Pages

Wednesday, 25 May 2016

[haguruka.com] Re: Amahoriwacu yasize umugani Montréal.

 

Komera Sema Kweli,

Ibyo uvuga bifite ishingiro ariko wagombye kwibuka ko biriya byose bishoboka iyo ubutegetsi buriho buba bwarishiriweho n'abaturage bityo abaturage hafi ya bose bakaba babwibonamo. Ibi kandi uzi neza Atari ko bimeze mu Rda n'ubwo Kagame n'imizindaro ye bakomeje kwumvisha isi yose ko abanyarwanda bakimukeneye.

Perezida Obama niwe mu minsi wavuze ko muri demokarasi ubworoheranme n'ubwumvikane ari ingezi. 

Yagize ati:   "Democracy requires compromise, even when you are 100% right. This is hard to explain sometimes. You can be completely right and you still have to engage folks who disagree with you. If you think that the only way forward is to be as uncompromising as possible, you will feel good about yourself, you will enjoy a certain moral security, but you will not get what you want." http://m.dailykos.com/stories/2016/5/7/1524279/-Obama-s-Critique-of-Sanders?detail=email&link_id=1&can_id=f522dbcc3ab3728cb43fecc87f8330f5&source=email-obamas-critique-of-sanders&email_referrer=obamas-critique-of-sanders&email_subject=obamas-critique-of-sanders

Ibi bintu byo kwumvikana no kworoherana sinzi niba abanyapolitiki b'abanyarwanda babikozwa (Opposition na RPF bose hamwe).

Guhora turebana ay'ingwe nibyo zingiro ry'ibibazo byokamye igihugu cyacu. Bizakomeza gutya mpaka ryari? Ni yo mpamvu nsanga abanyepolitiki nyakuri bashishikajwe n'ejo heza hazaza h'uRda bakwiye kwisuzuma bagahamba strategy nshya idashingiye k'"uguhiga ubutwari" ahubwo igashyira imbere ukuri k'umateka yacu n'uburyo tugomba gukumira ibibi byose biyakubiyemo tutibagiwe gusigasira ibyiza byose tuyasangamo.

Iyo nitegereje uko mu bindi bihugu byagize amakuba ajya gusa n'ayacu kubera inyungu za ba mpatsibihugu, nkitegereza ukuntu ibyo bihugu byose byashoboye kwubura umutwe kigabo, bikaba bibanye neza n'abo ba mpatsibihugu, ubukungu bwabyo bukaba budashikirwa, mu gihe bamwe mu banyarwanda bagikubita agatoki ku kandi, abandi bakabyinira ku rukoma ngo barakataje mu majyambere, nsanga abanyarwanda tukiri kure cyane.

Cyokora ibyo byose ntibinca intege, bituma ndushaho kwiyumva mo inshingano nyamukuru yo kugira icyo marira igihugu cyanjye mu gihe Imana ikimpagaritse.

Muri ibyo bihugu byashegeshwe na ba mpatsibihugu ariko bikaba bihagaze neza mu ruhando rw'amahanga navuga Argentina, Indonesia, Vietnam, Cambodia, Mozambique, South Africa, etc.

Pour votre info:
Argentina Dirty War - 1976-1983
http://www.globalsecurity.org/military/world/war/argentina.htm


From: "skweli@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Tuesday, May 24, 2016 4:01 AM
Subject: *DHR* Re: Amahoriwacu yasize umugani Montréal.

 
Nzinink 

Urakoze nawe kubupfura n uburyo usubiza nta mujinya nta gucyulirana no kujya mumyirondoro y umwanditsi aho kumva ibitekerezo bye. Nka bamwe babigize umwuga babuze icyo bavuga. 

OPOZOSIYO mu Rwanda irakenewe . Kandi HE ari mu ba mbere bayifuza kuko iyo agiye mu Nama z imyiherero z'abayobozi arakazwa nuko NTAWE UMUBWIZA UKURI.

 Nicyo gituma natanze rwa rugero rwa Himbara rwa gize impact y ukuri.  Bihurirana na Magufuli nawe waciye ingendo za hato na hato kuri ba Ministres be . 

La revue de presse hebdomadaire ya bamwe Bo muri opozisiyo isomwa kurenza "igihe". Kuko abayobozi bahavomera ibyo bakosora.
Kubera ko " Uko zivuze ariko zitambirwa" Umukuru w igihugu ntamenya mu byegera bye umushuka n umuhana.

Ikindi le Pouvoir qui dure est celui qui applique le programme de l opposition. 

Ingero 3 zikubwira ko les Faits sont têtus.  

IGIFRANSA 

cyagarutse mu Rwanda kubera impamvu nyinshi ziriho Realpolitik nuko u Rwanda rudashyira amagi ya rwo mu Gatebo kamwe.

Wowe Nzinink uri mu barwanye inkundura. Ngo bye guca ikiri mi k igifransa bibuka n Abarimu n imilyango yabo. Urumva ko bitapfuye ubusa. 

Abongereza n abanyamerika mu kurwanya HE  byatumye agana Afrique de l Ouest francophone rétablissant ainsi le rôle du Rwanda bilingue et même trilingue. A toute chose malheur est bon.

NDI UMUNYARWANDA 

Iyi programu bamwe banenze,  buhoro buhoro byatabaye bamwe bumvaga hose bavuga ngo " HUTU GENOCIDAIRE". Birababaza k umuhutu udashobora guhakana ubuhutu bwe kandi atari umwicanyi ari umwe ra. Abana be bava muri yo pfunwe  grâce à ndi umunyarwanda. 

Birababaza k umututsi witwa " ikigarasha"  kuberako anenze ubuyobozi buri ho kandi benshi ku giti çyabo bakora amarorerwa nabo anenga. Nina cyô gituma mu ngendo z Umukuru w igihugu HE muri District n Icyaro zifite succès kuko ajya kurenganura à badafite kirengera.
 
Lero umututsi wo muri oppozisiyo azitwaza " Ndi umunyarwanda " comme une arme de dissuasion ou offensive. 

IMPLEMENTATION 

Igikenewe si Ibitekerezo gusa byiza. Ikigoye ni FAISABILITE cg KUBISHYIRA MU BIKORWA.
.
Nzi Abari muri oppozisiyo bajya mu Rwanda ngo mumikorere yabo bagira impact mu mpinduka y imyumvire ya bamwe. Erega Baca umugani ngo " Ukize baraza".

 Yaba utari muri opozisiyo ariko batumva  icyo avuga, yaba uri muri opozosoyo ushaka guhindura ibintu par des actions non violentes .Tel professeur wagiye gushinga MAKFAST et tel juriste winjiye mubutabera bw i Rwanda . Bamwe bamwisekera kandi we azi icyo akora.

Nawe Nzinink Umunsi washinze LABORATOIRE  de RECHERCHE  i wanyu kavukire uzateturura i CYARO cy iwanyu na District y I wanyu . Kandi Uzajya uvuga lyijyane. Kuko " UBUGABO NTIBURATWA BURAREBWA ". Uzaba ufite aho uvugira.  

Ntabwo ari Leta yo nyine iza za mura POUVOIR D ACHAT  y abanyarwanda.  Ni buri wese uzashinga imishinga.  Yaba uwa oppozisiyo cyangwa ushyigikiye ubuyobozi buri ho. 

 Kuko " agahwa kari ku wundi karahandurika". Kandi "Utabuskya abwita ubumera".

Ntabwo ari Leta yo nyine izagabanura les INÉGALITÉS SOCIALES.  Buri wese afite URUHARE mu gushyira no kubaka za " START UP" n' imishinga mu CYARO no muri za District . 

Utabikora nuko Ntabyo ashobora.  Yicecekere areke abagerageza ba bikora.  Nicyo gituma bamwe batitabira za manifestations .

Mpiniyaha. 

Sema Kweli 


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.