La nouvelle histoire du Rwanda est en marche.
Le 13 juin 2016 à 01:54, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [akagera]" <akagera@yahoogroups.com> a écrit :
PSD MUBUBIRIGI ISHYAKA BANYARWANDA RYISHIMIYE IYO NTAMBWE IKOMEYEItangazo: ISHYAKA BANYARWANDA ryishimiye intambwe imaze guterwa n'Ishyaka PSD bashinga ishami mu BubirigikumugararoIshyaka Banyarwanda riramenyesha abanyarwanda bose n'inshuti z'u Rwanda ko ryishimiye ushingwa kw'ishami rya PSD kumugaragaro mu Bubirigi.Nta munyarwanda n'umwe ugomba gushikanya ko aya ari amateka mashya yiyubatse muri politiki y'u Rwanda.Nk'uko twabivuze rero mubihe bishize ko politiki y'u Rwanda iri mubihe by'i mpinduka zikomeye bikaba bisaba intwari, ndagirango nshimire abantu bose batumye igikorwa nk'iki gishoboka bwa mbere mumateka y'u Rwanda.Iki gikorwa cya PSD ni intambwe ikomeye kubanyarwanda n'amashyaka yose kuko ari ikizamini gikomeye kubahezanguni b'impande zose (aho bari) bakora politiki yo kwitiranya opposition n'urwango.Kubireba Ishyaka Banyarwanda twe twishimiye iki gikorwa kuko twatangiye ibiganiro n'amashyaka yose yaba ayo mu Rwanda no hanze ndetse n'imirongo ya politiki yose turi mubiganiro kuburyo ibikorwa nk'ibi aribyo byaburaga kugirango intambwe zikomeye mumateka y'u Rwanda ziterwe.By'umwihariko nshimiye Ngabitsinze Jean Chrisotome wayoboye imihango nshimiye kandi na Nduhungirehe Olivier bafatanije kuko bitanga ikizere ko urungano (new génération ) rushya muri PSD rurimo gutanga ikizere bubaka amateka mashya. Nshimiye n'abakuze bo muri PSD n'andi mashyaka barimo gutuma amateka nk'ayo yiyubaka.Abashyira mugaciro rero aho muri hose ku isi murusheho gukanguka. Amateka mashya yamaze kwiyubaka kandi azakomeza atere imbere. Ishyaka Banyarwanda n'umurongo w'Ubunyarwanda bizakomeza ibiganiro n'amashyaka yose ndetse n'imirongo yose.Bruxelles le 12/06/2016Rutayisire BonifacePresident w'Ishyaka Banyarwanda akaba n'umukuru w'Ubunyarwanda butavanguraTel 0488250305 (Watsup na Viber nabyo ni karibu)Email:b2003n@yahoo.fr----------------------------Politiki y'amacakubiri yabaye impitagihe- Dr Ngabitsinze wa PSDUmunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yemeza ko aho u Rwanda rugeze aria ho imitwe yose ya politiki ikora isenyera umugozi umwe aho guhangana no kurangwa n'amacakubiri nkuko byagenze mu bihe byashize. Yabivuze mu muhango wo gutangiza ishami ry'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD). Ni umuhango watowemo Komite y'abantu bane harimo perezida, umwungirije , Umunyamabanga n'ushinzwe imari. Dr Ngabitsinze avuga ko iki gikorwa cyari cyarifujwe ko PSD yagira ishami hanze mu bindi bihugu, ikarenga imipaka kuko 'dusanzwe dufite abarwanashyaka bacu batuye hirya no hino mu bindi bihugu ariko nta nzego bari bafite bakoreramo'. Mu bayobozi b'iri shami batowe, ku mwanya wa Perezida ni Hakizimana Vincent, Visi Perezida aba Umuhoza Jeanne, Umunyamabanga yabaye Uwimana Benoit, Umucungamari watowe ni Jean Pierre Nizeyimana. Nyuma yo gutora komite, Dr Ngabitsinze yasobanuye icyo iyi gahunda yari igamije agira ati " Wari umunsi wo kongera kwibukiranya amateka y'ishyaka, amateka y'Igihugu tukareba naho kigana n'uruhare rwa buri munyarwanda yaba uwo mu gihugu cyangwa uwo hanze, kuko twe muri PSD twumva ko umunyarwanda wese aho aherereye ku Isi afite uruhare rukomeye cyane mu guhindura amateka yacu yabaye mabi cyane mu bihe byashize ariko yongeye kuba meza." "Turifuza ko abarwanashayaka bacu bashyira hamwe bakajyana na gahunda zizamura igihugu bafatanyije n'abandi mu kubaka ubunyarwanda n'imibereho myiza yabo." IGIHE: Nk'umuntu uri mu bayobozi b'umwe mu mitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda; mukorana mute n'ubuyobozi mu gihugu? Dr Ngabitsinze: Igihugu cyacu kigeze ahantu hashimishije cyane kandi ishyaka ryacu PSD ryishimira ko kugeza uyu munsi igihugu kizamuka kandi naryo rikaba ritanga imbaraga zishoboka, cyane cyane z'ibitekerezo, abayobozi beza, imiyoborere myiza, n'ibindi. Urabona ko Abanyarwanda benshi bagenda bikura mu bukene, tugenda dufatanya muri gahunda nyinshi ziri mu gihugu n'abandi. Ikindi kandi nabwira Abanyarwanda baba hanze ni uko politiki yacu yo mu gihugu, ishingiye ku bufatanye, ubwisungane iganisha mu gukorana no kuzamura igihugu, ibyo guhangana n'amacakubiri byabaye impitagihe. Muri PSD twishimira ko ibitekerezo byacu bihabwa umwanya kandi bigafasha mu iterambere ry'igihugu. Ni nabyo twaganirije abarwanashaka bacu cyane kugira ngo nabo babashe kujya muri uwo murongo wo gufatanya mu gutanga ibitekerezo byubaka, banadufasha no muri politiki mpuzamahanga mu kwima umwanya abahisemo kurwanya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, kuko twe muri PSD turi mu bashaka ko igihugu cyacu gikomeza gutera imbere. IGIHE: Komite yatowe mwayihaye izihe nshingano? Dr Ngabitsinze: Inshingano ifite ni ugufatanya n'abandi bakorera igihugu mu Bubiligi mu gutanga ibitekerezo byiza kandi barwanya abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi kuko barahari benshi. Bagomba kurangwa n'indangagaciro z'Abanyarwanda bazima bakunda igihugu n'Imana, kandi twabibukije ko Politiki itabera gusa mu gihugu no hanze turabakeneye kugira ngo bihuzwe n'ibyo mu gihugu imbere, tuzakomeza kubaba hafi kandi bazakorana n'ubuyobozi bwa Ambasade, dore ko na Amabsaderi Olivier Nduhungirehe yari ahari mu kudutera inkunga. Abayoboke ba PSD mu Bubiligi bungurana ibitekerezo kuri gahunda z'ishyala
Posted by: Mem <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.