Pages

Tuesday 8 July 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Nyarugenge iravugwaho kunyereza hafi miliyari y’amafaranga

 


Nyarugenge iravugwaho kunyereza hafi miliyari y'amafaranga

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta Obadiah Biraro n'umuyobozi wa Karere ka Nyarugenge Mukasonga Solange (ifoto/ububiko)
 
Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta aravuga ko Akarere ka Nyarugenge kakoresheje nabi amafaranga 828.601.291.
Obadiah Biraro yasanze mu ngengo y'imari y'umwaka 2012/2013, hari aho amafaranga yanyerejwe mu Karere ka Nyarugenge, amasoko atangwa mu buryo bunyuranye n'amategeko, andi agenda mu manza Akarere katsinzwemo n'abaturage ndetse n'ibihano.
Umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro, aherutse kubwira Inteko Ishinga amategeko ko Nyarugenge igenda biguru ntege mu kubahiriza inama aba yayigiriye.
Abakora igenzura basanze sosiyete ya ERCO (yakoze umuhanda Kimisagara-Nyakabanda) yarishyuwe miliyoni 291 ziteganyijwe mu masezerano iyi sosiyete yagiranye n'Akarere; nyamara iza kongera kwishyuza ayiyongera kuri ayo ahwanye na 172.620.000.
Icyakora umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu Kagisha Felicien, avuga ko  abagenzuzi bitiranyije ibintu.
Kagisha yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, "Abakoze igenzura  bitiranyije ibintu bibiri kuko umuhanda Kimisagara-Nyakabanda wararangiye hakorwa indi mihanda."
Iyi raporo kandi yerekana ko Ministeri y'Umutekano yahaye Akarere ka Nyarugenge amafaranga 2.041.060.777  yo kubaka gereza ya Mageragere ariko hakoreshwa amafaranga 1.164.641.956; asigaye angana 729.428.671 akoreshwa ibindi nta burenganzira butanzwe.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge bwo buvuga ko ayo mafaranga akomeje kwifashishwa hubakwa iyo gereza.
Kagisha Felicien  yakomeje abwira iki kinyamakuru ati,  " Aya mafaranga akoreshwa mu kubumba amatafari n'ibindi bikorwa ariko twabwiye abakoze igenzura ko babikuramo ntibabikora."
Abagenzuzi b'imari ya Leta bavuga kandi ko Nyarugenge yashoye Leta mu manza zitari ngombwa bituma itegekwa n'inkiko kwishyura miliyoni 93 z'amafaranga y'u Rwanda.
Hari n'aho Akarere kategetswe n'inkiko kwishyura ariko ntikabikorere ku gihe bituma kagomba gutanga amande.
Abayobozi 582 nibo bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo n'imari bya Leta, bamwe bamaze no gutegekwa kuwugarura.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bugaragaza ko bwakurikiranye ibi byaha bushingiye kuri raporo z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta kuva muri 2006 kugeza muri Werurwe 2013.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.