Pages

Saturday 16 February 2013

Rwanda: Paul Kagame asubiye muri puberi


Paul Kagame asubiye muri puberi

Paul Kagame asubiye muri puberi

Mazimpaka,Bihozagara na Rwamasirabo nabandi, bazasubizwa muri government 

 Patrick Mazimphaka na Jaque Bihozagara

 

Amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyeri news; n'uko nyakubahwa Paul Kagame yagiriw' inama na bamwe mu nshuti ze, cyane cyane abayobozi b'i gihugu cya Uganda, ba mu bwiye ko niba ashaka kuramira igihugu ndetse n'abanyamuryango ba FPR; yabanza kuramira ishyaka akazana mo ubumwe n'urukundo, akagarura ibisonga bya FPR byakera akaba aribyo yasubiza k'ubutegetsi hibanzwe k'umuntu wali ukunzwe n'abanyamuryango bose bakera kandi uzegera n'abadohotse bakaba baganira ejo hazaza kandi ushobora kuzatanga nubwihangane. Hemezwa ko bwana Patrick Mazimpaka azashakwa akagabirwa ubunyamabanga bwa FPR, naho Rwamasirabo akaba yajyanwa mu bakomiseri akaba uwungirije Mazimpaka, naho Bihozagara agahabwa Minisiteli. Byari biteganijwe mu nama y'umuryango yaguye yagombaga kuba kuri uyu wagatanu. Cyakora kandi aba bagabo bakaba barakomeje gusobanulira intumwa zose zabanje kubageraho ko bashaje batakiri abantu bogukina politiki, nubwo bwose Bwana Paul Kagame ntaho adapfunda imitwe kubera ibibazo byiyongera kuvuka cyane cyane muri FPR ye na Bwana Ngarambe inama zimwe na zimwe agiriwe ntabwo ariko azikurikiza kuko, Indi nama Kagame yagiriwe            n'ukuramira igisirikare akakivana mu maboko ye aliko aho asa nkutahakozwa nabusa! Bizagorana kuko nyakubahwa Paul Kagame yakuye abo bagabo bose ku kazi mu myaka irenga icumi ishize ubwo yavugaga ko ar'umwanda ukwiye gukuburwa ugashyirwa muri puberi ngo kuko bwana Mazimphaka ndetse na Bihozagara bali abantu bumvikanaga na Bwana Pasteur Bizimungu ndetse banamwemera cyane dore ko bakoranye kumara igihe kinini mu mishyikirano ya Arusha kuko nibo bari bashinjwe politiki ya FPR inkotanyi hamwe na Nyakwigendera Col Alex Kanyarengwe. Icyo gihe Kagame yitwaga PC political co-ordinator akazina yahawe na Museveni President wa Uganda arinawe wabafashaga byose, uwo mwanya wa Kagame kwari uguhuza imikorere yi gisirikare cyari gifitwe na Col Ndugute maze akanahuza abanya politiki ba FPR no hejuru kwa Museveni aho infashanyo na mabwiriza byavaga.

Cyakora ngo bazirunge zange zibe isogo; abo bagabo bakomeje kumuhakanira. Aba bagabo uko ari batatu Bwana Paul Kagame yabateje isoni bikabije ubwo yabitaga umwanda ndetse agahamagarira akanama kari gashinzwe gukurikirana ruswa kari kayobowe na Rose Kabuye ari nako kamenesheje Pasteur Bizimungu kubakurikirana, icyo gihe Bwana Mazimphaka yanitiriwe ko ngo yaba yari umuyoboke wa PDR ubuyanja ishyaka ryari ryatangiwe na bwana Pasteur Bizimungu ari naryo ryaje kumufungisha. Guhuzagurika kwa Nyakubahwa President wa republika Paul Kagame kurakomeje, ageze aho gusaba uwo yimye.

Rwema Francis

 


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.