Pages

Monday 20 March 2017

[haguruka.com] LETA Y’U RWANDA YANZE KWITABA URUKIKO NYAFRIKA MU RUBANZA IHANGANYEMO NA MADAMU VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA.

 


LETA Y'U RWANDA YANZE KWITABA URUKIKO NYAFRIKA MU RUBANZA IHANGANYEMO NA MADAMU VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Dushingiye ku makuru dufitiye gihamya, turamenyesha Abanyarwanda n'abantu bose ko Leta y'u Rwanda n'Inama y'igihugu irwanya itsembabwoko (CNLG), mu buryo butunguranye, biyemeje kuva mu rubanza n° 0003/2014, Leta yari ihanganyemo na Madamu Victoire Ingabire, ruzaba kuli 22/03/2017 imbere y'Urukiko Nyafrika rubungabunga Uburenganzira bwa muntu rwicaye Arusha muli Tanzaniya.

Dushingiye na none kuli ayo makuru, turahamya ko Leta ya FPR yitwaje ko ngoUrukiko rwaba rubera, yiyemeza kuruvamo mbere y'uko hagibwa n'impaka ku byo Madame Victoire Ingabire yaregeye. 

Mu by'ukuli, Leta ya FPR yafashe icyemezo cyo kuva mu rubanza kugirango iburizemo idosiye Madame Victoire Ingabire atarayitsinda. Leta ya FPR rero, imaze kwibonera neza ko ari yo izatsindwa urubanza, yahiye ubwoba ihita ifata icyemezo kigayitse cyo gukoresha ya ntwaro yamenyereye yo kwandagaza bya nyirarureshwa abo batavuga rumwe. Nibwo ivuye mu rubanza nk'aho yakwireguye ku karengane gakabije yarezwe na Madamu Victoire Ingabire. 

Iyo mikorere igayitse yo kugerageza kuburizamo ubutabera ku munota wa nyuma, Leta ya FPR yayihisemo nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo ihagarikishe urubanza : bagerageje kubeshyabeshya Madame Ingabire ngo ahanaguze ikirego cye bamufungure, babonye atabikozwa bamwotsa igitutu aliko nabyo biba iby'ubusa. Nibwo rero Leta ya FPR yiyemeje kutazitaba urukiko Arusha taliki ya 22 Werurwe. 

Ishyaka FDU-Inkingi riramagana rikomeje ubuhemu n'ubushinyaguzi bya Leta ya FPR. Twibutse ko muli Nyakanga 2016, ubwo Inteko nkuru y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika yari iteraniye i Kigali, batoresheje umucamanza wabo Mariya Tereza Mukamulisa wari wakatiye Madamu Victoire Ingabire mu Urukiko w'Ikirenga i Kigali, bamwohereza Arusha ngo nawe azajye mu bazaburanisha Madamu Ingabire, bashaka ko u Rwanda ruba uregwa ari nawe uregerwa mu Rukiko Nyafrika. Urwo Rukiko rwaba rubera gute se kandi barufitemo umucamanza ubarebera ? 

Biranatangaje kandi kubona Leta ya FPR itarategereje ko urubanza ruba ngo yerekane ibyo inenga Urukiko, igahitamo inzira igayitse yo kuva mu rubanza. Ishyaka FDU-Inkingi riratangazwa kandi no kubona Inama y'igihugu yo kurwanya itsembabwoko (CNLG), yagombye rwose kuba ntaho ibogamiye kuko yari yemerewe kuza nk'"incuti y'urukiko" iva nayo mu rubanza gusa kuko ibonye Leta ya FPR iruvuyemo. 

Dushingiye rero kuli iyi myifatiye igayitse ya Leta ya FPR yo kutitaba urukiko nk'umuburanyi wese uhamagajwe, ishyaka FDU-Inkingi rirakangulira Abaterankunga basanzwe bafasha iriya Leta kwibonera neza kamere yayo. Bakwiye gufata icyemezo gikwiye cyo guhagalika imfashanyo zose bayihaga ibeshya ngo igiye kuvugurura ubutabera, kuko itabwemera na gato usibye ubutabera buhuye n'inyungu zayo. 

Bikorewe i Strasbourg, taliki ya 19 Werurwe 2017. 

Mu izina rya FDU Inkingi

Dr Innocent BIRUKA, 

Komiseri ushinzwe Amakuru n'Itumanaho

Urwanda rwatinye kuzitabira urubanza Mme Victoire Ingabire yarurezemo Arusha (1)



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.