagande, harimo guhakana ko iyo ntambara ari urugamba rurimo kurwanwa n'Abanyarwanda bavuga bati 'ingabo za Leta ya Uganda zifite umugambi wo kuza kwica Abahutu bose.' Aha bateraga impuhwe bumvikanisha ko Abahutu bagowe."

Ibaruwa igakomeza iti "Bavandimwe dukunda, tubabajwe nuko muri ako kaga turimo bamwe muri mwe usanga berekana ko bitabareba, ubwo se kandi umwanzi wa Gahutu we asigaje iki ngo adutsembe, niba ingufu zacu tuzitatanyije. Hari abibwira ko Museveni n'inyenzi bashaka kurimbura Abakiga gusa, cyangwa inzu ya Perezida Habyarimana wenyine, bazumirwa. Ruribikiye ni umwana w'Umunyarwanda kandi ngo ruriye abandi rutakwibagiwe. Nimumenye neza ko umwanzi naturangiza ari mwebwe azadukira."

"Ese ko bamwe muri mwe biyemeje kudutererana, muhitamo kwisunga no gutera inkunga gica, ugambiriye kudutsemba muzi ko nitumara gushira inyota y'inkota ya Gatutsi izaba irangiriye aho? Nonese ko twebwe Abahutu bo mu Majyaruguru ko tuzaba twarashize muzatabarwa nande? Koko Barihima ni umwana w'umunyarwanda."

CNLG ivuga ko iyi nyandiko ari imwe mu zakwirakwijwe ahantu henshi mu gihugu.

Ibindi avuga ko biri muri iyo baruwa ni ibigira biti: "Bahutu b'induga, nimureke kwiyibagiza amateka y'u Rwanda. Abatutsi bafite uburyo bwinshi bubageza ku migambi yabo, burya ubugome bw'abatutsi si ubwa none."
Kuri Dr Bizimana, "aha baragaragaza ko Abatutsi ari abagome. Muribonera na mwe ko kuva kera Umututsi adashobora kugoheka igihe Umuhutu agihumeka cyangwa atari munsi y'ibirenge."

Bizimana avuga ko ari bike yafashe muri iyo baruwa kuko ngo ari impapuro enye, aho avuga ko amagambo yakoreshejwe afite ubukana bukabije. Aho ndetse abiyitaga benewabo bumvise iyo ntabaza bakayakira bagahinduka, baba babi abantu bakabayoberwa.

Uyu muyobozi avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari mu Rwanda ari na yo mpamvu Guverinoma yafashe umurongo wo kuyirwanya kuko izi neza ko icyo kibazo gihari kandi izi neza ko bishoboka kuyirwanya.
Yagize ati "Uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ni na ko Inkotanyi zizahagarika, zizaca burundu abafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Iyo mvuga Inkotanyi kandi ni twebwe twese uko turi aha ngaha."

Yunzemo ati "Abakiyifite (ingengabitekerezo) nibatayisohokamo tuzayibasohoramo ku ngufu no ku mbaraga, ni na yo mpamvu bihishahisha bagakangisha utugambo cyangwa se bakajya gutema inka nijoro cyangwa bakajya gusiga amaraso ku nzugi z'abacitse ku icumu nijoro, kuki batabikora ku manywa? Ni uko bazi ko batsinzwe, ni uko bazi ko ibyo byose bakora ntacyo bishobora kumara kandi koko ntacyo."

Iby'Abahutu ba Ruhengeri na Byumba bandikiye ab'i Ndu...
Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko mu mwaka wa 1993, Abahutu bo mu zahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Byumba bandikiye ibaru...
Aperçu par Yahoo




__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.