Pages

Sunday 3 March 2013

Rwanda: Kwambura abaturage amafaranga ku ngufu birakomeje hirya no hino mu gihugu

Kwambura abaturage amafaranga ku ngufu birakomeje hirya no hino mu gihugu byitwa ko ngo ari ugutanga mitiweri abatayatanze n'ababinenze bagashyirwa mu gihome

mars 3rd, 2013 by rwanda-in-liberation
maniragaba-robert.jpg
Kumugoroba wo ku italiki ya 1 Werurwe 2013 umuyobozi w'akagali ka Higiro witwa Jean Baptiste Ndayishimiye, mu murenge wa Nyanza, akarere ka Gisagara, intara y'Amajyepfo yashyikirije abaturage benshi inzandiko zibahamagaza kwitaba ku biro by'akagali ka Higiro ngo icyo bahamagariwe bazakimenya bahageze. Mugitondo cyo ku italiki 2 Werurwe 2013 abahamagajwe bitabye maze bageze ku kagali barafungwa ngo kuko batatanze amafaranga ya mitiweri kandi iki gikorwa cy'ifatwa n'ifungwa cyabereye kumugaragaro abantu bose babireba n'ubwo hari ababashije kubaca mu rihumye bakigendera kuko abafunzwe bari benshi cyane.
Ubwo abafunzwe baje gutegekwa gusinya impapuro zivuga igihe bazatangira ayo mafaranga ariko nk'uko bari benshi cyane hari n'abatazisinye kuko byageze aho bikaba nk'akavuyo kandi ababasinyishaga bakaba babonaga basa n'abata igihe kuko byagaragaraga ko gusinya byasaga no kwikiza ko n'ubundi abaturage ayo mafaranga bashobora kutazayatanga kuko n'ubundi nta n'ubushobozi bafite bwo kuyabona kandi ngo ubukene buranuma.
Abayobozi b'akagali bamaze kubona ko bakora ubusa maze ahagana mu masaa kumi n'ebyiri z'umugoroba abafashwe bararekurwa kuko icyari kigamijwe ni ukubaka amafaranga ku ngufu ariko bisa n'ibyananiranye kuko bayabuze kubera ubukene bw'abaturage ntaho bashoboraga kuyakura.
Ibikorwa nk'ibi bikaba bikomeje kubera hirya no hino mu tugali hose mu Rwanda aho abategetsi bafata abaturage bakabafunga bakabaka amafaranga nk'aho ku italiki 18 Gashyantare 2013 mu ntara y'Uburasirazuba, akarere ka Nyagatare, umurenge wa Matimba, akagali ka Cyimbogo abaturage bagoswe na polisi n'inkeragutabara murucyerera maze babajyana ku biro by'akagali ka Cyimbogo umuyobozi w'ako kagali Butera Vincent ababwira ko bagomba kujya mu nama y'umuyobozi w'umurenge wa Matimba witwa Kubwa Ruboneka Sylvain. Bamaze kubagezayo basabye abafite mitiweri kwitandukanya n'abatayifite maze abatayifite bafungirwa mu mberabyombi y'akagali ababishoboye bagobokwa n'imiryango yabo abandi basinyira igihe bazayatangira.
Ku mataliki 18 na 22 Gashyantare 2013 nanone mu ntara y'Uburengerazuba, akarere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda akagali ka Kareba abaturage barafashwe bazira ko ngo badafite mitiweri,
ko ngo batatanze amafaranga mu kigega agaciro, n'ibyo bita inyubako. Iryo fatwa n'ifungwa ryakozwe na Gashugi Théoneste, umuyobozi w'umurenge wa Jenda ukoresha  telefone  0788536965 afatanyije n'umukuru w'akagari ka Kareba witwa Gatsina Kaliwaboufite terefoni 0788631601 bari kumwe kandi muri iyo nama bakoresheje ahitwa mu Kareba. Inama yararangiye bose barabagota, bababwira ko batari buhave niba batanze amafaranga ya mitiweri, ay'agaciro n'ay'inyubako. Abashoboye kuyabona barayatanze, abandi basinyira igihe bazayatangira; abanze kuyasinyira barafungwa. Abantu banahigwaga mu ngo zabo bakajya kubafunga.
Mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Kanama Akagali ka Mahoko murukerera rwo kuwa 26 Gashyantare 2013 habyukliye umukwabo wo guhiga abaturage badafite mitiweri bakaba barabafungiye kuri station ya Police ya Kanama aho bakorewe amadosiye ndetse bamwe barayatanga abandi barasinya bemeza ko bzayatanga banatanga n'igihe cyo kuyatanga. Biragaragara ko uyu ari umugambi muremure wa FPR wo gushakisha amafaranga mu baturage bayita aya mitiweri.
Ikibabaje kandi giteye amakenga ni uburyo abaturage bamburwa ibyabo ku ngufu bahatirwa gutanga amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza ndetse rimwe na rimwe ibyabo bigashimutwa n'abayobozi bakoresheje inzego zitwa iz'umutekano. Mbese umuntu ahatirwa gute igikorwa kimufitiye akamaro we n'umuryango we niba koko babona ko bifite icyo bibamariye? Abaturage bamwe twavuganye badutangarije ko ngo basanga nta mpamvu yo kujya muri mitiweri kandi ngo n'ubundi kwa muganga ntacyo babamarira iyo bagiyeyo. Ngo keretse ufite umugore utwite niwe upfa kuyatanga nago abandi ngo birwanaho ariko leta ngo ntiyemerera umwe mubo mu muryango kwivuza kuri mitiweri mu gihe abagize umuryango bose bataratanga mitiweri.
Mu kumenya iki kibazo uko giteye twagiye ku mavuriro amwe n'amwe maze badutangariza ko ngo kuba bashinjwa gukora nabi ngo bifite inkomoko kuko ngo nta muti bakigirira mu mavuriro. Hamwe baratubwiye bati ese ubwo niba akarere katurimo umwenda wa mitiweri kahindukira kakajya kubabaza imikorere myiza? Bati mbese kuki batuvugaho imikorere mibi minisitiri w'ubuzima ntamanuke ngo aze kureba ibyo bibazo si ukubera ko bazi neza ko iyo mikorere mibi iterwa no kutagira ubushobozi? Bamwe mu baganga b'ibigo nderabuzima badutangarije ko paracetamol ariwo muti rukumbi basigaye bavuza abarwayi bose.
Ibi bibazo bya mitiweri biraturuka ku kuba abaturage nabo ubwabo amafaranga batanga ngo atinjira mu mavuriro ahubwo ngo ajya mu mirenge (Ikigo nderabuzima) no mu turere (Ibitaro) hanyuma abategeka imirenge n'uturere bakaba aribo bagenera amavuriro ibikoresho n'imiti. Kuba rero ayo mafaranga ubu ngo atangwa akigira mu bindi ngo nibyo bituma amavuriro akora nabi abaturage bakayaburira icyizere bakanga gutanga amafaeranga ya mitiweri none leta yafashe icyemezo cyo kuyabaka ku ngufu.
Ngibyo ibibazo bijyanye na mitiweri ubu bigaragara ko leta yahagurutse ikayaka ku ngufi igamije kwibonera udufaranga two guha abategetsi dore ko imfashanyo kuva zafungwa ubu guhemba abakozi bisigaye ari ikibazo cy'ingorabahizi kandi ngo kuba Ubwongereza hari ayo bwafunguye ngo ntacyo bizamara ku mari ya leta kuko azahita yoherezwa gufasha abakene atanyuze mu ntoki z'abategetsi ahubwo anyuze mu miryango ikorana n'abaturage.
Ubwanditsi  

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.