Pages

Sunday 5 June 2016

[haguruka.com] Re: *DHR* Rwanda:abafite amagorofa y'ubucuruzi muri Kigali bararira ayo kwalika

 

Ubucuruzi bw'akajagari aribyo bita 'informal economy nabwo" ni ngombwa mu gihugu. Abantu bose ntabwo bafite ubushobozi bwo kuriha amafranga y'ubukode bw'aho gukorera.
Gucuruza si ngombwa kubikorera mu igorofa. Ushobora no kubikorera iwawe bityo bikakugabanyiriza amafaranga ushora mu gukodesha. Niba ufite business ikoresha Internet ntabwo ukenera amagorofa arimo ibiro n'abakozi. Ahubwo njye mbona abo bacuruzi binubira ko amazu yabo adakodeshwa aribo batumva  aho iterambere mu bucuruzi igeze ko kandi  ntibamenye ko n'ubwo bucuruzi bw'akajagari bufiteye runini ababukora ndetse na Leta. Ntabwo Leta na Bank bagufasha gushyiraho umushinga w'ubucuruzi ngo banagufashe kuwubyaza umusaruro bagushakira aba clients.
Niba ufite hotel ifite ibyumva 100, ukobana aba clients babiri gusa mu cyumweru kandi uhemba abakozi bahakora, birumvikana , uzahomba,ko watekereza kuyifunga, guhindura umwuga hakiri kare.

Ayo mahoteli ya 5 * nayo azahomba kuko agomba gutegereza umukiliya uzaza mu nama izimara iminsi mike, akitahira. Nyuma yaho hakabura uziraramo. Hotel ziciriritse nizo zibona aba clients cyane abo mu karere.

Cyakora iyo mu Rwanda ibyo bikorwa  nk'ibyo bishigikiwe na Leta iyo bihombye, Leta irabihisha ishoramo andi mafaranga.


On Sunday, 5 June 2016, 17:08, "Aimable Rwamucyo aimable_r@hotmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Ubusanzwe umushoramari yiyemeza umushinga yamaze kwiga isoko. Bariya rero barizira nyine kandi buriya nibahomba abazayagura bo azabahira kuko bazayagura ubusa kandi bayahindure bakurikije umukiliya uyifuza. Ariko ntimuzi urwigane rwakunze kuranga abanyarwanda ko hari igihe rwica isoko.
AR



Sent from my Samsung device


-------- Original message --------
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: 06-04-2016 10:17 PM (GMT+01:00)
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Subject: *DHR* Rwanda:abafite amagorofa y'ubucuruzi muri Kigali bararira ayo kwalika

 
Aliko se aba bene amagorofa bategereje amakiririro ku "bazunguzayi" koko, ko mbona bavuga ngo babura abakodesha amazu yabo kubera abacuruza mu kajagari? Ikindi rero ntabwo ubucuruzib bwose bushoboka muri étage, benshi baba bashaka gucururiza ahitaruye ibicuruzwa bigaragara neza.

Ahandi rero ngo leta nibashakire abakiliya! Amaherezo na banki yabahaye inguzanyo izayisubiza ibure icyo iyamaza.


ubukungu.rw

Inyubako z'amagorofa zuzuye mu mujyi wa Kigali zikomeje guhura n'ikibazo cy'ubwitabire bukiri hasi bw'abayakoreramo. Benshi mu bacuruzi ndetse n'abashoye imari mu bwubatsi bw'ayo magorofa bemeza ko Abanyarwanda batarahindura imyumvire ku gukorera mu nyubako ndende. Ibi ngo bituma abashoye imari muri ubu bwubatsi bagwa mu bihombo ndetse no kwishyura inguzanyo za banki bikabagora.

Abashoramari bakomeye muri Kigali batangarije ikigo cy'igihugu cy'itangazmakuru ko babangamiwe n'ubwitabire buke bw'abakiriya bataragira imyumvire yo gukorera mu nyubako ndende. 

Oliver Mazimpaka, umuyobozi wa CHIC ltd, yagize ati: "Ubu tumaze amezi 2 n'igice, abakiliya baraza n'ubwo bataza ku rwego tubyifuzaho ariko muri rusange baraza. Abantu bamaze gusinya contaro zo kwinjira mu mazu no gutangira gutunganya aho bakorera bari hagati ya 36 na 40%.

Makuza, umushoramari ukomeye muri Kigali akaba anafite inyubako ndende mu mujyi wa Kigali yitwa M Peace Plazza, nawe ahamya ko ubwitabire bwo gukorera mu mazu maremare bukiri hasi cyane. Ati: "Ubwitabire burimo kugenda buza buhoro buhoro n'ubwo bukiri hasi mu buryo twabyifuza ariko burimo buragenda buza buhoro buhoro."

Aba bashoramari bemeza ko impamvu inyubako zabo zititabirwa nk'uko babyifuza ari uko bamwe mu banyarwanda bataragira imyumvire yo gucururiza mu magorofa kandi ngo hakaba hakiri n'umubare w'abantu bagikorera mu kajagari.

Abashoramari bahanze amaso Leta

Aba bashoramari bavuga ko bizeye ko uko Leta y'u Rwanda ikomeza kureshya abashoramari ngo baze gushora imari mu gihugu bishobora kubafasha kubona abakiriya maze bakirinda kugwa mu gihombo.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali nabwo bwizeza aba bashoramari ko abacuruzi bakorera mu nyubako zabo ndende bazagenda baboneka buhoro buhoro kuko kugeza ubu hafi 70% by'abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bakorera mu kajagari.

Augustin Rwomushana, umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu mujyi wa Kigali, yagize ati: "Ubu ngubu rero nk'umujyi wa Kigali turabakangurira kwitabira izi nyubako nziza. Ni uburyo bubafasha gucuruza neza ndetse bacururiza ahantu hafite isuku…..Nta mpungenge dufite rwose ko izi nyubako zabura abantu bazijyamo.

Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko Leta ikangurira abashoramari gushora imari mu mazu maremare ndetse no mu mahoteli ariko nyuma byamara kuzura bamwe bakagwa mu bihombo no kwishyura inguzanyo za banki bikagorana, ibintu bituma bamwe muri bo n'ubundi bongera kwitabaza Leta ngo ibafashe mu kubashakira abakiliya bajya muri ayo mazu.

Si mu mujyi Rwagati inyubako ndende zabuze abakiriya kuko hirya no hino mu mujyi wa Kigali abafite amagorofa bose bararira ayo kwarika, aho bavuga ko babuze abakiriya. Mu duce twa Kimironko, Gisozi, Kicukiro n'ahandi hayuranye muri Kigali hari amagorofa afunze, cyane cyane ibice byo hejuru, kubera kubura abakiriya.



Envoyé par : Aimable Rwamucyo <aimable_r@hotmail.com>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (4)


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.