Pages

Sunday 31 July 2016

[haguruka.com] Re: INZITIZI ZO KWIBOHORA.

 


"Muri FDU musohore inyandiko y'umushinga wanyu remezo mushya uranguruye, atari ibi by'uwemera jenoside ariko ngo utinye kuvuga nyempara wayikoze", NN.

Njye mbona ibi byose murimo ari diversion ( kubuyeza abantu, byatinda bakabyina muzunga cg bakarwara muraramo) Ntituzahora muri urwo. Ngayo amahame-remezo mashya y'amashyaka! Ngayo andi mashyaka "mashya"cg ngo "avuguruye", etc. 

Ibi byose byarutwa no gusesa ayo mashyaka yose, tugatangira bundi busashya nk'uko Munyabagisha gigeze kubikomozaho.

Abo bantu bahoze mu ngoma ya Habyara mutezeho ubuhamya buzatuma twiyunga ni bande, babarizwa he, ngo tubegere twumve icyo badusubiza? Ni bariya se bari kuborera muri gereza mu Rda no mu mahanga? 

Ese ubwo buhamya mushaka bazabuha nde abumaze iki? 

Niba ari ibi byo kujya ku karubanda cg kuri ariya maradiyo ya opposition maze bikarangirira aho, byarutwa no kurorera kuko bishobora gufasha uwo duhanganye kurusha uko byagira icyo bimarira abanyarwanda muri rusange.

Kuri njye uwo duhanganye si umunyarwanda, ni gahakabuke, mpatsibihugu. Akoresha buri gihe bamwe mu benegihugu batitaye ku nyungu z'abanyarwanda.ububona ukundi azansobanurire.

Iyi diversion yadutse mu Nkubiri nsanzwe nyumvana Rudasingwa. We cyokora ntiyikoma gusa ingoma ya Habyara. Rudasingwa we aramanuka akagera muri opposition ya Habyara, mu ngoma ya Kayibanda, ingoma ya cyami, atibagiwe n'ingoma y'umwami mushya w'uRda, Kagame.

Ikinyemeza ko ibi byose ari diversion ni uko uyu Rudasingwa ejo bundi yavugiye kuri BBC ko kuri we "aho kugirango opposition imeze itya ifate ubutegetsi mu Rda, yarekereho Kagame mpaka kugeza igihe opposition izivugururira"!

Umuntu utekereza utyo simbona neza icyo akora muri opposition uretse nyine gutesha abantu igihe, byacangwamo akabatobera.


On Jul 30, 2016, at 5:08 PM, Umunsi <umunsi@bluewin.ch> wrote:

Urambeshyeye rwose ntaho nigeze ko ari Habyarimana ugomba gushinjwa jenoside. Yarapfuye ntiyari kuyakora atariho. Ni ingoma ye yakoze amahano. Amaze gupfa abambari b'ingoma ye, bazwi, muzi, ariko ahari mukingiye ikibaba muri FDU bakoze ishyano, bashoza jenoside nk'aho bihorera cyangwa bihebye, bya bindi bya "tubuze ubutegetsi, ariko namwe nta muntu muzasanga ushobora kubashyigikira, muzasanga intumbi n'imivu y'amaraso". Simvuze abanyepolitiki barwanyaga ingoma ye uko bishwe muri 1994. (Ntubavange n'abanyepolitikk bo muri 1973, iyo ni iyindi dosiye, noneho Habyarimana ubwe abifitemo uruhare rwose). Mvuze ahari ntegereje ko munyomoza ariko. Na FPR ntacyo yaruseho ingoma ya Habyarimana ngo muri 94 ikore ibishoboka byose itabare vuba abatutsi mu gihugu cyangwa ibatabarize. Mbese Abatutsi bo mu gihugu imbere bakoraniweho. Amahano yakoze ku bandi uturutse i Byumba sinyagarutseho.

Wa mugabo we ibintu birakomeye, icyaha ni gatozi, ikibi kandi aba ari ikibi, cyane iyo aba ari amahano, tukirwanye ku mugaragaro, dushobore kurwanya nyakibi wundi w'ingoma ya Kagame. Nimubanze mutubwire intekerezo yanyu irambuye, cyane cyane kuri ariya mahano. Muri FDU musohore inyandiko y'umushinga wanyu remezo mushya uranguruye, atari ibi by'uwemera jenoside ariko ngo utinye kuvuga nyempara wayikoze. Nyuma yabyo uzaba ureba ko umuvuno utazaba woroshye, ibikorwa uvuga bikagira kigenga bigenderaho.

Dusangiye ijambo.

Nkiko Nsengimana

Le 30 juil. 2016 à 20:56, "'Nzinink' via CRES" <collectifcres@googlegroups.com> a écrit :

Habyara ushatse wamufasha ahasi ugakora ibigushinzwe mu gihe Imana ikigutije ubuzima, aho guhora umwikoma. 
Habyara yarangije urwe; mureke rero yiruhukire. Kumuhoza mu majwi sibyo bizabohora u Rwanda. Biragaragara ko utazi neza uwo muhannganye uwo ari we. Si Habyara, si abakiga, si interahamwe, yewe si n'inkotanyi.

Pour votre info...
Rwanda, the Clinton Dynasty, and the Case of Dr. Léopold Munyakazi | Black Agenda Report

On Jul 30, 2016, at 2:03 PM, Umunsi <umunsi@bluewin.ch> wrote:

Erega programu ya FDU Inkingi mu Nkubiri ni twe twayanditse, uretse Ndereyehe kubyerekeye ubuhinzi. N'ariya matangazo ni twe twayanditse turayatangaza. Twakomeje kungongana ku ruhare rw'abayoboye jenoside abasigaye muri FDU mutinya gutobora ngo muvuge ko ari abategetsi ba MRND, mukavuga ko ari igihiriri cy'abanyarwanda bose, mushaka kubakurura bose mu cyaha, cyane cyane abahutu. Dutegereje ko abayobozi banyu b'ubu batobora bakavuga abakoze jenoside, bakitandukanya n'ingoma ya Habyarimana yayikoze, bikagarara ko mutayikingiye ikibaba; ibindi ni findi findi. Turabategereje rero. 
Nkiko Nsengimana

Le 30 juil. 2016 à 19:02, "'Nzinink' via CRES" <collectifcres@googlegroups.com> a écrit :

Komera.
Uragira uti: "Akarusho kacu mu Nkubiri ni uko tuyemera [jenoside yakorewe abatutdi bari mu Rda], tukanavuga tudakikira abagomba kuyiryozwa : ingoma ya Habyarimana n'iya Kagame ifitemo uruhare kuva yahanura indege ikubura intambara. Niba muri FDU Inkingi nabo babivuga uko nta kuzigura, yaba ari intambwe ikomeye cyane mwateye twaba duhuriyeho. Umpaye gihamya waba ukoze".

Ibi nta gishya kitimo.  Muri FDU-Inkingi icyo tubarusha ni uko tutavangura abicanyi, tukavuga ko "umuntu wese" wagize uruhare muri iriya jenoside agomba kubiryozwa. Reba gihamya hano hasi.

Ntabwo rero ari interahamwe n'inkotanyi gusa zigomba kuyiryozwa kubera ko inkuba, amajyogi, abakombozi, etc. nabo bayigizemo uruhare rukomeye.

Ariko kandi nk'uko nabivuze mu yindi nyandiko ubutabera bugamije kwihorera (justice retributive) ntaho buzatugeza. 
Niyo mpamvu twe muri FDU-Inkingi twemera ko byose bigomba kuzacocerwa mu nama ngoboka gihugu, tukumvikana ku kigomba gukorwa, mu nyungu nyamukuru z'abanyarwanda bose.

Guhora twikoma kanaka na kanaka byagombye gufashwa hasi tukarebera hamwe impamvu nyamukuru yatumye ariya mahano agwira uRda, tugafata ingamba zo kuyakumira burundu bityo ntidukomeze kuba imbohe z'ayo mateka yacu mabi.

Birabaje kwumva ko kuba mu Nkubiri mwemera "jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rda" ngo mwabitewe n'uko mwasanze Kagame ariyo arisha ngo bityo rero ntacyo mwakwigezaho mudahereye kuri iyo jenoside....!

Pour votre info....

Address of Victoire Ingabire in captivity to Rwandans and Friends of Rwanda

We recognize the genocide

I and the political party I chair, UDF-Inkingi, which was created in 2006, we recognize that in 1994, in Rwanda, there has been genocide against the Tutsis.

We also recognize that during that time, before and after, there have been crimes against humanity committed against other groups of the Rwandan population.

These are facts we witnessed but also recognized by the United Nations, Resolution No 955 of November 08, 1994.

We also believe that anyone who has responsibility in those unspeakable killings against humanity should be held accountable.

This is what the current regime calls harboring genocide ideology or genocide denial", Victoire Ingabire Umuhoza, FDU-INKINGI, Chair, Kigali, May 3, 2010.

http://rwandinfo.com/eng/address-of-victoire-ingabire-in-captivity-to-rwandans-and-friends-of-rwanda/



On Jul 30, 2016, at 8:58 AM, Umunsi <umunsi@bluewin.ch> wrote:

Oya rwose nakwumvise neza. Ibikorwa uvuga ni umuvuno (strategy). Nkakubwira ko ikiwubanziriza opposition itarageraho ari umushinga remezo usumbye uwa Kagame duhanganye nawe. Kagame yubakiye kuri jenoside y'abatutsi. Gushaka kumurwanya utayemera, uba usibye inzira yawe burundu. Akarusho kacu mu Nkubiri ni uko tuyemera, tukanavuga tudakikira abagomba kuyiryozwa : ingoma ya Habyarimana n'iya Kagame ifitemo uruhare kuva yahanura indege ikubura intambara. Niba muri FDU Inkingi nabo babivuga uko nta kuzigura, yaba ari intambwe ikomeye cyane mwateye twaba duhuriyeho. Umpaye gihamya waba ukoze.

Icya kabiri. Nkeka mu Nkubiri turi aba mbere twemeza ko ibyaha byibasiye inyokomuntu bikamara impunzi z'abahutu muri Kongo ari jenoside. Abayiryozwa bakaba ari ingoma ya Kagame. Hari abandi babitangaje nka twe, wabambwira nkabimenya, baba ari abandi duhuje.

Icya gatatu. Kubyerekeye ubwicanyi bw'ingabo za FPR bwahitanye imbaga y'abanyabyumba, bugakomeza Kibungo, Kigali, Gitarama, Butare, na byo ni ibyaha birenze imyumvire byo mu bwoko bw'ibyaha byibasiye inyokomuntu (crimes contre l'humanité). Erega bifite uburemere bukomeye nk'ubwa jenoside, kuko jenoside nayo ari icyaha cyibasira inyokomuntu. Ibi na byo turabivuga mu mushingaremezo wa politiki yacu (projet de société) yatangajwe.

Ntabwo nabishyize mu nyandiko y'ejo bundi kuko navuzemo gusa ibyaha bya jenoside ubu bitera impaka. Naho kuvuga ko mu karere nkomokamo nta bwicanyi bwahabaye ugasa n'uvuga ko mbupfobya, ntabuha agaciro kabwo, kubera njye ntakozwe mu nda, byihorere wa munyarwanda we.

Urabona se noneho, uhereye kubyo wavuze n'ibyo ngusubije, ko inzira itakiri ndende?

Erega impunzi z'abatutsi zo muri 1959 zakoresheje imyaka 35 kugira ngo zisubire i Rwanda kandi zifate ubutegetsi mu mivu y'amaraso wabonye. Nyuma y'imyaka 22, Kurambirwa ni byo kuko turi i Shyanga, ariko imyaka ishobora gukubwa kabiri, tutitonze ngo twubake ibintu duturutse mu mizi, aho guhera mu mashami twabyara ibihumye. 

Urabona ko ngarutse kuri rya jambo rurema. Ijambo ni rikuru.

Nkiko Nsengimana


Le 29 juil. 2016 à 17:08, "'Nzinink' via CRES" <collectifcres@googlegroups.com> a écrit :

Komera.

Ndabona usa nuwanyumvise nabi.
Navuze ko kugeza ubu ibyo mbona/numvana abanyapoliki bacu ari amagambo gusa. Amagambo atagira ibikorwa sinzi niba ariyo tuzahoramo. Igihe cyararenze ko dushyira mubikorwa ibyo twirirwa tuvuga. Niba tutabishoboye twagombywe kwerura tukabitangariza abanyarwanda bityo bakamenya inzira ikiri ndende.  

Ziriya ngingo uvuga ko arizo mushyize imbere mu Nkubiri nasanze inyinshi murizo zidatandukanye n'amahame-remezo ya FDU-Inkingi, uretse ingingo ya 4 n'iya 5 (reba hasi). Ibi cyokora ntacyo byishe kubera ko bigaragaza ko ibiduhuza aribyo byinshi kurusha ibidutandukanya. Imana ishimwe.

Ku ngingo ya 4 uragira uti: "Kwemera amahano twaguyemo ya jenoside y'abatutsi bari mu gihugu n'impunzi z'abahutu muri Kongo". 

Iyi ngingo isa n'ishaka kujijisha abanyarwanda n'amahanga ibumvisha ko nta muhutu wigeze wicirwa mu Rda mbere ya jenoside, muri jenoside, na nyuma ya jenoside.

Niba koko ari uko mu Nkubiri mubibona byaba bibabaje cyane. Ushobora cyokora kuba ntabyo uzi kubera ko aho ukomoka mu Rda nta bwicanyi bwibasiye abahutu wigeze uhabona. Njye aho nkomoka, i Byumba, ubwicanyi bwibasiye abahutu bwatangiye muri 1990 bugeza muri 2000. Igitangaje ahubwo ni uko muri Byumba ubwicanyi bwibasiye "abatutsi bari mu Rwanda" bwari mbarwa. Ibi na Kagame ubwe yigeze kubyivugira ubwo yasuraga Komini Giti. 

Kuvuga rero ko mu Nkubiri mwemera gusa "jenoside y'abatutsi bari mu gihugu n'impunzi z'abahutu muri Kongo" ni ukugoreka amateka yacu nkana, mubizi kandi mubishaka. 

Ku ngingo ya 5 uragira uti: "Kwemera kandi tugahamya uruhare rukomeye ingoma ya Habyarimana n'iya Kagame [zifite muri ayo mahano] kandi abayoboye cyangwa abashyigikiye ayo mahano bakabihanirwa".

--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page https://groups.google.com/d/optout.

--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page https://groups.google.com/d/optout.

--
--
Vous avez reçu ce message, car vous êtes abonné au groupe Groupe "CRES"
géré par monsilau@gmail.com
Pour transmettre des messages à ce groupe, envoyez un e-mail à
l'adresse collectifcres@googlegroups.com
Pour résilier votre abonnement à ce groupe, envoyez un e-mail au gestionnaire précité.

---
Vous recevez ce message, car vous êtes abonné au groupe Google Groupes "CRES".
Pour vous désabonner de ce groupe et ne plus recevoir d'e-mails le concernant, envoyez un e-mail à l'adresse collectifcres+unsubscribe@googlegroups.com.
Pour obtenir davantage d'options, consultez la page https://groups.google.com/d/optout.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)

Save time and get your email on the go with the Yahoo Mail app
Get the beautifully designed, lighting fast, and easy-to-use Yahoo Mail today. Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.