Pages

Friday 1 March 2013

DRC: Runiga yakuwe ku buyobozi bwa M23


DRC: Runiga yakuwe ku buyobozi bwa M23

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kabiri, 2013 - 14:14 GMT
Makenga na Runiga
Umutwe urwanya ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 wirukanye umuyobozi wa politike wawo, Jean Marie Runiga.
Mw'itangazo ryasohowe, uyu mutwe wa M23 urarega Runiga ubugambanyi.
Ngo yazanye amacakubiri mu ngabo zabo, azana General Bosco Ntaganda, uwo bise bwa mbere umwanzi wabo, mu gace bayobora, amuha amafaranga yo gushyira abantu mu gisirikare cye.
Jean Marie Runiga kandi bamurega kuba ataragaragaje ubushobozi bwo kuyobora umutwe wa M23.
M23 ivuga ko ibyo byose Jean Marie Runiga yabyiyemereye.
Ubu rero Jean Marie Runiga yasimbuwe by'agateganyo na Brigadier General Sultan Makenga warusanzwe amwungirije mu rwego rwa politike.
Ariko uruhande rushyigikiye Runiga ruravuga ko ahubwo Makenga ariwe wakuwe k'ubuyobozi bw'ingabo.
Ngo icyemezo cyo gukuraho Runiga, Makenga yagifashe wenyine.
Colonel Seraphin Mirindi uvuga ko ariwe muvugizi mushya w'umutwe wa M23 avuga ko barega General Makenga kutayobora neza ingabo no kunyuruza umutungo w'umutwe wabo.
Colonel Mirindi kandi avuga ko Makenga bamurega kugirana amasezerano na leta ya Congo atagishije abandi inama.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.