Pages

Thursday 21 February 2013

Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry’ umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa


Rwanda: Leta ya FPR nta bushobozi ifite bwo kurinda inyerezwa ry' umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa

Kigali kuwa 21 Gashyantare 2013
 
Imiyoborere idashingiye ku nzego zifite imbaraga  itumye Leta ya FPR ibura ubushobozi  bwo kurinda inyerezwa ry'  umutungo wa rubanda no kubarinda ihohoterwa.
 
Ishyaka FDU-Inkingi rihangayikishijwe n'imiyoborere mibi ikomeje kuranga ubutegetsi bwa FPR -Inkotanyi irimo kunyereza umutungo w'abaturage, kubahutaza no kuvogera uburenganzira bemererwa n'amategeko.
 
 Guhera mu mwaka wa 2010  kugeza uyu munsi umugenzuzi w'imari ya leta yagiye agaragaza umubare utagira ingano wa za miliyari z'amafaranga y'u Rwanda zagiye ziburirwa irengero haba muri za minisiteri, mu bigo bya leta, mu ntara  no mu turere. Umugenzuzi w'imari ya leta kandi yanagiye agaragaza bamwe mu bagaragaraho iyo micugire mibi ndetse n'inyerezwa ry'umutungo wa leta. Iri nyerezwa ry'akayabo katabarika kandi ryagiye rinavugwa mu mishinga y'ibikorwa remezo bitandukanye ibyavuzwe cyane bikaba ari iby'ingomero z'amashyanyarazi. Ikigaragara ni uko umutungo w'abaturage ukomeje gushirira mu mifuka y'udutsiko twa  benshi mu bayobozi kugeza ubwo bimaze kugaragara ko ubwo busambo bisa n'aho nta  rwego ruhari mu gihugu rufite uburyo n'ubushobozi bwo kubukoma imbere  kuko n'inteko ishinga amategeko yananiwe gukumira ubwo bujura kandi byitwa ko ariyo ireberera abaturage.
 
Mu gihe abaturage barimo kwibaza impamvu aba bajura badafatirwa ingamba ngo bakurikiranwe mu buryo bugaragara n'amategeko kandi ibyibwe rubanda bigaruzwe batangajwe n'uko tariki ya 15 Gashyantare 2013 minisitiri w'intebe Bwana Petero Damiyani HABUMUREMYI yihanukiriye agatangariza abanyarwanda ko ngo abo bajura guverinoma ayoboye yabafatiye ingamba zo kubakata ¼ cy'umushahara ngo mu rwego rwo guhashya ubwo bujura. N'ubwo iki gihano bigaragara ko ari urwiyerurutso uyu muyobozi ntacyo yatangaje kuburyo ibyo bibye byagaruzwa.
 
Uku kujenjekera ubu bujura nibyo bituma abaturage bamaze iminsi bijujuta ku maradiyo agerageza kubaha ijambo hano mu gihugu bavuga ko bishoboka ko hagati y'abayobozi haba hari ishyirahamwe ryitwa « Duhishirane », ibi bakabivuga bashingiye ku kubona ubuyobozi busa n'ubudashaka kugira icyo bukora kuri ibi bisambo cyane ko banivugira ko usanga aho kugirango abayobozi bagaragayeho iyi myitwarire igayitse bahanwe bagororerwa kwimurwa bakajyanwa mu yindi mirimo.
 
Muri iyi minsi kandi haravugwa ikibazo gikomeye cyo guhutaza abaturage hirya no hino mu gihugu, hari abakubitwa, abafungirwa mu tugari no mu mirenge, abatwarirwa ibintu harimo n'amatungo ngo kuko batatanze amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza. Iki kibazo nacyo cy'akarengane kagirirwa aba baturage ubuyobozi bwo hejuru buvuga ko budashyigikiye iyi myitwarire y'inzego z'ibanze bukanavuga ko buzahana ababikora ariko nabyo gushyirwa mu bikorwa byarananiranye ku buryo ubu abaturage ntawe bafite wo kubarengera yaba za minisiteri yaba n'ubuyobozi bw'ibanze kuko usanga ibivugwa na za minisiteri n'ibikorwa bitandukanye.
 
Mu gihe taliki 11 Gashyantare 2013 uwitwa Shyirambere Dominique ucumbitse mu mudugudu w'Amajyambere, akagali ka Kamatamu, umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yatewe na polisi aho acumbitse ikamubwira ko ije kumusaka ikamutwara amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40 000 Frw) hamwe n'imfunguzo z'inzu acumbitsemo kugeza na n'ubu ikaba itarabimusubiza, ubu noneho inzego z'ibanze zateye umuryango we uri mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Nyabitekeri akagali ka Maliba umudugudu wa Murenge zimutwarira inka zishinja umugore we ko ngo zaje kureba mutuelle zigasanga nta mafaranga afite zikavuga ko ngo yazisuzuguye. Ibi bikaba byakozwe n'umuyobozi w'uwo mudugudu witwa Dushimimana Fidèle (tel 0783134910:) afatanyije na za local defences zirimo uwitwa Niyonzima.
 
Muri ino minsi kandi hadutse akarengane gashyashya katari kamenyerewe ko inzego z'ibanze zitangiye kuvuga ko zigiye kujya zambura abaturage uburenganzira bwo gutura mu gihugu ku muntu uwo ariwe wese utabashije gutunganya gahunda zimutegetse byaba bimuturutseho cyangwa bitamuturutseho; urugero ni urwo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho n'abanyeshuri ubu bategetswe kurara irondo cyangwa bagatanga amafaranga igihumbi (1000frw) buri kwezi utabashije kuyabona ngo akirukanwa mu mudugudu yari asanzwe atuyemo (Nyarugenge : Abanyeshuri basabwe kujya bishyura umutekano cyangwa bakirukanwa http://www.facebook.com/l.php?u=http%3A%2F%2Figihe.com%2Famakuru%2Fu-rwanda%2Fnyarugenge-abanyeshuri-basabwe-kujya-bishyura-umutekano-cyangwa-bakirukanwa.html&h=_AQHMma9W&s=1
 ). Mu ntara y'iburasirazuba naho hari umuturage wo mu mudugudu wa Kabeza mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare, ngo ubu wategetswe n'umukuru w'umudugudu kugurisha igitaraganya isambu ye akimuka aho yari atuye amushinja ko ngo atubahiza amabwiriza yose y'umuyobozi w'umudugudu.
 
Ibi bikorwa byose bigayitse biraba ari nako ubuyobozi bwa FPR buririmbira abaturage ko bwabegereje ubuyobozi (Décentralisation) ko ndetse iyi gahunda yo kubegereza ubuyobozi igiye kugera ku cyiciro cyayo cya gatatu. Nyamara iyo witegereje neza usanga ahubwo ubuyobozi burimo kujya kure yabo.
 
Ishyaka FDU-Inkingi  nk'uko ryakomeje kujya ribibwira abanyarwanda rirasanga nta  miyorere myiza yagerwaho idashingiye ku nzego zikomeye kandi zishingiye kuri demukarasi aho ibitekerezo, uruhare n'ubushake bw'abaturage aribyo bigomba gushingirwaho mu kubayobora.
 
Ishyaka FDU –Inkingi ryongeye gusaba rikomeje ubuyobozi bwa FPR guhagarika no gufatira ingamba iki cyorezo cyo kunyereza nta nkomyi ibya rubanda kandi binyuze mu nzego zibifitiye uburenganzira ibyibwe bigakurikiranwa bikanagaruzwa.
 
Ishyaka FDU-Inkingi riributsa ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu nk'uko Itegeko Nshinga ribimwemerera. Turasaba ko ihutazwa ry'uburengazira bw'abaturage kugeza n'ubwo inzego z'ibanze zifata icyemezo cyo kubirukana aho batuye rihagarara kuko biteye isoni kandi biranatesha agaciro ikiremwamuntu gikwiye guhabwa kuko byaba bibabaje  umunyarwanda  abaye impunzi mu gihugu cye !  
 
FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Visi Perezida wungirije w'agateganyo
 
 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.