Alerte: Musenyeri Filipo Rukamba yatanzwe ngo yicwe!
Amakuru afite ishingiro ageze ku kinyamakuru Umuhanuzi-Leprophete ni uko Paul Kagame afitiye Musenyeri Filipo Rukamba umujinya w'umuranduranzuzi ndetse akaba yarangije gutanga itegeko ryo kumwivugana hakoreshejwe inzira yose ishoboka.
Icyo Musenyeri Filipo Rukamba azize ngo ni uko yagaragaye mu minsi ishize arengera cyane inyungu za Kiliziya Gatolika bikagera ndetse n'ubwo ahagaragara ku maguru yombi akanyomoza impuha abacurabinyoma ba Paul Kagame bari batangiye gukwirakwiza ngo « Papa yasabye Leta ya Kagame imbabazi ngo kuko Kiliziya nk'urwego yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ». Ibi rero nibyo byatumye Kagame afata Musenyeri Filopo Rukamba nka « ADUWI » ubangamiye bikomeye inyungu z'ICYAMA , ubu rero bikaba byemejwe ko agiye gukanirwa urumukwiye.
Musenyeri Filipo Rukamba aririwe ntaraye nataba maso, ngo yitondore gutaha amajoro kandi yirinde kurya no kunywa atabanje kumenya. ….
By'umwihariko Musenyeri Simargde Mbonyintege arusheho Gushishikariza kuko byemejwe ko ashobora gukoreshwa atabizi atanabishaka mu kurimbura mugenzi we !
Musenyeri Filipo Rukamba yavukiye i Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Yahawe umupadiri mu 1974, atorerwa kuba umwepiskopi taliki ya 2/1/1997 nk' umushumba wa Diyosezi gatolika ya Butare, wasimbuye Mgr Yohani Batista Gahamanyi. Mgr Filipo Rukamba ni umuhungu wabo wa Mgr Aloys Bigirumwami. Mu Kiliziya yamenyekanye nk' umupadiri ukunda Kiliziya, wanga akarengane, utamenyereye ibyo guhakirizwa . Avuga icyo atekereza atitaye kukumenya icyo abo batabyumva kimwe bamutekerezaho.
Muri iki gihe Musenyeri Filipo Rukamba ni umuyobozi w'Inama Nkuru y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Imana yamutoye ikomeze imurinde, irengere u Rwanda n'Abanyarwanda.
UMUHANUZI.
Posted by: Nzi Nink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.