Pages

Sunday 12 June 2016

[haguruka.com] Re: Re :*DHR* Perezida Kagame yanenze abacishije inzara abashyitsi muri WEF

 

Nyota,

Uvuze ukuri. Kagame nababazwe n'umuturage waraye utariye aho kubabazwa n'umunyamahanga wafashe indege akaza kuryama mu Rwanda. Ikindi kandi Kagame  atekereza nk'uruhinja. Ntabwo yize ibya Hotel ndetse no guteka, kugira inama abokora mu mahoteli ni ugutandukira.

Abo baba baje mu Rwanda nibashaka ntibazagaruke kubera ko babuze ibyo barya. Cyangwa se bajye mu mahoteli yo mu bindi bihugu nka Kenya na Uganda.
None niba amahoteli yarubatswe kugira ngo umunyaburayi cyangwa umunyamerika abe ariwe ayararamo, urumva nawe ko abacunga Hoteli bahangarikishijwe no kubona ibiryo bagaburira abo bagenzi, bityo bikaba ngombwa gutumiza ibiryo mu mahanga. Ikindi kandi abanya mahoteli bakora kugira ngo bunguke. Kagame nareke amahoteli akore uko abyumva kuko gushaka kumenya uko mahoteli asasira abagenzi ni uko bariye ntibikwiye guhangarikisha Perezida w'igihugu. i Hoteli izakora nabi izafunga. Izashimisha aba clients bayo niyo izunguka.  Cyangwa se Leta ishyireho amahoteli yayo.

None ibi byiyongeye kuri ba bandi bavuga ko abashaka ko Leta yabashakira aba clients kugira ngo ubucuruzi bwabo budahomba.



On Sunday, 12 June 2016, 12:26, "Nyota Furaha nyotafuraha@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Uyu mugabo wagirango ni igitambambuga! None seko n'abanyarwanda badahaga abahinzi yabambuye amasambu arayatwara borora inka. 
Abandi barafunze abagahinze
Abandi barahinga urusenda n'amawuwa arumva gutegura amawuwa n urusenda ku isahani bihagihe?
Dore amaze iminsi yifatira aba guinéens niba atarazanye imbuto za gombo dore ko yeta hose umwaka wose arumva ibiryo bihebdutse byava he?
Ikigega Masisi - Rucuro  ko yakibibyemo intambara  arumva yasaruramo iki?
Koma komanzika!.
Arazubara pe!


 
Yego rwose! Aba UA ejobundi bazabatekere ibishyimbo bigeretseho imyumbati, igitoki, ibikoro, ibijumba cg ibirayi, bazabasongere n'umutsima barishe amashaza n'isogi n'izindi mboga rwatsi, banywe amata, urwagwa cg se ubushera n'ibindi...,  maze baryoherwe!





Cyprien Niyomwungeri - Igihe

Umukuru w'igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibigega bibika ibikomoka kuri Peteroli byubatswe mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo na sosiyete itwara ikanacuruza ibikomoka kuri Peteroli SP.

Perezida Kagame yavuze ko kuba ibiribwa amahoteli yo mu Rwanda akoresha bituruka mu mahanga, ari kimwe mu byatumye abashyitsi basuye u Rwanda muri WEF bataha bijujuta.

Yagize ati "Ibintu byose mu Rwanda ni byiza, baranezerewe pe ariko hari ikintu kimwe 'Ntabwo barya ngo bahage', ukajya muri hoteli ukicara bakazana isahane ingana itya, bagashyiraho akantu kamwe iruhande bagashyiraho n'akarabyo, warangiza ukishyura ugahaguruka ukagenda, icyo ngicyo barakinenze."

Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo SP yakoze ari ubuhamya bw'uko gushyira hamwe bibyara ibyiza gusa. Asaba abashoramari gukemura iki kibazo gituma Abanyarwanda bagaragara nk'inyanda kuko batarya.

Yagize ati "Igituma mbivuga ndagirango mugende mubikosore, iyo umuntu yakunenze ikintu wakibonye gikosore, witegereza ko azagaruka akongera."

Yagize ati "Nk'u Rwanda ntitudatekereza neza ngo tumenye umwihariko wacu w'ibibazo dufite noneho ngo tubishakire igituma byoroha, ari abikorera, abashoramari, bizabagora kugirango tugere kure."

Ashimangira ko hakwiye kubaho gutekereza no gukora bijyanye n'ibihe kuko atari ubucuti cyangwa ubuvandimwe butuma abashyitsi bagana u Rwanda.
Yagize ati "Niba ushaka abashyitsi hano ugomba kumenya ikibanezeza kizabazana n'ubundi, niba umenye icyo yabuze aha, nutagikosora ntabwo azahagaruka. Mukosore vuba kuko ni naryo shoramari rizana inyungu."

Perezida Kagame yanenze abashoramari kutanyura mu nzira leta iba yaharuye. Yatanze urugero rw'amakuru yabwiwe y'uko imwe muri Hoteli y'inyenyeri eshanu yuzuye muri Kigali, izajya ikoresha ibiribwa iguze hanze y'igihugu, aho kugaburirwa n'Abanyarwanda.

Yagize ati "Naje ndibwa mu modoka, twubatse amahoteli none tugiye kugura inyanya n'ibijumba hanze bize mu ndege, bize kubahenda?."

Umukuru w'igihugu asanga iyi ariyo mpamvu abitabiriye inama ya WEF batashye bijujuta.

Yagize ati "Buriya namenye impamvu byagenze neza ibintu byose, ibitaragenze neza ni abantu bamwe bagiye bijujuta kandi bari mu kuri, nabonye igisubizo cyabyo ni aho bituruka."

Mu nama ze yasabye abashoramari kubyaza umusaruro ibiribwa biri mu Rwanda bakabyongerera ubuziranenge n'ubwinshi bikenewe n'ayo mahoteli.




__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.