Kuba abanyakigali benshi ubu badashobora kugira icyo bazigama umuntu yakeka ko ali amahirwe, kuko ubwo ntibazahura na rumwe rwa A. Rwigara wazize ibyo yali yaragezeho cyangwa se urwo urwanda rwabonye rukuruliwe nuko rwali rumeze mbere ya 1990.
Bwana Ngarambe n'abo mungana, ibi by'ubuzima bwanyu bwiza rero mwibutsa ahubwo ni musobanure ko bwali bubi cyane! Mwe mwaralyaga igihe abandi banyarwanda batarutuye bali bashonje. Byatumye abo bali hanze yarwo biyemeza gukora byose, kugera no ku ntambara irutwika, ngo nabo baze bashune ku kigati kilyoshye cya Rwanda nkuko ngo bimeze ubu, niba atali ubuliganya. Rwose mumenye ko umulima w'ibigori bishishe wikurulira inyoni n'ibindi bilyi; agahugu gafite icyo kulya kakabona benshi babyigana bashaka kugatura!
Naho amazu manini (kuli Link) alibutsa neza neza ya ma villa, aliko shenge yo mato, yaliho yubakwa ku Cyimihurura ku ngoma ya Habyarimana. Birahamya nyine ko imico ya mbere ya 1994 na nyuma ya 1994 itanye.
Kwiralira, kubeshya, guhemuka, gupinga "facts: urugero nko kutemera ko Rwanda ali 26000km2 zifite ressources nke" byali ikimwaro mbere, ubu byahindutse agaciro.
Ni kubyogamo uko bili ntakundi, aliko igihe kizagera bishire kuko ntabapfira gushira! Yemwe n'ubuhake n'ubukorani byabayeho bigeze aho bivaho, abalishaga ko abahutu n'abatutsi nta buvandimwe bafitanye ubu iyo nvugo yabo ababakomokaho ntibatinyuka no kwemera ko yabayeho, nyamara yali kimomo!
Ahasigaye biragoye guhamya ko Rwanda n'"ibyiciro 4 by'ubudehe"byayo izatunga nta nkomyi aliya magorofa yayo, nta mfashanyo cyangwa se
ubundi bukungu ivanye hanze bukoreshejwe.
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.