Pages

Thursday, 21 February 2013

Nyagatare: Intore za Kagame zikomeje kumushakishiriza amafaranga mu gihe na we akomeje kwiruka mu baturage abikundishaho


Nyagatare: Intore za Kagame zikomeje kumushakishiriza amafaranga mu gihe na we akomeje kwiruka mu baturage abikundishaho ngo batamuhagurukana bakaba bamufatanya n'amahanga ubu yamukuyeho amaboko

février 20th, 2013 by rwanda-in-liberation

nyagatare-district_map.png

Mu gihe Kagame ageze mu bibazo by'urusobe bijyanye no kubura amikoro bitewe n'ihagarikwa ry'imfashanyo amahanga yamuhaga bikaba bigaragara ko ibintu bikomeza kugenda bisubira hasi mu buzima bwose bw'igihugu, ubu mu Rwanda hose haravugwa ikibazo cy'abaturage bashyirwaho igitutu n'intore za FPR zifatanya n'inzego zishinzwe umutekano zikabasaba gutanga amafaranga hamwe bikaba ay'umutekano, ahandi ay'uburezi, ahandi aya mutuelle n'ibindi byose bishingirwaho bikaba urwitwazo mu gucuza abaturage utwabo.

Murukerera rwo ku italiki 18 Gashyantare 2013 ahagana saa kumi za mugitondo, mu kagali ka Cyimbogo, umurenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, Intara y'Uburasirazuba, abayobozi bo ku nzego zitandukanye bafatanyije n'abapolisi, n'abitwa community policing, local defences n'inkeragutabara bagose akagali ka Cyimbogo maze mu bucyacya usohotse wese bakamuta muri yombi kugeza mugitondo aho abo twavuze haruguru binjiye mu ngo z'abaturage barabasohora bababeshya ko ngo bagomba kujya mu nama ku kagali ka Cyimbogo byavugwaga ko iyo nama  ngo yari yatumijwe n'umuyobozi w'akagali ariwe Butera Vincent.

Mu gihe abaturage bari bamaze kugezwa ku kagali haje umuyobozi w'Umurenge wa Matimba ariwe Kubwa Ruboneka Sylvain ari kumwe na Commandant wa police mu murenge wa Matimba batangira kubwira abo baturage ngo abatanze amafaranga ya mutuelle bajye ukwabo n'abatarayatanze nabo bajye ukwabo. Ubwo abaturage baritandukanije, abatanze mutuelle bategekwa gutaha naho abatarayitanze bakahaguma maze batangira gukubitwa babwirwa n'abo bayobozi ko ngo ari ibigande ngo barwanya leta. Bahise bafungirwa mu nzu y'inama y'akagali ka Cyimbogo.

N'ubwo mu minsi ishize minisitiri w'intebe Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko ngo mutuelle atari agahato ndetse ko ngo umuturage wahohoterwa n'umuyobozi bakabimenya ngo uwo muyobozi yahanwa ni ikinyoma kuko n'ubwo abaturage babwiye aba babakubitaga ko minisitiri w'intebe yavuze ko batagomba guhohoterwa ngo ni uko batatanze amafaranga ya mutuelle ntibyababujije gukubitwa. Abaturage babonye ibintu bimaze kubakomerana batuma kubo mu miryango yabo ibashakira ayo mafaranga (abenshi ngo bajyaga gusaba abacuruzi ngo babagoboke ngo imyakayabo niyera bazayibahe) ariko hari bamwe babuze aho birukira bahitamo guhebera urwaje.

Ubwo abayobozi bahise batumiza ushinzwe imibereho y'abaturage (social affairs) hamwe n'inyemeza bwishyu atangira kwandikira abari bafashwe barengaga mirongo ine, hakaba haratanzwe amafanga agera ku bihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bitatu 263 000 Frw, abantu bagera kuri 35 bakaba aribo bishyuye abandi basaba imbabazi ngo barekurwe bajye kuyashaka, none amakuru dufite aratumenyesha ko taliki 21 Gashyantare 2013 abo basigaye batishyuye bashobora kwishyuzwa ku ngufu. Aba minisitiri w'intebe bikaba byitezwe ko nabo azabakingira ikibaba kuko barimo gushakira leta ya Kagame amafaranga ubu bigaragarira buri muntu wese ko igeze mu bihe bikomeye n'ubwo arimo kwiruka hirya no hino mu baturage kugirango acubye uburakari bamaranye iminsi ngo hato batarinda bamuhagurukana kandi nta bushobozi buhagije agifite bwo guhangana n'abaturage.

Ibi bikorwa byo gushakisha amafaranga ahashoboka n'ahadashoboka kikaba kimaze gufata intera yo hejuru aho abanyeshuri ubu basabwa gutanga amafaranga y'umutekano ngo bitaba ibyo bakirukanwa mu midugudu batuyemo. Si n'aya y'umutekano gusa kuko bagomba gutanga n'ay'ibishingwe ku batuye  cyane cyane mu mijyi. Iki kikaba ari igikorwa cyo gushakisha aho leta yakura amafarangakuko nyuma yo kwihenura ku bazungu bagahagarika inkunga zabo ubu leta ya Kagame iri mu mazi abira mu gihe na we ashakisha uko yacubya abaturage ngo badahaguruka bakamagana ubutegetsi bwe bukomeje kubashyira ku ngoyi. Ibi kandi biraba mu gihe abatuye umujyi wa Kigali bari mu bibazo byo kubura umuriro w'amashanyarazi kuko uwiriranwe ntawurarana naho uwawuraranye ntawiriranwa. Mu ntara ho ubu iby'amashanyarazi ngo hari aho babyibagiwe burundu ndetse n'amazi nayo ngo aboneka bigoranye mu gihe EWSA isarura za miliyari wongeyeho n'izo yibira leta ya Kagame ariko abafatabuguzi bayo barihanaguye.

Karemangingo E.
Nyagatare

Posted in Politique | Réagir »


Monday, 18 February 2013

[Video] Paul RUSESABAGINA NGO NTASHOBORA GUSHYIKIRANA NA Paul KAGAME

Paul RUSESABAGINA NGO NTASHOBORA KUSHYIKIRANA NA Paul KAGAME

http://youtu.be/MwQuSQWY8oQ

URWANDA NGO NI IKIRUNGA KIRI HAFI KURUKA.
NTABWO NITEGUYE GUSHYIKIRANA NA PAUL KAGAME
BYANZE BIKUNZE PAUL KAGAME AGOMBA KURYOZWA IBYO YAKOZE

FPR NIYO YATEGUYE JENOSIDE

FPR YAGIZE JENOSIDE IGICURUZWA...

Ayo ni amagambo ya Paul Rusesabagina.

Bwana Paul Rusesabagina umuyobozi mukuru wa PDR-Ihumure abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bakunze gufata nk'intwari, bitewe n'uko yakijije abantu basaga 1000 muli jenoside yabereye mu Rwanda ; arasobanura impamvu noneho ubu yiyemeje gukora politiki ndetse aranasobanura n'imigambi y'ishyaka abereye umuyobozi.

Sunday, 17 February 2013

Bamwe mu ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Darfour bamaze amezi umunani badahembwa | UMUVUGIZI


Bamwe mu ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Darfour bamaze amezi umunani badahembwa

Zimwe mu ngabo z'uRwanda zakoreraga Loni zirarira ayo kwarika kubera kumara amezi umunani zidahebwa .

Mu gihe perezida Kagame aherutse gufata akayabo kagera kuri miliyoni 340 z'amadolari y'abanyamerika, akayakoresha mu bucuruzi bwe bwite, hakiyongeraho n'uburyo abayeho mu buzima bwo gusesagura umutungo w'igihugu, abana b'abakobwa birirwa bangara, barinda umutekano muri Sudani, bagera mu gihugu bagasanga nta n'agafaranga karangwa ku ma comptes yabo.

Nkuko twabitangarijwe n'umwe mu basirikare batoya, wari ukomotse mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Sudani, abasirikare bakomotse mu butumwa bw'akazi muri Darfour mu byumweru bibili bishize, batunguwe no kugera mu Rwanda bagasanga ku ma comptes yabo basanzwe bahemberwaho muri CSS, nta n'urumiya rurangwaho.

Amakuru Umuvugizi ufitiye za gihamya, yemeza ko ingabo zitarashobora guhembwa n'ubuyobozi bwa RDF ari ama battalions ya gisirikare abiri aherutse gutaha aturutse mu butumwa bw'akazi, ayo akaba yarabarizwaga mu bice bya Zam Zam na Zalingei.

Umwe mu basirikare ba RDF, n'agahinda kenshi, yabidutangarije muri aya magambo : "Tumaze igihe cy'amezi agera ku munani tudahembwa; batubwiye ko bazaduhemba nitugera i Kigali; kugeza magingo aya nta n'igiceri twigeze dusanga kuri comptes zacu. Nubwo abayobozi bakuru bacu bakomeza kutwihanganisha, bavuga ko tuzabona umushahara wacu vuba, ariko ukuri nuko Loni yahaye cyera Leta y'u Rwanda umushahara wacu, nyamara ikidutangaza kugeza magingo aya, nuko bataraduhemba".

Umuvugizi washoboye kubona amakuru afite gihamya yemeza ko Loni yohereza amafaranga ku gihe, buri kwezi, ku buryo ku itariki ntarengwa Leta ya Kagame iba yamaze guhabwa amafaranga y'aba basirikare barinda amahoro muri Sudani. Ukuri kukaba ari uko aya mafaranga y'umushahara wabo ahubwo igisirikare cy'u Rwanda kiyakoresha mu bikorwa bindi bya gisirikare bitandukanye byo kubaka no gushyigikira umutwe w'inyeshyamba wa M23, ukomeje kuyogoza Kongo y'iburasirazuba.

Itohoza twakoze rikaba ryemeza ko buri musirikare muto abona amadorali agera kuri magana atanu buri kwezi, ayo na yo akaba aboneka nyuma y'uko Leta y'u Rwanda imaze kuyakatakata, ugereranyije n'ayo baba bahawe na Loni. Ni ukuvuga ko aba basirikare ba RDF batarahembwa buri wese yishyuza Leta y'u Rwanda amafaranga agera ku bihumbi bine by'amadolari ya Amerika.

Umwe muri aba basirikare batoya, utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo: "Nubwo tunyura mu nzitizi nyinshi, ariko turitanga kugirango dushobore kugarura amahoro muri Darfour; ibi tukabikorana ubwitange bwinshi ku buryo bamwe muri twe bahasize n'ubuzima; ariko ikibabaje nuko Leta yacu idashima akazi tuba twanakoze, ahubwo igasahura n'utwo twakoreye bitugoye. Ni ukubera iki ?" Uwo musirikare ni uko yibajije.

Abahanga mu bya politiki na gisirikare, bemeza ko kurinda amahoro byafashije cyane mu kugabanya umwiryane wari mu gipolisi no mu gisirikare cy'u Rwanda, cyane cyane kubera uyu mugisha babonye wo kujya gukora akazi ka Loni, kabahemba neza kandi kakanabafata neza.

Kugirango tumenye ukuri kw'ibivugwa kuri aba basirikare bo muri Darfour, twashoboye kuvugana n'umuvugizi wa gisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, kugirango tumenye niba koko aba basirikare bamaze amezi umunani badahembwa, maze adusubizanya ubwirasi, muri aya magambo : «Ariko Gasasira, tuvuge ko koko ari imbabazi ugiriye aba basirikare ? Ese ni aba basirikare ubwabo babibabwira»?

Gasasira, Sweden.


RWANDA/ PS IMBERKURI: IZIMIRA RY’UMUGABO W’UMUNYAMABANGA MUKURU


 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU  N° 004/P.S.IMB/013

IZIMIRA RY'UMUGABO W'UMUNYAMABANGA MUKURU

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'IMBERAKURI by'umwihariko ko ritewe impungenge n'izimira rya Bwana Erwin Fideli KALIMBA, umugabo wa Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka PS IMBERAKURI.

Amakuru atugeraho n'uko Bwana Erwin Fideli KALIMBA aheruka kubonana n'abantu bo mu muryango we kuwa gatanu tariki 08 Gashyantare 2013 aribwo aheruka kuvugana na madamu Imakulata ubu uri mu rugendo kumugabane w'I Burayi.

Ku ruhande rwacu, twagerageje kumushaka kuri telefoni ye igendanwa ikaba idahitamo, tugeze n'iwe dusanga hafunze ndetse n'abaturanyi batubwira ko ntawe baherutse kubona. Umudamu we nawe yifashishije umuryango we kugirango turebe ko hari uwamenya amakuru ye ari nabwo twashoboye kumenyako abamuheruka babonanye  kuri uyu wa 08/02/2013.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba inzego z'igihugu zishinzwe umutekano kuzifasha gushakisha amarengero ya Bwana Erwin Fideli KALIMBA cyane ko kuva aho Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka atangiriye urugendo kuri 19 Mutarama 2013, inzego z'iperereza zakomeje kumubuza amahoro kuko zazaga kumubaza buri gihe aho  umudamu we aherereye n'icyo yagiye gukora. Bakunze kandi kumubwira ko niyanga kubabwiza ukuri kubyo umudamu we yagiye gukora n'igihe azagarukira azaba ari umufatanyacyaha nawe.

Nk'uko kandi tutahwemye kubitangaza, uru rugendo rw'umunyamabanga mukuru rwavugishije menshi ubutegetsi bwa Kigali ku buryo abagize inzego z'ubuyobozi bw'ishyaka bose ubu bibasiwe ngo barivemo bayoboke FPR cyangwa bafatwe nk'abanzi.

Ishyaka PS IMBERAKURI risaba uwariwe wese wagira icyo ashobora kugirango arengere ubuzima bwa Bwana Erwin Fideli KALIMBA ko yagikora. Rikaba kandi ryibutsa ko ibikorwa by'urugomo nk'ibi ntaho bizageza igihugu, ko ari ibyo kwamaganwa.

 

Bikorewe i  Kigali, kuwa 17/02/2013

 

BAKUNZIBAKE Alexis

Visi Perezida wa mbere.

Saturday, 16 February 2013

Ubucuruzi bwite bwa Kagame buzagenerwa miliyoni 340 z’amadolari y’abanyamerika


Ubujura buragwira : Raporo minisitiri Rwangombwa yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko irimo ko ubucuruzi bwite bwa Kagame buzagenerwa miliyoni 340 z'amadolari y'abanyamerika

Igenamigambi Minisitiri Rwangobwa John aherutse gushyira ahagaragara ryarateguranywe ubuswa bukabije, burimo no kudakunda igihugu

Nubwo abaterankunga bahagarikiye u Rwanda imfashanyo barugeneraga kubera ibikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi bikorerwa igihugu cy'abaturanyi ba Kongo-Kinshasa, hifashishijwe inyeshyamba za M23, ibi bihano byafatiwe u Rwanda bikaba bimaze kurushegesha mu rwego rw'ubukungu, ikigaragara nuko Leta y'u Rwanda igenda irokoza hirya no hino udufaranga tugenda dushyirwa mw'isanduku yayo, nyamara umuvuduko wo kudusahura na none ukaba ukiri wa wundi.

Ibikorwa by'ubujura bw'indengakamere byagaragajwe ku wa kane, ubwo minisitiri w'Imari n'igenamigambi, John Rwangombwa, yakoraga agashya, agashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ingengo y'imari yasubiwemo kubera icyuho kinini cyatewe n'ihagarikwa ry'amafaranga y'abaterankunga ku Rwanda. Icyatangaje abanyarwanda kikaba ari uburyo iyo «budget» y'umwaka wa 2012-2013 yasubiwemo, ikagenera ubucuruzi bwite bwa perezida Kagame akayabo kagera hafi kuri miliyoni 340 z'amadorari ya Amerika, umuntu ashyize mu manyarwanda akaba agera kuri miliyari 227. Ayo mafaranga akaba agomba gushorwa mu bucuruzi Kagame yitirira sosiyete y'ubucuruzi Crystal Ventures, mu gihe igihugu cyakabaye kiyashora mu bikorwa rusange bifiteye akamaro abanyarwanda, nk'ubuhinzi n'ubworozi, uburezi cyangwa ubuzima, kugirango mu gihe kizaza u Rwanda byibura ruzabe rufite amavuriro ajyanye n'igihe tugezemo, ugereranyije n'ibihugu birukikije.

Minisitiri John Rwangombwa ntiyatinye gushyira ahagaragara imigambi Kagame afite yo gufata amafaranga aturuka mu misoro y'abanyarwanda n'ay'abaterankunga, ubwo yabivugiraga ku Karunda ko ayo mafaranga agiye gushorwa mu masosiyete bwite ya Kagame nka Rwanda Air perezida Kagame afitemo imigabane igera kuri 90%. Ibi ngo bikaba biri mu rwego rwo kugoboka iyo sosiyete Kagame aherutse kugurira indege nshya, afashe inguzanyo mu mahanga, ariko iyo sosiyete ikaba itaranashoboye kwishyura iyo nguzanyo mu gihe cyari giteganyijwe.

Akandi gashya ni ukuntu perezida Kagame atagize isoni zo gusaba Leta ko imugenera inguzanyo igera kuri kariya kayabo kavuzwe hejuru kugirango agashore mu mushinga w'ubucuruzi bwe bwite, ari wo Rwanda Conventional Centre, mu gihe azi neza ko uwo mushinga wariwe mw'ikubitiro ku buryo amafaranga amaze kuwushoramo aruta umusaruro wari kuzatanga. Ubu bujura ndengakamere bukaba bwarakozwe mu rwego rwa mafia, bukozwe na Mafia Jeannette Kagame, uyu akoresheje minisiiri Musoni James na ambasaderi Gasana Eugène.

Ubwo yahatwaga ibibazo bijyanye n'ihindurwa ry'iyi ngengo y'imari ya Leta, mu gusubiza n'ikimwaro kivanze n'agahinda kenshi, minisitiri John Rwangombwa yagerageje kumvisha abadepite ndetse n'abanyarwanda bari mu cyumba cy'inama, ko «budget» ya Leta yiyongereyeho 24.8% ugereranyije n'imibare yari iteganijwe ingana na 14%; minisitiri Rwangombwa yaje ariko kunanirwa gusobanura neza icyatumye u Rwanda rwohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, ku buryo abahanga mu by'ubukungu batangarije Umuvugizi ko ikibabaje muri ibi byose ari uko mu mibare y'ingengo y'imari ya Leta yatanzwe icyo gihe, bigaragara ko igihugu cyungutse, kikanabona amadovizi menshi, ariko mu by'ukuri ibyo bicuruzwa minisitiri w'Imari akaba yaratinye kubigaragaza muri raporo ye y'igenamigambi, bikaba nta bindi urestse amabuye y'agaciro perezida Kagame yasahuye muri Kongo, akayagurisha hanze y'igihugu, umusaruro uvuyemo ukaba ntacyo umarira abanyarwanda uretse kujya mu mifuka ye bwite.

Bwana John Rwangombwa yanaboneyeho umwanya wo gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko ko hari amafaranga agera kuri miliyari 54.4 z'amanyarwanda yagombaga guturuka mu mifuka y'abaterankunga, ariko Leta ya Kagame ikaba nta cyizere ifite ko ayo mafaranga ikiyabonye, bityo akaba yarakuwe muri «budget» ya 2012-2013. Minisitiri Rwangombwa akaba na none yaratinyutse gusobanura ko habayeho kwibeshya ku mubare w'amafaranga igihugu kinjiza, aturuka mu bikorwa byo kurinda amahoro hirya no hino mu bihugu bitandukanye, aho kuvuga ko mu isanduku ya Leta hinjijwe miliyoni 58, nyamara umubare nyawo ukaba mu by'ukuri ari miliyoni 48.

Nubwo John Rwangombwa yashoboye gusobanura ko amafaranga yagombaga guturuka mu kigo gishinzwe imisoro n'amahôro (Rwanda Revenue Authority), ayakomeje kuboneka agera kuri miliyoni 641 z'amanyarwanda ariko yananiwe gusobanura icyo amafaranga yiswe «Agaciro Development Fund», yakoreshejwe mu gihe ayo mafaranga yagiye yakwa abanyarwanda ku ngufu ariko kugeza magingo aya Minisitiri Rwangobwa akaba adashobora gusobanura aho ayo mafaranga yarigitiye.

Minisitiri Rwangombwa akaba na none yarasobanuriye abadepite ko ibyemezo ibihugu by'abaterankunga, birangajwe imbere na Sweden, Ubudage, Ubwongereza, Denmark, na Banki nyafurika itsura amajyambere hamwe na World Bank , byafatiye u Rwanda kubera gushoza intambara muri Kongo, byatumye u Rwanda rugwa mu cyuho cya «budget» igera kuri miliyari 156.5 y'amafaranga y'u Rwanda.

Igiteye impungenge muri ibi byose bikaba ari uko aho kugirango Leta y'u Rwanda igabanye amafaranga asesagurwa na perezida Kagame, yikodeshaho indege zihenze ugereranyije n'umutungo u Rwanda rufite muri iki gihe, iyongera mu bikorwa bitandukanye birimo nko kumucumbikira mu mahoteri yishyurwa ibya Mirenge ahubwo Leta ya Kagame yamfashe icyemezo kibabaje cyo uguhagarika burundu amafaranga iyo Leta yahembaga abarimu baturuka mu bihugu byo hanze, bigishaga abana b'abanyarwanda ubumenyi bwisumbuyeho, ku buryo mu mwaka wa 2013 Leta y'u Rwanda idafite amafaranga yo guhemba aba barimu, bamwe muri bo bakaba baratangiye kwisubirira iwabo.

Umwe mu bahanga mu by'ubukungu utarashatse ko dushyira amazina ye hanze, yanenze uburyo Leta ya Kagame yateguye iri genamigambi, cyane cyane uburyo yahisemo ibikorwa igomba guha ireme kurusha ibindi, bityo akaba asanga uburyo iri genamigambi ryateguwe na Leta ya Kagame, ryarateguranywe ubuswa bukabije, burimo no kudakunda igihugu, aho abariteguye batagize isoni zo gutera inkunga ubucuruzi bwite bwa Kagame, aho gutekereza ku bikorwa bifitiye rubanda akamaro, nk'ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n'ubworozi.
Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Feb 16 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitikiUbukungu. You can follow any responses to this entry through theRSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Rwanda: Paul Kagame asubiye muri puberi


Paul Kagame asubiye muri puberi

Paul Kagame asubiye muri puberi

Mazimpaka,Bihozagara na Rwamasirabo nabandi, bazasubizwa muri government 

 Patrick Mazimphaka na Jaque Bihozagara

 

Amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyeri news; n'uko nyakubahwa Paul Kagame yagiriw' inama na bamwe mu nshuti ze, cyane cyane abayobozi b'i gihugu cya Uganda, ba mu bwiye ko niba ashaka kuramira igihugu ndetse n'abanyamuryango ba FPR; yabanza kuramira ishyaka akazana mo ubumwe n'urukundo, akagarura ibisonga bya FPR byakera akaba aribyo yasubiza k'ubutegetsi hibanzwe k'umuntu wali ukunzwe n'abanyamuryango bose bakera kandi uzegera n'abadohotse bakaba baganira ejo hazaza kandi ushobora kuzatanga nubwihangane. Hemezwa ko bwana Patrick Mazimpaka azashakwa akagabirwa ubunyamabanga bwa FPR, naho Rwamasirabo akaba yajyanwa mu bakomiseri akaba uwungirije Mazimpaka, naho Bihozagara agahabwa Minisiteli. Byari biteganijwe mu nama y'umuryango yaguye yagombaga kuba kuri uyu wagatanu. Cyakora kandi aba bagabo bakaba barakomeje gusobanulira intumwa zose zabanje kubageraho ko bashaje batakiri abantu bogukina politiki, nubwo bwose Bwana Paul Kagame ntaho adapfunda imitwe kubera ibibazo byiyongera kuvuka cyane cyane muri FPR ye na Bwana Ngarambe inama zimwe na zimwe agiriwe ntabwo ariko azikurikiza kuko, Indi nama Kagame yagiriwe            n'ukuramira igisirikare akakivana mu maboko ye aliko aho asa nkutahakozwa nabusa! Bizagorana kuko nyakubahwa Paul Kagame yakuye abo bagabo bose ku kazi mu myaka irenga icumi ishize ubwo yavugaga ko ar'umwanda ukwiye gukuburwa ugashyirwa muri puberi ngo kuko bwana Mazimphaka ndetse na Bihozagara bali abantu bumvikanaga na Bwana Pasteur Bizimungu ndetse banamwemera cyane dore ko bakoranye kumara igihe kinini mu mishyikirano ya Arusha kuko nibo bari bashinjwe politiki ya FPR inkotanyi hamwe na Nyakwigendera Col Alex Kanyarengwe. Icyo gihe Kagame yitwaga PC political co-ordinator akazina yahawe na Museveni President wa Uganda arinawe wabafashaga byose, uwo mwanya wa Kagame kwari uguhuza imikorere yi gisirikare cyari gifitwe na Col Ndugute maze akanahuza abanya politiki ba FPR no hejuru kwa Museveni aho infashanyo na mabwiriza byavaga.

Cyakora ngo bazirunge zange zibe isogo; abo bagabo bakomeje kumuhakanira. Aba bagabo uko ari batatu Bwana Paul Kagame yabateje isoni bikabije ubwo yabitaga umwanda ndetse agahamagarira akanama kari gashinzwe gukurikirana ruswa kari kayobowe na Rose Kabuye ari nako kamenesheje Pasteur Bizimungu kubakurikirana, icyo gihe Bwana Mazimphaka yanitiriwe ko ngo yaba yari umuyoboke wa PDR ubuyanja ishyaka ryari ryatangiwe na bwana Pasteur Bizimungu ari naryo ryaje kumufungisha. Guhuzagurika kwa Nyakubahwa President wa republika Paul Kagame kurakomeje, ageze aho gusaba uwo yimye.

Rwema Francis

 


Rwanda: Ibintu bikomeje gukomerana FPR


Ibintu bikomeje gukomerana FPR abadacana uwaka nayo bagombye kwitegura no gutangira kugerageza kuyisunika buhoro buhoro abanyarwanda nabo bagahumeka n'ubwo hatabura abaharenganira

février 13th, 2013 by rwanda-in-liberation

paul-kagame-010.jpg

Nari maze iminsi ngendagenda mu masoko no mu bacuruzi haba Kigali haba no hirya no hino mu ntara ngasanga abacuruzi bifashe mapfubyi. Kuberako baba batazi ikingenza bambaza icyo nshaka nkababwira ko ubukene bunuma nigenderaga gusa ndeba ngo wenda ahari ejo cyangwa ejobundi nazagusha agafaranga nanjye ngahaha. Nyamara aba bacuruzi bakagira bati ibintu biracitse kuva twabaho ntiturabona ibihe nk'ibi. Nababaza impamvu bavuga batyo bakansubiza ngo ese uratubaza ntubizi? Bati ni amafaranga y'abazungu twabuze.

Ubwo nakomeje kwibaza uburyo abantu bamenya ihuriro ryo kubura amafaranga mu bacuruzi n'amafaranga atangwa n'abazungu nza kubona ko rubanda izi byinshi n'ubwo yicecekeye. Nyamara hari n'abatinyutse banyerurira ko leta ya FPR igeze ku ndunduro. Narikomereje nzenguruka mu masoko abo tuziranye nababaza impamvu badacuruza bati nta bakiriya, bati ese wowe ntureba ko bamwe batangiye kuvanamo akabo karenge? Ubwo banyerekaga ibibanza byo gucururizamo bagenzi babo baba bavuyemo bitahiye ngo ntibashobora kwirirwa bategereje ukwezi kose, amezi abiri nta mukiriya babona kandi ngo ibibanza bagomba kubirihira amakode ya buri kwezi ari nako bakwa n'imisoro ya hato na hato.

Ubwo navuye mu masoko nyura ku ma banki nsangamo abakozi mbura abakiriya. Bambaza icyo nifuza ngo bamfashe mbabwira ko nifuza kumenya imikorere yabo ngo nzabayoboke, bakanyakira nk'amata y'abashyitsi dore ko ari njye wibonaga njyenyine nta wundi bazaga kuba barangariye nk'uko byari bisanzwe. Hamwe ariko ntibyanansabye ko ninjiramo kuko iyo utambutse imbere ya banki uba ureba neza aho abakiriya baba bategerereje ubusanzwe habaga ari arujya n'uruza none hakaba nta n'inyoni itamba. Hari aho nabajije umwe mu barinda banki ambwira ko abantu bazaga kubera inguzanyo none ngo nta mpamvu yo kugaruka kuko inguzanyo zafunzwe. Hari bamwe ariko banahamya ko badashobora gusubira mu ma banki gushyirayo amafaranga kuko ngo babona ibintu bitameze neza bagahitamo kuyibikaho ngo hato n'utwo bacungiragaho batatujyana muri banki ejo basubirayo bakatubura.

Ubwo sinarekeye aho kuko nagiye mu barimu dore ko aribo bakozi bal eta bagize umubare munini w'abakozi maze nsanga barbarize barihanagura ngo agashahara k'ukwezi kwa mbere ntibizeye kuzakabona emwe ngo ibyo guhembwa batangiye kujya babyumva nk'inkuru kuko bamwe muri bob amaze kubona uko ikibazo giteye.  Abo mu nzego z'ubuyobozi bwite bwa leta nabo ngo ikibazo ntikiboroheye. Ubu kandi ibura ry'amafaranga muri leta ya Kagame ngo byatumye ikipe ya gisirikari APR FC yari isanzwe ku isonga rya championnat y'umupira w'amaguru mu Rwanda ubu ngo iri mu za nyuma kubera ko yari isanzwe ikoresha amafaranga y'igihugu none yarabuze ikipe nayo iraryama n'ubwo muri leta birinda kugaragaza ibyo bibazo.

Leta ya Paul Kagame nimire magabo naho ubundi inzira zayo zo kumuteremuko zigiye kuyita mu manga

Kagame yakomeje kwirengagiza ibibazo by'igihugu none arimo aratakaza ubutegetsi abureba. Yagiye atuka abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe ngo ni ibigarasha, ibirohwa, amasazi, udusurira n'ibindi none dore aho ibyo yasuzuguye bimugeze. Kugeza magingo aya Kagame ngo azicwa no kutabemera aho kwicwa no kubemera. Mbese ubundi ngo Kayumba yakwitwa ikigarasha ubwo bariya bose yayoboye bakwitwa iki ra? Mbese ubundi abo bajenero (généraux) bon go bakwitwa iki ko ntawe uyobewe uburyo Kayumba yarwaniriye FPR kugeza n'ubwo uyu munsi hari abahutu bamwita ruharwa kubera uburyo bazi yakoreye FPR nk'umusirikari? Gusa ikigaragara ni uko Kagame adashoboka ku buryo ibintu nibikomeza kunyuka nk'uko bimeze ubu azibona aho atatekerezaga kwibona.

Nyamara muri iyi minsi ibitangazamakuru byinshi byigenga byandika hano mu Rwanda bimaze iminsi byandika amakuru y'ibitero bitegurwa ngo bishaka gukuraho ubutegetsi bwa Kagame. Ahenshi urasanga ku bifuniko by'ibyo binyamakuru (urupapuro rw'ibanze) hariho amafoto ya Karegeya, Kabila n'abandi bashobora kubera Kagame ikibazo. N'ubwo abantu bamwe izo nkuru basa n'abazibona nko gushyushya ikibuga ngo ibinyamakuru bikunde bigurwe ariko hari n'ababona ko ishyamba atari ryeru kandi n'imyifatire ya leta ya Kagame yerekana ko ibintu bishobora kuba bikomeye.

Ubwo rero abakenyera nimukenyere ariko abakenyera nabi ntibizabahira. Abirukanka kuri leta ya Kagame namwe nababwira iki muzarinda mugera iyo mujya mutarasobanukirwa. Ikibabaje ni uko muzahindukira mugasanga bus yabasize mukabura intama n'ibyuma. Abapolisi n'abasirikari namwe nimube maso mutagwa mu bishuko aka za ntumwa za Yezu yabwiye ngo zibe maso ibintu byari bikomeye mu kanya yagaruka agasanga zasinziriye. Utazumva ntagirengo ntiyaburiwe. Ibihe byahise bibabere isomo mwese mumenye aho mukandagira kuko ubutaka mukandagiyeho ubu buranyerera cyane uwakwibeshya agakandagira nabi ashobora gusanga yisenyuye ku butaka.

Nkunda L.
Kigali City


“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.