Pages

Saturday 16 February 2013

Rwanda: Ibintu bikomeje gukomerana FPR


Ibintu bikomeje gukomerana FPR abadacana uwaka nayo bagombye kwitegura no gutangira kugerageza kuyisunika buhoro buhoro abanyarwanda nabo bagahumeka n'ubwo hatabura abaharenganira

février 13th, 2013 by rwanda-in-liberation

paul-kagame-010.jpg

Nari maze iminsi ngendagenda mu masoko no mu bacuruzi haba Kigali haba no hirya no hino mu ntara ngasanga abacuruzi bifashe mapfubyi. Kuberako baba batazi ikingenza bambaza icyo nshaka nkababwira ko ubukene bunuma nigenderaga gusa ndeba ngo wenda ahari ejo cyangwa ejobundi nazagusha agafaranga nanjye ngahaha. Nyamara aba bacuruzi bakagira bati ibintu biracitse kuva twabaho ntiturabona ibihe nk'ibi. Nababaza impamvu bavuga batyo bakansubiza ngo ese uratubaza ntubizi? Bati ni amafaranga y'abazungu twabuze.

Ubwo nakomeje kwibaza uburyo abantu bamenya ihuriro ryo kubura amafaranga mu bacuruzi n'amafaranga atangwa n'abazungu nza kubona ko rubanda izi byinshi n'ubwo yicecekeye. Nyamara hari n'abatinyutse banyerurira ko leta ya FPR igeze ku ndunduro. Narikomereje nzenguruka mu masoko abo tuziranye nababaza impamvu badacuruza bati nta bakiriya, bati ese wowe ntureba ko bamwe batangiye kuvanamo akabo karenge? Ubwo banyerekaga ibibanza byo gucururizamo bagenzi babo baba bavuyemo bitahiye ngo ntibashobora kwirirwa bategereje ukwezi kose, amezi abiri nta mukiriya babona kandi ngo ibibanza bagomba kubirihira amakode ya buri kwezi ari nako bakwa n'imisoro ya hato na hato.

Ubwo navuye mu masoko nyura ku ma banki nsangamo abakozi mbura abakiriya. Bambaza icyo nifuza ngo bamfashe mbabwira ko nifuza kumenya imikorere yabo ngo nzabayoboke, bakanyakira nk'amata y'abashyitsi dore ko ari njye wibonaga njyenyine nta wundi bazaga kuba barangariye nk'uko byari bisanzwe. Hamwe ariko ntibyanansabye ko ninjiramo kuko iyo utambutse imbere ya banki uba ureba neza aho abakiriya baba bategerereje ubusanzwe habaga ari arujya n'uruza none hakaba nta n'inyoni itamba. Hari aho nabajije umwe mu barinda banki ambwira ko abantu bazaga kubera inguzanyo none ngo nta mpamvu yo kugaruka kuko inguzanyo zafunzwe. Hari bamwe ariko banahamya ko badashobora gusubira mu ma banki gushyirayo amafaranga kuko ngo babona ibintu bitameze neza bagahitamo kuyibikaho ngo hato n'utwo bacungiragaho batatujyana muri banki ejo basubirayo bakatubura.

Ubwo sinarekeye aho kuko nagiye mu barimu dore ko aribo bakozi bal eta bagize umubare munini w'abakozi maze nsanga barbarize barihanagura ngo agashahara k'ukwezi kwa mbere ntibizeye kuzakabona emwe ngo ibyo guhembwa batangiye kujya babyumva nk'inkuru kuko bamwe muri bob amaze kubona uko ikibazo giteye.  Abo mu nzego z'ubuyobozi bwite bwa leta nabo ngo ikibazo ntikiboroheye. Ubu kandi ibura ry'amafaranga muri leta ya Kagame ngo byatumye ikipe ya gisirikari APR FC yari isanzwe ku isonga rya championnat y'umupira w'amaguru mu Rwanda ubu ngo iri mu za nyuma kubera ko yari isanzwe ikoresha amafaranga y'igihugu none yarabuze ikipe nayo iraryama n'ubwo muri leta birinda kugaragaza ibyo bibazo.

Leta ya Paul Kagame nimire magabo naho ubundi inzira zayo zo kumuteremuko zigiye kuyita mu manga

Kagame yakomeje kwirengagiza ibibazo by'igihugu none arimo aratakaza ubutegetsi abureba. Yagiye atuka abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe ngo ni ibigarasha, ibirohwa, amasazi, udusurira n'ibindi none dore aho ibyo yasuzuguye bimugeze. Kugeza magingo aya Kagame ngo azicwa no kutabemera aho kwicwa no kubemera. Mbese ubundi ngo Kayumba yakwitwa ikigarasha ubwo bariya bose yayoboye bakwitwa iki ra? Mbese ubundi abo bajenero (généraux) bon go bakwitwa iki ko ntawe uyobewe uburyo Kayumba yarwaniriye FPR kugeza n'ubwo uyu munsi hari abahutu bamwita ruharwa kubera uburyo bazi yakoreye FPR nk'umusirikari? Gusa ikigaragara ni uko Kagame adashoboka ku buryo ibintu nibikomeza kunyuka nk'uko bimeze ubu azibona aho atatekerezaga kwibona.

Nyamara muri iyi minsi ibitangazamakuru byinshi byigenga byandika hano mu Rwanda bimaze iminsi byandika amakuru y'ibitero bitegurwa ngo bishaka gukuraho ubutegetsi bwa Kagame. Ahenshi urasanga ku bifuniko by'ibyo binyamakuru (urupapuro rw'ibanze) hariho amafoto ya Karegeya, Kabila n'abandi bashobora kubera Kagame ikibazo. N'ubwo abantu bamwe izo nkuru basa n'abazibona nko gushyushya ikibuga ngo ibinyamakuru bikunde bigurwe ariko hari n'ababona ko ishyamba atari ryeru kandi n'imyifatire ya leta ya Kagame yerekana ko ibintu bishobora kuba bikomeye.

Ubwo rero abakenyera nimukenyere ariko abakenyera nabi ntibizabahira. Abirukanka kuri leta ya Kagame namwe nababwira iki muzarinda mugera iyo mujya mutarasobanukirwa. Ikibabaje ni uko muzahindukira mugasanga bus yabasize mukabura intama n'ibyuma. Abapolisi n'abasirikari namwe nimube maso mutagwa mu bishuko aka za ntumwa za Yezu yabwiye ngo zibe maso ibintu byari bikomeye mu kanya yagaruka agasanga zasinziriye. Utazumva ntagirengo ntiyaburiwe. Ibihe byahise bibabere isomo mwese mumenye aho mukandagira kuko ubutaka mukandagiyeho ubu buranyerera cyane uwakwibeshya agakandagira nabi ashobora gusanga yisenyuye ku butaka.

Nkunda L.
Kigali City


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.