Pages

Tuesday, 8 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Abanyarwandakazi ni nk’amabuye y’agaciro yavanweho ibyondo

Banyarubuga,
Iyi ni icyo bita siasa ya FPR ishaje. Kubeshya abagore ngo bahawe agaciro karushijeho byahe birakajya. Ni politiki izwi ya FPR ya divide and rule (diviser pour reigner) hagati y'abatutsi vs abahutu, abahoze mu Rwanda vs abavuye hanze, abavuye Uganda vs abavuye ahandi hose, ... abagore vs abagabo etc... Birazwi ko muri FPR bavuga ko muri politiki yabo ya "humiriza nkuyobore" abagabo babarushya mu kuyumva no kuyikurikira buhumyi, ko abagore ari bo bayitabira kurushaho. Niyo mpamvu FPR yabagize benshi mu nteko ishinga amategeko cyane cyane, kugirango ibone uko ibicuruza mu mahanga ngo niyo ifite abadepites benshi b'abagore kw'isi. Kandi ikigusetsa ntibaba bataratowe n'abaturage, baba barashyizweho na shebuja wabo manipulateur Kagame na FPR ye. Ubundi bakaba baraho nk'imitako y'imikenyero. Utinyutse muri bo kugira icyo anenga ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye nka Depite Florence wanenze uburyo perezida Kagame atuka abanyapoliti b'abanyarwnda nkawe imbere y'inteko ishingamategeko cyangwa Senateri Panelope wavuze ko ibyo Perezida wa TZ yavuze ko leta y'u Rwanda ikwiye kugirana ibiganiro na fdlr abona nta kibi kirimo bakirukanwa muri institutions zombi nk'abayaya birukanwa mu rugo kwa shebuja na nyirabuja.
Wateza imbere abagore ufunga abagore b'abanyamakuru nka Agnes Nkusi na Mukakibibi Saidati ubaziza ibitekerezo byabo n'inkuru batangaje inenga ibibi ubutegetsi bwa FPR bukorera abaturage;
ufunga umugore nka Victoire Ingabire umuziza ko yashatse kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika mu 2010 kandi ari uburenganzira bwe nk'umwenegihugu w'umunyarwanda!
Wateza abari n' abagore imbere ute nkuko Kagame na FPR birirwa babiririmba uhimbira abagabo babo ibyaha ukabafunga nka ba Joel Mutabazi n'abandi benshi cyane,  ubicira abagabo nka Col Karegeya, ubagira abapfakazi buri gihe cyangwa ubagira imfubyi wica ba se babababyaye nkuko umwari Portia Karegaya yahindutse imfubyi imburagihe, n'abandi, n'abandi. Ntiwambwira!  Ntiwambwira iby'ayo mabuye y'agaciro mashya Kagame yavumbuye! (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi). 

2014-07-07 2:38 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Janvier Nshimyumukiza – Izuba rirashe

Perezida Kagame Paul yongeye gushimangira agaciro k'abagore mu iterambere ry'igihugu, kuri iyi nshuro yabagereranyije n'amabuye y'agaciro yogejwe nyuma yo gucukurwa.

"ntabwo twahaye agaciro abagore, baragasanganywe. Ahubwo icyakozwe, muzi amabuye y'agaciro? Iyo bayacukuye aza ariho ibitaka, ibyondo [n'indi myanda], icyo abantu bakora bavanaho bya bitaka, ariko rya buye ry'agaciro riba [risanzwe] ririmo"

Yakomeje agira ati, "ibyakozwe rero bishingiye ku myumvire ya politiki iba ari mizima, ni uguhanagura, ariko ntabwo ari twe twaremye iryo buye ry'agaciro. Ni ukurimenya rero tukarihanagura rigashashagirana."…

http://www.izuba-rirashe.com/m-6859-kagame-agereranya-abanyarwandakazi-n-amabuye-y-agaciro-yavanweho-ibyondo.html

__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Improved Group Homepage!
The About page of your Group now gives you a heads up display of recent activity, including the latest photos and files

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Re: *DHR* Birashekeje:njye banyishe urugamba rugitangira sinamenye ibyakurikiyeho!

Umugani ugana akariho kandi ngo ukuri gushirira mu biganiro.

Uru rwenya ruragaragaza ko Urwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko aho inkozi z'ibibi zibyigamba k'umugaragaro nta nkomyi.

Iyo uriya musaza aba yizeye inzego z'umutekano z'Urwanda yari kwinyabya mu nzu agahamagara police cg se abayobozi bamwegereye nka ba gitifu, n'abandi.

None yahisemo gusama amagara ye, yegurira abana be bose kiriya gusumizi!

Birababaje.

From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Monday, July 7, 2014 2:49 AM
Subject: *DHR* Birashekeje:njye banyishe urugamba rugitangira sinamenye ibyakurikiyeho!

Igihe
Umwarimu yasabye abanyeshuri gukora inkuru mu Kinyarwanda iginzwe n'amagambo magana atandatu, arababwira ati "Buri wese yumve ko ari umusirikare maze akore inkuru ivuga ukuntu urugamba rwatangiye n'ukuntu rwarangiye.
Joriji umwe muri abo banyeshuri ariyumviraaaa… abura aho ahera kandi akabona bagenzi be bashishikaye mu kwandika, maze ahagurukana urupapuro rwe arushyira ku meza ya mwarimu.
Mwarimu ati "Joriji ko usohotse vuba ubwo warangije ? Joriji ati "Narangije." Mwarimu agira amatsiko ajya kureba ibyo Joriji yanditse, asanga yanditse ngo "Jye banyishe urugamba rugitangira sinamenye ibyakurikiyeho."…
 
__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] FW: [petite correction] Imvo n'Imvano yo kuwa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014

Ukuli, ukuli ni iki se shenge? Kwemezwa nande, ufite ubuhe bwisanzure kandi hagaragajwe iki?  
Ngaho ahakagombye gusuzumwa neza!  Kabare ati "Haguma Umwami ingoma irabazwa"!
 
Kandi ntawe uvugana indya umugani w'umurundi; rero abanyarwanda benshi bigaragara ko dusonzeye indonke byanze bikunze, kugeza n'iducilikira ubwenge! Ubwo udukora mu ntoki (uduha icyo gutamira) niwe nyili ukuli: yemwe anadusabye kugenza umutwe amaguru tuyashize hejuru byaba aliko kuli, ahubwo tukamagana utubwiye kugenza amaguru tumwita umubeshyi! 
Iyi nda ndende uwareba neza yasanga ali imwe mu mizi ya za jenocide zikunze gukorerwa i Rwanda n'abanyarwanda. Ngicyo ikibazo gikomeye cy'Urwanda!  
 
Iki kiganiro cya bbc kirabyerekana nkuko urumuli rwerekana ibyo rutunzweho byose.

Naho abarata amashoti n'imigeri bajye bibuka ko n'abo kwa  Prezida Habyarimana babiteye, bishingikilije amajyambere nyakuli yali muli Rubanda (ali nayo yabaye mubyatyaje amerwe y'abali hanze, bagatera intambara bashaka kuza kulya kuli ibyo byiza); basingijwe n'iyo rubanda biratinda, igihe babaniwe bagapfukama iyo rubanda irabavuma (hic est gloria mundi).  

To: youthdemocrats@yahoogroups.com; RAYA-Network@yahoogroups.com
From: RwandaLibre@yahoogroups.com
Date: Sun, 6 Jul 2014 19:56:53 -0400
Subject: [RwandaLibre] Imvo n'Imvano yo kuwa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014

Ikiganiro kibanze kuri Raporo Maina Kiai yakoze k'Urwanda ku bijyanye n'uburenganzira bw'Ikiremwamuntu.

Abatumirwa ni:

-"Impuguke" mu mategeko Evode Uwizeyimana wahindutse umuzindaro wa Leta ya Kigali;
-Intwari Matata Joseph, umuyobozi wa CLIIR, na
-Bwana Twagirimana Bonifasi, Visi-Perezida wa FDU-INKINGI.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Re: RWANDA: LETTRE OUVERTE AUX JOURNALISTES ET INTELLECTUELS FRANÇAIS [1 Attachment]

Voir pièce jointe, p8-9.

LETTRE OUVERTE AUX JOURNALISTES ET INTELLECTUELS FRANÇAIS.

PAR THÉOGÈNE RUDASINGWA, ANCIEN SECRÉTAIRE GÉNÉRAL DU FPR

L'ancien bras droit de Paul Kagamé dénonce les crimes du régime rwandais.

From: "'rwemay@yahoo.fr' rwemay@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, July 7, 2014 12:28 PM
Subject: Re : *DHR* Ndashimira Dr Rudasingwa/Re: Un nouvel article sur le blog www.france-rwanda.info

Rudasingwa amaze gusohora une lettre ouverte aux intellectuels français dans l hebdomadaire CAUSEUR. Ikinyamakuru gisomwa cyane na les intellectuels français yavuze ukuntu banga gufungura amaso ku mwicanyi kagame. Ati ndamuzi twarakoranye ni umuntu wica akanabyigamba ashyiraho ingoma ntutsi ishingiye ku gisirikare. Ati mwikwanga kureba ukuri kubera réseaux ze zibabeshya. Bravo Dr Rudasingwa na RNC uyoboye.
Envoyé depuis Yahoo Mail pour Android

From: 'J.C. Tuvugishukuri' psj_survivors@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
To: Innocent Twagiramungu <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; Fondationbanyarwanda Fonationbanyarwandagroup <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; Ibukabose Group <ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr>; Rwanda Revolution <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; Netherlands Group <netherlands_group@yahoogroups.com>; Rwanda All <rwanda-all@yahoogroups.com>;
Subject: *DHR* Ndashimira Dr Rudasingwa/Re: Un nouvel article sur le blog www.france-rwanda.info
Sent: Mon, Jul 7, 2014 1:46:51 PM

Bavandimwe,

Ndagira ngo mu ijambo limwe mvuge ko nshimiye rudashigwa ku bisobanuro yatanze ku byerekeye imyifatire idahwitse ya Paul Kagame, RPF na leta ye mu kwica uko ashatse abanyarwanda yakagombye kulindira ubuzima bwabo. Ni koko Ameze nka Staline aliko njye namubonyemo byinshi bivanze na terrorism yibasiye bose. Mulibuka uko yali yaratanze uruhusa rwo kwica abarokotse buli kwezi kugira ngo byitirirwe ngo abaturanyi babo b'abahutu ngo noneho abone justification ya RPF seizure of power mu Rwanda. Ijambo likomeye Dr Rudasingwa yavuze n'ahoagira ati kubona udahobora kurakara kubera ibyo kagame akora, akubwira amaze kukwicira biteye isoni kandi nanjye nagukubita urushyi kuli iryo tama , ntiwumve ko ugomba kwirengera. Kutaraka ntabwo ali kimuntu kandi ubona biteye umujinya.
Banyarwanda nimwe nitwe (tu)mubwirwa. Ikindi nakongeraho ni analysis ikomeye ya situation tulimo ubu n'uko buli wese agomba gukora ibishoboka ngo twese dufatanye kurwanya Kagame n'agatsiko ka RPF ibi bigasaba gutanga umusoro wo kwirengera bivuga ko abali mu Rwanda bazaba obligé yo gutanga uwo musoro inshuro ebyiri kubera uwo baha kagame ngo akize umuryango we kandi abamareho ababo. "Ibikorwa nibyo ngombwa kuvanaho buliya butegetsi bwica, amagambo, forget about them". Dr Th. Rudasingwa

Mugire amahoro

Jean-Christophe TUVUGISHUKURI

alt
It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 
From: La Tribune Franco-Rwandaise <noreply@france-rwanda.info>
To: psj_survivors@yahoo.com
Sent:
Subject: Un nouvel article sur le blog www.france-rwanda.info

   07/07/2014 13:23:02
Un nouvel article sur le blog www.france-rwanda.info

RNC : AMAGAMBO YA KAGAME ARAGANISHA IGIHUGU MU NTAMBARA NDETSE NO MU BWICANYI

Pour lire la suite cliquez ici
© 2014 La Tribune franco-rwandaise - Tous droits réservés
Pour ne plus recevoir d'information provenant de www.france-rwanda.info, cliquez ici ou copiez et collez l'adresse ci-dessous dans votre navigateur Internet : http://ann.over-blog.com/desinscription.php?email=psj_survivors%40yahoo.com&key=008f687a303f3c076653ba83163bb2a0

__._,_.___
View attachments on the web

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] RWANDA: RURAGERETSE HAGATI YA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN NA GEN. BYIRINGIRO VICTOR.

[RwandaLibre] Rwanda: Nyarugenge iravugwaho kunyereza hafi miliyari y’amafaranga

Nyarugenge iravugwaho kunyereza hafi miliyari y'amafaranga

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta Obadiah Biraro n'umuyobozi wa Karere ka Nyarugenge Mukasonga Solange (ifoto/ububiko)
 
Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta aravuga ko Akarere ka Nyarugenge kakoresheje nabi amafaranga 828.601.291.
Obadiah Biraro yasanze mu ngengo y'imari y'umwaka 2012/2013, hari aho amafaranga yanyerejwe mu Karere ka Nyarugenge, amasoko atangwa mu buryo bunyuranye n'amategeko, andi agenda mu manza Akarere katsinzwemo n'abaturage ndetse n'ibihano.
Umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro, aherutse kubwira Inteko Ishinga amategeko ko Nyarugenge igenda biguru ntege mu kubahiriza inama aba yayigiriye.
Abakora igenzura basanze sosiyete ya ERCO (yakoze umuhanda Kimisagara-Nyakabanda) yarishyuwe miliyoni 291 ziteganyijwe mu masezerano iyi sosiyete yagiranye n'Akarere; nyamara iza kongera kwishyuza ayiyongera kuri ayo ahwanye na 172.620.000.
Icyakora umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu Kagisha Felicien, avuga ko  abagenzuzi bitiranyije ibintu.
Kagisha yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, "Abakoze igenzura  bitiranyije ibintu bibiri kuko umuhanda Kimisagara-Nyakabanda wararangiye hakorwa indi mihanda."
Iyi raporo kandi yerekana ko Ministeri y'Umutekano yahaye Akarere ka Nyarugenge amafaranga 2.041.060.777  yo kubaka gereza ya Mageragere ariko hakoreshwa amafaranga 1.164.641.956; asigaye angana 729.428.671 akoreshwa ibindi nta burenganzira butanzwe.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwo buvuga ko ayo mafaranga akomeje kwifashishwa hubakwa iyo gereza.
Kagisha Felicien  yakomeje abwira iki kinyamakuru ati,  " Aya mafaranga akoreshwa mu kubumba amatafari n'ibindi bikorwa ariko twabwiye abakoze igenzura ko babikuramo ntibabikora."
Abagenzuzi b'imari ya Leta bavuga kandi ko Nyarugenge yashoye Leta mu manza zitari ngombwa bituma itegekwa n'inkiko kwishyura miliyoni 93 z'amafaranga y'u Rwanda.
Hari n'aho Akarere kategetswe n'inkiko kwishyura ariko ntikabikorere ku gihe bituma kagomba gutanga amande.
Abayobozi 582 nibo bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo n'imari bya Leta, bamwe bamaze no gutegekwa kuwugarura.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bugaragaza ko bwakurikiranye ibi byaha bushingiye kuri raporo z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta kuva muri 2006 kugeza muri Werurwe 2013.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Kenya: Abantu ibihumbi bari mu myiyerekano i Nairobi

Abantu ibihumbi bari mu myiyerekano i Nairobi

Ibiherutse kuvugururwa: 7 ukwa karindwi, 2014 - 12:22 GMT
Raila Odinga avuga ko kuronka akazi ka leta bisaba kuba uzwi
Raila Odinga avuga ko kuronka akazi ka leta bisaba kuba uzwi
Ibihumbi vy'abantu bashigikiye abatavuga rumwe na leta ya Kenya bahuriye mu myiyerekano ku murwa mukuru Nairobi.
Uwahoze ari umushikiranganji wa mbere, Raila Odinga, niwe yahamagaje iyo myiyerekano mu kibanza ca Uhuru Pak.
Ngo biyamiriye ibitagenda mu mutekano mu gihugu, ibura ry'akazi, ikimenyane mu gutanga akazi ka leta hamwe no gutora umugwi ujejwe amatora.
Bwana Odinga, yatsinzwe amatora mu mwaka uheze, yagirije umugwi ujejwe amatora kuba warahinduye ivyavuye mu matora.
Ingingo yafashwe ku munota wa nyuma na sentare nkuru, niyo yatumye iyo myiyerekano ishobora kuba.
Igipolisi carashe ivyuka bikoroza amarira ku rwaruka rwariko rurigaragamvya rutera amabuye.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.