CNR - INTWARI Permanence: Rue Pré-Borvuvey 5 1920 Martigny, Suisse. Tél:0041786522183 ; e-mail :genhabyarimana@cnr-intwari.com |
| Inteko y'Igihugu Iharanira Repubulika Site Web: www.cnr-intwari.com e-mail: secretariat@cnr-intwari.com |
Itangazo rigenewe Abanyarwanda n'Abanyamakuru
CNR Intwari yishimiye kugeza ku Banyarwandan'Abanyamakuru Imyanzuro y'inama isanzwey'igihembwe cya mbere ya Biro Politiki yayo yatereraniye i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w'i 2013.
Iyobowe na Prezida wayo, Général Habyarimana Emmanuel, Inteko y'Igihugu iharanira Repubulika yatangiye inama ya Biro Politiki yayo isuzuma amaraporo atandukanye y'abayobozi b'amakomisiyo yose, n'abahagarariye CNR Intwari mu ma fasi yose y'imbere n'ayo hanze y'igihugu.
Inama ya Biro Politiki yasuzumanye kandi ubwitonzi n'ubushishozi inyandiko zitandukanye yagiye igezwaho n'abayoboke ba CNR Intwari b'imihanda yose y'isi.
Imaze kwumva no gusuzuma ayo maraporo yose Biro Politiki yasanze Igihugu cyacu kigeze ku manga nyuma y'umuteremuko utagira rutangira cyashyizweho n'ubutegetsi gito buri kuyogoza igihugu n'akarere k'ibiyaga bigari.
Yasanze imiyoboro yose iranga ub uzima bw'igihugu yarashyizwemo ibihato k'uburyo igihugu kimaze kuba igihuru.Inzego zose z'ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokrasi zambuwe abaturage zibumbira mu maboko y'agatsiko k'abantu bake bigize nk'Imana mu bantu.
Abaturage bambuwe uburenganzira ntavogerwa kumutungo wabo bwite, birukanwa mu byabo nta ngurane bahawe, bamburwa amasambu yabo, bategekwakwisenyera ku ngufu, bicishwa inzara, bakoreshwa uburetwa none bageze naho basabwa gusorera umutekano wabo, bikagaragaza rero ko leta iriho itagishoboye na busa kurangiza inshingano yayo nyamukuru yo kurinda umutekano w'abaturage.
Biro Politiki yasanze ko kuba umuntu ubwabyo bihagijekugirango uhabwe agaciro ka muntu bityo rero nta mpavu nimwe yasobanura ko umuturage agomba gusorera leta kugirango imuhe agaciro k'ubuzima bwe mu gihugu cye.
Kubera izi mpamvu zose n'izindi zitarondowe biro politikiya CNR-intwari yafashe ibyemezo bikurikira.
1. Kwegera abaturage kurushaho, kubatoza no kubamara ubwoba hakoreshejwe uburyo bwose bwo kwirwanaho mu gihe baba bahohotewe.
2. Yasabye Perezida wayo Général Habyarimana Emmanuel kubonana vuba n'abandi bakuru b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda kugirango ababyiyemeje bafatanye na CNR -Intwari urugendo rwokwibohoza yiyemeje gutangiza vuba aha ifatanije n'abaturage bose b'uRwanda.
3. Gukomeza gukoresha inyandiko n'imvugo gusa, n'ubwo nabyo bikenewe cyane, ariko byonyine ntibihagije kugira ngo ubutegetsi bukoresha ubwicanyi, iterabwoba n'ikinyoma buve ku izima.
4. Urugendo rugiye gutangira ntawe ruheje.Abanyarwanda bose bifuza amahoro n'amajyambere birambye muRwanda basabwe kubigiramo uruhare kuko ari uburenganzira bwabo ntavogerwa bwo gushyiraho ubutegetsi bubabereye no kubuvanaho igihe butagishoboye inshingano zabwo.
Dufatane urunana maze twese twivane ku ngoyi.
Bikorewe i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w'i 2013
Théobald Rwaka
Umuvugizi wa CNR Intwari.
Contact (media): 00 41 78 65 22 183
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.