Pages

Saturday 16 February 2013

Ubucuruzi bwite bwa Kagame buzagenerwa miliyoni 340 z’amadolari y’abanyamerika


Ubujura buragwira : Raporo minisitiri Rwangombwa yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko irimo ko ubucuruzi bwite bwa Kagame buzagenerwa miliyoni 340 z'amadolari y'abanyamerika

Igenamigambi Minisitiri Rwangobwa John aherutse gushyira ahagaragara ryarateguranywe ubuswa bukabije, burimo no kudakunda igihugu

Nubwo abaterankunga bahagarikiye u Rwanda imfashanyo barugeneraga kubera ibikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi bikorerwa igihugu cy'abaturanyi ba Kongo-Kinshasa, hifashishijwe inyeshyamba za M23, ibi bihano byafatiwe u Rwanda bikaba bimaze kurushegesha mu rwego rw'ubukungu, ikigaragara nuko Leta y'u Rwanda igenda irokoza hirya no hino udufaranga tugenda dushyirwa mw'isanduku yayo, nyamara umuvuduko wo kudusahura na none ukaba ukiri wa wundi.

Ibikorwa by'ubujura bw'indengakamere byagaragajwe ku wa kane, ubwo minisitiri w'Imari n'igenamigambi, John Rwangombwa, yakoraga agashya, agashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ingengo y'imari yasubiwemo kubera icyuho kinini cyatewe n'ihagarikwa ry'amafaranga y'abaterankunga ku Rwanda. Icyatangaje abanyarwanda kikaba ari uburyo iyo «budget» y'umwaka wa 2012-2013 yasubiwemo, ikagenera ubucuruzi bwite bwa perezida Kagame akayabo kagera hafi kuri miliyoni 340 z'amadorari ya Amerika, umuntu ashyize mu manyarwanda akaba agera kuri miliyari 227. Ayo mafaranga akaba agomba gushorwa mu bucuruzi Kagame yitirira sosiyete y'ubucuruzi Crystal Ventures, mu gihe igihugu cyakabaye kiyashora mu bikorwa rusange bifiteye akamaro abanyarwanda, nk'ubuhinzi n'ubworozi, uburezi cyangwa ubuzima, kugirango mu gihe kizaza u Rwanda byibura ruzabe rufite amavuriro ajyanye n'igihe tugezemo, ugereranyije n'ibihugu birukikije.

Minisitiri John Rwangombwa ntiyatinye gushyira ahagaragara imigambi Kagame afite yo gufata amafaranga aturuka mu misoro y'abanyarwanda n'ay'abaterankunga, ubwo yabivugiraga ku Karunda ko ayo mafaranga agiye gushorwa mu masosiyete bwite ya Kagame nka Rwanda Air perezida Kagame afitemo imigabane igera kuri 90%. Ibi ngo bikaba biri mu rwego rwo kugoboka iyo sosiyete Kagame aherutse kugurira indege nshya, afashe inguzanyo mu mahanga, ariko iyo sosiyete ikaba itaranashoboye kwishyura iyo nguzanyo mu gihe cyari giteganyijwe.

Akandi gashya ni ukuntu perezida Kagame atagize isoni zo gusaba Leta ko imugenera inguzanyo igera kuri kariya kayabo kavuzwe hejuru kugirango agashore mu mushinga w'ubucuruzi bwe bwite, ari wo Rwanda Conventional Centre, mu gihe azi neza ko uwo mushinga wariwe mw'ikubitiro ku buryo amafaranga amaze kuwushoramo aruta umusaruro wari kuzatanga. Ubu bujura ndengakamere bukaba bwarakozwe mu rwego rwa mafia, bukozwe na Mafia Jeannette Kagame, uyu akoresheje minisiiri Musoni James na ambasaderi Gasana Eugène.

Ubwo yahatwaga ibibazo bijyanye n'ihindurwa ry'iyi ngengo y'imari ya Leta, mu gusubiza n'ikimwaro kivanze n'agahinda kenshi, minisitiri John Rwangombwa yagerageje kumvisha abadepite ndetse n'abanyarwanda bari mu cyumba cy'inama, ko «budget» ya Leta yiyongereyeho 24.8% ugereranyije n'imibare yari iteganijwe ingana na 14%; minisitiri Rwangombwa yaje ariko kunanirwa gusobanura neza icyatumye u Rwanda rwohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, ku buryo abahanga mu by'ubukungu batangarije Umuvugizi ko ikibabaje muri ibi byose ari uko mu mibare y'ingengo y'imari ya Leta yatanzwe icyo gihe, bigaragara ko igihugu cyungutse, kikanabona amadovizi menshi, ariko mu by'ukuri ibyo bicuruzwa minisitiri w'Imari akaba yaratinye kubigaragaza muri raporo ye y'igenamigambi, bikaba nta bindi urestse amabuye y'agaciro perezida Kagame yasahuye muri Kongo, akayagurisha hanze y'igihugu, umusaruro uvuyemo ukaba ntacyo umarira abanyarwanda uretse kujya mu mifuka ye bwite.

Bwana John Rwangombwa yanaboneyeho umwanya wo gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko ko hari amafaranga agera kuri miliyari 54.4 z'amanyarwanda yagombaga guturuka mu mifuka y'abaterankunga, ariko Leta ya Kagame ikaba nta cyizere ifite ko ayo mafaranga ikiyabonye, bityo akaba yarakuwe muri «budget» ya 2012-2013. Minisitiri Rwangombwa akaba na none yaratinyutse gusobanura ko habayeho kwibeshya ku mubare w'amafaranga igihugu kinjiza, aturuka mu bikorwa byo kurinda amahoro hirya no hino mu bihugu bitandukanye, aho kuvuga ko mu isanduku ya Leta hinjijwe miliyoni 58, nyamara umubare nyawo ukaba mu by'ukuri ari miliyoni 48.

Nubwo John Rwangombwa yashoboye gusobanura ko amafaranga yagombaga guturuka mu kigo gishinzwe imisoro n'amahôro (Rwanda Revenue Authority), ayakomeje kuboneka agera kuri miliyoni 641 z'amanyarwanda ariko yananiwe gusobanura icyo amafaranga yiswe «Agaciro Development Fund», yakoreshejwe mu gihe ayo mafaranga yagiye yakwa abanyarwanda ku ngufu ariko kugeza magingo aya Minisitiri Rwangobwa akaba adashobora gusobanura aho ayo mafaranga yarigitiye.

Minisitiri Rwangombwa akaba na none yarasobanuriye abadepite ko ibyemezo ibihugu by'abaterankunga, birangajwe imbere na Sweden, Ubudage, Ubwongereza, Denmark, na Banki nyafurika itsura amajyambere hamwe na World Bank , byafatiye u Rwanda kubera gushoza intambara muri Kongo, byatumye u Rwanda rugwa mu cyuho cya «budget» igera kuri miliyari 156.5 y'amafaranga y'u Rwanda.

Igiteye impungenge muri ibi byose bikaba ari uko aho kugirango Leta y'u Rwanda igabanye amafaranga asesagurwa na perezida Kagame, yikodeshaho indege zihenze ugereranyije n'umutungo u Rwanda rufite muri iki gihe, iyongera mu bikorwa bitandukanye birimo nko kumucumbikira mu mahoteri yishyurwa ibya Mirenge ahubwo Leta ya Kagame yamfashe icyemezo kibabaje cyo uguhagarika burundu amafaranga iyo Leta yahembaga abarimu baturuka mu bihugu byo hanze, bigishaga abana b'abanyarwanda ubumenyi bwisumbuyeho, ku buryo mu mwaka wa 2013 Leta y'u Rwanda idafite amafaranga yo guhemba aba barimu, bamwe muri bo bakaba baratangiye kwisubirira iwabo.

Umwe mu bahanga mu by'ubukungu utarashatse ko dushyira amazina ye hanze, yanenze uburyo Leta ya Kagame yateguye iri genamigambi, cyane cyane uburyo yahisemo ibikorwa igomba guha ireme kurusha ibindi, bityo akaba asanga uburyo iri genamigambi ryateguwe na Leta ya Kagame, ryarateguranywe ubuswa bukabije, burimo no kudakunda igihugu, aho abariteguye batagize isoni zo gutera inkunga ubucuruzi bwite bwa Kagame, aho gutekereza ku bikorwa bifitiye rubanda akamaro, nk'ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n'ubworozi.
Gasasira, Sweden.

Byashyizweho na editor on Feb 16 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitikiUbukungu. You can follow any responses to this entry through theRSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.