IBYEMEZO BY'INAMA NKURU Y'IGIHUGU IDASANZWE Y'ISHYAKA P.S.IMBERAKURI
YATERANIYE I KIGALI KUWA 07 NZELI 2013.
Ishingiye ku ngingo ya 55 y'itegeko shingiro ry'ishyaka P.S IMBERAKURI
nk'uko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y' u Rwanda n° 45
yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y'Igihugu y'ISHYAKA
RY'IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA, (P.S. IMBERAKURI) yateraniye
i Kigali kuri uyu wa 07 Nzeli 2013 maze ifata ibyemezo bikurikira :
Ku bw'umwihariko :
1. Imaze gusuzuma ibibazo byugarije ishyaka ryashyizwemo
n'abanzi ba demukarasi birimo ifungwa rya Perezida Fondateri, Me
Bernard NTAGANDA, aho we n'abandi bafungiwe hamwe bakomeje kubura
uburenganzira bwabo nk'ikiremwa muntu, ahubwo bakaba bakomeje
kugaraguzwa agati muri gereza ya Mpanga , aho badahabwa uburenganzira
bwo gusurwa, kugemurirwa cyangwa kwivuza, Inama Nkuru y'Igihugu
y'Ishyaka PS IMBERAKURI yabanje gushimira abayobozi n'abarwanashyaka
bakomeje kuba inyangamugayo mu nkundura ya demukarasi ishyaka
ryiyemeje ;
2. Inama Nkuru y'Igihugu yishimiye igikorwa ishyaka ryafashe cyo
gutanga abakandida mu matora y'abadepite n'ubwo komisiyo y'amatora
yabikomye mu nkokora ku nyungu z'ubutegetsi buriho bwa FPR maze ikanga
irisiti y'ishyaka PS IMBERAKURI ;
3. Inama Nkuru y'Igihugu yasuzumye imikorere y'inzego z'ishyaka
maze ifata ibyemezo bikurikira :
· imaze kubona ko umunyamabanga mukuru w'ishyaka Madamu
UWIZEYE KANSIIME Imakulata yoherejwe mu butumwa bw'akazi mu mahanga
mu kwezi kwa mbere 2013 ntagaruke kandi ntatange ibisobanuro ku mpamvu
zatumye atagaruka ndetse n'uko urugendo rwagenze, Ishingiye ko umwanya
w'Umunyamabanga Mukuru ushingira imirimo yawo mu gihugu ku kicaro
cy'ishyaka, Inama Nkuru y'Igihugu yasanze Madamu UWIZEYE KANSIIME
Imakulata yarakoze ikosa rikomeye ryo guta inshingano yari ashinzwe.
Inama yafashe rero icyemezo cyo gutangariza buri wese ko Madamu
UWIZEYE KANSIIME Imakulata nta gikorwa kireba ishyaka yemerewe kongera
gukora yitwaje umwanya w'ubunyamabanga bukuru yari ashinzwe ;
· Inama Nkuru y'Igihugu yashyizeho akanama ko kunganira Komite
mu kurebana ubushishozi icyatuma ingufu mu buyobozi bw'ishyaka
ziyongera. Mu byo akanama kazakora, hazarebwa n'impamvu zatumye Madamu
UWIZEYE KANSIIME Imakulata atagaruka, barebere hamwe niba hari icyo
ishyaka ryamufasha cyangwa se niba we hari icyo yafasha ishyaka aho
ari. Umwanzuro kuri iki kibazo cya Madamu UWIZEYE KANSIIME Imakulata
ukazashyikirizwa Inama Nkuru mu gihe kitarenzi ibyumweru bibiri. Aka
kanama gakuriwe na Bwana NDAMIRA Jean Claude Perezida w'ishyaka mu
mugi wa Kigali kahawe manda y'ukwezi kumwe itangira kuva aho iri
tangazo rishyiriweho umukono. Iyi manda ishobora kongerwa inshuro imwe
bitewe n'impamvu zasobanurirwa Inama Nkuru y'Ishyaka.
4. Inama Nkuru y'Igihugu yakiriye neza icyifuzo cya Perezida
Fondateri w'ishyaka cyo gushyiraho umwanya w'Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w`Ishyaka mu mahanga. Yemeje kandi ko Bwana RYUMUGABE
Jean Baptiste wari uhagarariye Ishyaka PS Imberakuri kumugabane w'i
Burayi awubera Umuhuzabikorwa. Inshingano z'Umunyamabanga nshingwa
bikorwa mu mahanga zikaba zikubiye mu itangazo n° 020/P.S.IMB/013 ryo
kuwa 15 Nzeli 2013 ;
5. Inama yashoje isaba Komite Nkuru y'Ishyaka kongera ingufu mu
bikorwa byo guteza imbere gahunda z'ishyaka mu gukemura ibibazo
byugarije abanyarwanda, ari nabyo byatumye Imberakuri zifata iya mbere
muri iyi nkundara yo guharanira ko demukarasi isesekara mu Rwanda mu
mahoro. Inama yijeje Komite inkunga yose ishoboye ariko imigambi
y'ishyaka ikagerwaho.
6. Iyi myanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa uhereye igihe
ishyiriweho umukono.
Bikorewe i Kigali kuwa 15/09/2013
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere.