Pages

Sunday 17 February 2013

RWANDA/ PS IMBERKURI: IZIMIRA RY’UMUGABO W’UMUNYAMABANGA MUKURU


 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU  N° 004/P.S.IMB/013

IZIMIRA RY'UMUGABO W'UMUNYAMABANGA MUKURU

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'IMBERAKURI by'umwihariko ko ritewe impungenge n'izimira rya Bwana Erwin Fideli KALIMBA, umugabo wa Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka PS IMBERAKURI.

Amakuru atugeraho n'uko Bwana Erwin Fideli KALIMBA aheruka kubonana n'abantu bo mu muryango we kuwa gatanu tariki 08 Gashyantare 2013 aribwo aheruka kuvugana na madamu Imakulata ubu uri mu rugendo kumugabane w'I Burayi.

Ku ruhande rwacu, twagerageje kumushaka kuri telefoni ye igendanwa ikaba idahitamo, tugeze n'iwe dusanga hafunze ndetse n'abaturanyi batubwira ko ntawe baherutse kubona. Umudamu we nawe yifashishije umuryango we kugirango turebe ko hari uwamenya amakuru ye ari nabwo twashoboye kumenyako abamuheruka babonanye  kuri uyu wa 08/02/2013.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba inzego z'igihugu zishinzwe umutekano kuzifasha gushakisha amarengero ya Bwana Erwin Fideli KALIMBA cyane ko kuva aho Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka atangiriye urugendo kuri 19 Mutarama 2013, inzego z'iperereza zakomeje kumubuza amahoro kuko zazaga kumubaza buri gihe aho  umudamu we aherereye n'icyo yagiye gukora. Bakunze kandi kumubwira ko niyanga kubabwiza ukuri kubyo umudamu we yagiye gukora n'igihe azagarukira azaba ari umufatanyacyaha nawe.

Nk'uko kandi tutahwemye kubitangaza, uru rugendo rw'umunyamabanga mukuru rwavugishije menshi ubutegetsi bwa Kigali ku buryo abagize inzego z'ubuyobozi bw'ishyaka bose ubu bibasiwe ngo barivemo bayoboke FPR cyangwa bafatwe nk'abanzi.

Ishyaka PS IMBERAKURI risaba uwariwe wese wagira icyo ashobora kugirango arengere ubuzima bwa Bwana Erwin Fideli KALIMBA ko yagikora. Rikaba kandi ryibutsa ko ibikorwa by'urugomo nk'ibi ntaho bizageza igihugu, ko ari ibyo kwamaganwa.

 

Bikorewe i  Kigali, kuwa 17/02/2013

 

BAKUNZIBAKE Alexis

Visi Perezida wa mbere.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.