Pages

Friday 13 September 2013

Rwanda: Nyuma y’imyaka n’imyaniko aburabuza abahutu, Martin Ngoga nawe agizwe ikigarasha gicitse!

Nyuma y'imyaka n'imyaniko aburabuza abahutu, Martin Ngoga nawe agizwe ikigarasha gicitse!

Nkuko byatangajwe n'ibitangazamakuru byandikirwa mu rwanda, inama ya gouvernement y'u Rwanda yateranye ku wa gatatu tariki ya 11 Nzeli, 2013, iyobowe na perezida wa repubulika, Paul Kagame, yafashe ibyemezo byinshi cyane, kandi inashyira mu myanya abantu batandandukanye. Ni mugihe kandi, Kagame kubera yari amaze iminsi ahugiye mu ntambara ya M23 kuva mu kwezi kwa Nyakanga ndetse na Kanama, ntiyigeze akoresha inama z'abaministre nkuko byari bimenyerewe.

Nyuma y'imyaka n'imyaniko aburabuza abahutu, Martin Ngoga nawe agizwe ikigarasha gicitse! dans Ubutabera martin-ngoga

Abahutu ntibazibagirwa ubugome Martin Ngoga yabakoreye.

Mu mpinduka zabaye, hagaragara cyane ko Kagame yari ahangayikishijwe n'urwego rw'ubucamanza, rwari rumaze imyaka myinshi rukuriwe na Ministre Tharcisse Karugarama, ubu nawe wagizwe ikigarasha. Ubwumvikane buke bwavutse hagati ya Karugarama na Kagame, ubu bugeze no ku bandi bose bari muri sisiteme ya Karugarama. Twabibutsa ko Karugarama yatinyutse akavuga mu ruhame ko abona Kagame atagombye kwiyongeza mandat ya gatatu, nuko aba yakije umuriro, none ubu yatangiye kuwota.

Undi utahiwe mu kota umuriro Karugarama yacije ni uwari umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, wavanywe ku mwanya we, ariko bakabitekinika, bakavuga ko Senat ariyo izemeza uzamusimbura; ariko wakwitegereza neza ugasanga hatanzwe umukandida umwe ari we: Muhumuza Richard usanzwe ari Umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu (National Prosecutor). Ubwo se Senat izahitamo nde ireke nde ko umukandida ari umwe! Ahubwo Senat izamusinyira, ahite atangira akazi, niba ahubwo ataranagatangiye!!!

muhumuza-150x150 dans Ubutabera

Muhumuza Richard niwe wasimbuye Martin Ngoga

Martin Ngoga uvanywe kuba umushinjacyaha mukuru, azwi k'umuntu wari wararahiriyegufungisha abahutu aho bava bakagera, cyane cyane abahunze u Rwanda batuye hirya no hino ku isi. Martin Ngoga yigaragaje mu guhangana n'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ruri Arusha muri Tanzaniya, arushinja ko ngo rudahana rwihanukiriye abahutu bashinjwa genocide.

Nyamara ubu nawe arebye nabi ashobora kwisanga ari mabuso, maze bikaba nka bya bindi abanyarwanda bavuze ngo: « Imana ihora ihoze » cyangwa ngo « Nyamutegera akazaza ejo yari atuye Igihinga na Gihindamuyaga », cyangwa se na none ngo: « Intamenya ntibwira umugenzi »!

Ngoga ashobora kuzicuza cyane ubuzima bw'imiryango myinshi y'abahutu yahutaje, bamwe ubu bakaba bari kuborera muri za gereza mu bihugu by'uburayi, z'Amerika n'ahandi, kandi bazira gusa ko ari abahutu. Abana babaye imfubyi kandi ababyeyi babo bariho, amarira yabo niyo amusamye. Ngoga we amarira y'abapfakajwe n'amadosiye watekinitse, ntazatuma usinzira, kubera ko arimo gutabaza asaba ubutabera no kurenganurwa n'imana yonyine; wowe na FPR namwe muraraye, ariko ntimwiriwe.

Ngoga iyo aza kumenya ko FPR ari umuryango w'abicanyi ruharwa, yari gukoresha amategeko yize ntabe umuyoboro wo gusenya umuryango nyarwanda.Yajyaga akeka ko ari ikigirwamana, ariko yaribeshye, ubamba isi ntakurura. Amakuru Ikaze Iwacu itarabonera gihamya neza, avuga ko intandaro yo gutebwa icyizere muri FPR kwa Martin Ngoga ari uko murumuna we mu mwaka wa 2012, yafashe icyemezo cyo guhunga igihugu, ubu akaba akekwaho kuba akorana n'abashinze RNC, ishyaka rigizwe n'ibikomerezwa byahoze muri FPR. Kuva icyo gihe rero Martin Ngoga yatangiye kurebwa nk'umuntu urwanya ubutegetsi arimo, none umunsi we urageze. 

Ikintu gitangaje cyane ku bantu ba FPR n'ukuntu umunsi ku munsi babona ko nta mutoni umara kabiri, ariko bagakomeza kwiteranya n'abanyarwanda. Bamenye ko igihe ari iki ngo bafate icyemezo gikomeye cyo kwitandukanya na FPR, bitabaye ibyo bazajya kwisama basandaye. 

Abandi bagabiwe imyanya mu bucamanza nkuko tubisoma ku gihe.com ni:

Kaliwabo Munyantore Charles wahawe Urukiko Rukuru ngo arubere Perezida; uyu akaba yari asanzwe ari Umuvugizi w'inkiko. Uyu mwanya wari umaze igihe kirenga umwaka nta muyobozi uwurimo, kuko uheruka ari Busingye Johnston wahavuye ajya kuba umucamanza mu rukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, nyuma akahava aza kuba Minisitiri w'ubutabera.

Mu Rukiko Rukuru rw'Ubucuruzi, Kamere Emmanuel yagizwe Perezida uwo mwanya awusimbuyeho Gatete Gakwaya Benoit yagizwe umucamanza mu rukiko rw'Ikirenga, na ho Visi Perezida warwo aba Rwanyindo Fanfan Kayirangwa, umwanya n'ubundi wari ufitwe n'uwabaye Perezida w'uru rukiko. Uwari Umushinjacyaha Mukuru wungirije Hitiyaremye Alphonse yagizwe umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga.

Kaliwabo Munyantore Charles ni muntu ki ?

Kaliwabo Munyantore Charles afite imyaka 44 y'amavuko, arubatse. Amashuri abanza n'ayisumbuye yayize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru ayakomereza muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, aho yakuye impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri mu mategeko. Yakomeje muri iyo Kaminuza mu cyiciro cya gatatu ahakura impamyabushobozi ihanitse mu mategeko ajyanye n'ubucuruzi.

kaliwabo_charles_president_hc-d8726

Kaliwabo Charles, perezida mushya w'urukiko rukuru

Yagize amasomo menshi y'ikarishyabwenge mu mategeko, cyane cyane ku birebana n'Inkiko Gacaca, amategeko akoreshwa mu Rwanda, kandi akaba yaritabiriye inama nyinshi mpuzamahanga, zaba izabereye mu Rwanda no mu mahanga ku birebana n'amategeko n'ubucamanza. Agizwe Perezida w'Urukiko Rukuru yari asanzwe ari umuvugizi w'Inkiko, ariko kandi yanahawe izindi nshingano zinyuranye mu rwego rw'ubutabera, kuko yari n'Umugenzuzi w'inkiko by'umwihariko ashinzwe kurwanya ruswa n'ibirebana n'imanza z'ibirarane.

Mu bihe binyuranye yabaye kandi Umugenzuzi Mukuru w'Inkiko w'agateganyo, Umucamanza mu rukiko rukuru ishami rya Nyanza, Umujyanama mu rukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri, Umujyanama mu by'amategeko muri Banki yahoze yitwa BCDI ubu ni ECOBANK. Ni umwe mu bagize komite ishinzwe ibyemezo bifatwa nk'amategeko mu rukiko rw'Ikirenga, akaba kandi n'umwe mu bagize Komite y'igihugu ishinze kurwanya ruswa n'akarengane.

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.unblog.fr

Source:igihe.com

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.