Intore mu Bwongereza zifite ikibazo gikomeye kubera ko zitazi aho Intore izirusha intambwe izabonanira nabo. Kubera gutinya ko bamutera amase, Kagame aje mu bwongereza yububa nk'umujura. Twagerageje kumenya aho azaba ari n'isaha azahura n'intore ze mu Bwongereza ariko babigize ibanga rikomeye cyane.

Twabibutsa ko Kagame azaba ari mu Bwongereza taliki ya 7 Werurwe 2017 mbere yuko yerekeza i Boston aho azatanga ikiganiro muri Harvard. Uru ruzinduko rwa Kagame ntabwo yatumiwe n'abategetsi bo mu Bwongereza muri macye n'uruzinduko ku giti cye aho azaba asesagura umutungo wu Rwanda mu gihe abanyarwanda benshi nta mazi yo kumywa bafite abandi bicwa n'inzara NZARAMBA.

Iyumvire nawe aho Noble Marara warinze Kagame yivugira ko Intore ziriwe zimutera ubwoba ko zizakubita abantu bazibeshya bakaza kwigaragambya bamagana Kagame. Indi mpamvu ituma Kagame adashaka ko aho azaba ari hamenyekana nuko azagera mu Bwongereza nyuma yo gufatirwa mu cyuho abeshya Abongereza kw'ishimutwa rya Violette Uwamahoro wari washimuswe na DMI ye ariko bakaza kwemera ko aribo bamufite nyuma y'igitutu bashyizweho na leta y' Ubwongereza:

Francis Karasira (rugali)