Pages

Saturday, 2 March 2013

CNR-Intwari: Imyanzuro y’inama isanzwe ya Biro Politiki


    CNR - INTWARI

Permanence: Rue Pré-Borvuvey 5 1920 Martigny, Suisse.    

Tél:0041786522183 ; e-mail :genhabyarimana@cnr-intwari.com

 

 

 

 

Inteko y'Igihugu Iharanira Repubulika

Site Web: www.cnr-intwari.com

e-mail: secretariat@cnr-intwari.com

information@cnr-intwari.com

 

                   

        Itangazo rigenewe Abanyarwanda n'Abanyamakuru

 

CNR Intwari yishimiye kugeza ku Banyarwandan'Abanyamakuru Imyanzuro y'inama isanzwey'igihembwe cya mbere yBiro Politiki yayo yatereraniye i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w'i 2013.

 

Iyobowe na Prezida wayo, Général Habyarimana Emmanuel, Inteko y'Igihugu iharanira Repubulika yatangiye inama ya Biro Politiki yayo isuzuma amaraporo atandukanye y'abayobozi b'amakomisiyo yose, n'abahagarariye CNR Intwari mu ma fasi yose y'imbere n'ayo hanze y'igihugu.

 

Inama ya Biro Politiki yasuzumanye kandi ubwitonzi n'ubushishozi inyandiko zitandukanye yagiye igezwaho n'abayoboke ba CNR Intwari b'imihanda yose y'isi.

 

Imaze kwumva no gusuzuma ayo maraporo yose Biro Politiki yasanze Igihugu cyacu kigeze ku manga nyuma y'umuteremuko utagira rutangira cyashyizweho n'ubutegetsi gito buri kuyogoza igihugu n'akarere k'ibiyaga bigari.

 

Yasanze imiyoboro yose iranga ub  uzima bw'igihugu yarashyizwemo ibihato k'uburyo igihugu kimaze kuba igihuru.Inzego zose z'ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokrasi zambuwe abaturage zibumbira mu maboko y'agatsiko k'abantu bake bigize nk'Imana mu bantu.

 

Abaturage bambuwe uburenganzira ntavogerwa kumutungo wabo bwite, birukanwa mu byabo nta ngurane bahawe, bamburwa amasambu yabo, bategekwakwisenyera ku ngufu, bicishwa inzara, bakoreshwa uburetwa none bageze naho basabwa gusorera umutekano wabo, bikagaragaza rero ko leta iriho itagishoboye na busa kurangiza inshingano yayo nyamukuru yo kurinda umutekano w'abaturage.

 

Biro Politiki yasanze ko kuba umuntu ubwabyo bihagijekugirango uhabwe agaciro ka muntu bityo rero nta mpavu nimwe yasobanura ko umuturage agomba gusorera leta kugirango imuhe agaciro k'ubuzima bwe mu gihugu cye.

 

Kubera izi mpamvu zose n'izindi zitarondowe biro politikiya CNR-intwari yafashe ibyemezo bikurikira.

 

1. Kwegera abaturage kurushaho, kubatoza no kubamara ubwoba hakoreshejwe uburyo bwose bwo kwirwanaho mu gihe baba bahohotewe.

 

2. Yasabye Perezida wayo Général Habyarimana Emmanuel kubonana vuba n'abandi bakuru b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda kugirango ababyiyemeje bafatanye na CNR -Intwari urugendo rwokwibohoza yiyemeje gutangiza vuba aha ifatanije n'abaturage bose b'uRwanda.

 

3. Gukomeza gukoresha inyandiko n'imvugo gusa, n'ubwo nabyo bikenewe cyane, ariko byonyine ntibihagije kugira ngo ubutegetsi bukoresha ubwicanyi, iterabwoba n'ikinyoma buve ku izima.

 

4. Urugendo rugiye gutangira ntawe ruheje.Abanyarwanda bose bifuza amahoro n'amajyambere birambye muRwanda basabwe kubigiramo uruhare kuko ari uburenganzira bwabo ntavogerwa bwo gushyiraho ubutegetsi bubabereye no kubuvanaho igihe butagishoboye inshingano zabwo.

 

Dufatane urunana maze twese twivane ku ngoyi.

 

 

Bikorewe i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w'i 2013

 

 

Théobald Rwaka

 

Umuvugizi wa CNR Intwari.

 

 

Contact (media): 00 41 78 65 22 183


Friday, 1 March 2013

BBC Gahuza: Bwana CONDO GERVAIS arasubiza TONY BLAIR

BBC-Gahuza
Ibiganiro bya 16:30
Kuwa Kane, tariki ya 28 Gashyantare 2013.


Tony Blair arahera ku umunota wa 16:15
Condo Gervais arahera ku umunota wa 21:49

Rwanda: Ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abaturage hirya no hino


Ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abaturage hirya no hino kubera gushakishiriza Kagame amafaranga mu baturage mu gihe inkorsmutima ze nazo zikomeje kumuvuganira ngo asubizwe imfashanyo

février 28th, 2013 by rwanda-in-liberation
ki-moon.jpg
Mu Rwanda ikimaze iminsi kigaragara kandi kivugwa na benshi ni uburyo abaturage hirya no hino bakomeje guhohoterwa, bagakubirwa, bagafungwa, bakamburwa ibyabo ku ngufu ndetse bagakorerwa n'ibindi bibi babikorerwa n'intore za FPR n'imitwe yayo yose yaba iya gisirikari, iya gipolisi n'iyitwara gisirikari cyane cyane izwi ku izina rya local defences forces n'inkeragutabara bita reserve force mu cyongereza.
Iri hohoterwa ryo gukubitwa no gufungwa ndetse no kunyagwa ibyabo abaturage bagiye bahura nabyo aho bahatirwaga ngo gutanga amafaranga ya mutuelle, abandi ngo ni inyubako z'amashuri, iz'abarimu n'iz'abapolisi, ahandi ngo ni uguhemba inkeragutabara nab a gitifu, ndetse hari n'aho bababwiye ko umurenge (Kacyiru) ngo ufite ibibazo by'amafaranga none ngo uwafatwaga wese yagombaga kurekurwa atanze hagati ya bitatu na bitanu by'amanyarwanda. Ibi bikaba byarabaye taliki 23 Gashyantare 2013 aho abantu bafashwe ngo bazindukiye mu bindi bitari umuganda hanyuma barafungwa. Icyaje kugaragara gisekeje ni uko abari bafashwe ngo babonye ko abayobozi b'umurenge barubiye ngo barashaka amafaranga byanze bikunze maze batuma kubo mu miryango yabo basize hanze ngo iboherereze amafaranga mu materefoni yabo ibyo bita Tigo cash cyangwa MTN Mobile money. Ngo bamaraga kuyakira abayobozi b'umurenge bakabereka numero ya telephone bayoherezaho bakabona kurekurwa.
Biteye isoni n'agahinda kubona leta yishongoye ngo irishoboye bigatuma abayiteraga inkunga bifata none ikaba irimo gusahura abaturage duke bari batunze. Ubundi se nibamara kudusahura bakatumara bazabigenza gute? Iri hurizo niryo ririmo gutuma Kagame ashakishiriza kubura hasi no hejuru ngo abone aho yapfunda imitwe. Bikaba bivugwa ko umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon ngo yaba yaramusabiye gukomorerwa ndetse na Tony Blair akaba ubu ngo atakira atakiryama ngo arebe ko yazongera kwibonera 1/10 igihe Kagame yaramuka ashubijwe amafaranga n'ubwo adahakana uruhare rwa Kagame muri Kongo ariko ngo si we ukwiye guhanwa wenyine. Ibi bikaba bitakagombye kuvugwa n'umuntu nk'uriy wiyita inararibonye yirengagiza amaraso y'inzirakarengane yamenetse mu ntambara bakomeje gutera inkunga. Mbese ariya maraso azabazwa nde? Iriya facture izishyurwa na nde? Mbese Kagame asubizwe imfashanyo akomeze amarire ku icumu abanyarwanda n'abanyekongo ngo ni uko afite abazamuvuganira yambuwe imfashanyo akazisubizwa?
Uko bimeze kose abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe cyane cyane ko bigaragara ko Kagame akomeje kongera kwisuganya yigira nyoni nyinshi, asinya amasezerano ya nyirarureshwa kandi atarigeze ahagarika kujya muri Kongo. Ikindi ni uko kuba abanyarwanda bakomeje kujujubywa n'ubutegetsi ari benshi byakagombye gutuma abatavuga rumwe na leta ya Kagame babona imbaraga zo kuyirwanya koko niba bafitiye impuhwe abaturage.
Ubwanditsi

Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé


Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé

Hashize 1 day Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 27/02/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 22
Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y'ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w'ubu bwishingizi.
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki 26 Gashyantare yamaganye abakozi ba komisiyo yo gushishikariza abaturage gufata ubwishingizi mu buzima nkuko abiregwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanama.
Ubwo abo bakozi bageraga mu kagari ka Kanyefurwe bashishikariza abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane, Maniragaba ngo yamaganye ibyo barimo abwira rubanda ko ibyo babwirwa ntacyo bimaze.
Uyu musore ngo yabwiraga abaturage ko badakwiye gufata mutuel ndetse ko bakwiye kumureberaho ntibayifate.
Ubuyobozi bw'Umurenge bumurega kandi kurwanya abakozi b'iyo komisiyo ubwo bageragezaga kumubuza kwamagana gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.
Ibi bikaba ari  ibigaragara mu ibaruwa y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganizi Jean.
Maniragaba Robert aganira n'Umuseke.com kuri station ya Polisi aho afungiye, yavuze ko ibyo bamurega abeshyrwa.
Yemeje ko ibyo yamaganye ari uburyo aboherejwe bakoreshaga babwira abaturage gutanga umusanzu w'uwbisungane mu kwivuza maze ngo bahera aho bamushinja ko yamaganye gahunda ya Leta.
Ati " njyewe nkwiye kurenganurwa kuko sinamagana mutuel kuko nzi ibyiza byayo, icyo napfuye n'abo bagabo ni uburyo bakagamo abaturage umusanzu wa mutuel."
Umwe mu baturage twaganiriye wari aho ubwo abo bakozi bashwanaga na Maniragaba, yadutangarije ko abo bakozi batse Maniragaba mutuel ye n'iz'abakozi be, maze ngo babona batangiye guterana amagambo.
Supt Mwiseneza Urbin umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bari gukurukirana ikibazo cya Maniragaba ngo bamenye neza ukuri kwabyo.
Supt Mwiseneza yatubwiye ko aboneraho kubeshyuza inkuru yaciye kuri Radio mpuzamahanga ya BBC ivuga ko Polisi yafunze abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza ko ibyo bitabayeho.
Mutuel de santé, nubwo ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda ariko ngo kuyifata ni uburenganzira ntabwo ari agahato ko ntawe polisi yafunga ngo ni uko nta mutuel agira.
Mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hashize icyumweru abayituye bakangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Maisha Patrick
UMUSEKE.COM

Rwanda: Noneho abatitwaje ikarita yo kwivuza n’abatarashoboye kuyigura basigaye bafatwa bagafungwa


Agashya mu butegetsi bwa Kagame : Noneho abatitwaje ikarita yo kwivuza n'abatarashoboye kuyigura basigaye bafatwa bagafungwa

Polisi y'igihugu iherutse gufunga abaturage benshi bo mu cyahoze ari Gisenyi , ibakuye mu isoko rya Mahoko ibaziza gusa ko badafite amakarita yo kwivuza yitwa «mutuelle de santé»
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ejo mu isoko rya Mahoko, ho mu Karere ka Rubavu, habaye umukwabu wakozwe na polisi y'igihugu, ibifashijwemo na Lokodifensi. Uyu mukwabu ngo wari ugamije guhigisha uruhindu abadafite amakarita yo kwivuza yitwa «mutuelle de santé» mu rurimi rw'igifaransa.
Abafashwe barimo abakecuru, abasaza, abagore n'abana, bari bibagiriwe mu rugo amakarita yabo, n'abandi batari barashoboye kuyagura kubera ko ikarita yo kwivuza mu Rwanda, yaguraga igihumbi kimwe cy'u Rwanda, ubu isigaye igura umugabo igasiba undi; igeze ku bihumbi bitatu by'u Rwanda. Aya mafaranga akaba adashobora kubonwa n'uwo ari we wese mu gihugu, cyane cyane ko mu rugo rugizwe wenda n'abantu icumi, buri wese agomba gutanga ayo mafaranga kugirango ashobore kwivuza igihe yarwaye.
Umwe mu baturage bo muri Mahoko bavuganye n'Umuvugizi, akaba atarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we, yadutangarije ibyerekeranye n'iryo fatwa ry'abaturage bo mu Karere ka Rubavu : «Noneho ibyatubayeho byatuyobeye. Byenda kumera nk'ibyo muri 98 ubwo ingabo za FPR zazindukiraga muri iri soko rya Mahoko, zikica abantu batagira ingano, zibaziza ko ngo bari abacengezi. Icyo gihe zarashe umugenda abakecuru, abasaza, abana n'abagore b'intege nke, n'abari bahungiye mu buvumo bwa hano muri Kanama, zibasangayo, zibacucumiramo».
Undi wavuganye n'Umuvugizi uvuka muri ako karere k'Ubugoyi, na we yagize, ati : «Ibi ntitwari tubimenyereye ko abatitwaje ikarita ya «mutuelle de santé» bafatwa bagafungwa nk'aho ari ikindi cyaha bakoze. Ubundi ubutegetsi busanzwe buduhatira kwishyura iyi karita yo kwivuza, uyafite akayatanga ku bushake, utayafite akazaba ayashaka, kuko byari biri mu nyungu ze zo kwivuza igihe yarwaye. Kubihatirwa byari biriho, ariko byasaga nk'aho bitarimo agahato cyane nk'ako twabonye muri iki gitondo, ubwo Lokodifensi na polisi bari bashoreye abantu benshi kubera ko ngo nta «mutuelle» bari bitwaje».
Ikarita ya «mutuelle de santé», yatangiye igurishwa amafaranga igihumbi (1000) cy'amanyarwanda, ubu igeze kuri bitatu (3000) by'u Rwanda. Aya mafaranga kuyabona bisigaye bitorohera abaturage, kubera ko imiryango nyarwanda myinshi ibaho mu bukene bukabije. Aho abaturage benshi bakuraga agafaranga hari mu bihingwa byabo, ariko aho ubutegetsi bubahatiye guhinga ibyo bushaka, bitabazanira umusaruro nk'uwo bari basanganywe, barushijeho gukena ku buryo no kubona ibibatunga bihagije bisigaye ari ikindi kibazo. Umuturage wo muri aka Karere ka Rubavu, kari gasanzwe gakungahaye cyane ku gihingwa cy'ibirayi, na we yadutangarije ko «abenshi bahatuye batunzwe no kujya guca inshuro muri Kongo-Kinshasa, ihana imbibi n'icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi».
Ikindi nuko, nubwo ubutegetsi bwa FPR buhatira buri wese gutunga iyi karita, abaturage bagaragaje ko ntacyo ibamariye kubera ko itabafasha kwivuza indwara zikomeye, zisaba imiti ihenze cyane. Ngo hari n'ubwo abagore bajya kubyara babura ayo kwishyura ibitaro bakabifungirwa mo kugeza bishyuye, n'ubwo iyo karita baba bayitwaje. Icyagaragaye ku bayivurizaho, ngo nuko ibafasha gusa kwisuzumisha ku mavuriro matoya no kubona imiti ya malariya, ibikomere byoroshye, inkorora, ariko indwara zikomeye nk'igituntu cy'igikatu, sida, iz'impiswi n'izo mu nda ndetse n'iz'ubuhumekero, abazirwaye iyi karita ikaba ngo ntacyo ibibafashaho.
Ikigaragarira buri muturage, ariko adatinyuka kugira icyo akivugaho kubera gutinya kwitwa umwanzi w'igihugu, kikaba ari uko ubutegetsi bwa FPR ari uburyo bw'inzira y'ubusamo bwabonye bwo gukama rubanda n'uduke rwari rufite, kuko niba u Rwanda rutuwe na miliyoni icumi z'abaturage, bashyirwaho agahato ko buri wese agomba gusora ibihumbi bitatu by'u Rwanda, bingana na miliyari 30 buri mezi atandatu, hakiyongeraho andi yiswe «Agaciro Development Fund», na yo abaturage bishyuzwa ku gahato, nta karengane karenze akongako.
Nibutse ko iyi karita ya «mutuelle de santé» imara amezi atandatu gusa ikaba icyuye igihe, nyuma y'aya mezi buri muturage akaba agomba kongera gutanga ibindi bihumbi bitatu kugirango ashobore kwivuza za ndwara zirimo malariya, inkorora n'ibicurane, n'ibikomere byoroshye bitarimo wenda nko kugongwa n'imodoka cyangwa izindi mpanuka zo mu mihanda.
N'ubwo buri munyarwanda asabwa kwishyura iyi karita ya «mutuelle de santé» kandi, ntibibuza na none ko abifite bigurira imiti, abatoni b'ubutegetsi bakishyurirwa amatike yo kujya kwivuza mu mahanga, bishyurirwa byose, mu gihe wa muturage mwene Ngofero ukamwa n'ayo atinjije, adafite uburenganzira bwo kwivuza no mu bitaro bikomeye byo mu gihugu nka «CHK» cyangwa «Roi Fayçal», akoresheje iyi karita y'ubwishingizi.
Amiel Nkuliza, Sweden.

DRC: Runiga yakuwe ku buyobozi bwa M23


DRC: Runiga yakuwe ku buyobozi bwa M23

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kabiri, 2013 - 14:14 GMT
Makenga na Runiga
Umutwe urwanya ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 wirukanye umuyobozi wa politike wawo, Jean Marie Runiga.
Mw'itangazo ryasohowe, uyu mutwe wa M23 urarega Runiga ubugambanyi.
Ngo yazanye amacakubiri mu ngabo zabo, azana General Bosco Ntaganda, uwo bise bwa mbere umwanzi wabo, mu gace bayobora, amuha amafaranga yo gushyira abantu mu gisirikare cye.
Jean Marie Runiga kandi bamurega kuba ataragaragaje ubushobozi bwo kuyobora umutwe wa M23.
M23 ivuga ko ibyo byose Jean Marie Runiga yabyiyemereye.
Ubu rero Jean Marie Runiga yasimbuwe by'agateganyo na Brigadier General Sultan Makenga warusanzwe amwungirije mu rwego rwa politike.
Ariko uruhande rushyigikiye Runiga ruravuga ko ahubwo Makenga ariwe wakuwe k'ubuyobozi bw'ingabo.
Ngo icyemezo cyo gukuraho Runiga, Makenga yagifashe wenyine.
Colonel Seraphin Mirindi uvuga ko ariwe muvugizi mushya w'umutwe wa M23 avuga ko barega General Makenga kutayobora neza ingabo no kunyuruza umutungo w'umutwe wabo.
Colonel Mirindi kandi avuga ko Makenga bamurega kugirana amasezerano na leta ya Congo atagishije abandi inama.

USA: Kerry yahaye inkunga inyeshyamba zo muri Syria


US: Kerry yahaye inkunga inyeshyamba zo muri Syria

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kabiri, 2013 - 13:55 GMT
John Kerry
Umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'Amerika John Kerry yavuze ko azaha abarwanya ubutegetsi muri Syria imfashanyo y'amadollar y'Amerika agera kuri miliyoni mirongo itandatu.
N'ubwa mbere Amerika izaba ifashije izo nyeshyamba mu buryo butaziguye.
Umunyamakuru wa BBC yavuze ko ibyo bizaba ari amahinduka akomeye muri politike y'Amerika ku kibazo cya Syria.
Iyo mfashanyo ariko n'igenewe abaturage bari mu karere izo nyeshyamba zicungera, irimo ibiribwa n'imiti, nta ntwaro zirimo.
Iyo nkuko John Kerry ayitanze amaze guhura n'umurwi wiyise abakunzi ba Syria, mu nama yabereye i Roma mu Butaliyani.
Umuyobozi w'abarwanya ubutegetsi bwa Syria, Moaz al-Khatib, yavuze ko akomeje kurakazwa no kudahabwa inkunga ya gisirikare.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.