Dutangare tunaganira:
Aliko se RPF ishaka ko abanyamajyaruguru (Ruhengeri) bibagirwa bate uko ba jenerali Mubarak Muganga n'abandi bahabagiye abaturage batazi gusoma no kwandika hamwe n'impinja babahora ubusa (unva ku minota 1:30-2:22)?
Tuzi kandi ko abanyamajyaruguru ali bamwe batazi kwatsa umuliro bajunditse amazi, ngo bafatanye ndi-umunyarwanda no gutonesha umututsi barubonanye hamwe. Ubwo rero ukora ubushakashatsi budafifitse kuli bo, yakagombye kubanza kumenya iyo contexte, ntapfe gusa kwandukura ibihali adashishoje. Abanyamajyaruguru ntibakunze kuliganya, nka bimwe by'abavuga ko basekuru babahaye ubwoko butalibwo, bashaka gutona ku ngoma iliho!
Dushyize iruhande ibinyoma/itekinika byahawe intebe ubu, umunyafurika yaza kwigira iki gishamaje ku Rwanda? Yarwigiraho se gushora intambara imara bene wabo, bikabyara jenosayidi, noneho abazungu bagakunda nawe bakamusenderezaho imali? Icyokora koko abanyafurika bakwigira ku Rwanda ubwenge bwo guhisha no kubeshya, hifashishijwe imbunda. N'abanyaburaya nka ba Rijntjens n'abandi barabihamenyeye!
Ibya financement ya AU, Afrika igira amahirwe yabonye abazungu bagwa neza, bagera aho bava muli EU ngo irabahenda, aliko bakemera bakoherereza AU imali itubutse (76% muli UA) (unva ku minota 2:25-3:00). Ni ibyahishuwe byo bamwe bakunda umwana w'undi kuruta uwabo.
Naho iliya Passeport ya Afrika yahawe HE, isa na za mbuto umwami yavukanaga zikanarangina nawe nta handi zitewe cyangwa se hali undi usanzwe uteye izizikomotseho!
Ibijyanye no kugambanirana mu banyarwanda byo ntawabica, ni igufwa ly'umuco nyarwanda. Ntimukazakore mutegereje inyiturano, ahubwo muzakore mushaka gusiga akabuye ku isi yubakwa n'Immana nkuko intare y'ingabo isenza ingore yalinze; iyi nayo yabwagura ikonsa ibibwana ngo bikure; aliko izi ntare ntacyo ziteze ku bibwana kandi nabyo ntacyo bigomba izo zabikujije. Ni gukora rero ibizaba Human History, ntakindi.
Nka prezida Kayibanda icyiza gihebuje yakoze ntabwo ali abo yagabuliye bakarara inkera, ahubwo ni uko yaba yaranze guhindura constitution ngo atagarura ibibi by'ingoma yali yirukanye (unva iminota 3:00-3:19), icyo akaba ali Human History.
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.