Bamwe mu ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Darfour bamaze amezi umunani badahembwa
Nkuko twabitangarijwe n'umwe mu basirikare batoya, wari ukomotse mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Sudani, abasirikare bakomotse mu butumwa bw'akazi muri Darfour mu byumweru bibili bishize, batunguwe no kugera mu Rwanda bagasanga ku ma comptes yabo basanzwe bahemberwaho muri CSS, nta n'urumiya rurangwaho.
Amakuru Umuvugizi ufitiye za gihamya, yemeza ko ingabo zitarashobora guhembwa n'ubuyobozi bwa RDF ari ama battalions ya gisirikare abiri aherutse gutaha aturutse mu butumwa bw'akazi, ayo akaba yarabarizwaga mu bice bya Zam Zam na Zalingei.
Umwe mu basirikare ba RDF, n'agahinda kenshi, yabidutangarije muri aya magambo : "Tumaze igihe cy'amezi agera ku munani tudahembwa; batubwiye ko bazaduhemba nitugera i Kigali; kugeza magingo aya nta n'igiceri twigeze dusanga kuri comptes zacu. Nubwo abayobozi bakuru bacu bakomeza kutwihanganisha, bavuga ko tuzabona umushahara wacu vuba, ariko ukuri nuko Loni yahaye cyera Leta y'u Rwanda umushahara wacu, nyamara ikidutangaza kugeza magingo aya, nuko bataraduhemba".
Umuvugizi washoboye kubona amakuru afite gihamya yemeza ko Loni yohereza amafaranga ku gihe, buri kwezi, ku buryo ku itariki ntarengwa Leta ya Kagame iba yamaze guhabwa amafaranga y'aba basirikare barinda amahoro muri Sudani. Ukuri kukaba ari uko aya mafaranga y'umushahara wabo ahubwo igisirikare cy'u Rwanda kiyakoresha mu bikorwa bindi bya gisirikare bitandukanye byo kubaka no gushyigikira umutwe w'inyeshyamba wa M23, ukomeje kuyogoza Kongo y'iburasirazuba.
Itohoza twakoze rikaba ryemeza ko buri musirikare muto abona amadorali agera kuri magana atanu buri kwezi, ayo na yo akaba aboneka nyuma y'uko Leta y'u Rwanda imaze kuyakatakata, ugereranyije n'ayo baba bahawe na Loni. Ni ukuvuga ko aba basirikare ba RDF batarahembwa buri wese yishyuza Leta y'u Rwanda amafaranga agera ku bihumbi bine by'amadolari ya Amerika.
Umwe muri aba basirikare batoya, utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo: "Nubwo tunyura mu nzitizi nyinshi, ariko turitanga kugirango dushobore kugarura amahoro muri Darfour; ibi tukabikorana ubwitange bwinshi ku buryo bamwe muri twe bahasize n'ubuzima; ariko ikibabaje nuko Leta yacu idashima akazi tuba twanakoze, ahubwo igasahura n'utwo twakoreye bitugoye. Ni ukubera iki ?" Uwo musirikare ni uko yibajije.
Abahanga mu bya politiki na gisirikare, bemeza ko kurinda amahoro byafashije cyane mu kugabanya umwiryane wari mu gipolisi no mu gisirikare cy'u Rwanda, cyane cyane kubera uyu mugisha babonye wo kujya gukora akazi ka Loni, kabahemba neza kandi kakanabafata neza.
Kugirango tumenye ukuri kw'ibivugwa kuri aba basirikare bo muri Darfour, twashoboye kuvugana n'umuvugizi wa gisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, kugirango tumenye niba koko aba basirikare bamaze amezi umunani badahembwa, maze adusubizanya ubwirasi, muri aya magambo : «Ariko Gasasira, tuvuge ko koko ari imbabazi ugiriye aba basirikare ? Ese ni aba basirikare ubwabo babibabwira»?
Gasasira, Sweden.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.