Pages

Monday 6 March 2017

TR: TR: [haguruka.com] British Woman Violette Uwamahoro Arrested in Rwanda, Faces Prosecution | KT PRESS

 

Yemwe, uyu mwandiko uli aha munsi muli Haguruka uragaragaza neza ko bulya abanyarwanda bononekaye mu mutwe, barahungabanye kweli! 

Niba biterwa n'imhanvu radio itahuka yagaragaje muli iyi link, cyangwa se ali uko ibyo RPF yagerageje muli iyi myaka 23 imaze itegeka byanze gufata, ntawamenya.

Ntihagire utudoma ibitutsi kuko ubonye ko nyilurugo yapfuye siwe uba amwishe.




De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de colletekanyange@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : vendredi 3 mars 2017 17:17
À : haguruka@yahoogroups.com
Objet : Re: TR: [haguruka.com] British Woman Violette Uwamahoro Arrested in Rwanda, Faces Prosecution | KT PRESS
 
 

Aba ni ba bandi bagera mu Burayi baravuye mu Rwanda ntacyo bahunze, batazi gusoma no kwandika, ari abakene, noneho bagera yo bakiga amashuri ku busa, bakagaburirwa, bagacumbikirwa, maze barangiza  bakirirwa bandagza umukuru w'igihugu n'u Rwanda, bakadukwizamo amacakubiri bashyamiranya amoko hanze. Bamara kubona izo naturalisation bagahaguruka, umutwe ugasumba ijosi, nyamara batunzwe n'ibya Leta gusa. Ese koko ibivugwa kuri Radio Itahuka bitandukaniye he n'ibya RTLM. Uwo mudamu Viollette Uwamahoro arabizi, arabishyigikiye. Bishoboka ko nta bimenyetso bigaragara ko wowe wakoze ibikorwa by'ubwicanyi na genocide u Rwanda kubera ko wari muto, kubera ko utize, kubera ko utari ufite ubushobozi, nta kazi wari ufite, ariko wagera hanze ugakomeza ibisa n'ibyo ukoreshe amagambo, inyandiko no gukorana n'abakoze ibyo bikorwa cyangwa se bateganya kuzabikora. Ni ukuvuga ko iyo ugira ubushobozi nawe uba warishe ukiri mu Rwanda.

Birumvikana ko uwo mudamu wa Rukundo,umunyapolitike extremiste wa RNC yagombaga kumuzanira amakuru yo gukomeza gusakaza inzangano mu banyarwanda. Uwo mudamu nawe yivugira ko yanga abatutsi atera mu rya Rukundo. Uwo mudamu nawe ngo yagombaga kuzabona imyanya ikomeye muri RNC mu gihe kiri imbere. Iyo myitwarire nayo igomba guhanirwa. Ibyo uwo mudamu akora ntaho bitaniye n'ibya Ingabire Victoire yakoraga, ibihano rero ni bimwe. Umugabo we Rukundo ati abana bamubuze.  Bazajye kumusura muri Prison. Ntawe ubabuza. Ariko abana ntibashobora kubangamira ubutabera. Rukundo yibagiwe ko imiryango n'abagore ibihumbi n'ibihumbi batazi irengero ry'abana babo kubera genocide n'ubwicanyi mu Rwanda ? Nabe  n'uwo mudamu uzi ko abana be bariho.

 

Ntabwo kandi numva ukuntu UK ihaguruka kurengera  umuntu ufite ubwenegihugu bubiri. Nta kamaro afitiye UK. Ahubwo UK ikaba imutunze gusa.

 N' u Rwanda uwo mdamu rumufiteho uruhare. Ikindi uwo mudamu afite naturalisation, ntabwo afite ubwenegihu kavukire. Iyo naturalisation ayimaranye imyaka 2 gusa. Iyo mbona rero bamwe bashyira imbere izo naturalisations ndaseka. Kuki se abandi bafite naturalisation z'ibindi bihugu  bahanwa mu Rwanda, ibyo bihugu ntibihaguruke nka UK.  Ntabwo twemera ko UK yakomeza gukoresha ko ari igihugu gikomeye kandi giha imfshanyo u Rwanda maze kikivanga mu butabera bw'u Rwanda. Izo mfashanyo nizirorere.

 

Ndizera ko Perezida Kagame azabona umunsi wo kwihanangiriza UK maze ntizongere kuko ibyo bishobora guca intege ubucamanza bukurikirana abandi bafite nationalite ku isi hose.

 

Opposition nikore politike isukuye, itari y'inzangano n'amacakubiri mu Rwanda.  Iri rero ni isomo ry'abanyapolitike barwanya Kagame n'ubutegetsi bye.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (4)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.