Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Thursday, 21 February 2013
Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry’ umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa
Nyagatare: Intore za Kagame zikomeje kumushakishiriza amafaranga mu gihe na we akomeje kwiruka mu baturage abikundishaho
Nyagatare: Intore za Kagame zikomeje kumushakishiriza amafaranga mu gihe na we akomeje kwiruka mu baturage abikundishaho ngo batamuhagurukana bakaba bamufatanya n'amahanga ubu yamukuyeho amaboko
Mu gihe Kagame ageze mu bibazo by'urusobe bijyanye no kubura amikoro bitewe n'ihagarikwa ry'imfashanyo amahanga yamuhaga bikaba bigaragara ko ibintu bikomeza kugenda bisubira hasi mu buzima bwose bw'igihugu, ubu mu Rwanda hose haravugwa ikibazo cy'abaturage bashyirwaho igitutu n'intore za FPR zifatanya n'inzego zishinzwe umutekano zikabasaba gutanga amafaranga hamwe bikaba ay'umutekano, ahandi ay'uburezi, ahandi aya mutuelle n'ibindi byose bishingirwaho bikaba urwitwazo mu gucuza abaturage utwabo.
Murukerera rwo ku italiki 18 Gashyantare 2013 ahagana saa kumi za mugitondo, mu kagali ka Cyimbogo, umurenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, Intara y'Uburasirazuba, abayobozi bo ku nzego zitandukanye bafatanyije n'abapolisi, n'abitwa community policing, local defences n'inkeragutabara bagose akagali ka Cyimbogo maze mu bucyacya usohotse wese bakamuta muri yombi kugeza mugitondo aho abo twavuze haruguru binjiye mu ngo z'abaturage barabasohora bababeshya ko ngo bagomba kujya mu nama ku kagali ka Cyimbogo byavugwaga ko iyo nama ngo yari yatumijwe n'umuyobozi w'akagali ariwe Butera Vincent.
Mu gihe abaturage bari bamaze kugezwa ku kagali haje umuyobozi w'Umurenge wa Matimba ariwe Kubwa Ruboneka Sylvain ari kumwe na Commandant wa police mu murenge wa Matimba batangira kubwira abo baturage ngo abatanze amafaranga ya mutuelle bajye ukwabo n'abatarayatanze nabo bajye ukwabo. Ubwo abaturage baritandukanije, abatanze mutuelle bategekwa gutaha naho abatarayitanze bakahaguma maze batangira gukubitwa babwirwa n'abo bayobozi ko ngo ari ibigande ngo barwanya leta. Bahise bafungirwa mu nzu y'inama y'akagali ka Cyimbogo.
N'ubwo mu minsi ishize minisitiri w'intebe Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko ngo mutuelle atari agahato ndetse ko ngo umuturage wahohoterwa n'umuyobozi bakabimenya ngo uwo muyobozi yahanwa ni ikinyoma kuko n'ubwo abaturage babwiye aba babakubitaga ko minisitiri w'intebe yavuze ko batagomba guhohoterwa ngo ni uko batatanze amafaranga ya mutuelle ntibyababujije gukubitwa. Abaturage babonye ibintu bimaze kubakomerana batuma kubo mu miryango yabo ibashakira ayo mafaranga (abenshi ngo bajyaga gusaba abacuruzi ngo babagoboke ngo imyakayabo niyera bazayibahe) ariko hari bamwe babuze aho birukira bahitamo guhebera urwaje.
Ubwo abayobozi bahise batumiza ushinzwe imibereho y'abaturage (social affairs) hamwe n'inyemeza bwishyu atangira kwandikira abari bafashwe barengaga mirongo ine, hakaba haratanzwe amafanga agera ku bihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bitatu 263 000 Frw, abantu bagera kuri 35 bakaba aribo bishyuye abandi basaba imbabazi ngo barekurwe bajye kuyashaka, none amakuru dufite aratumenyesha ko taliki 21 Gashyantare 2013 abo basigaye batishyuye bashobora kwishyuzwa ku ngufu. Aba minisitiri w'intebe bikaba byitezwe ko nabo azabakingira ikibaba kuko barimo gushakira leta ya Kagame amafaranga ubu bigaragarira buri muntu wese ko igeze mu bihe bikomeye n'ubwo arimo kwiruka hirya no hino mu baturage kugirango acubye uburakari bamaranye iminsi ngo hato batarinda bamuhagurukana kandi nta bushobozi buhagije agifite bwo guhangana n'abaturage.
Ibi bikorwa byo gushakisha amafaranga ahashoboka n'ahadashoboka kikaba kimaze gufata intera yo hejuru aho abanyeshuri ubu basabwa gutanga amafaranga y'umutekano ngo bitaba ibyo bakirukanwa mu midugudu batuyemo. Si n'aya y'umutekano gusa kuko bagomba gutanga n'ay'ibishingwe ku batuye cyane cyane mu mijyi. Iki kikaba ari igikorwa cyo gushakisha aho leta yakura amafarangakuko nyuma yo kwihenura ku bazungu bagahagarika inkunga zabo ubu leta ya Kagame iri mu mazi abira mu gihe na we ashakisha uko yacubya abaturage ngo badahaguruka bakamagana ubutegetsi bwe bukomeje kubashyira ku ngoyi. Ibi kandi biraba mu gihe abatuye umujyi wa Kigali bari mu bibazo byo kubura umuriro w'amashanyarazi kuko uwiriranwe ntawurarana naho uwawuraranye ntawiriranwa. Mu ntara ho ubu iby'amashanyarazi ngo hari aho babyibagiwe burundu ndetse n'amazi nayo ngo aboneka bigoranye mu gihe EWSA isarura za miliyari wongeyeho n'izo yibira leta ya Kagame ariko abafatabuguzi bayo barihanaguye.
Posted in Politique | Réagir »
Monday, 18 February 2013
[Video] Paul RUSESABAGINA NGO NTASHOBORA GUSHYIKIRANA NA Paul KAGAME
http://youtu.be/MwQuSQWY8oQ
URWANDA NGO NI IKIRUNGA KIRI HAFI KURUKA.
NTABWO NITEGUYE GUSHYIKIRANA NA PAUL KAGAME
BYANZE BIKUNZE PAUL KAGAME AGOMBA KURYOZWA IBYO YAKOZE
FPR NIYO YATEGUYE JENOSIDE
FPR YAGIZE JENOSIDE IGICURUZWA...
Ayo ni amagambo ya Paul Rusesabagina.
Bwana Paul Rusesabagina umuyobozi mukuru wa PDR-Ihumure abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bakunze gufata nk'intwari, bitewe n'uko yakijije abantu basaga 1000 muli jenoside yabereye mu Rwanda ; arasobanura impamvu noneho ubu yiyemeje gukora politiki ndetse aranasobanura n'imigambi y'ishyaka abereye umuyobozi.
Sunday, 17 February 2013
Bamwe mu ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Darfour bamaze amezi umunani badahembwa | UMUVUGIZI
Bamwe mu ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Darfour bamaze amezi umunani badahembwa
Nkuko twabitangarijwe n'umwe mu basirikare batoya, wari ukomotse mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Sudani, abasirikare bakomotse mu butumwa bw'akazi muri Darfour mu byumweru bibili bishize, batunguwe no kugera mu Rwanda bagasanga ku ma comptes yabo basanzwe bahemberwaho muri CSS, nta n'urumiya rurangwaho.
Amakuru Umuvugizi ufitiye za gihamya, yemeza ko ingabo zitarashobora guhembwa n'ubuyobozi bwa RDF ari ama battalions ya gisirikare abiri aherutse gutaha aturutse mu butumwa bw'akazi, ayo akaba yarabarizwaga mu bice bya Zam Zam na Zalingei.
Umwe mu basirikare ba RDF, n'agahinda kenshi, yabidutangarije muri aya magambo : "Tumaze igihe cy'amezi agera ku munani tudahembwa; batubwiye ko bazaduhemba nitugera i Kigali; kugeza magingo aya nta n'igiceri twigeze dusanga kuri comptes zacu. Nubwo abayobozi bakuru bacu bakomeza kutwihanganisha, bavuga ko tuzabona umushahara wacu vuba, ariko ukuri nuko Loni yahaye cyera Leta y'u Rwanda umushahara wacu, nyamara ikidutangaza kugeza magingo aya, nuko bataraduhemba".
Umuvugizi washoboye kubona amakuru afite gihamya yemeza ko Loni yohereza amafaranga ku gihe, buri kwezi, ku buryo ku itariki ntarengwa Leta ya Kagame iba yamaze guhabwa amafaranga y'aba basirikare barinda amahoro muri Sudani. Ukuri kukaba ari uko aya mafaranga y'umushahara wabo ahubwo igisirikare cy'u Rwanda kiyakoresha mu bikorwa bindi bya gisirikare bitandukanye byo kubaka no gushyigikira umutwe w'inyeshyamba wa M23, ukomeje kuyogoza Kongo y'iburasirazuba.
Itohoza twakoze rikaba ryemeza ko buri musirikare muto abona amadorali agera kuri magana atanu buri kwezi, ayo na yo akaba aboneka nyuma y'uko Leta y'u Rwanda imaze kuyakatakata, ugereranyije n'ayo baba bahawe na Loni. Ni ukuvuga ko aba basirikare ba RDF batarahembwa buri wese yishyuza Leta y'u Rwanda amafaranga agera ku bihumbi bine by'amadolari ya Amerika.
Umwe muri aba basirikare batoya, utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo: "Nubwo tunyura mu nzitizi nyinshi, ariko turitanga kugirango dushobore kugarura amahoro muri Darfour; ibi tukabikorana ubwitange bwinshi ku buryo bamwe muri twe bahasize n'ubuzima; ariko ikibabaje nuko Leta yacu idashima akazi tuba twanakoze, ahubwo igasahura n'utwo twakoreye bitugoye. Ni ukubera iki ?" Uwo musirikare ni uko yibajije.
Abahanga mu bya politiki na gisirikare, bemeza ko kurinda amahoro byafashije cyane mu kugabanya umwiryane wari mu gipolisi no mu gisirikare cy'u Rwanda, cyane cyane kubera uyu mugisha babonye wo kujya gukora akazi ka Loni, kabahemba neza kandi kakanabafata neza.
Kugirango tumenye ukuri kw'ibivugwa kuri aba basirikare bo muri Darfour, twashoboye kuvugana n'umuvugizi wa gisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, kugirango tumenye niba koko aba basirikare bamaze amezi umunani badahembwa, maze adusubizanya ubwirasi, muri aya magambo : «Ariko Gasasira, tuvuge ko koko ari imbabazi ugiriye aba basirikare ? Ese ni aba basirikare ubwabo babibabwira»?
Gasasira, Sweden.
RWANDA/ PS IMBERKURI: IZIMIRA RY’UMUGABO W’UMUNYAMABANGA MUKURU
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 004/P.S.IMB/013
IZIMIRA RY'UMUGABO W'UMUNYAMABANGA MUKURU
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'IMBERAKURI by'umwihariko ko ritewe impungenge n'izimira rya Bwana Erwin Fideli KALIMBA, umugabo wa Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka PS IMBERAKURI.
Amakuru atugeraho n'uko Bwana Erwin Fideli KALIMBA aheruka kubonana n'abantu bo mu muryango we kuwa gatanu tariki 08 Gashyantare 2013 aribwo aheruka kuvugana na madamu Imakulata ubu uri mu rugendo kumugabane w'I Burayi.
Ku ruhande rwacu, twagerageje kumushaka kuri telefoni ye igendanwa ikaba idahitamo, tugeze n'iwe dusanga hafunze ndetse n'abaturanyi batubwira ko ntawe baherutse kubona. Umudamu we nawe yifashishije umuryango we kugirango turebe ko hari uwamenya amakuru ye ari nabwo twashoboye kumenyako abamuheruka babonanye kuri uyu wa 08/02/2013.
Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba inzego z'igihugu zishinzwe umutekano kuzifasha gushakisha amarengero ya Bwana Erwin Fideli KALIMBA cyane ko kuva aho Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka atangiriye urugendo kuri 19 Mutarama 2013, inzego z'iperereza zakomeje kumubuza amahoro kuko zazaga kumubaza buri gihe aho umudamu we aherereye n'icyo yagiye gukora. Bakunze kandi kumubwira ko niyanga kubabwiza ukuri kubyo umudamu we yagiye gukora n'igihe azagarukira azaba ari umufatanyacyaha nawe.
Nk'uko kandi tutahwemye kubitangaza, uru rugendo rw'umunyamabanga mukuru rwavugishije menshi ubutegetsi bwa Kigali ku buryo abagize inzego z'ubuyobozi bw'ishyaka bose ubu bibasiwe ngo barivemo bayoboke FPR cyangwa bafatwe nk'abanzi.
Ishyaka PS IMBERAKURI risaba uwariwe wese wagira icyo ashobora kugirango arengere ubuzima bwa Bwana Erwin Fideli KALIMBA ko yagikora. Rikaba kandi ryibutsa ko ibikorwa by'urugomo nk'ibi ntaho bizageza igihugu, ko ari ibyo kwamaganwa.
Bikorewe i Kigali, kuwa 17/02/2013
BAKUNZIBAKE Alexis
Visi Perezida wa mbere.
Saturday, 16 February 2013
Ubucuruzi bwite bwa Kagame buzagenerwa miliyoni 340 z’amadolari y’abanyamerika
Ubujura buragwira : Raporo minisitiri Rwangombwa yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko irimo ko ubucuruzi bwite bwa Kagame buzagenerwa miliyoni 340 z'amadolari y'abanyamerika
Ibikorwa by'ubujura bw'indengakamere byagaragajwe ku wa kane, ubwo minisitiri w'Imari n'igenamigambi, John Rwangombwa, yakoraga agashya, agashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ingengo y'imari yasubiwemo kubera icyuho kinini cyatewe n'ihagarikwa ry'amafaranga y'abaterankunga ku Rwanda. Icyatangaje abanyarwanda kikaba ari uburyo iyo «budget» y'umwaka wa 2012-2013 yasubiwemo, ikagenera ubucuruzi bwite bwa perezida Kagame akayabo kagera hafi kuri miliyoni 340 z'amadorari ya Amerika, umuntu ashyize mu manyarwanda akaba agera kuri miliyari 227. Ayo mafaranga akaba agomba gushorwa mu bucuruzi Kagame yitirira sosiyete y'ubucuruzi Crystal Ventures, mu gihe igihugu cyakabaye kiyashora mu bikorwa rusange bifiteye akamaro abanyarwanda, nk'ubuhinzi n'ubworozi, uburezi cyangwa ubuzima, kugirango mu gihe kizaza u Rwanda byibura ruzabe rufite amavuriro ajyanye n'igihe tugezemo, ugereranyije n'ibihugu birukikije.
Minisitiri John Rwangombwa ntiyatinye gushyira ahagaragara imigambi Kagame afite yo gufata amafaranga aturuka mu misoro y'abanyarwanda n'ay'abaterankunga, ubwo yabivugiraga ku Karunda ko ayo mafaranga agiye gushorwa mu masosiyete bwite ya Kagame nka Rwanda Air perezida Kagame afitemo imigabane igera kuri 90%. Ibi ngo bikaba biri mu rwego rwo kugoboka iyo sosiyete Kagame aherutse kugurira indege nshya, afashe inguzanyo mu mahanga, ariko iyo sosiyete ikaba itaranashoboye kwishyura iyo nguzanyo mu gihe cyari giteganyijwe.
Akandi gashya ni ukuntu perezida Kagame atagize isoni zo gusaba Leta ko imugenera inguzanyo igera kuri kariya kayabo kavuzwe hejuru kugirango agashore mu mushinga w'ubucuruzi bwe bwite, ari wo Rwanda Conventional Centre, mu gihe azi neza ko uwo mushinga wariwe mw'ikubitiro ku buryo amafaranga amaze kuwushoramo aruta umusaruro wari kuzatanga. Ubu bujura ndengakamere bukaba bwarakozwe mu rwego rwa mafia, bukozwe na Mafia Jeannette Kagame, uyu akoresheje minisiiri Musoni James na ambasaderi Gasana Eugène.
Ubwo yahatwaga ibibazo bijyanye n'ihindurwa ry'iyi ngengo y'imari ya Leta, mu gusubiza n'ikimwaro kivanze n'agahinda kenshi, minisitiri John Rwangombwa yagerageje kumvisha abadepite ndetse n'abanyarwanda bari mu cyumba cy'inama, ko «budget» ya Leta yiyongereyeho 24.8% ugereranyije n'imibare yari iteganijwe ingana na 14%; minisitiri Rwangombwa yaje ariko kunanirwa gusobanura neza icyatumye u Rwanda rwohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, ku buryo abahanga mu by'ubukungu batangarije Umuvugizi ko ikibabaje muri ibi byose ari uko mu mibare y'ingengo y'imari ya Leta yatanzwe icyo gihe, bigaragara ko igihugu cyungutse, kikanabona amadovizi menshi, ariko mu by'ukuri ibyo bicuruzwa minisitiri w'Imari akaba yaratinye kubigaragaza muri raporo ye y'igenamigambi, bikaba nta bindi urestse amabuye y'agaciro perezida Kagame yasahuye muri Kongo, akayagurisha hanze y'igihugu, umusaruro uvuyemo ukaba ntacyo umarira abanyarwanda uretse kujya mu mifuka ye bwite.
Bwana John Rwangombwa yanaboneyeho umwanya wo gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko ko hari amafaranga agera kuri miliyari 54.4 z'amanyarwanda yagombaga guturuka mu mifuka y'abaterankunga, ariko Leta ya Kagame ikaba nta cyizere ifite ko ayo mafaranga ikiyabonye, bityo akaba yarakuwe muri «budget» ya 2012-2013. Minisitiri Rwangombwa akaba na none yaratinyutse gusobanura ko habayeho kwibeshya ku mubare w'amafaranga igihugu kinjiza, aturuka mu bikorwa byo kurinda amahoro hirya no hino mu bihugu bitandukanye, aho kuvuga ko mu isanduku ya Leta hinjijwe miliyoni 58, nyamara umubare nyawo ukaba mu by'ukuri ari miliyoni 48.
Nubwo John Rwangombwa yashoboye gusobanura ko amafaranga yagombaga guturuka mu kigo gishinzwe imisoro n'amahôro (Rwanda Revenue Authority), ayakomeje kuboneka agera kuri miliyoni 641 z'amanyarwanda ariko yananiwe gusobanura icyo amafaranga yiswe «Agaciro Development Fund», yakoreshejwe mu gihe ayo mafaranga yagiye yakwa abanyarwanda ku ngufu ariko kugeza magingo aya Minisitiri Rwangobwa akaba adashobora gusobanura aho ayo mafaranga yarigitiye.
Minisitiri Rwangombwa akaba na none yarasobanuriye abadepite ko ibyemezo ibihugu by'abaterankunga, birangajwe imbere na Sweden, Ubudage, Ubwongereza, Denmark, na Banki nyafurika itsura amajyambere hamwe na World Bank , byafatiye u Rwanda kubera gushoza intambara muri Kongo, byatumye u Rwanda rugwa mu cyuho cya «budget» igera kuri miliyari 156.5 y'amafaranga y'u Rwanda.
Igiteye impungenge muri ibi byose bikaba ari uko aho kugirango Leta y'u Rwanda igabanye amafaranga asesagurwa na perezida Kagame, yikodeshaho indege zihenze ugereranyije n'umutungo u Rwanda rufite muri iki gihe, iyongera mu bikorwa bitandukanye birimo nko kumucumbikira mu mahoteri yishyurwa ibya Mirenge ahubwo Leta ya Kagame yamfashe icyemezo kibabaje cyo uguhagarika burundu amafaranga iyo Leta yahembaga abarimu baturuka mu bihugu byo hanze, bigishaga abana b'abanyarwanda ubumenyi bwisumbuyeho, ku buryo mu mwaka wa 2013 Leta y'u Rwanda idafite amafaranga yo guhemba aba barimu, bamwe muri bo bakaba baratangiye kwisubirira iwabo.
Umwe mu bahanga mu by'ubukungu utarashatse ko dushyira amazina ye hanze, yanenze uburyo Leta ya Kagame yateguye iri genamigambi, cyane cyane uburyo yahisemo ibikorwa igomba guha ireme kurusha ibindi, bityo akaba asanga uburyo iri genamigambi ryateguwe na Leta ya Kagame, ryarateguranywe ubuswa bukabije, burimo no kudakunda igihugu, aho abariteguye batagize isoni zo gutera inkunga ubucuruzi bwite bwa Kagame, aho gutekereza ku bikorwa bifitiye rubanda akamaro, nk'ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n'ubworozi.
Gasasira, Sweden.
Rwanda: Paul Kagame asubiye muri puberi
Paul Kagame asubiye muri puberi
Paul Kagame asubiye muri puberi
Mazimpaka,Bihozagara na Rwamasirabo nabandi, bazasubizwa muri government
Amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyeri news; n'uko nyakubahwa Paul Kagame yagiriw' inama na bamwe mu nshuti ze, cyane cyane abayobozi b'i gihugu cya Uganda, ba mu bwiye ko niba ashaka kuramira igihugu ndetse n'abanyamuryango ba FPR; yabanza kuramira ishyaka akazana mo ubumwe n'urukundo, akagarura ibisonga bya FPR byakera akaba aribyo yasubiza k'ubutegetsi hibanzwe k'umuntu wali ukunzwe n'abanyamuryango bose bakera kandi uzegera n'abadohotse bakaba baganira ejo hazaza kandi ushobora kuzatanga nubwihangane. Hemezwa ko bwana Patrick Mazimpaka azashakwa akagabirwa ubunyamabanga bwa FPR, naho Rwamasirabo akaba yajyanwa mu bakomiseri akaba uwungirije Mazimpaka, naho Bihozagara agahabwa Minisiteli. Byari biteganijwe mu nama y'umuryango yaguye yagombaga kuba kuri uyu wagatanu. Cyakora kandi aba bagabo bakaba barakomeje gusobanulira intumwa zose zabanje kubageraho ko bashaje batakiri abantu bogukina politiki, nubwo bwose Bwana Paul Kagame ntaho adapfunda imitwe kubera ibibazo byiyongera kuvuka cyane cyane muri FPR ye na Bwana Ngarambe inama zimwe na zimwe agiriwe ntabwo ariko azikurikiza kuko, Indi nama Kagame yagiriwe n'ukuramira igisirikare akakivana mu maboko ye aliko aho asa nkutahakozwa nabusa! Bizagorana kuko nyakubahwa Paul Kagame yakuye abo bagabo bose ku kazi mu myaka irenga icumi ishize ubwo yavugaga ko ar'umwanda ukwiye gukuburwa ugashyirwa muri puberi ngo kuko bwana Mazimphaka ndetse na Bihozagara bali abantu bumvikanaga na Bwana Pasteur Bizimungu ndetse banamwemera cyane dore ko bakoranye kumara igihe kinini mu mishyikirano ya Arusha kuko nibo bari bashinjwe politiki ya FPR inkotanyi hamwe na Nyakwigendera Col Alex Kanyarengwe. Icyo gihe Kagame yitwaga PC political co-ordinator akazina yahawe na Museveni President wa Uganda arinawe wabafashaga byose, uwo mwanya wa Kagame kwari uguhuza imikorere yi gisirikare cyari gifitwe na Col Ndugute maze akanahuza abanya politiki ba FPR no hejuru kwa Museveni aho infashanyo na mabwiriza byavaga.
Cyakora ngo bazirunge zange zibe isogo; abo bagabo bakomeje kumuhakanira. Aba bagabo uko ari batatu Bwana Paul Kagame yabateje isoni bikabije ubwo yabitaga umwanda ndetse agahamagarira akanama kari gashinzwe gukurikirana ruswa kari kayobowe na Rose Kabuye ari nako kamenesheje Pasteur Bizimungu kubakurikirana, icyo gihe Bwana Mazimphaka yanitiriwe ko ngo yaba yari umuyoboke wa PDR ubuyanja ishyaka ryari ryatangiwe na bwana Pasteur Bizimungu ari naryo ryaje kumufungisha. Guhuzagurika kwa Nyakubahwa President wa republika Paul Kagame kurakomeje, ageze aho gusaba uwo yimye.
Rwema Francis
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2024
(332)
-
▼
November
(35)
- [Rwanda Forum] Re: Police Discover Skull Inside Na...
- [Rwanda Forum] Police Discover Skull Inside Nairob...
- [Rwanda Forum] A Kaaga kagwiriye u Rwanda!
- [Rwanda Forum] Situation in the State of Palestine...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Re: Watch "Paul Kagame & Yoweri Mus...
- [Rwanda Forum] Watch "Paul Kagame & Yoweri Museven...
- [Rwanda Forum] Genocide mu Rwanda yarateguye cyang...
- Re: [Rwanda Forum] Re: ISHAKWE yemera Jenoside yak...
- [Rwanda Forum] Re: URGENT SCANDAL ENTRE LE PREMIER...
- [Rwanda Forum] Financement des crimes de guerre, c...
- [Rwanda Forum] DRC: more than $970,000 per month e...
- [Rwanda Forum] Ikibazo cya Kagame na Victoire Inga...
- [Rwanda Forum] Guverineri Rwangombwa yavuze ko ifa...
- [Rwanda Forum] Ubutumwa kuri Nyiramongi-Murute Uba...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Kagame muri Unity Club ati Ingabire...
- [Rwanda Forum] Re: Umu Triple i (Intore-Inyenzi-Ik...
- [Rwanda Forum] Re: Re : Umu Triple i (Intore-Inyen...
- [Rwanda Forum] Federal Appeals Court Allows Most L...
- [Rwanda Forum] Trump Picks RFK Jr. as Secretary of...
- [Rwanda Forum] Qu’est-ce que l’élection de Donald ...
- [Rwanda Forum] Trump just started a war against th...
- [Rwanda Forum] NGO ITORWA RYA TRUMP RIVUGA ITSINDW...
- [Rwanda Forum] Voici pourquoi la diplomatie du Gou...
- [Rwanda Forum] Fw: 08/11/2024: 30 ans du TPIR- ? a...
- [Rwanda Forum] ITORWA RYA PRESIDA TRUMP WARI WANZW...
- [Rwanda Forum] Rwanda-RDC: Agression de la RDC par...
- [Rwanda Forum] Kabarebe yaba Ategurwa Gusimbura Ka...
- [Rwanda Forum] Rwanda's Strained Relations with Ne...
- Re: [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eug...
- [Rwanda Forum] Abatutsi barirata, ni aho genocide ...
- [Rwanda Forum] Après la condamnation du Dr Eugène ...
- [Rwanda Forum] Comment Tshisekedi a été reçu au so...
- [Rwanda Forum] Kamala Harris and the revolt agains...
-
▼
November
(35)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|