Pages

Monday, 4 March 2013

Inzara mu Rwanda-BBC Gahuza


Inzara mu Rwanda

25 Ukwa cumi, 2012 - 18:13 GMT
Inzara mu Rwanda

Icyegeranyo cy'umuryango Global Hunger Index cyo mu mwaka wa 2012 cyerekana u Rwanda nka kimwe mu bihugu bifite ikibazo cy'ingorane zo kubona ibyo kurya bihagije.

Abana bari munsi y'imyaka itanu bagera kuri 18% babarirwa mu bazingamye kubera indyo idahagije.

Icyegeranyo cya Global Hunger Index kije mu gihe ibiciro by'ibiribwa ku isoko mu Rwanda bikomeje kwiyongera. Bamwe mu baturage ariko bo bakavuga ko ubushobozi bugabanuka.

Uku niko henshi mu yandi masoko bimeze mu Rwanda. Ibiciro bitumbagira umunsi ku wundi kuri byinshi mu biribwa by'ibanze bikenerwa buri munsi n'umubare munini w'abaturage. Guhangana n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku isoko ni nako ingorane z'amikoro mu ngo zigaragazwa na bamwe mu baturage.

Ikibazo cyo kubona ibiribwa bike kinakaze mu rubyiruko, ahanini rudafite akazi. Hari amemeza ko barya rimwe ku munsi kubera kubura ubusho0bozi.

Icyegeranyo cya Global Hunger Index cyerekana ibihugu biherereye munsi y'ubutayu bwa Sahara ku mugabane wa Afrika no muri Asiya nk'ibyugarijwe n'inzara cyangwa ingorane zo kubona ibyo kurya bihagije.

Imwe mu ngingo eshatu zagendeweho mu gutondeka ibihugu bifite ikibazo cy'inzara ni umubare w'abana bapfa batujuje imyaka itanu. U Rwanda rufite abagera ku 9%. Mu gihe abafatwa nk'abarya nabi bagera kuri 32%. Iyi mibare iri inyuma y'ibihugu nka Uganda, Kenya ndetse na Tanzaniya bituranye n'u Rwanda.

Sunday, 3 March 2013

Rwanda : Bwana Nsabiyaremye Gratien, umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri FDU-Inkingi, yatawe muri yombi

Rwanda : Bwana Nsabiyaremye Gratien, umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri FDU-Inkingi, yatawe muri yombi

WERURWE 03, 2013  
Kigali Kuwa 3 Werurwe 2013
Rubavu : Bwana Nsabiyaremye Gratien umwe mu bayobozi  ba FDU-Inkingi ushinzwe  urubyiruko yatawe muri yombi muri icyi gitondo cyo kuwa 3 Werurwe 2013  ashinjwa guhungabanya umutekano w'igihugu no gususugura ubuyobozi.
Kuva ku mugoroba wejo tariki ya 2 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa tatu z'ijoro urugo rwa Nsabiyaremye Garatien utuye mu murenge wa  Nyamyumba rwagoswe  n'abasirikare bitwaje imbunda bamusaba gukingura arabyanga kuko atumvaga ukuntu yaterwa n'abasirikare bitwikiye ijoro cyane cyane ko umwaka ushize mu kwezi kwa mbere 2012 nabwo yigeze guterwa n'abasirikare barwanira mu mazi bayobowe n'umukuru wabo Captaine RUTABURINGOGA agakubitwa akagirwa intere .
Abo basirikare baraye iwe kugeza bukeye ariko ubwinshi bwabo bwatumye abaturage bahurura baza gushungera maze ba basirikare bagira isoni barikubura barataha ariko bahamagara polisi ngo ize imutware. Polisi ihageze Gratien yemeye arakingura maze imutwara kuri sitasiyo(station) ya polisi ya Rubavu ubu akaba ariho afungiye.
Impamvu yiri tabwa muri yombi rifitanye isano n'ibyari bimaze iminsi itari mike kuko  guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2012 inzego nkuru za FPR zamubwiraga ko ziba zoherejwe ziturutse i Kigali ku cyicaro gikuru cya FPR zahoraga zimusimburanwaho umunsi kuwundi haba aho yigisha ku rwunge rw'amashuri rwa Bumba ruri mu karera ka Rusizi, haba naho atuye asabwa  kuva muri FDU-Inkingi ngo akajya muri FPR Inkotanyi ariko we akababwira ko yumva adakwiye guhatirwa kujya muri FPR ku ngufu no kureka ibyo we yemera kandi ahererwa uburanganzira n'amategeko uRwanda rugenderaho. Tariki ya 28 Gashyantare 2013 nibwo izo ntore za FPR zaherukaga kumusanga aho yigisha zimubaza niba agitsimbaraye ku cyemezo cye azimbwira ko atigeze ahinduka maze bamubwira ko akwiye gutangira kwitekura kwirengera ingaruka agiye guhura nazo.
Ibi bikorwa byo kwibasira abatavugarumwe na leta ya Kigali bikaba bisa n'ibiri gufata indi ntera nyuma yaho Generali Pahuro Kagame  umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri kongere nkuyu y'ishyaka FPR asabiye abacurabwenge baryo  gutangira kwitegura no gufata ibyemezo bikaze bigamije kuvanaho imbogamizi n'ibibazo ubu byugarije ishyaka rya FPR Inkotanyi.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

Rwanda: Kwambura abaturage amafaranga ku ngufu birakomeje hirya no hino mu gihugu

Kwambura abaturage amafaranga ku ngufu birakomeje hirya no hino mu gihugu byitwa ko ngo ari ugutanga mitiweri abatayatanze n'ababinenze bagashyirwa mu gihome

mars 3rd, 2013 by rwanda-in-liberation
maniragaba-robert.jpg
Kumugoroba wo ku italiki ya 1 Werurwe 2013 umuyobozi w'akagali ka Higiro witwa Jean Baptiste Ndayishimiye, mu murenge wa Nyanza, akarere ka Gisagara, intara y'Amajyepfo yashyikirije abaturage benshi inzandiko zibahamagaza kwitaba ku biro by'akagali ka Higiro ngo icyo bahamagariwe bazakimenya bahageze. Mugitondo cyo ku italiki 2 Werurwe 2013 abahamagajwe bitabye maze bageze ku kagali barafungwa ngo kuko batatanze amafaranga ya mitiweri kandi iki gikorwa cy'ifatwa n'ifungwa cyabereye kumugaragaro abantu bose babireba n'ubwo hari ababashije kubaca mu rihumye bakigendera kuko abafunzwe bari benshi cyane.
Ubwo abafunzwe baje gutegekwa gusinya impapuro zivuga igihe bazatangira ayo mafaranga ariko nk'uko bari benshi cyane hari n'abatazisinye kuko byageze aho bikaba nk'akavuyo kandi ababasinyishaga bakaba babonaga basa n'abata igihe kuko byagaragaraga ko gusinya byasaga no kwikiza ko n'ubundi abaturage ayo mafaranga bashobora kutazayatanga kuko n'ubundi nta n'ubushobozi bafite bwo kuyabona kandi ngo ubukene buranuma.
Abayobozi b'akagali bamaze kubona ko bakora ubusa maze ahagana mu masaa kumi n'ebyiri z'umugoroba abafashwe bararekurwa kuko icyari kigamijwe ni ukubaka amafaranga ku ngufu ariko bisa n'ibyananiranye kuko bayabuze kubera ubukene bw'abaturage ntaho bashoboraga kuyakura.
Ibikorwa nk'ibi bikaba bikomeje kubera hirya no hino mu tugali hose mu Rwanda aho abategetsi bafata abaturage bakabafunga bakabaka amafaranga nk'aho ku italiki 18 Gashyantare 2013 mu ntara y'Uburasirazuba, akarere ka Nyagatare, umurenge wa Matimba, akagali ka Cyimbogo abaturage bagoswe na polisi n'inkeragutabara murucyerera maze babajyana ku biro by'akagali ka Cyimbogo umuyobozi w'ako kagali Butera Vincent ababwira ko bagomba kujya mu nama y'umuyobozi w'umurenge wa Matimba witwa Kubwa Ruboneka Sylvain. Bamaze kubagezayo basabye abafite mitiweri kwitandukanya n'abatayifite maze abatayifite bafungirwa mu mberabyombi y'akagali ababishoboye bagobokwa n'imiryango yabo abandi basinyira igihe bazayatangira.
Ku mataliki 18 na 22 Gashyantare 2013 nanone mu ntara y'Uburengerazuba, akarere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda akagali ka Kareba abaturage barafashwe bazira ko ngo badafite mitiweri,
ko ngo batatanze amafaranga mu kigega agaciro, n'ibyo bita inyubako. Iryo fatwa n'ifungwa ryakozwe na Gashugi Théoneste, umuyobozi w'umurenge wa Jenda ukoresha  telefone  0788536965 afatanyije n'umukuru w'akagari ka Kareba witwa Gatsina Kaliwaboufite terefoni 0788631601 bari kumwe kandi muri iyo nama bakoresheje ahitwa mu Kareba. Inama yararangiye bose barabagota, bababwira ko batari buhave niba batanze amafaranga ya mitiweri, ay'agaciro n'ay'inyubako. Abashoboye kuyabona barayatanze, abandi basinyira igihe bazayatangira; abanze kuyasinyira barafungwa. Abantu banahigwaga mu ngo zabo bakajya kubafunga.
Mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Kanama Akagali ka Mahoko murukerera rwo kuwa 26 Gashyantare 2013 habyukliye umukwabo wo guhiga abaturage badafite mitiweri bakaba barabafungiye kuri station ya Police ya Kanama aho bakorewe amadosiye ndetse bamwe barayatanga abandi barasinya bemeza ko bzayatanga banatanga n'igihe cyo kuyatanga. Biragaragara ko uyu ari umugambi muremure wa FPR wo gushakisha amafaranga mu baturage bayita aya mitiweri.
Ikibabaje kandi giteye amakenga ni uburyo abaturage bamburwa ibyabo ku ngufu bahatirwa gutanga amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza ndetse rimwe na rimwe ibyabo bigashimutwa n'abayobozi bakoresheje inzego zitwa iz'umutekano. Mbese umuntu ahatirwa gute igikorwa kimufitiye akamaro we n'umuryango we niba koko babona ko bifite icyo bibamariye? Abaturage bamwe twavuganye badutangarije ko ngo basanga nta mpamvu yo kujya muri mitiweri kandi ngo n'ubundi kwa muganga ntacyo babamarira iyo bagiyeyo. Ngo keretse ufite umugore utwite niwe upfa kuyatanga nago abandi ngo birwanaho ariko leta ngo ntiyemerera umwe mubo mu muryango kwivuza kuri mitiweri mu gihe abagize umuryango bose bataratanga mitiweri.
Mu kumenya iki kibazo uko giteye twagiye ku mavuriro amwe n'amwe maze badutangariza ko ngo kuba bashinjwa gukora nabi ngo bifite inkomoko kuko ngo nta muti bakigirira mu mavuriro. Hamwe baratubwiye bati ese ubwo niba akarere katurimo umwenda wa mitiweri kahindukira kakajya kubabaza imikorere myiza? Bati mbese kuki batuvugaho imikorere mibi minisitiri w'ubuzima ntamanuke ngo aze kureba ibyo bibazo si ukubera ko bazi neza ko iyo mikorere mibi iterwa no kutagira ubushobozi? Bamwe mu baganga b'ibigo nderabuzima badutangarije ko paracetamol ariwo muti rukumbi basigaye bavuza abarwayi bose.
Ibi bibazo bya mitiweri biraturuka ku kuba abaturage nabo ubwabo amafaranga batanga ngo atinjira mu mavuriro ahubwo ngo ajya mu mirenge (Ikigo nderabuzima) no mu turere (Ibitaro) hanyuma abategeka imirenge n'uturere bakaba aribo bagenera amavuriro ibikoresho n'imiti. Kuba rero ayo mafaranga ubu ngo atangwa akigira mu bindi ngo nibyo bituma amavuriro akora nabi abaturage bakayaburira icyizere bakanga gutanga amafaeranga ya mitiweri none leta yafashe icyemezo cyo kuyabaka ku ngufu.
Ngibyo ibibazo bijyanye na mitiweri ubu bigaragara ko leta yahagurutse ikayaka ku ngufi igamije kwibonera udufaranga two guha abategetsi dore ko imfashanyo kuva zafungwa ubu guhemba abakozi bisigaye ari ikibazo cy'ingorabahizi kandi ngo kuba Ubwongereza hari ayo bwafunguye ngo ntacyo bizamara ku mari ya leta kuko azahita yoherezwa gufasha abakene atanyuze mu ntoki z'abategetsi ahubwo anyuze mu miryango ikorana n'abaturage.
Ubwanditsi  

Saturday, 2 March 2013

CNR-Intwari: Imyanzuro y’inama isanzwe ya Biro Politiki


    CNR - INTWARI

Permanence: Rue Pré-Borvuvey 5 1920 Martigny, Suisse.    

Tél:0041786522183 ; e-mail :genhabyarimana@cnr-intwari.com

 

 

 

 

Inteko y'Igihugu Iharanira Repubulika

Site Web: www.cnr-intwari.com

e-mail: secretariat@cnr-intwari.com

information@cnr-intwari.com

 

                   

        Itangazo rigenewe Abanyarwanda n'Abanyamakuru

 

CNR Intwari yishimiye kugeza ku Banyarwandan'Abanyamakuru Imyanzuro y'inama isanzwey'igihembwe cya mbere yBiro Politiki yayo yatereraniye i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w'i 2013.

 

Iyobowe na Prezida wayo, Général Habyarimana Emmanuel, Inteko y'Igihugu iharanira Repubulika yatangiye inama ya Biro Politiki yayo isuzuma amaraporo atandukanye y'abayobozi b'amakomisiyo yose, n'abahagarariye CNR Intwari mu ma fasi yose y'imbere n'ayo hanze y'igihugu.

 

Inama ya Biro Politiki yasuzumanye kandi ubwitonzi n'ubushishozi inyandiko zitandukanye yagiye igezwaho n'abayoboke ba CNR Intwari b'imihanda yose y'isi.

 

Imaze kwumva no gusuzuma ayo maraporo yose Biro Politiki yasanze Igihugu cyacu kigeze ku manga nyuma y'umuteremuko utagira rutangira cyashyizweho n'ubutegetsi gito buri kuyogoza igihugu n'akarere k'ibiyaga bigari.

 

Yasanze imiyoboro yose iranga ub  uzima bw'igihugu yarashyizwemo ibihato k'uburyo igihugu kimaze kuba igihuru.Inzego zose z'ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokrasi zambuwe abaturage zibumbira mu maboko y'agatsiko k'abantu bake bigize nk'Imana mu bantu.

 

Abaturage bambuwe uburenganzira ntavogerwa kumutungo wabo bwite, birukanwa mu byabo nta ngurane bahawe, bamburwa amasambu yabo, bategekwakwisenyera ku ngufu, bicishwa inzara, bakoreshwa uburetwa none bageze naho basabwa gusorera umutekano wabo, bikagaragaza rero ko leta iriho itagishoboye na busa kurangiza inshingano yayo nyamukuru yo kurinda umutekano w'abaturage.

 

Biro Politiki yasanze ko kuba umuntu ubwabyo bihagijekugirango uhabwe agaciro ka muntu bityo rero nta mpavu nimwe yasobanura ko umuturage agomba gusorera leta kugirango imuhe agaciro k'ubuzima bwe mu gihugu cye.

 

Kubera izi mpamvu zose n'izindi zitarondowe biro politikiya CNR-intwari yafashe ibyemezo bikurikira.

 

1. Kwegera abaturage kurushaho, kubatoza no kubamara ubwoba hakoreshejwe uburyo bwose bwo kwirwanaho mu gihe baba bahohotewe.

 

2. Yasabye Perezida wayo Général Habyarimana Emmanuel kubonana vuba n'abandi bakuru b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda kugirango ababyiyemeje bafatanye na CNR -Intwari urugendo rwokwibohoza yiyemeje gutangiza vuba aha ifatanije n'abaturage bose b'uRwanda.

 

3. Gukomeza gukoresha inyandiko n'imvugo gusa, n'ubwo nabyo bikenewe cyane, ariko byonyine ntibihagije kugira ngo ubutegetsi bukoresha ubwicanyi, iterabwoba n'ikinyoma buve ku izima.

 

4. Urugendo rugiye gutangira ntawe ruheje.Abanyarwanda bose bifuza amahoro n'amajyambere birambye muRwanda basabwe kubigiramo uruhare kuko ari uburenganzira bwabo ntavogerwa bwo gushyiraho ubutegetsi bubabereye no kubuvanaho igihe butagishoboye inshingano zabwo.

 

Dufatane urunana maze twese twivane ku ngoyi.

 

 

Bikorewe i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w'i 2013

 

 

Théobald Rwaka

 

Umuvugizi wa CNR Intwari.

 

 

Contact (media): 00 41 78 65 22 183


Friday, 1 March 2013

BBC Gahuza: Bwana CONDO GERVAIS arasubiza TONY BLAIR

BBC-Gahuza
Ibiganiro bya 16:30
Kuwa Kane, tariki ya 28 Gashyantare 2013.


Tony Blair arahera ku umunota wa 16:15
Condo Gervais arahera ku umunota wa 21:49

Rwanda: Ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abaturage hirya no hino


Ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abaturage hirya no hino kubera gushakishiriza Kagame amafaranga mu baturage mu gihe inkorsmutima ze nazo zikomeje kumuvuganira ngo asubizwe imfashanyo

février 28th, 2013 by rwanda-in-liberation
ki-moon.jpg
Mu Rwanda ikimaze iminsi kigaragara kandi kivugwa na benshi ni uburyo abaturage hirya no hino bakomeje guhohoterwa, bagakubirwa, bagafungwa, bakamburwa ibyabo ku ngufu ndetse bagakorerwa n'ibindi bibi babikorerwa n'intore za FPR n'imitwe yayo yose yaba iya gisirikari, iya gipolisi n'iyitwara gisirikari cyane cyane izwi ku izina rya local defences forces n'inkeragutabara bita reserve force mu cyongereza.
Iri hohoterwa ryo gukubitwa no gufungwa ndetse no kunyagwa ibyabo abaturage bagiye bahura nabyo aho bahatirwaga ngo gutanga amafaranga ya mutuelle, abandi ngo ni inyubako z'amashuri, iz'abarimu n'iz'abapolisi, ahandi ngo ni uguhemba inkeragutabara nab a gitifu, ndetse hari n'aho bababwiye ko umurenge (Kacyiru) ngo ufite ibibazo by'amafaranga none ngo uwafatwaga wese yagombaga kurekurwa atanze hagati ya bitatu na bitanu by'amanyarwanda. Ibi bikaba byarabaye taliki 23 Gashyantare 2013 aho abantu bafashwe ngo bazindukiye mu bindi bitari umuganda hanyuma barafungwa. Icyaje kugaragara gisekeje ni uko abari bafashwe ngo babonye ko abayobozi b'umurenge barubiye ngo barashaka amafaranga byanze bikunze maze batuma kubo mu miryango yabo basize hanze ngo iboherereze amafaranga mu materefoni yabo ibyo bita Tigo cash cyangwa MTN Mobile money. Ngo bamaraga kuyakira abayobozi b'umurenge bakabereka numero ya telephone bayoherezaho bakabona kurekurwa.
Biteye isoni n'agahinda kubona leta yishongoye ngo irishoboye bigatuma abayiteraga inkunga bifata none ikaba irimo gusahura abaturage duke bari batunze. Ubundi se nibamara kudusahura bakatumara bazabigenza gute? Iri hurizo niryo ririmo gutuma Kagame ashakishiriza kubura hasi no hejuru ngo abone aho yapfunda imitwe. Bikaba bivugwa ko umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon ngo yaba yaramusabiye gukomorerwa ndetse na Tony Blair akaba ubu ngo atakira atakiryama ngo arebe ko yazongera kwibonera 1/10 igihe Kagame yaramuka ashubijwe amafaranga n'ubwo adahakana uruhare rwa Kagame muri Kongo ariko ngo si we ukwiye guhanwa wenyine. Ibi bikaba bitakagombye kuvugwa n'umuntu nk'uriy wiyita inararibonye yirengagiza amaraso y'inzirakarengane yamenetse mu ntambara bakomeje gutera inkunga. Mbese ariya maraso azabazwa nde? Iriya facture izishyurwa na nde? Mbese Kagame asubizwe imfashanyo akomeze amarire ku icumu abanyarwanda n'abanyekongo ngo ni uko afite abazamuvuganira yambuwe imfashanyo akazisubizwa?
Uko bimeze kose abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe cyane cyane ko bigaragara ko Kagame akomeje kongera kwisuganya yigira nyoni nyinshi, asinya amasezerano ya nyirarureshwa kandi atarigeze ahagarika kujya muri Kongo. Ikindi ni uko kuba abanyarwanda bakomeje kujujubywa n'ubutegetsi ari benshi byakagombye gutuma abatavuga rumwe na leta ya Kagame babona imbaraga zo kuyirwanya koko niba bafitiye impuhwe abaturage.
Ubwanditsi

Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé


Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé

Hashize 1 day Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 27/02/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 22
Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y'ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w'ubu bwishingizi.
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki 26 Gashyantare yamaganye abakozi ba komisiyo yo gushishikariza abaturage gufata ubwishingizi mu buzima nkuko abiregwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanama.
Ubwo abo bakozi bageraga mu kagari ka Kanyefurwe bashishikariza abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane, Maniragaba ngo yamaganye ibyo barimo abwira rubanda ko ibyo babwirwa ntacyo bimaze.
Uyu musore ngo yabwiraga abaturage ko badakwiye gufata mutuel ndetse ko bakwiye kumureberaho ntibayifate.
Ubuyobozi bw'Umurenge bumurega kandi kurwanya abakozi b'iyo komisiyo ubwo bageragezaga kumubuza kwamagana gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.
Ibi bikaba ari  ibigaragara mu ibaruwa y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganizi Jean.
Maniragaba Robert aganira n'Umuseke.com kuri station ya Polisi aho afungiye, yavuze ko ibyo bamurega abeshyrwa.
Yemeje ko ibyo yamaganye ari uburyo aboherejwe bakoreshaga babwira abaturage gutanga umusanzu w'uwbisungane mu kwivuza maze ngo bahera aho bamushinja ko yamaganye gahunda ya Leta.
Ati " njyewe nkwiye kurenganurwa kuko sinamagana mutuel kuko nzi ibyiza byayo, icyo napfuye n'abo bagabo ni uburyo bakagamo abaturage umusanzu wa mutuel."
Umwe mu baturage twaganiriye wari aho ubwo abo bakozi bashwanaga na Maniragaba, yadutangarije ko abo bakozi batse Maniragaba mutuel ye n'iz'abakozi be, maze ngo babona batangiye guterana amagambo.
Supt Mwiseneza Urbin umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko bari gukurukirana ikibazo cya Maniragaba ngo bamenye neza ukuri kwabyo.
Supt Mwiseneza yatubwiye ko aboneraho kubeshyuza inkuru yaciye kuri Radio mpuzamahanga ya BBC ivuga ko Polisi yafunze abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza ko ibyo bitabayeho.
Mutuel de santé, nubwo ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda ariko ngo kuyifata ni uburenganzira ntabwo ari agahato ko ntawe polisi yafunga ngo ni uko nta mutuel agira.
Mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hashize icyumweru abayituye bakangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Maisha Patrick
UMUSEKE.COM

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.