Pages

Sunday 3 March 2013

Rwanda : Bwana Nsabiyaremye Gratien, umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri FDU-Inkingi, yatawe muri yombi

Rwanda : Bwana Nsabiyaremye Gratien, umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri FDU-Inkingi, yatawe muri yombi

WERURWE 03, 2013  
Kigali Kuwa 3 Werurwe 2013
Rubavu : Bwana Nsabiyaremye Gratien umwe mu bayobozi  ba FDU-Inkingi ushinzwe  urubyiruko yatawe muri yombi muri icyi gitondo cyo kuwa 3 Werurwe 2013  ashinjwa guhungabanya umutekano w'igihugu no gususugura ubuyobozi.
Kuva ku mugoroba wejo tariki ya 2 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa tatu z'ijoro urugo rwa Nsabiyaremye Garatien utuye mu murenge wa  Nyamyumba rwagoswe  n'abasirikare bitwaje imbunda bamusaba gukingura arabyanga kuko atumvaga ukuntu yaterwa n'abasirikare bitwikiye ijoro cyane cyane ko umwaka ushize mu kwezi kwa mbere 2012 nabwo yigeze guterwa n'abasirikare barwanira mu mazi bayobowe n'umukuru wabo Captaine RUTABURINGOGA agakubitwa akagirwa intere .
Abo basirikare baraye iwe kugeza bukeye ariko ubwinshi bwabo bwatumye abaturage bahurura baza gushungera maze ba basirikare bagira isoni barikubura barataha ariko bahamagara polisi ngo ize imutware. Polisi ihageze Gratien yemeye arakingura maze imutwara kuri sitasiyo(station) ya polisi ya Rubavu ubu akaba ariho afungiye.
Impamvu yiri tabwa muri yombi rifitanye isano n'ibyari bimaze iminsi itari mike kuko  guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2012 inzego nkuru za FPR zamubwiraga ko ziba zoherejwe ziturutse i Kigali ku cyicaro gikuru cya FPR zahoraga zimusimburanwaho umunsi kuwundi haba aho yigisha ku rwunge rw'amashuri rwa Bumba ruri mu karera ka Rusizi, haba naho atuye asabwa  kuva muri FDU-Inkingi ngo akajya muri FPR Inkotanyi ariko we akababwira ko yumva adakwiye guhatirwa kujya muri FPR ku ngufu no kureka ibyo we yemera kandi ahererwa uburanganzira n'amategeko uRwanda rugenderaho. Tariki ya 28 Gashyantare 2013 nibwo izo ntore za FPR zaherukaga kumusanga aho yigisha zimubaza niba agitsimbaraye ku cyemezo cye azimbwira ko atigeze ahinduka maze bamubwira ko akwiye gutangira kwitekura kwirengera ingaruka agiye guhura nazo.
Ibi bikorwa byo kwibasira abatavugarumwe na leta ya Kigali bikaba bisa n'ibiri gufata indi ntera nyuma yaho Generali Pahuro Kagame  umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri kongere nkuyu y'ishyaka FPR asabiye abacurabwenge baryo  gutangira kwitegura no gufata ibyemezo bikaze bigamije kuvanaho imbogamizi n'ibibazo ubu byugarije ishyaka rya FPR Inkotanyi.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.