Pages

Monday 6 June 2016

[haguruka.com] Samputu na Degaule leta ya Kigali irabashimuse yibye igitaramo cyabo !!!!!!

 

Lu pour vous


Muri article ya mbere yakozwe n'ikinyamakuru igihe 
banditse ko muri concert hari ambassadeur Olivier uhagarariye u Rwanda. 
Ibi rero ni ukuvangira Samputu n'umwongereza kazi bazanye kuko igitaramo 
kitateguriwe ambassade y'u Rwanda yonyine. Iki gitaramo cyategiriwe abanyarwanda 
bose ndetse n'abo muri opposition bari bahari kuko bari baharariwe na 
Rutayisire Biniface akaba ari perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba n'umukuru w´umurongo 
w'ubunyarwanda butavangura. 
Twamaganye rero ubwo bushimusi bukorerwa muri communication. 
Samputu na Degaule n'umwongereza kazi bari kumwe babaye aba mbere bashyize 
mubikorwa amateka mashya abanyarwanda batangiye yo guteza imbere 
ubunyarwanda basabana kandi bagasangira ibyiza by'igihugu. Abatarumva
ko ibintu byahindutse nibabimenye. Igihe uvuze abari bahari ukavugamo abanyapolitiki
barimo ambassadeur ugomba kuvuga n'abandi banyapolitiki bose bari bahari barimo n'abo 
muri opposition.igihe utabikoze uba ushyize imbere guheza no kuvangura abanyarwanda kuburyo ari 
ibyo kwamagana. Abanyarwanda si abahuje ibitekerezo bya politiki nawe wenyine. 
Nk'uko kandi kuba Rutayisire Boniface yari yaje mugitaramo ndetse akicazwa kumeza ya VIP 
irebana n'iý'Ambassadeur Olivier Nduhungirehe, ibyo bintu byashimishije abantu benshi cyane 
kuko ni amateka mashya u Rwanda rutangiye mu banyarwanda barwo ku isi
yose aho bari. 
Ndetse byarushijeho gushimisha abantu bose igihe Ambassadeur Nduhungirehe Olivier yahagurutse akaramukanya
na Rutayisire Boniface ku mugaragaro maze barasabana ndetse baraganira kugeza naho baje no kubyinana. 
Ese hari ufite icyo yagereranya n'ayo mateka akomeye u Rwanda rutangiye iyo Ambassadeur agize ubutwari
bwo gusabana na opposant Number 1 muri ba opposants b'ukuri? Ese hari undi opposant ufite umurongo mwiza
ukomeye kurenza Rutayisire Boniface ? Muri 2008-2009 batondekanije aba opposants Rutayisire Boniface aza ari 
Uwa mbere, Kigeli Ndahindurwa aza ari uwa kabiri, Ingabire Victoire aza ari uwa gatatu,etc. 
Uko kuba Samputu na bagenzi be bahuza abanyarwanda b'imyumvire yose bakicaranya
n'impande zitajyaga zihura ni ubutwari bukomeye bw'abahanzi bagaragaje mumateka y'u Rwanda kuburyo 
kuvanamo bamwe muri communication uba ugiriye nabi abo bahanzi n' u Rwanda ndetse uba ubangamiye
amateka mashya arimo yiyubaka kubijyanye n'u Rwanda rwa bose. 

Kuba rero hari abashaka guheza abanyarwanda bamwe babaziza kudahuza 
Ibitekerezo na leta turabyamaganye kumugaragaro kandi dutabaje leta zose zifitanye
umubano n'u Rwanda kudushyigikira kuko iyo migirire ariyo igezaho ikabyara za génocides.
Dusabye ko abashyira mugaciro bakwitabira uru rugamba rw'amahoro maze abakorera leta 
mugihugu no hanze babuza abana b'u Rwanda gusabana bakigizwayo. 
By'umwihariko turasaba ko ibintu bihinduka muri diaspora y'u Rwanda mu Bubirigi n'ahandi maze opposition 
nayo igahagararirwa. Igihe Perezida w'igihugu runaka ku isi agomba guhagarara gusa imbere y' abavuga rumwe
nawe maze agatinya abadahuje ibitekerezo nawe, ubwo ni ubugwari butagomba kurangwa mubanyarwanda.

Turasaba abantu bo muri génération ya ba Rutayisire Boniface n'abo ba Okivier Bduhungirehe n'abandi  ko bakomeza kumva ko
bagize génération de changement (change) kandi bakaba bagomba kunyuranya n'abandi mumikorere kuko bagize 
génération yubaka ibyo izindi génération zashenye mbere yabo. 
Ibyo rero bisaba ubutwari kandi Olivier Nduhungirehe na Rutayisire Boniface bamaze gufungura amarembo. 
Byagombye kuba urugero rwiza. 
Kuba kandi Rutayisire Boniface asabana n'abo badahuje ibitekerezo bo muri leta y'u Rwanda  birerekana 
ko kudahuza ibitekerezo na leta atari ukuba umwanzi w'igihugu. 
Na none abashora intambara rwihishwa ya extrémisme ngo Rutayisire Boniface arimo aregera Abega kurusha Abanyiginya 
kandi bizwiko  Rutayisire Boniface yaba President wa Republika akabangamira umwami w'abanyiginya, ibyo bintu ni ibintu bikomeye
bitagomba gukinishwa. Birazwi ko ikibazo cý'abega n'abanyiginya gikomeye cyanee kandi gishobora kuzateza akaga u Rwanda 
kuburyo bititaweho cyane byazamena n'amaraso menshi. 
Kugirango rero u Rwanda rutagwa murwobo na none n'uko nkawe w'umwega aho uri hose cyangwa umunyiginya wafata Responsabilités zawe utarindiriye kubwirizwa (kuko mubintu nk'ibi ntawe utanga itegeko ubaho) maze ugaharanira ukuri kandi ukarengera abaharanira ukuri no kubaka u Rwanda rwa bose nka Rutayisire Boniface. 
Ntabwo agomba kuzizwa ko bamwe bamubonamo kuba inshuti y'abega. 
Rutayisire Boniface ni uw'abanyarwanda bose. Rutayisire Boniface ni umuhuza w'abahutu
n'abatutsi ndetse akaba umuhuza w'abega n'abanyiginya. Rutayisire Boniface idashobora kugutenguha igihe uyisunze. Abamushora mu ntambara yo kumupfobya rero abashyira mugaciro bakwiriye kumurwanirira aho ari n'aho atari kuko bamenye uko ibintu biteye. 

Nk'uko ibinyamakuru bya kigari bimaze igihe byandika ko Rutayisire Boniface ntakibazo afitanye n'abatutsi b'i Kigali ndetse Rutayisire Boniface akaba atari interahamwe, buri muntu wese arambure amaso yumve ko Rutayisire Boniface ari umwe mubarokotse genocide y'abatutsi kuburyo buzwi ariko akaba atabyirata kandi akaba agerageza 
kubanisha abanyarwanda akoresheje ukuri. Rutayisire Boniface rero yagombye kurengerwa na buri munyarwanda ndetse na buri wese utuye isi kuko azafasha u Rwanda n'abanyarwanda kwiyunga. 
Kubera concert ya Samputu n'umwongerezakazi ndetse n'umudage nawe waririmbye isize itangije amateka akomeye y'u Rwanda rw'abanyarwanda basabana b'impande zose, byakabaye byiza yanditsweho n'ibitabgazamakuru byose by'u Rwanda n'amahanga no mundimi zose zishoboka ntakubogama ndetse hagategurwa n'ibiganiro n'ibindi bikorwa hirya no hino ku isi no mu Rwanda. 
N'ubundi ubutwari bw'abahanzi n'abanyarwanda (n'inshuti zabo) nabwo buri mubizakiza u Rwanda.
Tubeho Twese ASBL

------------------------


Umuhanzi Jean Paul Samputu utuye mu Bwongereza yakoreye igitaramo mu Bubiligi, indirimbo ze Nyarwanda zakunzwe kandi zigatuma ahabwa n'ibikombe zishimirwa n'abatabiriye.

Iki gitaramo cyabaye tariki ya 4 Kamena 2016 mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Brussels Event Brewery, 58 Rue Delaunoy 1080.

Iki gitaramo cyiswe "Samputu en Live", cyateguwe n'ishyirahamwe Big Dream Partyz & MP Planet risanzwe ritegura ibitaramo bikomeye mu Bubiligi.

Nkuko bitangazwa n'abateguye iki gitaramo, bishimiye gutumira umuhanzi Jean Paul Samputu wabaye icyamamamare mu muziki nyarwanda bati "iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kugira ngo abakunzi ba Jean Paul Samputu bazabashe kuza gutaramana nawe nkuko byagenze aho imbaga y'abantu batuye mu Bubiligi no mu bihugu bituranye nk'u Budage, Luxembourg, u Bwongereza, u Buholandi, u Busuwisi, u Bufaransa n'ahandi".

Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo umuhanzi Maréchal de Gaulle, Irebero Group, Itorero Ihanika n'abakaraza b'Abarundi bazwiho ubuhanga mu kuvuza ingoma.

Umuhanzi Samputu yakoze mu nganzo, aririmba indirimbo zose yasabwe zakunzwe nka Nyaruguru, Twararutashye, Zagishe zitashye…, n'izindi nyinshi yaririmbanye na bagenzi be nka Maréchal de Gaulle , bibukiranya inganzo yabo ya kera bakiririmbana mu Ingeri.

Samputu kandi aherutse gusohora album yise 'Only You' iriho indirimbo zikunzwe nka 'Nkundira Ugaruke', Timbuktu, Only Love' n'izindi.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi n'umwe mu bitabiriye iki gitaramo, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byiza by'umuco nyarwanda no guhura mu busabane nyuma y'imirimo.


----------------------

Envoyé de mon iPhone

Le 23 mai 2016 à 13:34, Mem <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :


Re: Bamwe muri opposition politiki irimo irabasiga



Bwana Nzinink, Semakweli, Mugabo, Sibomana n'abandi, 

Ibi biganiro murimo birasa n'ibyerekana ko bamwe muri opposition batazi ibyo barimo 
ndetse abanshi bakaba batazi n'aho politiki igeze, abandi nabo muri opposition barashaka
gukomeza politiki y'ikinyoma itazigera igira aho ibageza. 

Buri wese arabona ko politiki y'u Rwanda igeze aho ikorerwa mumirongo ya politiki ishingiye 
kubitekerezo by'uko umuntu abona ibintu kubera impamvu runaka. 

Abatinya rero kuba abo baribo nta muntu muri iki bakibeshya ngo bifate. 
Nanone abatagira identité muri politiki kuberako bamenyereye kujarajara bashakisha
aho amahirwe yaturuka batayavunikiye by'ukuri, abo nabo ibintu birimo birabayobera. 
Hari na none abibeshya ko ubutegetsi bushobora kuba ubwabo ibintu bihindutse maze bakibagirwa 
ko hatazongera kubaho u Rwanda rudasangiwe na bose, abo rero nabo ibintu birimo birabayobera.

Muri ibyo byose, igituma bamwe birushaho kubayobera ni uko
bitiranya urwango no kudahuza ibitekerezo muri politiki.
Muri iyo mibonere abafitiye umututsi urwango (cyangwa abafitiye umuhutu urwango) rukaze kuburyo 
rugeza aho rihinduka ubwoba butera ikizere gike hagati y'imirongo ya politiki muri 
opposition, abo nabo ibintu birimo birabasiga.

Hari abafite imyumvire yo kumva ko abo muri FPR iri kubutegetsi bose ari babi ndetse

bakumva ko habonetse uburyo nta n'umwe warokoka. Abo rero nabo politiki 
irimo irabasiga kuko batabona ko aho politiki igeze ari ubusabane, ibiganiro no gusangira 
ibitekerezo kandi bikagerwaho bitagombeye ko umwe ahinduka umwanzi w'undi. 

Icyo abanyepolitiki na sociyete Siviili bagomba gusubiza bose, ni ukwerekana aho bahagaze 
mumirongo ine ya politiki iriho kandi bagasobanura na gahunda bafite mucyerecyezo 
cyo gusangira u Rwanda n'abandi banyarwanda bose. 

Abazashaka gukora politiki yirengagiza imirongo ya politiki iriho n'uburyo 
yose yaganira ikanubakana igihugu ntawe ugombye gupfukamira undi, abatazabyitaho
bakomeza bate igihe banagiteshe abandi. 

Erega buri munyarwanda azi undi kubijyanye n'umurongo w'ibitekerezo 
aherereyemo (abizi cyangwa atabizi).
Abumva ko rero bari muri opposition bakibeshya ko bazakomeza kubeshya 
abanyarwanda baribeshya. 

Abumva ko Umurongo wa FPR uri ku butegetsi bagomba kuwihezaho no kuwuhunga
ndetse ibintu byahinduka bakabatsemba, baribeshya cyane kuko nabo ni abanyarwanda kandi
abo muri FPR bose ntabwo bagize nabi.
Buri wese mubanyarwanda nashyire ubwenge kugihe
amenye aho politiki igeze maze ajyane n'ibihe.
Mugema

----------------

De : "Nzinink nzinink@yahoo.com[Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
À :Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Lundi 23 mai 2016 4h23
Objet : *DHR* Re: Amahoriwacu yasize umugani Montréal.

Komera Sema Kweli!
Karibu! Iminsi myinshi.
Njye nabivuze kenshi ko mu bihe tugezemo imyigaragambyo ititabiriwe bishimishije iradutobera cyane muri uri rugamba turimo rwo kwigobotora iriya ngoyi. 
Ibibazo by'u Rda byarasobanuwe bihagije igisigaye ni uko abanyarwanda bose hamwe n'iyonka bahagurukira rimwe bakereka amahanga ko barambiwe kiriya gitugu.
Muri iyi nyandiko yawe iri hasi hari ingingo ebyiri ntabona kimwe nawe.

Hari aho ugira uti:
"Les succès du Rwanda en matière d investissements étrangers sont en contradiction avec ces manifestation".

Njye rwose ntakubeshye izo investisssements uvuga ntazo nzi. 
Byaba byiza undondoreye iz'ingenzi n'umubare w'akazi zaba zaratanze.

Urongera uti:

"L'image d innovation et de modèle pour l'Afrique qu'offre le Rwanda décourage les manifestants qui sont tout de même fiers de leur pays".

Ibi nabyo njye siko mbibona. Impamvu abanyarwanda basa n'abacitse intege si uko ko basanze uRda rudashyikirwa mu majyambere.
Impamvu nyamukuru ni uko abanyarwanda batamenyereye guhanyanyaza. Abanyarwanda bashishikazwa no gufangura vuba na bwangu. 
Na RPF burya yahisemo guhanura Kinani kubera ko urugamba rwari rumaze kuyishobera.
Kuba bizwi ko abanyarwanda badakunze guhanyanyaza nibyo amahanga agenderaho agakomeza guseta ibirenge ku byerekeye impunduka mu karere k'ibiyaga bigari. Cyokora ayo mahanga aribeshya cyane kubera intwari ziracyabyiruka. Bazumirwa igihe abanyarwanda bazahitamo kubyikorera nta ngunga ya ba mpatsibihugu. 
Bitinde bitebuke   mpinduka izagerwaho nta kabuza. Nsaba cyane Imana ngo izampe ubugingo busesuye nshobore kwihera amaso kuri ibyo byiza abanyarwanda duhishiwe.


On May 22, 2016, at 7:36 PM,skweli@yahoo.fr[Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

Les succès du Rwanda en matière d investissements étrangers sont en contradiction avec ces manifestation.

L image d innovation et de modèle pour l Afrique que offre le Rwanda décourage les manifestants qui sont tout de même fiers de leur pays.



-----------------

Le 17 mai 2016 à 05:26, Mem <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :


Kuki u Rwanda rutatangira amateka mashya ko ibihe bigeze? : Ikibazo kuri Ndengera: Re:  Montréal:nouveau comité de la diaspora rwandaise


Ugire imirimo myiza Nyakubahwa Patrick Ndengera.  Ubonye uruvugiro rugera mu mbere kuri za mpaka zawe.
Ariko rero kugirango uzumvwe ni ukujya kugura amasafuriya n'ibiporoporo byo gukomangaho kugirango bazakumve !!!
Ese nko muri iyo comité yanyu harimo bangahe badahuje ibitekerezo na FPR (les opposants)? 
Ikibazo cya mbere muri gouvernement yawe aho muri Canada : Kuki FPR itinya ba opposants kandi mumahame yayo yashingiweho yararimbaga demokarasi ? Kuki FPR itinya ba opposants mugihugu igatinya na ba opposants hanze ? Kuki u Rwanda rutaba igihugu giteye nk'ibindi bihugu bibamo demokarasi aho abari kubutegetsi bafatanya kubaka igihugu?  Iyo demokarasi yitwa gute ? 
Mugema. 


---------------------

Le 16 mai 2016 à 16:59, "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :



selon la page Facebook de la DRM - Diaspora Rwanda Montreal



Suite aux élections du 7 mai 2016 un nouveau comité a ete formé et sera présidé par Alain Patrick Ndengera, élu Président


Secrétaire générale: Faiza Majolie Uwase


Finances et planification: Myriam Kayisire Ntashamaje


Genre et Culture: Rudy Mihigo


Communications et médias: Frédéric Kiko Mugwaneza


Jeunesse et sports: Jaurès Habineza


Transfert des connaissances: Jean Claude Aimé Kumuyange


Security Check Required




-----------------------------



Le 12 mai 2016 à 16:38, Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :


Bwana Muligande na Venant, 

Ibintu nk'ibi ni ibintu bikomeye cyane kuko birakomoza kumateka y'igihugu akomeye. 

Ese nahimana iyo akoze ikintu nka kiriya yibukako na kera nyuma y'imyaka nka 200 bazakigarukaho biga uburyo abanyepolitiki b'iki gihe bitwaraga? 
Na none se iyo urebye ibivugwa muri izo nyandiko musanga atari ibintu biremereye? 
Mugema
------------------------------------------------------------------------
Le Jeudi 12 mai 2016 15h55, "bmuligande@yahoo.com" <bmuligande@yahoo.com> a écrit :

Sent from my BlackBerry®

-----------------------------------------

Re: http://rushyashya.net/: RUTAYISIRE Boniface umuhora iki ko umupfobya?
Le Mardi 10 mai 2016 16h06, kota venant <kotakori@hotmail.com> a écrit :


From: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Date: Thu, 12 May 2016 13:44:47 +0000 (UTC)
ReplyTo: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Cc: 
Subject: NAHIMANA THOMAS :DUSOBANURIRE IBYO KUNYONGA IBITEKEREZO BY'ABO MUDAHUJE

IKIBAZO CY'IMPUNGENGE KIBAZWA NAHIMANA THOMAS

Kuri Nahimana Thomas, 
Nk'uko umunyarwanda umwe yatugejejeho iyi nyandiko ivuye kurubuga rwawe kuri iyi tariki ya 12/5/2016, turagirango tukubaze koko nawe niba urubuga rwawe hari abanyarwanda ruheza ? Ikibazo kitureba cyonyine ni ivangura kuko ndi mubarwanya ivangura aho ryaba riri hose (ibiri munyandiko bireba ben'ubwite). 
Mubivugwa ko haba hari ibitekerezo byanyonzwe, twasanze koko ibyo Semukanya avuga bifite inshingiro kandi biteye impungenge niba muri opposition hari imikorere iteye ityo. 
Mugema

---------
DORE INYANDIKO IVUYE KURI LEPROPHETE LE 12/05/2016 SAA MUNANI NA 30 MIN: 

"Ngo Abega barusha ubutwari Abanyiginya : Rushyashya yambitse ubusa Nahimana Thomas.
Nyamara n'ubwo Nahimana Thomas akabya cyane, aramutse
abaye Perezida bigaragara ko yasubiza inyuma igihugu kurusha Kagame. 
Kagame Paul  arusha Nahimana Tomas demokarasi. Ibimenyetso bitabeshya birigaraza.
Nimwirebere urugero ruri hafi : Nahimana yasibye messages zose za Rushyashya zavugagamo Rutayisire Boniface ko ari Candidat Perezida Kagame navaho.
Namwe rero nimutekereze umuntu nka Nahimana wiyita umukandida ariko akaba adashobora kubangikana n'undi badahuje ishyaka n'ibitekerezo! Aramutse abaye Perezida abanyarwanda bashira.
Nka Nahimana Thomas ufite complexe d'infériorité kuri Rutayisire Boniface kugeza kuri iyo niveau yamarira iki igihugu?
Umunyamakuru Rushyashya nyamara yerekanye ikibazo abanyapolitiki n'abanyarwanda bafite.
Rushyashya yarenze irondakarere yandika ukuri ko Rutayisire Boniface yikundirwa n'abatutsi bo mugihugu ko ntakibazo yigeze agirana nabo. Rushyashya yarongeye yandika ko Rutayisire Boniface atari interahamwe ntabe n'umuhezanguni. Rushyashya yashoje inyandiko ye avuga ko Rutayisire Boniface ari candidat Perezida uzasimbura Kagame.
Njye ariko icyo ntashoboye gusobanukirwa munyandiko ya Rushyashya ni ukumenya impamvu Rushyashya yise Kalisa Placide interahamwe.
Ibyo byose rero byariye Nahimana Thomas asiba messages zose zifitanye isano n'iyo nkuru ndetse  nayo ubwayo  irimo.
Ubwo se Nahimana Thomas arusha iki Kagame Paul iyo amurega kuniga itangazamakuru ?
Rushyashya itsinze igitego Nahimana Thomas kuko iramwerekanye.
Dore inyandiko ya Rushyashya :


Iyi nyandiko ariko yazamuye n'zindi mpaka zikomeye cyane zavugaga ko  Rutayisire Boniface ari inshuti y'abega hamwe n'abo bafatanyije ngo kuko abanyiginya bakunze kurangwamo abahezanguni benshi. Ngo abega mumateka y'ubu barusha ubutwari abanyiginya.

NB : Nsabye uwabishobora ko yantangariza iyi nyandiko niba leprophete n'iyi  iyinize. Ibyari muri messages nari nasomye mbyanditse uko biri kandi mbisangije  mwese kuko ari amateka akomye.
SEMUKANYA
Source: le prophete, 12/05/2016




----------------------------------------------------------------------------
RUTAYISIRE Boniface umuhora iki ko umupfobya?
Répondre à: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Nyakubahwa umukuru w'Ikinyamakuru Rushyashya, 
Ko uba wahisemo kwandika kubanyepolitiki batavuga rumwe na leta wagiye ubikora neza utabapfobya ? 
Na none kungingo zimwe na zimwe wagombye kujya uzitondera ntuzigoreke kuko ziba zireba amateka akomeye. 
Nko kungingo y'abahutu n'abatutsi bakoze ibyaha, ntabwo wagombaga kwandika ibitaribyo kandi uzi ibitekerezo bya Rutayisire Boniface kuri iyo ngingo. 
 
Rutayisire Boniface nta buhutu cyangwa ubututsi yigeze aharanira, ikimurimo ni ubunyarwanda butagira uwo buvangura haba mumagambo no mubikorwa. urabizi ko rero iyo ushatse kugira aho umwegeka bidafata. 

Kuba asaba ibyaha byakozwe kuruhande rw'abatutsi nabyo byahanwa ni inama yatanze kuva kera kandi abatutsi bashyira mugaciro barazumvise ndetse baramushyigikira kugeza ubu. Yarabisobanuye ko niba banze guhana ibyo byaha muri iki gihe bashobora kuzabihana muri leta yaba irimo abihimura noneho batagamije no gushyira ubutabera imbere. Ibyo kandi abareba kure barabibona kuko noneho n'abatutsi badahuje ibitekerezo na leta bariho noneho bakaba babitangira ubuhamya ko mubihe bya kera hashobora kuzabaho leta isangiwe n'abanyarwanda bose. Kudahana ibyo byaha ubu rero ni ukutareba kure kandi baragize amahirwe yo kugira abantu nka Rutayisire Boniface batanze inama zitari iz'abahezanguni. 

Na none kubahutu bakorewe ibyaha, guhana ibyo byaha byakozwe n'abatutsi muri ibi bihe ni ikintu cyiza kuko byatuma abafite ubuhamya bagenda bapfa cyangwa bicwa batazimirana na nabwo. 

Aha rero k'umuntu utari umuhezanguni arumva neza ko aho Rutayisire Boniface ahagaze hafitiye inyungu amoko yombi. 
Hari uwavuga ngo FPR iramutse ihannye ibyo byaha ubu yarengera ababikoze. Ibyo ubivuga yaba atareba kure kuko kuri ubu abatutsi benshi bahanganye n'abandi batutsi hanze n'imbere mugihugu kuburyo nyamara habayeho guhana abatutsi bagize nabi byashoboka muri ibi bihe bikaba ari ubutabera (ubusa buruta ubusa). Birumvikana ko umuhezanguni we yavuga ati aho kubahana ahubwo nibabice cyangwa se ati mubareke bazahanwe na leta izaba irimo bose  (baba abanyamujinya (contre abandi batutsi) n'abandi banyarwanda basanzwe. 
Rushyashya rero, ubutumwa nk'ubu nibwo wagombye gutambutsa kuko ubusanganywe kuko Rutayisire Boniface yigeze kubutangaza. 
Mugema
-------------------------------------------------------------


Boniface RUTAYISIRE
Mu bandi babomborekana cyane harimo uwitwa Boniface Rutayisire, uvaka I Rukara ahahoze ari I Kibungo. Uyu mugabo Wigeze kwiga I Mburabuturo mu ishuri ry'amategeko, akaviramo mu wa mbere, yabanje kujya acuruza ibinyamakuru mu Rwanda.
Yari azi kwirwanaho mu gushakisha udufarnga. Yamenyaga ikinyamakuru kiri busohoke, akakirangura kikiri mu icapiro, nyuma akicururiza.
Nyuma ya genocide , yaje gukora agacapiro kitwa Edition central, aho Twagiramungu yari afite nawe agacapiro kitwa Multi Services, iruhanda y'ahahoze Alirwanda, hafi yo kwa Rubangura. Yaje kuva mu Rwanda nta kibazo na gito afite, agiye gushakisha nk'uko n'ubu abanyafurika bose bajya gushaka imibereho I Burayi. Ntibiteye kabiri, ahinduka umunyapolitiki.
Yagezeyo mu babiligi asanga abantu baho bose ari abahezanguni. Abahutu ntimwakira, kandi akumva atajya mu batutsi, kandi uhunga wese yaravugaga ko abatutsi b' I Rwanda bamumereye nabi.
Ashinga ishyirahamwe yiyita Perezida ngo w'Abahutsi ! Bavuka ku babyeyi b'abahutu n'abatutsi. Akuda kugira imiryango myinshi. Bukeye ashinga undi muryango witwa TubeholTwese. Bukeye bw'aho ashinga ishyaka rwitwa Banyarwanda. Comité international pour les victimes de la haine ethinique massacre et genocideN'ubu aracyashinga ibindi.
Aho rero hagati yasanze hadahaha, ubu yagiye mu nguni ya gihutu. Niwe mushyushyarugamba wa Genocide yakorewe abahutu, niwe ushaka urukiko ruburanisha abatutsi
( niko abyita), niwe utemera ko Kabalisa Pacifique aza kubavugira ibintu bya genocide y'abahutu. Ni nka wa mwana wonka agapfuka irindi bere ngo hatagira umuvumba.
Boniface rero iyo ukuriranye ibiganiro agirira kuri biriya bitangazamakuru nka Ikondera, wumva asa nk'uwisobanura kugirango akunde yemerwe nk'umuhutu, mu gihe abo bari kumwe usanga ubuhutu bwe batabushira amakenga.
Aho niho atangira avuga ko afite bene wabo batwikiwe mu Mutara we aririmba intsinzi muri Kigali, ukibaza impamvu ayo makuru ubu aribwo yibuka kuyatanga.
Ashyiramo umwete cyane nk'umwana w'umuzanano, ukora kurusha bene urugo, ubwo ahari bizagera ubwo ubuhutu arwanira nka Nyetera azabutsindira. Ngo nawe azaruhuka ari uko ayoboye u Rwanda !
Cyiza Davidson


__._,_.___

Posted by: Mem <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (12)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.