Pages

Monday, 16 September 2013

IBYEMEZO BY'INAMA NKURU Y'IGIHUGU IDASANZWE Y'ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 07 NZELI 2013.


ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 019/P.S.IMB/013

IBYEMEZO BY'INAMA NKURU Y'IGIHUGU IDASANZWE Y'ISHYAKA P.S.IMBERAKURI
YATERANIYE I KIGALI KUWA 07 NZELI 2013.


Ishingiye ku ngingo ya 55 y'itegeko shingiro ry'ishyaka P.S IMBERAKURI
nk'uko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y' u Rwanda n° 45
yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y'Igihugu y'ISHYAKA
RY'IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA, (P.S. IMBERAKURI) yateraniye
i Kigali kuri uyu wa 07 Nzeli 2013 maze ifata ibyemezo bikurikira :

Ku bw'umwihariko :

1. Imaze gusuzuma ibibazo byugarije ishyaka ryashyizwemo
n'abanzi ba demukarasi birimo ifungwa rya Perezida Fondateri, Me
Bernard NTAGANDA, aho we n'abandi bafungiwe hamwe bakomeje kubura
uburenganzira bwabo nk'ikiremwa muntu, ahubwo bakaba bakomeje
kugaraguzwa agati muri gereza ya Mpanga , aho badahabwa uburenganzira
bwo gusurwa, kugemurirwa cyangwa kwivuza, Inama Nkuru y'Igihugu
y'Ishyaka PS IMBERAKURI yabanje gushimira abayobozi n'abarwanashyaka
bakomeje kuba inyangamugayo mu nkundura ya demukarasi ishyaka
ryiyemeje ;

2. Inama Nkuru y'Igihugu yishimiye igikorwa ishyaka ryafashe cyo
gutanga abakandida mu matora y'abadepite n'ubwo komisiyo y'amatora
yabikomye mu nkokora ku nyungu z'ubutegetsi buriho bwa FPR maze ikanga
irisiti y'ishyaka PS IMBERAKURI ;

3. Inama Nkuru y'Igihugu yasuzumye imikorere y'inzego z'ishyaka
maze ifata ibyemezo bikurikira :

· imaze kubona ko umunyamabanga mukuru w'ishyaka Madamu
UWIZEYE KANSIIME Imakulata yoherejwe mu butumwa bw'akazi mu mahanga
mu kwezi kwa mbere 2013 ntagaruke kandi ntatange ibisobanuro ku mpamvu
zatumye atagaruka ndetse n'uko urugendo rwagenze, Ishingiye ko umwanya
w'Umunyamabanga Mukuru ushingira imirimo yawo mu gihugu ku kicaro
cy'ishyaka, Inama Nkuru y'Igihugu yasanze Madamu UWIZEYE KANSIIME
Imakulata yarakoze ikosa rikomeye ryo guta inshingano yari ashinzwe.
Inama yafashe rero icyemezo cyo gutangariza buri wese ko Madamu
UWIZEYE KANSIIME Imakulata nta gikorwa kireba ishyaka yemerewe kongera
gukora yitwaje umwanya w'ubunyamabanga bukuru yari ashinzwe ;

· Inama Nkuru y'Igihugu yashyizeho akanama ko kunganira Komite
mu kurebana ubushishozi icyatuma ingufu mu buyobozi bw'ishyaka
ziyongera. Mu byo akanama kazakora, hazarebwa n'impamvu zatumye Madamu
UWIZEYE KANSIIME Imakulata atagaruka, barebere hamwe niba hari icyo
ishyaka ryamufasha cyangwa se niba we hari icyo yafasha ishyaka aho
ari. Umwanzuro kuri iki kibazo cya Madamu UWIZEYE KANSIIME Imakulata
ukazashyikirizwa Inama Nkuru mu gihe kitarenzi ibyumweru bibiri. Aka
kanama gakuriwe na Bwana NDAMIRA Jean Claude Perezida w'ishyaka mu
mugi wa Kigali kahawe manda y'ukwezi kumwe itangira kuva aho iri
tangazo rishyiriweho umukono. Iyi manda ishobora kongerwa inshuro imwe
bitewe n'impamvu zasobanurirwa Inama Nkuru y'Ishyaka.

4. Inama Nkuru y'Igihugu yakiriye neza icyifuzo cya Perezida
Fondateri w'ishyaka cyo gushyiraho umwanya w'Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w`Ishyaka mu mahanga. Yemeje kandi ko Bwana RYUMUGABE
Jean Baptiste wari uhagarariye Ishyaka PS Imberakuri kumugabane w'i
Burayi awubera Umuhuzabikorwa. Inshingano z'Umunyamabanga nshingwa
bikorwa mu mahanga zikaba zikubiye mu itangazo n° 020/P.S.IMB/013 ryo
kuwa 15 Nzeli 2013 ;

5. Inama yashoje isaba Komite Nkuru y'Ishyaka kongera ingufu mu
bikorwa byo guteza imbere gahunda z'ishyaka mu gukemura ibibazo
byugarije abanyarwanda, ari nabyo byatumye Imberakuri zifata iya mbere
muri iyi nkundara yo guharanira ko demukarasi isesekara mu Rwanda mu
mahoro. Inama yijeje Komite inkunga yose ishoboye ariko imigambi
y'ishyaka ikagerwaho.

6. Iyi myanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa uhereye igihe
ishyiriweho umukono.

Bikorewe i Kigali kuwa 15/09/2013

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere.

Saturday, 14 September 2013

Kagame Day Toronto Canada 2013


Please join us in beautiful Toronto. 

Bring your friends. Invite friends of your friends. 

Spread the word. 

YOU ARE ALL INVITED!


The world's top criminal Paul Kagame will be in Toronto on September 27st/28nd. Please notice the TIME CHANGE. Of course he keeps changing things around because he's lately been traumatized by protests and lawsuits AGAINST him around the world, and Boston will be no exception


Rwanda: Gereza nkuru ya Kigali 1930 yongeye kubangamira isurwa ry’umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire

Rwanda: Gereza nkuru ya Kigali 1930 yongeye kubangamira isurwa ry'umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire

Kigali, Kuwa 13 Nzeri 2013.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2013 ahagana mu ma saa yine z'amanywa nibwo abayoboke b'ishyaka FDU-Inkingi babujijwe gusura  umuyobozi wabo Madamu Victoire Ingabire ufunzwe na leta ya FPR-Inkotanyi kubera impamvu za politiki .Ubwo abo bayoboke bageraga ku muryango wa gereza izwi ku izina rya 1930  batunguwe n'uko ubuyobozi bw'iyo gereza bubinyujije mu bakozi b'urwego rw'iperereza (CID) ruhakorera  rwababujije kwinjira kandi nyamara ntibwabasobanurira impamvu nyayo buheraho cyane ko bari bafite ibya ngombwa byuzuye (indangamuntu) ndetse n'umubare  w'abantu batanu wategetswe n'ubuyobozi bw'iyo gereza ntibari bawurengeje. Mu gihe bageragezaga kwaka ibisobanuro by'ukuntu bakwimwa uburengazira bwo gusura hahise haza umwe mu bakozi b'urwego rw'iperereza rwa CID witwa Bagume James ategeka abo bayoboke gutaha ngo kuko atari bubemere gusura.
 Ubuyobozi bw'ishyaka FDU-Inkingi bumaze kumenya icyo gikorwa kigayitse bwavuganye  kuri telefone n'umuyobozi w'iyo gereza watangaje ko abo bantu bafite uburenganzira bwo gusura niba bafite indangamuntu kandi batarenze batanu ariko uyu muyobozi ntiyabashije kuvuguruza icyemezo cy'uyu mukozi w'urwego rw'ubutasi kabone n'ubwo byitwa ko ariwe umukuriye.
Ibi bikorwa byo kwibasira abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali aho bafungiye hirya no hino muri za gereza  bikaba bimaze iminsi byarakajije umurego aho bimaze iminsi bivugwa ko ibikorwa nk'ibi byo kubangamira imfungwa za politiki byibasiye n'abandi banyapolitiki bafungiye muri gereza ya Mpanga aho kubasura nabyo bisigaye bishyirwamo amaniza menshi ku buryo ndetse uwitwa Dr. Niyitegeka Theoneste we ubu afungiye muri kasho imbere muri gereza ya mpanga azira kuba yarasagariwe nkana n'umwe mu bacungagereza barangiza bakamugerekaho icyaha cyo kurwanya abashizwe umutekano muri gereza.
N'ubwo ibikorwa nk'ibi by'iterabwoba  bisanzwe, bikunda kwiyongera igihe cy'amatora iyo ishyaka ryonyine rukumbi muRwandarya FPR-Inkotanyi ririmo gutegura amatora maze ugasanga inzego zishinzwe umutekano zisa n'iziri kwibasira uwo ariwe wese zizi ko atari mu ishyaka riri ku butegetsi.
Ishyaka FDU-Inkingi ryongeye gusaba rikomeje ubuyobozi bwa leta y'uRwandakwumva ko nta kintu na kimwe gisumba guha agaciro no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Ntabwo igihugu kigomba kuyoborwa hashingiwe ku marangamutima y'uwo ariwe wese. Kandi birababaje kubona ubutegetsi bwaKigalibunanirwa no kubahiriza amategeko n'amabwiriza bwishyiriyeho ahubwo ugasanga buri mu kada (Cadre) wa FPR-Inkotanyi cyangwa undi wese afite ibyo yumva bimuhesha imbaraga nawe atanga amategeko uko yishakiye, inzego zakagombye kuba zifata ibyemezo zikaruca zikarumira nk'izidahari.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo

Friday, 13 September 2013

Rwanda: Mbere y'amasaha 24 Ubwongereza butanze itangazo ryo kwitondera gukora ingendo mu Rwanda , igisasu gitewe ku Kicukiro i Kigali!


http://in2eastafrica.net/wp-content/uploads/2013/09/Damas-Gatare.jpgKuri uyu mugoroba i Kigali hongeye guterwa igisasu , icyo gisasu gitewe inyuma y'isoko rya Kicukiro , hamaze kumenyekana ko umuntu umwe ariwe witabye Imana naho abandi barenga 30 barakomereka. Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda ACP Damas Gatare (ku ifoto) yatangarije radiyo BBC ko hafashwe abantu 3 bakekwaho gutera icyo gisasu.

 

Mu kwezi kwa karindwi 2013 nabwo i Kigali hatewe ibisasu ,ndetse leta  y'u Rwanda itangaza ko yafashe abateye ibyo bisasu bakaba ari abo mu mutwe wa FDLR ariko kugeza ubu abo bafashwe bakaba bataragezwa imbere y'ubutabera ngo basobanure neza impamvu yatumye batera ibyo bisasu kandi bahabwe n'ibihano bibakwiye. Ikizwi cyo ni uko ibi bisasu biterwa na leta  y'u Rwanda ,bikaba bikorwa n'abakada (intore) ba FPR baba bashaka gucecekesha cyangwa guhohotera  abanyepolitiki batavuga rumwe na leta ya Kagame na FPR; leta y'u Rwanda kandi nta muntu numwe ishobora kugeza imbere y'ubutabera kuko abatera ibyo bisasu baba batumwe n'ubutegetsi ahasigaye bagakora ikinamico ryo gufata umuntu wese babonye bakamutera ibikwasi maze akemera ko ariwe wateye ibisasu!

 

Aya manyanga yo guhohotera abaturage amaze kumenywa n'ibihugu by'amahanga, ejo hashize niho twababwiye ko igihugu cy'Ubwongereza cyasabye abanyamuryango b'ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza kwitondera gukora ingendo mu Rwanda bitewe ni uko umutekano waho ari mucye, bimwe mubisobanuro igihugu cy'Ubwongereza cyatanze kivuga ko ibisasu bikomeje guterwa ahantu hanyuranye mu Rwanda , none mu gihe kitageze kumasaha 24 iryo tangazo ritanzwe , ikindi gisasu kigaritse ingogo mu Rwanda! Ubwongereza bukimara gutanga iri tangazo polisi y'u Rwanda yahinduye abaritanze abasazi, ivuga ko icyo gihugu kivuga ibyo kubera impamvu zacyo bwite ko mu Rwanda ari amahoro !

 

 

http://www.umuryango.rw/local/cache-vignettes/L225xH225/arton9002-19bd6.jpg23H50 : Nyuma y'aya makuru y'igisasu cyatewe ku Kicukiro "veritasinfo" yahise ibona andi makuru y'uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri mu masaha ya saa tatu za mu gitondo mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge ku rugo rw'uwitwa Mukayirere Berta haturikiye igisasu gikomwe n'uwatunganyaga umukingo ku bw'amahirwe nticyagira uwo gifata. Iyi nkuru y'igisasu cyaturitse mu gitondo ikomeza gushimangira ko mu Rwanda hakomeje kwicwa abaturage hirya no hino hakoreshejwe ibisasu bya grenade leta ikabihisha!

 


 

Ubwanditsi

VEN 13 SEP 2013AUCUN COMMENTAIRE

Toronto : Les combattants Congolais et Rwandais unis contre Kagame


RDCONGOINFOS : Les combattants Congolais et Rwandais unis contre Kagame


AKARI IMURORI: ABATUTSI BARI MU RWANDA HAGATI YA 1990-1994 BAGIZWE IKIRARO NA PAUL KAGAME CYO KUMUGEZA KU BUTEGETSI


"MU BWAMI BUGENDERA KW'ITEGEKONSHINGA, INGABO NI IZ'IGIHUGU SI AKARIMA K' UMUNTU

Paul Kagame yagize abatutsi bari mu Rwanda ikiraro cyo gusingira ubutegetsi ahanura indege ya Habyarimana kandi abuza abasirikare b' inkotanyi yarayoboye kubatabara) ".

 

Radio inyabutatuAkari imurore ni kuri shortwave kuwagatandatu  taliki ya 14/09/2013  guhera saa moya za nimugoroba (19h00) ….

Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 14/09/2013 izabagezaho  igice cyambere cy'ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari ingabo za FPR/RPA ku bwicanyi Paul Kagame ( wari umugaba w'ingabo za FPR) yakoreye abatutsi b'abagogwe n' uburyo  ariwe waciye akagozi ko gutangiza genocide yakorewe abatutsi ubwo yarasaga indege ya Perezida Juvenal Habyarimana agamije kwifatira ubutegetsi ntawe abusangiye nawe  arenze ku masezerano ya Arusha.

Paul Kagame yabwiwe n'inkoramutima ze ko abatutsi bari mu gihugu bari bateze amakiriro ku masezerano ya Arusha, ko niyica Perezida Habyarimana Interahamwe za MRND zizirara mu batutsi zikabamara, aranga abirengaho kandi aha amabwiriza ingabo z'inkotanyi yo kudatabara abatutsi bicwaga. Abanyarwanda baca umugani ngo : "NYAMWANGA KWUMVA NTIYANZE KUBONA".

Perezida Paul Kagame agomba kuryozwa uruhare rwe muri genocide yakorewe abatutsi.

Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba  (19h00pm-20h00pm) z'Ii Kigali kuri Shortwave ku murongo w' 17870 kHz muri meter band 16, no kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri internet: www.radioinyabutatu.com

Insanganyamatsiko: TUMENYE AKARI IMURORI (ABATUTSI BARI MU RWANDA HAGATI YA 1990-1994 BAGIZWE IKIRARO NA PAUL KAGAME CYO KUMUGEZA KU BUTEGETSI).

Umutumirwa wacu ni: Jackson Munyeragwe wahoze ari mu barindaga umutekano wa perezida Paul Kagame guhera muri 1991.

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku  maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n'andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri  wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri  (19h00pm-20h00) z'umugoroba.

Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n'abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w'Uburayi, ku mugabane wa  Aziya, ku mugabane wa Amerika y'amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z'Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga  mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email:  editor@radioinyabutatu.com

Skype: radioinyabutatu

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Ibiyaga bigari bya Africa

Rwanda: Nyuma y’imyaka n’imyaniko aburabuza abahutu, Martin Ngoga nawe agizwe ikigarasha gicitse!

Nyuma y'imyaka n'imyaniko aburabuza abahutu, Martin Ngoga nawe agizwe ikigarasha gicitse!

Nkuko byatangajwe n'ibitangazamakuru byandikirwa mu rwanda, inama ya gouvernement y'u Rwanda yateranye ku wa gatatu tariki ya 11 Nzeli, 2013, iyobowe na perezida wa repubulika, Paul Kagame, yafashe ibyemezo byinshi cyane, kandi inashyira mu myanya abantu batandandukanye. Ni mugihe kandi, Kagame kubera yari amaze iminsi ahugiye mu ntambara ya M23 kuva mu kwezi kwa Nyakanga ndetse na Kanama, ntiyigeze akoresha inama z'abaministre nkuko byari bimenyerewe.

Nyuma y'imyaka n'imyaniko aburabuza abahutu, Martin Ngoga nawe agizwe ikigarasha gicitse! dans Ubutabera martin-ngoga

Abahutu ntibazibagirwa ubugome Martin Ngoga yabakoreye.

Mu mpinduka zabaye, hagaragara cyane ko Kagame yari ahangayikishijwe n'urwego rw'ubucamanza, rwari rumaze imyaka myinshi rukuriwe na Ministre Tharcisse Karugarama, ubu nawe wagizwe ikigarasha. Ubwumvikane buke bwavutse hagati ya Karugarama na Kagame, ubu bugeze no ku bandi bose bari muri sisiteme ya Karugarama. Twabibutsa ko Karugarama yatinyutse akavuga mu ruhame ko abona Kagame atagombye kwiyongeza mandat ya gatatu, nuko aba yakije umuriro, none ubu yatangiye kuwota.

Undi utahiwe mu kota umuriro Karugarama yacije ni uwari umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, wavanywe ku mwanya we, ariko bakabitekinika, bakavuga ko Senat ariyo izemeza uzamusimbura; ariko wakwitegereza neza ugasanga hatanzwe umukandida umwe ari we: Muhumuza Richard usanzwe ari Umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu (National Prosecutor). Ubwo se Senat izahitamo nde ireke nde ko umukandida ari umwe! Ahubwo Senat izamusinyira, ahite atangira akazi, niba ahubwo ataranagatangiye!!!

muhumuza-150x150 dans Ubutabera

Muhumuza Richard niwe wasimbuye Martin Ngoga

Martin Ngoga uvanywe kuba umushinjacyaha mukuru, azwi k'umuntu wari wararahiriyegufungisha abahutu aho bava bakagera, cyane cyane abahunze u Rwanda batuye hirya no hino ku isi. Martin Ngoga yigaragaje mu guhangana n'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ruri Arusha muri Tanzaniya, arushinja ko ngo rudahana rwihanukiriye abahutu bashinjwa genocide.

Nyamara ubu nawe arebye nabi ashobora kwisanga ari mabuso, maze bikaba nka bya bindi abanyarwanda bavuze ngo: « Imana ihora ihoze » cyangwa ngo « Nyamutegera akazaza ejo yari atuye Igihinga na Gihindamuyaga », cyangwa se na none ngo: « Intamenya ntibwira umugenzi »!

Ngoga ashobora kuzicuza cyane ubuzima bw'imiryango myinshi y'abahutu yahutaje, bamwe ubu bakaba bari kuborera muri za gereza mu bihugu by'uburayi, z'Amerika n'ahandi, kandi bazira gusa ko ari abahutu. Abana babaye imfubyi kandi ababyeyi babo bariho, amarira yabo niyo amusamye. Ngoga we amarira y'abapfakajwe n'amadosiye watekinitse, ntazatuma usinzira, kubera ko arimo gutabaza asaba ubutabera no kurenganurwa n'imana yonyine; wowe na FPR namwe muraraye, ariko ntimwiriwe.

Ngoga iyo aza kumenya ko FPR ari umuryango w'abicanyi ruharwa, yari gukoresha amategeko yize ntabe umuyoboro wo gusenya umuryango nyarwanda.Yajyaga akeka ko ari ikigirwamana, ariko yaribeshye, ubamba isi ntakurura. Amakuru Ikaze Iwacu itarabonera gihamya neza, avuga ko intandaro yo gutebwa icyizere muri FPR kwa Martin Ngoga ari uko murumuna we mu mwaka wa 2012, yafashe icyemezo cyo guhunga igihugu, ubu akaba akekwaho kuba akorana n'abashinze RNC, ishyaka rigizwe n'ibikomerezwa byahoze muri FPR. Kuva icyo gihe rero Martin Ngoga yatangiye kurebwa nk'umuntu urwanya ubutegetsi arimo, none umunsi we urageze. 

Ikintu gitangaje cyane ku bantu ba FPR n'ukuntu umunsi ku munsi babona ko nta mutoni umara kabiri, ariko bagakomeza kwiteranya n'abanyarwanda. Bamenye ko igihe ari iki ngo bafate icyemezo gikomeye cyo kwitandukanya na FPR, bitabaye ibyo bazajya kwisama basandaye. 

Abandi bagabiwe imyanya mu bucamanza nkuko tubisoma ku gihe.com ni:

Kaliwabo Munyantore Charles wahawe Urukiko Rukuru ngo arubere Perezida; uyu akaba yari asanzwe ari Umuvugizi w'inkiko. Uyu mwanya wari umaze igihe kirenga umwaka nta muyobozi uwurimo, kuko uheruka ari Busingye Johnston wahavuye ajya kuba umucamanza mu rukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, nyuma akahava aza kuba Minisitiri w'ubutabera.

Mu Rukiko Rukuru rw'Ubucuruzi, Kamere Emmanuel yagizwe Perezida uwo mwanya awusimbuyeho Gatete Gakwaya Benoit yagizwe umucamanza mu rukiko rw'Ikirenga, na ho Visi Perezida warwo aba Rwanyindo Fanfan Kayirangwa, umwanya n'ubundi wari ufitwe n'uwabaye Perezida w'uru rukiko. Uwari Umushinjacyaha Mukuru wungirije Hitiyaremye Alphonse yagizwe umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga.

Kaliwabo Munyantore Charles ni muntu ki ?

Kaliwabo Munyantore Charles afite imyaka 44 y'amavuko, arubatse. Amashuri abanza n'ayisumbuye yayize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru ayakomereza muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, aho yakuye impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri mu mategeko. Yakomeje muri iyo Kaminuza mu cyiciro cya gatatu ahakura impamyabushobozi ihanitse mu mategeko ajyanye n'ubucuruzi.

kaliwabo_charles_president_hc-d8726

Kaliwabo Charles, perezida mushya w'urukiko rukuru

Yagize amasomo menshi y'ikarishyabwenge mu mategeko, cyane cyane ku birebana n'Inkiko Gacaca, amategeko akoreshwa mu Rwanda, kandi akaba yaritabiriye inama nyinshi mpuzamahanga, zaba izabereye mu Rwanda no mu mahanga ku birebana n'amategeko n'ubucamanza. Agizwe Perezida w'Urukiko Rukuru yari asanzwe ari umuvugizi w'Inkiko, ariko kandi yanahawe izindi nshingano zinyuranye mu rwego rw'ubutabera, kuko yari n'Umugenzuzi w'inkiko by'umwihariko ashinzwe kurwanya ruswa n'ibirebana n'imanza z'ibirarane.

Mu bihe binyuranye yabaye kandi Umugenzuzi Mukuru w'Inkiko w'agateganyo, Umucamanza mu rukiko rukuru ishami rya Nyanza, Umujyanama mu rukiko rw'ubujurire rwa Ruhengeri, Umujyanama mu by'amategeko muri Banki yahoze yitwa BCDI ubu ni ECOBANK. Ni umwe mu bagize komite ishinzwe ibyemezo bifatwa nk'amategeko mu rukiko rw'Ikirenga, akaba kandi n'umwe mu bagize Komite y'igihugu ishinze kurwanya ruswa n'akarengane.

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.unblog.fr

Source:igihe.com

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.