Pages

Saturday, 14 September 2013

Rwanda: Gereza nkuru ya Kigali 1930 yongeye kubangamira isurwa ry’umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire

Rwanda: Gereza nkuru ya Kigali 1930 yongeye kubangamira isurwa ry'umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire

Kigali, Kuwa 13 Nzeri 2013.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2013 ahagana mu ma saa yine z'amanywa nibwo abayoboke b'ishyaka FDU-Inkingi babujijwe gusura  umuyobozi wabo Madamu Victoire Ingabire ufunzwe na leta ya FPR-Inkotanyi kubera impamvu za politiki .Ubwo abo bayoboke bageraga ku muryango wa gereza izwi ku izina rya 1930  batunguwe n'uko ubuyobozi bw'iyo gereza bubinyujije mu bakozi b'urwego rw'iperereza (CID) ruhakorera  rwababujije kwinjira kandi nyamara ntibwabasobanurira impamvu nyayo buheraho cyane ko bari bafite ibya ngombwa byuzuye (indangamuntu) ndetse n'umubare  w'abantu batanu wategetswe n'ubuyobozi bw'iyo gereza ntibari bawurengeje. Mu gihe bageragezaga kwaka ibisobanuro by'ukuntu bakwimwa uburengazira bwo gusura hahise haza umwe mu bakozi b'urwego rw'iperereza rwa CID witwa Bagume James ategeka abo bayoboke gutaha ngo kuko atari bubemere gusura.
 Ubuyobozi bw'ishyaka FDU-Inkingi bumaze kumenya icyo gikorwa kigayitse bwavuganye  kuri telefone n'umuyobozi w'iyo gereza watangaje ko abo bantu bafite uburenganzira bwo gusura niba bafite indangamuntu kandi batarenze batanu ariko uyu muyobozi ntiyabashije kuvuguruza icyemezo cy'uyu mukozi w'urwego rw'ubutasi kabone n'ubwo byitwa ko ariwe umukuriye.
Ibi bikorwa byo kwibasira abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali aho bafungiye hirya no hino muri za gereza  bikaba bimaze iminsi byarakajije umurego aho bimaze iminsi bivugwa ko ibikorwa nk'ibi byo kubangamira imfungwa za politiki byibasiye n'abandi banyapolitiki bafungiye muri gereza ya Mpanga aho kubasura nabyo bisigaye bishyirwamo amaniza menshi ku buryo ndetse uwitwa Dr. Niyitegeka Theoneste we ubu afungiye muri kasho imbere muri gereza ya mpanga azira kuba yarasagariwe nkana n'umwe mu bacungagereza barangiza bakamugerekaho icyaha cyo kurwanya abashizwe umutekano muri gereza.
N'ubwo ibikorwa nk'ibi by'iterabwoba  bisanzwe, bikunda kwiyongera igihe cy'amatora iyo ishyaka ryonyine rukumbi muRwandarya FPR-Inkotanyi ririmo gutegura amatora maze ugasanga inzego zishinzwe umutekano zisa n'iziri kwibasira uwo ariwe wese zizi ko atari mu ishyaka riri ku butegetsi.
Ishyaka FDU-Inkingi ryongeye gusaba rikomeje ubuyobozi bwa leta y'uRwandakwumva ko nta kintu na kimwe gisumba guha agaciro no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Ntabwo igihugu kigomba kuyoborwa hashingiwe ku marangamutima y'uwo ariwe wese. Kandi birababaje kubona ubutegetsi bwaKigalibunanirwa no kubahiriza amategeko n'amabwiriza bwishyiriyeho ahubwo ugasanga buri mu kada (Cadre) wa FPR-Inkotanyi cyangwa undi wese afite ibyo yumva bimuhesha imbaraga nawe atanga amategeko uko yishakiye, inzego zakagombye kuba zifata ibyemezo zikaruca zikarumira nk'izidahari.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.