Pages

Friday 1 March 2013

Rwanda: Noneho abatitwaje ikarita yo kwivuza n’abatarashoboye kuyigura basigaye bafatwa bagafungwa


Agashya mu butegetsi bwa Kagame : Noneho abatitwaje ikarita yo kwivuza n'abatarashoboye kuyigura basigaye bafatwa bagafungwa

Polisi y'igihugu iherutse gufunga abaturage benshi bo mu cyahoze ari Gisenyi , ibakuye mu isoko rya Mahoko ibaziza gusa ko badafite amakarita yo kwivuza yitwa «mutuelle de santé»
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko ejo mu isoko rya Mahoko, ho mu Karere ka Rubavu, habaye umukwabu wakozwe na polisi y'igihugu, ibifashijwemo na Lokodifensi. Uyu mukwabu ngo wari ugamije guhigisha uruhindu abadafite amakarita yo kwivuza yitwa «mutuelle de santé» mu rurimi rw'igifaransa.
Abafashwe barimo abakecuru, abasaza, abagore n'abana, bari bibagiriwe mu rugo amakarita yabo, n'abandi batari barashoboye kuyagura kubera ko ikarita yo kwivuza mu Rwanda, yaguraga igihumbi kimwe cy'u Rwanda, ubu isigaye igura umugabo igasiba undi; igeze ku bihumbi bitatu by'u Rwanda. Aya mafaranga akaba adashobora kubonwa n'uwo ari we wese mu gihugu, cyane cyane ko mu rugo rugizwe wenda n'abantu icumi, buri wese agomba gutanga ayo mafaranga kugirango ashobore kwivuza igihe yarwaye.
Umwe mu baturage bo muri Mahoko bavuganye n'Umuvugizi, akaba atarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we, yadutangarije ibyerekeranye n'iryo fatwa ry'abaturage bo mu Karere ka Rubavu : «Noneho ibyatubayeho byatuyobeye. Byenda kumera nk'ibyo muri 98 ubwo ingabo za FPR zazindukiraga muri iri soko rya Mahoko, zikica abantu batagira ingano, zibaziza ko ngo bari abacengezi. Icyo gihe zarashe umugenda abakecuru, abasaza, abana n'abagore b'intege nke, n'abari bahungiye mu buvumo bwa hano muri Kanama, zibasangayo, zibacucumiramo».
Undi wavuganye n'Umuvugizi uvuka muri ako karere k'Ubugoyi, na we yagize, ati : «Ibi ntitwari tubimenyereye ko abatitwaje ikarita ya «mutuelle de santé» bafatwa bagafungwa nk'aho ari ikindi cyaha bakoze. Ubundi ubutegetsi busanzwe buduhatira kwishyura iyi karita yo kwivuza, uyafite akayatanga ku bushake, utayafite akazaba ayashaka, kuko byari biri mu nyungu ze zo kwivuza igihe yarwaye. Kubihatirwa byari biriho, ariko byasaga nk'aho bitarimo agahato cyane nk'ako twabonye muri iki gitondo, ubwo Lokodifensi na polisi bari bashoreye abantu benshi kubera ko ngo nta «mutuelle» bari bitwaje».
Ikarita ya «mutuelle de santé», yatangiye igurishwa amafaranga igihumbi (1000) cy'amanyarwanda, ubu igeze kuri bitatu (3000) by'u Rwanda. Aya mafaranga kuyabona bisigaye bitorohera abaturage, kubera ko imiryango nyarwanda myinshi ibaho mu bukene bukabije. Aho abaturage benshi bakuraga agafaranga hari mu bihingwa byabo, ariko aho ubutegetsi bubahatiye guhinga ibyo bushaka, bitabazanira umusaruro nk'uwo bari basanganywe, barushijeho gukena ku buryo no kubona ibibatunga bihagije bisigaye ari ikindi kibazo. Umuturage wo muri aka Karere ka Rubavu, kari gasanzwe gakungahaye cyane ku gihingwa cy'ibirayi, na we yadutangarije ko «abenshi bahatuye batunzwe no kujya guca inshuro muri Kongo-Kinshasa, ihana imbibi n'icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi».
Ikindi nuko, nubwo ubutegetsi bwa FPR buhatira buri wese gutunga iyi karita, abaturage bagaragaje ko ntacyo ibamariye kubera ko itabafasha kwivuza indwara zikomeye, zisaba imiti ihenze cyane. Ngo hari n'ubwo abagore bajya kubyara babura ayo kwishyura ibitaro bakabifungirwa mo kugeza bishyuye, n'ubwo iyo karita baba bayitwaje. Icyagaragaye ku bayivurizaho, ngo nuko ibafasha gusa kwisuzumisha ku mavuriro matoya no kubona imiti ya malariya, ibikomere byoroshye, inkorora, ariko indwara zikomeye nk'igituntu cy'igikatu, sida, iz'impiswi n'izo mu nda ndetse n'iz'ubuhumekero, abazirwaye iyi karita ikaba ngo ntacyo ibibafashaho.
Ikigaragarira buri muturage, ariko adatinyuka kugira icyo akivugaho kubera gutinya kwitwa umwanzi w'igihugu, kikaba ari uko ubutegetsi bwa FPR ari uburyo bw'inzira y'ubusamo bwabonye bwo gukama rubanda n'uduke rwari rufite, kuko niba u Rwanda rutuwe na miliyoni icumi z'abaturage, bashyirwaho agahato ko buri wese agomba gusora ibihumbi bitatu by'u Rwanda, bingana na miliyari 30 buri mezi atandatu, hakiyongeraho andi yiswe «Agaciro Development Fund», na yo abaturage bishyuzwa ku gahato, nta karengane karenze akongako.
Nibutse ko iyi karita ya «mutuelle de santé» imara amezi atandatu gusa ikaba icyuye igihe, nyuma y'aya mezi buri muturage akaba agomba kongera gutanga ibindi bihumbi bitatu kugirango ashobore kwivuza za ndwara zirimo malariya, inkorora n'ibicurane, n'ibikomere byoroshye bitarimo wenda nko kugongwa n'imodoka cyangwa izindi mpanuka zo mu mihanda.
N'ubwo buri munyarwanda asabwa kwishyura iyi karita ya «mutuelle de santé» kandi, ntibibuza na none ko abifite bigurira imiti, abatoni b'ubutegetsi bakishyurirwa amatike yo kujya kwivuza mu mahanga, bishyurirwa byose, mu gihe wa muturage mwene Ngofero ukamwa n'ayo atinjije, adafite uburenganzira bwo kwivuza no mu bitaro bikomeye byo mu gihugu nka «CHK» cyangwa «Roi Fayçal», akoresheje iyi karita y'ubwishingizi.
Amiel Nkuliza, Sweden.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.