Pages

Friday 1 March 2013

Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé


Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé

Hashize 1 day Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 27/02/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 22
Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y'ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w'ubu bwishingizi.
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki 26 Gashyantare yamaganye abakozi ba komisiyo yo gushishikariza abaturage gufata ubwishingizi mu buzima nkuko abiregwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanama.
Ubwo abo bakozi bageraga mu kagari ka Kanyefurwe bashishikariza abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane, Maniragaba ngo yamaganye ibyo barimo abwira rubanda ko ibyo babwirwa ntacyo bimaze.
Uyu musore ngo yabwiraga abaturage ko badakwiye gufata mutuel ndetse ko bakwiye kumureberaho ntibayifate.
Ubuyobozi bw'Umurenge bumurega kandi kurwanya abakozi b'iyo komisiyo ubwo bageragezaga kumubuza kwamagana gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.
Ibi bikaba ari  ibigaragara mu ibaruwa y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganizi Jean.
Maniragaba Robert aganira n'Umuseke.com kuri station ya Polisi aho afungiye, yavuze ko ibyo bamurega abeshyrwa.
Yemeje ko ibyo yamaganye ari uburyo aboherejwe bakoreshaga babwira abaturage gutanga umusanzu w'uwbisungane mu kwivuza maze ngo bahera aho bamushinja ko yamaganye gahunda ya Leta.
Ati " njyewe nkwiye kurenganurwa kuko sinamagana mutuel kuko nzi ibyiza byayo, icyo napfuye n'abo bagabo ni uburyo bakagamo abaturage umusanzu wa mutuel."
Umwe mu baturage twaganiriye wari aho ubwo abo bakozi bashwanaga na Maniragaba, yadutangarije ko abo bakozi batse Maniragaba mutuel ye n'iz'abakozi be, maze ngo babona batangiye guterana amagambo.
Supt Mwiseneza Urbin umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bari gukurukirana ikibazo cya Maniragaba ngo bamenye neza ukuri kwabyo.
Supt Mwiseneza yatubwiye ko aboneraho kubeshyuza inkuru yaciye kuri Radio mpuzamahanga ya BBC ivuga ko Polisi yafunze abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza ko ibyo bitabayeho.
Mutuel de santé, nubwo ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda ariko ngo kuyifata ni uburenganzira ntabwo ari agahato ko ntawe polisi yafunga ngo ni uko nta mutuel agira.
Mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hashize icyumweru abayituye bakangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Maisha Patrick
UMUSEKE.COM

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.