AMATEKA Y'UBUSABANE BW'ABANYARWANDA: RUTAYISIRE BONIFACE YIFATANIJE N'ABANDI BANYARWANDA KWIZIHIZA INTSINZI MURI AMBASSADE Y'U RWANDA I BRUXELLES TARIKI YA 09/07/2016Ndamenyesha abanyarwanda n'abatuye isi ko tariki ya 09/07/2016 nifatanije n'abandi banyarwanda mubirori by'intsinzi byateguwe n'Ambassade y'u Rwanda mu Bubirigi mu izina rya leta ya Kigali iyobowe na FPR n'andi mashyaka bafatanya.Nitabiriye ubwo butumire muri gahunda y'Ubunyarwanda butagira umupaka mazemo imyaka myinshi nigisha hamwe na gahunda natangiye y'ibiganiro hagati y'amashyaka yose ya politiki yo mu Rwanda no hanze utibagiwe n'imirongo yose ya politiki nyarwanda.Muri ibyo birori bya leta, nakiriwe neza bya kinyarwanda n'Ambassadeur n'abadiplomates bafatanya nawe, ndetse mperekezwa na bamwe muribo bajya kunyereka aho ikicaro cyanjye kiri iruhande rw'abakuru ba diaspora hakaba n'iruhande rw'Ambassadeur n'abadiplomates bagenzi be n'abadamu babo.Abafashe amajambo ni umukuru wa diaspora twari twicaranye Nyakubahwa Muhigana Bonaventure akaba ari vice President wa RUGALI, undi ni Ambassadeur Nyakubahwa Olivier Nduhungirehe, abandi ni Nyakubahwa Musare Faustin umujyanama muri ambassade hamwe Nyakubahwa Bwitare batanze ubuhamya kumateka ababaje yibukwaga.Ibirori byatangijwe n'abana bato baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu hakuriraho amagambo yagenewe uwo munsi hanyuma bisozwa no gusangira, kubyina no gusabana kw'abari aho bose.Kubindeba sinigeze nigunga nk'umuntu unyuranije ibitekerezo n'amashyaka ayoboye igihugu kuko nakomeje kwitabwaho n'abari babishinzwe bose ndetse nkaba muba mbere batumirwa guserukira abandi mugucinya akadiho hamwe n'Ambassadeur n'abandi bayobozi n'abandi Banyarwanda bari aho bose.Ndetse kubera gahunda yanjye izwi yo guharanira kuvanaho imipaka ibuza abanyarwanda gusabana hatezwa imbere Ubunyarwanda butavangura, byageze naho muri ibyo birori mu isoza abanyarwanda benshi basa n'abigaragambya bagira bati kuki utahawe ijambo !!! Ab'intwari bagiye no kubibwira abayobozi b'ambassade ariko byaragaragaraga cyane ko igihe cyarenze kuko gahunda z'amagambo zari zarangiye kare cyane. Umuryango nyarwanda rero kuba ufite abana b'u Rwanda nk'abo bafite ubutwari n'ubushake n'ishyaka byo kurwanira kubaka u Rwanda rwa bose no guha ijambo bose ni ikintu gikomeye cyane mumateka y'igihugu mu gihe kizaza buri wese agomba kubaha.Ndibutsako ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge nta narimwe abana b'u Rwanda bigeze barubanamo mubusabane busesuye. Buri gihe hagiye habaho abanyarwanda ba leta n'abatari abayo. Hagiye habaho abanyarwanda bisanzura muri za ambassades z'u Rwanda n'abandi bazigendera kure cyangwa bakazihezwamo. Na none politiki yagiye ifatwa nk'umwuga wo kubeshya cyangwa kugirira nabi abandi banyarwanda, kubaheza n'ibindi bibi kuburyo u Rwanda rubarirwa no mubihugu ababiyoboye bavaho bishwe cyangwa bakagirirwa nabi,etc.Ayo mateka mabi rero duhaguruke tuyace burundu. Twubake Ubunyarwanda bushya bwubaha buri wese kandi abanyarwanda bagasabana nta mupaka n'umwe ubazitira haba mugihugu mu Rwanda imbere no hanze.Ikindi ni uko aho kugirango u Rwanda rutege amaramuko y'intica ntikize ziva imahanga, nimureke duteze imbere ugusabana kw'ababyarwanda no kwisanzura mugihugu cyabo maze abanyarwanda n'amacuti yabo barusura binjize za miliyari na za miliyari mundege zijyayo n'izivayo buri munsi, mumahoteri ahora yuzuye, mu guteza imbere isoko ryo mugihugu n'amahanga, mugushora imari n'ibindi.Nimureke ubumwe bw'abanyarwanda n'ubusabane tubibyaze umusaruro kandi bibe Inkingi ya demokasi isesuye.Ndasoza ngira nti Intsinzi kubumwe bw´' abanyarwanda, njye ndayireba intsinzi mubice byose intsinzi ......Harakaho ubumwe n'ubusabane bw'abanyarwanda boseBitangarijwe i Bruxelles tariki ya 10/07/2016RUTAYISIRE BonifacePresident w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese ASBLakaba ari n'Umukuru w'umurongo wa politiki y'Ubunyarwanda butavanguraTel : +32 488 25 03 05 (Watsup, Viber)Amafoto yandi wayasanga kuri link ya facebook iri kuri website y'Ambassade y'u Rwanda i Bruxelleskuri iyi link:
------------------------------------
Le 12 juil. 2016 à 04:41, "ndimbati jonas ndimbati@gmail.com [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
2016-07-11 22:36 GMT-04:00 Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>:Jean Bosco Sibomana na Munyabagisha Francois muvuze ukuri muri abagabo bashyira mu gaciro mugashiima ibikwiye gushiimwa mukagaya ibikwiye kugawa nka biriya byo gutukana ku mbuga. Mperuka abantu bo muri opozisiyo tugaya cyane abayobozi ba FPR kubera umuco mubi wabo wo gutukana, byumwihariko gutuka twe abatavuga rumwe nabo muri politiki ngo turi umwanda, ibigarasha n'ibindi bitutsi ntiriwe nsubiramo kuko nzi ko mubizi. None hano ku mbuga bamwe mu bagaya FPR gutukana ni bo bafashe iyambere mu gutuka bagenzi babo basangiye kuba muri opposition. Ni yo kandi mwaba mutanasangiye ibitekerezo mutari na kumwe muri opposition wazana ibitekerezo byawe akazana ibye ariko ntumutuke ngo ni imbwa ngo ni iki! Gutukana muri politiki byerekana intege nke za nyir'ugutukana.Rutayisire Boniface ni perezida w'ishyaka Banyarwnda akaba n'umuyobozi w'umurongo wa politiki y'ubunyarwanda nyakuri butavangura amoko n'uturere n'ibindi byose by'urwitwazo abanyarwanda bamwe bakunze gukoresha kugirango bigizeyo abandi banyarwanda. Kuba yaritabiriye ubutumire bwo muri Ambassade y'u Rwanda ntacyo bihinduraho ku myumvire ye ya politiki no ku murongo we wa politiki kuko atavuye mw'ishyaka Banyarwnda ngo ajye muri FPR cyangwa PSD. Nta n'ubwo yavuye mu murongo wa politique ishyaka rye ryimeje kubamo ngo ajye mu murongo wa politiki wegamiye cyangwa wubakiye ku mateka ya FPR, cyangwa umurongo wa politiki yegamiye cyangwa yubakiye ku mateka ya MRND, cyangwa umurongo wa politiki yegamiye cyangwa yubakiye ku mateka ya MDR. Sinumva rero uwikoma Rutayisre Boniface amutuka icyo amuziza.Jye numva ko abantu batagomba kumva politiki mu buryo buri aussi simpliste ngo bayibone buri gihe en opposition entre le noir et le blanc bakibagirwa ko le gris/gray nayo ibaho. Ahubwo turashima abanyarwanda bari muri uriya munsi mukuru twamenye ko bijujuse bagaya ambassade kuba itahaye ijambo Rutayisire nawe ngo agire icyo avuga. Abantu nk'abo bijujuse biragaragara ko bazi ko le gris/gray ibaho kandi ko banyotewe na demokarasi n'ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu bitekerezo bye. Ni yo mpamvu bashakaga ko na Rutayise ahabwa ijambo. Abantu banyotewe na demokarasi; mureke abantu bisanzure he kugira ubabohera a droite ngo undi ababohere a gauche; nimubareke bisanzure buri wese yikorere amahitamo ye akurikije ibitekerezo bye bya politiki n'umutima nama we.Dr.. Gasana Anastase, Perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose akaba n'umuyobozi wungirije w'umurongo wa politiki y'ubunyarwanda nyakuri butavangura amoko n'uturere n'ibindi byose by'urwitwazo abanyarwanda bamwe bakoresha kugirango babone uko bigizeyo abandi banyarwnda.2016-07-11 19:47 GMT-04:00 Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:
Le lundi 11 juillet 2016, Mem memajp2000@yahoo.fr [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :Bwana Nizeyimana Christophe (alias Tuvugishukuri),Politiki iragusize pe none uranze ugumye muri extremisme n'ubuswa?Ubwo se politiki ya Rutayisire Boniface y'Ubunyarwanda butagira umupaka yo kutagira aho yiheza cyangwa ahezwa ntuyigiriye ishyari kumugaragaro ikaba igusize?Nyamara ugaragaje kuba igifura kubera ko ibintu bigusize ugashwanyuka ugatukana!!!!!Erega mugomba gukora telechergement (downloading) mugushyira ubwenge bwanyu kugihe. Kuba opposant politique si ukuba umwanzi w'uwo mudahuje ibitekerezo. Uko niko mu maze igihe mwishuka mukanabizanamo iterabwoba.Ba extremists mwese mwaba hutu cyangwa tutsi muhinduke bwangu kuko amateka arimo arabasiga.Ngicyo ikishe u Rwanda umunyarwanda ntashobora korohera undi badahujeIbitekerezo n'imibonere muri politiki.Abifuza igihugu cya bose rero mukenyere mukomeze uru rugamba turutsinde.Mugema--------------------------------------------------------Expéditeur: Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>Objet: Rép : [fondationbanyarwanda] Photos FACEBOOK AMBARWANDA.be: RUTAYISIRE BONIFACE YIFATANIJE N'ABANDI KWIZIHIZA INTSINZI MURI AMBASSADE Y'U RWANDA I BRUXELLESDuharanira twimazeyo guca umuco wo kwica. Ni byo cg si byo?
Iki kerekezo gisa ni ikili kure nk'ukwezi. Si byo aliko si hafi hano!
Uwabanza agaca ingeso yo gutukana no kurangazwa n'abavumba.
N-kubahwa JC (T-ukuri) uliya mugabo uramuziza iki? Uretse ko nta n'icyo umuntu yagahoye undi. Bonifasi R afite imyumvire ye, bishoboka ko mutayisangiye. Afite vision ye, noye kuvuga misiyoni ye. Mwemerere akore m'uburyo bwe. Nawe ukore uko ubwenge bwawe bukumulikira. Niba wamufataga nk'uwo mufatanyije urugendo, muhe imhumeko nziza, uguhize ubutwari muratabarana.Mugire Imhagalike n'Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !Francois M. (1-819-461-0353)Il y a dans tout comportement d'autrui notre part d'influence par nos actions, nos omissions, nos attitudes ou nos pensées. C'est ensemble que chacun peut s'élever et contribuer à l'amélioration de la vie autour de soi.
-----------------------------«Ne tuez pas Gitera, tuez Ikibimutera (la cause)», sé Rudahigwa, roi du Rwanda, 1957.
Date: Mon, 11 Jul 2016 21:31:24 +0000
From: psj_survivors@yahoo.com
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] Photos FACEBOOK AMBARWANDA.be: RUTAYISIRE BONIFACE YIFATANIJE N'ABANDI KWIZIHIZA INTSINZI MURI AMBASSADE Y'U RWANDA I BRUXELLES
Le 11 juil. 2016 à 20:32, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
Posted by: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (2) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.