Pages

Saturday 2 July 2016

[haguruka.com] Karabaye Abanyiginya babonye uburyo busesuye bwo kwiyorganiza : Re: Faites un téléchargement pour réactualiser vos cerveaux pour ce qui concerne le Rwanda: Re: [fondationbanyarwanda] NYAMWASA AREGERANYA Abanyiginya kugirango babone uko bahangana n'Abega mu ntambara y' inkundura barwana bucece

 


Nk'uko biherutse gutangazwa, inkuru ibaye impamo, Rudasingwa na Musonera na Ngarambe barazibukiriye.  NYAMWASA ahawe rugari mu kuyobora urugamba rw'abanyiginya bahanganye n'abega. 

Karabaye rero kuko  hasimbutse umupfundikizo wabuzaga Abanyiginya kwiyorganiza bari inyuma y'uwo bizera kurusha abandi ariwe NYAMWASA. 

Aya ni amateka mashya akomeye cyane kandi afite icyo avuze gikomeye kurundi ruhande rw'Abega ndetse bizagira ingaruka kubanyarwanda n'u Rwanda. 


Mugema


------------------------
From:rnc.generalsecretary@gmail.com
Date: Fri, 1 Jul 2016 11:24:06 -0400
Subject: ITANGAZO RYA RNC
To: rnc.generalsecretary@gmail.com

ITANGAZO RY'UBUYOBOZI BUKURU BW'IHURIRO NYARWANDA (RNC)

________________________________________________________________________

 

Kuri uyu wa Mbere Nyakanga 2016, Abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'abanyamahanga muri rusange, cyane cyane abayoboke b'Ihuriro Nyarwanda (RNC)  babyukiye ku nkuru irimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerecyeye itangazo ryashyizweho umukono na Dr Theogene Rudasingwa yahaye inyito: "Itangazo ry'Umunsi w'Ubwigenge Rikozwe n'Ihuriro Rishya".

Ingingo nyamukuru ikaba ko abashinze iri shyaka rishya ari abagabo batatu ari bo Dr Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera biyomoye kuri RNC.

Kubera izo mpamvu, ubuyobozi bukuru bwa RNC butangarije abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'Umuryango mpuzamahanga muri rusange, ariko by'umwihariko abayoboke ba RNC, ibi bikurikira:

1.Ubuyobozi bukuru bwa RNC bwamaganye bwivuye inyuma gahunda za Dr Rudasingwa Theogene n'abagenzi be zigamije gusenya RNC zica abayoboke mo ibice.

2. Ubuyobozi bukuru bw'Ihuriro bushimangiye ko RNC ari imwe kandi ifatanye cyane (One and indivisible).

3. Ubuyobozi bukuru bwa RNC bushimangiye ko buzakomeza kwimakaza demokarasi n'izindi ndangagaciro yiyemeje kuzageza ku Banyarwanda. Buhagaze cyane k'umuco wo gukoresha amatora mu gushyiraho abayobozi nk'uko amategeko yayo abiteganya.

4. Ubuyobozi bukuru bwa RNC buributsa ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ishyaka ashaka, rifite indangagaciro yiyumvamo. Niyo mpamvu bubeshyuza ibyanditswe mw'itangazo rya Dr Rudasingwa ko umuyoboke wa RNC ahita aba umuyoboke w'ishyaka rishya rye na bagenzi be.

5.Ubuyobozi bukuru bwa RNC busabye abayoboke n'abayobozi bo mu nzego zose gukomeza ibikorwa byabo nk'uko bisanzwe, kuko nta gikuba cyacitse.

6. Nkuko Dr Rudasingwa yabitangaje, ntabwo agihagarariye inyungu z'Ihuriro; bityo rero, nta muyoboke cyangwa umuyobozi  ukwiriye kumugana mu izina rya RNC.

7. Gahunda zose z'Ihuriro zigomba  gukomeza mu nzego zose uko ziteganyijwe haba mu rwego rwa Komite Nkuru Nshingabikorwa, Biro Politiki, Intara n'Uturere. Aho bihindutse gato ni mu Karere ka Buruseli: Aho kugirango inama ngarukakwezi yajyaga iyoborwa na Dr Rudasingwa, mu rwego rw'inshingano z'agateganyo yahawe na  Komite Nkuru Nshingwabikorwa,ihurire i Buruseri, abayoboke b'Akarere ka Buruseri bose  basabwe kuzahurira mu nama izabera Charleroi kuwa gatandatu tariki ya 02/07/2016.

8. Gahunda zose z' Ihuriro Nyarwanda muri Plateforme ya 5, RNC ihuriyemo na FDU-Inkingi, Amahoro, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri zizakomeza uko ziteganyijwe.

9. Ubuyobozi bukuru bw'Ihuriro Nyarwanda busabye abagize Biro Politiki y'Ihuriro babishoboye kuza kwitabira ikiganiro kuri Radio Itahuka kugirango bagaragarize abanyarwanda n'abayoboke ko n'ubwo Rudasingwa n'agatsiko ke biyomoye, Ihuriro Nyarwanda rikiri imbumbe (intact).

10. Ubuyobozi bukuru bw'Ihuriro Nyarwanda bwifurije abanyarwanda umunsi mwiza w'Ubwigenge.

Bikorewe I Washington DC kuwa Mbere Nyakanga 2016

Umuhuzabikorwa Mukuru a.i. w'Ihuriro Nyarwanda

Jerome Nayigiziki

---------------------



Le 25 juin 2016 à 12:42, Mem <memajp2000@yahoo.fr> a écrit :


Savez vous que certains Étrangers (amis du Rwanda ou pas amis) devraient faire un téléchargement pour réactualiser leurs cerveaux et leurs connaissances pour ce qui concerne la politique du Rwanda d'aujourd'hui????!!!  

Il y a des gens dont leurs cerveaux se sont arrêtés en 1994 sur la question Hutu Tutsi, les bons et les mauvais, etc. Ils ne savent psas que certains 
Tutsis (Bega ou Banyiginya ) reconnaissent les victimes Bahutus, ils ne connaissent pas que le problème actuel du Rwanda est Banyiginya contre les Bega (voir le contenu de l'article en Kinyarwanda en annexes). 

Nous demandons à tous les Rwandais et amis des Banyarwanda d'aider ces personnes à faire un téléchargement rapide pour réactualiser leurs cerveaux et leurs connaissances. 
Nyamuna buri wese nahagurukire gufasha abo bantu bamenye aho ibintu bigeze kubireba u Rwanda! !!!

Mubane n'Imana. 
-------------

Le 25 juin 2016 à 12:09, "Ben b2003n@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :

Lu pour vous



-----------------------


Infotubeho@yahoo.fr wrote: 


NYAMWASA AREGERANYA Abanyiginya kugirango babone uko bahangana n'Abega mu ntambara y' inkundura barwana bucece



Ishingiro ry'iyo nkuru ko Kayumba Nyamwasa arimo gushaka kwigarurira RNC ni ukuri ijana ku ijana kuko ari ukugirango RNC iyoborwe n'abantu afiteho ijambo kubera urugamba ariho  rw'abanyiginya bahanganye n'abega.

Nawe rero siwe kuko  yotswa igitutu n'abanyiginya bari hirya no hino kugirango bagire organisation ikomeye ituma babona neza uko bahangana neza n'abega. 

Abega nabo kurundi ruhande nabo ntibicaye ndetse ingoma yabo iragenda iyoboka gahoro gahoro inzira ishyira mugaciro kurusha mbere igihe abanyiginya bari bakiyifitemo ijambo.  Ndetse kuri iyi ngingo Abega baragenda bagabanya ndetse bacyaha buhoro buhoro aba extrémistes babakoreramo ibyo bikaba biganisha no kunzira yo kumva akababaro k'abandi banyarwanda bagize.  
 Amateka rero arimo arahinduka ariko opposition ikoreshwa n'urwango yo ntishobora kubibona uretse Ishyaka Banyarwanda n'abo basangiye umurongo. 

 Ishyaka Banyarwanda n'umukuru waryo Rutayisire Boniface we bari kuri urwo rugamba rukaze kugirango bazimye umuriro kandi bunge abo bavandimwe b'Abega n'Abanyiginya nta kubogama kuko ikibazo kiramutse kititaweho cyatwika u Rwanda nyuma y'imyaka myinshi yatumye abana b´u Rwanda bahezwa hanze ari impunzi. 

Kayumba Nyamwasa rero gushaka kwigarurira RNC niryo shingiro ry'ikibazo kuko niwe munyiginya mukuru abandi bibonamo ndetse RNC nirwo ruvugiro rwonyine ruhamye Abanyiginya bahuriramo n'abandi banyarwanda ariko Abanyiginya bakagira n'igihe cyabo cyo kwegerana biherereye bakaganya mu mvugo yabo wakwita code babwirana bati "Abega baratumaze" ndetse bagahererekanya n'urukundo n'ubushyuhe mumutima biranga umunyiginya wegeranye n'undi munyiginya muri iyo ntambara y'abega n'abanyiginya irengeje izindi zose ubukana kuko harwana imitima kandi ikaba ari intambara ireba bose mbere yo kugira n'ikindi bifashisha nk'intwaro n'ibindi. 

Ibintu rero birakomeye kuko impande zombi nta na rumwe rugikina kuko n'u Rwanda rwegereje ibihe by'impinduka zikomeye. Hari n'ikintu cyo gusiganwa n'ibihe kugirango ibihe by'impinduka bigere buri ruhande ruhagaze neza. 
Icyo Tubeho Twese isaba impande zombi ni ugushyira mugaciro bakumva ko basangiye igihugu n'abandi banyarwanda bakirinda ibintu byose byasenya igihugu cyangwa bikamena amaraso. 
Ikindi Rutayisire Boniface asaba by'umwihariko ni ukumwumva kuko u Rwanda rukeneye umuntu ureba kure kandi udashobora kubarya kuko akababaro kanyu mwese n'ak´abandi banyarwanda akazi bihagije.  
Abatera intambwe yo gusabana na Rutayisire Boniface  ndetse no kumurwanirira intambara yo mumwijima mukomeze umurego kandi ntihakagire ugukanga niyo yaba ari umunyarwanda cyangwa ari muri babatesi b´abanyamahanga batazi u Rwanda bagashaka gukomeza kuyobya abanyarwanda kandi ibintu bigeze aho bikomeye. 
Buri wese mubarebwa n'ikibazo niwe wenyine ugomba gufata icyemezo gikwiririye niba abona kinogeye abanyarwanda bose kuko communication muntambara nk'izi za bucece akenshi ziragorana.  Iyo uzi icyerekezo rusange ukaba uzi umuntu uri kuruhande rwawe ugamije gushyira mugaciro ntakindi uba ukeneye kidasanzwe kugirango ufate icyemezo.
Abasenga dukomeze dusengere u Rwanda n'abanyarwanda bose kandi dusabane na bose kuko ibihe tugezemo birakomeye.

 Ishyaka Banyarwanda rizakomeza gahunda ryatangiye yo gusabana no kuganira n'amashyaka yose ari hanze hamwe nay'imbere mugihugu mu Rwanda hagamijwe kubaka u Rwanda rwa bose. 
Bruxelles , le 25/06/2016
TUBEHO TWESE  ASBL
Tel +32 488250305 (Watsup viber)

---------------------------------

From: gidius21@hotmail.fr To: gidius21@hotmail.fr Subject: Aya makuru ni ayo kwitonderwa. Date: Thu, 23 Jun 2016 08:08:52 +0200




......,,

__._,_.___

Posted by: Mem <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.